Digiqole ad

Abahanzi nyarwanda 2 bagombaga kuba bakomeye mu Karere

 Abahanzi nyarwanda 2 bagombaga kuba bakomeye mu Karere

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bahora bavuga ko umunsi u Rwanda rwagize umuhanzi uzwi cyane mu Karere k‘Afurika y’Iburasirazuba ariyo nzira yonyine izatuma muzika nyarwanda ijya ku isoko, Gusa hari abahanzi babiri nyarwanda bakagombye kuba bazwi.

Alpha Rwirangira na Rafiki Mazimpaka bamwe mu bahanzi bakagombye kuba bakomeye mu Karere
Alpha Rwirangira na Rafiki Mazimpaka bamwe mu bahanzi bakagombye kuba bakomeye mu Karere

Ku kigereranyo cyakozwe na bamwe mu banyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, bavuga ko umuhanzi Rafiki Mazimpaka na Alpha Rwirangira aribo bagize amahirwe ariko ntibamenye kuyakoresha.

Ahanani ugasanga ari nabo bahanzi bagize amahirwe yo kuba indirimbo zabo zaragerageje kumenyekana cyane mu Karere.

Rafiki yasubiranyemo  indirimbo ye  na Professor Jay wo muri Tanzania yitwaga “Igikosi”. Iyo ndirimbo benshi banavuga ko aricyo cyari nk’icyambu kuri uyu muhanzi kuko muri Tanzania iyo ndirimbo itaburaga mu ndirimbo 5 z’icyumweru.

Nyuma y’igihe gito iyo ndirimbo ikunzwe, Jose Chameleon wo muri Uganda yaje gutangira gushaka ko yakorana umushinga na Rafiki w’indirimbo. Gusa biza guherera ahataramenyekanye.

Undi muhanzi wakomeje gushyirwa mu majwi cyane ko yajyaga kuba akomeye cyane mu Karere, ni Alpha Rwirangira.

Uyu niwe muhanzi wamenyekanye cyane mu Karere ukomoka mu Rwanda nyuma y’aho yari amaze kwegukana irushanwa rya Tusker Project Fame3.

Icyo gihe yatangiye gukorana indirimbo na Babe Cool wo muri Uganda, akorana na A.Y wo muri Tanzania byatumye batangaira kubona ko u Rwanda rufite abahanzi b’abahanga.

Aho yerekereje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bijyanye n’amasomo, uyu muhanzi muzika ye yatangiye gusa naho igabanya imbaraga yari imaze kugeraho.

Bimwe mu byagombaga gutuma Alpha Rwirangira arushaho kumenyekana mu Karere, niwe muhanzi wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame inshuro 2 kuva ryatangira.

Ubwa mbere yaryegukanye muri 2009 ari kumwe n’abandi bahanzi bo mu Karere, indi nshuro haza gutegurwa iryo rushanwa ariko rihuje abahanzi bose bagiye baryegukana mu zindi nshuro nabwo araryegukana.

Kugeza ubu usanga abahanzi benshi bazamuka bafite ingamba zo kugira icyo bakora kuri muzika nyarwanda ngo ibe yatera indi ntera ku rwego rwa muzika z’ibindi bihugu.

Abahanzi barimo itsinda rya Urban Boys na Knwoless nibo bahanzi bigaragara ko mu gihe nta gihindutse bashobora kugira icyo bakora kuri uko kumenyekanisha muzika nyarwanda mu mahanga.

Ahanini usanga guhera mu mwaka wa 2013 bakora muzika itandukanye cyane niy’abandi bahanzi bamenyerewe mu Rwanda. Kuko usanga bakora injyana ikunzwe cyane mu Karere ndetse no muri Afurika cyane cyane mu gihugu cya Nigeria yitwa ‘Afropop’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nabo sibo ni ubushobozi babuze.

  • Manyanga Alpha utazi no kwikura mwi shida nto yu mugore akiruka aboroga muri media mubona ari giki kindi kizima yajyaga gukora ???

    Rafiki wanizwe nibiyobyabwejye akaba azehetse imburagihe bigaragarira buri wese ko ashonje iba atazi kugenzura ngo atunganye ubuzima bwe wenyine niki kindi kizima yajyaga gukora ???

    Umuhanzi uzazamuka tumutegereze mu bandi bataraba !!!

  • Ko mwibagiwe MAN MARTIN!

  • Mubaraka ndakukunze pe!! uvuze ibintu bizima uri umugabo

Comments are closed.

en_USEnglish