Digiqole ad

Mugesera yashimangiye ‘ubwoko’ bwe gusa avuga ko ari Umunyarwanda

 Mugesera yashimangiye ‘ubwoko’ bwe gusa avuga ko ari Umunyarwanda

Leon Mugesera ubwo yaburanaga mu mpera z’ukwezi gushize. Photo Martin NIYONKURU/UM– USEKE

“Mubajije Ubwoko bwe yambwiye ko yari Umuhutu ariko ubu ari Umunyarwanda”;

Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015 ubwo Mugesera uburana n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside akurikiranyweho yabwiraga Urukiko ko kuba Umutangabuhamya yariyambuye isura y’ubuhutu akaza kumushinja bishobora gutuma abogama.

Leon Mugesera ubwo yaburanaga mu mpera z'ukwezi gushize. Photo Martin NIYONKURU/UM-- USEKE
Leon Mugesera ubwo yaburanaga mu mpera z’ukwezi gushize. Photo Martin NIYONKURU/UM– USEKE

Ni iburanisha ritamaze umwanya risanzwe rimara kuko uregwa yabwiye Urukiko ko ku isaha ya saa tanu afite “Rendez vous” kwa muganga.

Kuri uyu wa Kane; uregwa yanenze ubuhamya bwatanzwe na Hassan Ntawuruhunga; aho yabwiye Urukiko ko uyu mutangabuhamya yaranzwe no kutavugisha ukuri; kuvuga ibyo atahagazeho no kubogama.

Ageze ku nsanganyamatsiko yo kubogama k’uyu mutangabuhamya; uregwa yabwiye Urukiko ko kubogama kwe bishingiye ku kwiyambura ubwoko yahoranye.

Mugesera ati “ …ubwo namubazaga ubwoko bwe yambwiye ko yari Umuhutu ariko ubu akaba ari Umunyarwanda; yihangaguyeho totalement ubuhutu.”

Umucamanza yahise abaza Uregwa aho byahurira no kuba uyu mutangabuhamya yabogama bishingiye ku kuba yariyambuye ubwoko yahoranye; Mugesera asubiza agira ati “ ni uko jye nkiri Umuhutu we akaba atikiri we.”

Atsindagira ibisobanuro bye; Mugesera yakomeje agira ati “jye ndi Umunyarwanda ariko w’Umuhutu, sinigeze mbyihakana, naho Ubunyarwanda byo ni nationalité”.

Uregwa yanavuze ko kuba uyu mutangabuhamya Ntawuruhunga atakiri mu ishyaka rya MRND ubu akaba ari mu rya FPR Inkotanyi nabyo bishobora gutuma abogama.

Yerekana ibyavuzwe n’uyu mutangabuhamya binyuranye n’ukuri; uregwa (Mugesera) yavuze ko kuvuga ko yari ayoboye ‘meeting’ yo ku Kabaya ari ugukuririza no gukabya kuko uyu mutangabuhamya yivugiye ko yabonye afata (Mugesera) ijambo gusa nta kindi yabonye akora.

Uregwa ati “ …yivugiye ko uretse kuba Mugesera (yivuga) yaravuze ijambo nta kindi yabonye akora muri iyo meeting; iyo ahamya ko Mugesera yari ayoboye inama ubundi akavuga ko yafashe ijambo, byo ubwabyo ni ukwivuguruza.”

 

Yisobanura ku ngaruka bivugwa ko zatewe n’ijambo yavugiye ku Kabaya; Mugesera yongeye kugaruka ku kuba yarirukanwe muri Leta yari iyobowe na Habyarimana, ati “ …Dr Leon Mugesera yirukanywe muri leta ku itariki 03/02/1993, ibyakozwe n’iriya leta ntibyamubazwa.”

Umucamanza yahise abwira uregwa ko atabazwa ibyakozwe na Leta runaka, asubiza avuga ko ingaruka yita ko zigerekwa ku ijambo rye zirimo ibyaha byakozwe mu izina rya Leta.

Iburanisha ryimuriwe kuwa mbere tariki ya 06 Nyakanga; uregwa akomeza kunenga cyangwa gushima ubuhamya bwamutanzweho bumushinja.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • mugesera arabashya ririya jambo yavuze rizabikwa nabana bazavuka bazaryunva bunve ubugome bwabagenocideri ubwo aribwo ngo umuntu bamucishe muri nyabarongo asubire iyo yavuye!?

  • uzahanwa kandi bya serieux tu, ayo wigira azashira n’abacu ntitwari tubanze

  • Ikosa mwuru rubanza ndigereka ku MUSHINJACYAHA aramworora aramworohereza aregeza cg se n’umuswa !! Alain Mukurarinda nziko yize Belgique yagaragaje icyo yize akareka ku mworora akamushinja ashikamye ibintu bifite ireme.
    Atari ibyo tubaye fair Mugesera arisobanura ugasanga arisha abari mu rukiko ubwejye peeee

    Mu muhagurukire atagaruka muri societe nyarwanda.

  • ubutabera Kuri Mugesera mbona hari igihe bwazatangwa na buriya burwayi arwaye. bityo akazasoza urugendo rw’ubuzima asize ibyo atarangije birimo n’urubanza.

  • Karinda se uyu musaza yakwiciye bangahe ? ese aramutse atsinze ? ntimugakunde guhamya abantu ibyaha kubera kumva ngo ….!!!

  • Umushinjacyaha ntabwo ari Umuswa, ahubwo ni wowe udasobanukiwe n’uko iburanisha rigenda. UBu ni Mugesera ufite ijambo, ryo kugira icyo avuga ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha. Niba Mugesera nawe yaratanze abatangabuhamya, n’Ubushinjacyaha buzahabwa umwanya wo kuvuga kuri ubwo buhamya.

    Mu manza, buri wese agira igihe cye cyo guhabwa ijambo, undi agaceceka.

  • Tarinyota nanjye ntyo,bajye bareka kubyina mbere y,umuziki.

  • Isaie, umuziki watangiye agezwa kuri Kigali International Airport akambikwa amapingu na bamwe mubo yashakaga kumarisha!

  • mubaraka uribaza se umushinjacyaha n,umuswa cg uburenganzira burakurikizwa gusa nge mbona mugesera abatsinda kubera bahuzagurika abisobanuza ukuri pe kd watekereza ugasanga nibyo nuko nyine ari politike

  • MWESE MURI “NIGGERS” wamugani wu muzungu….I don’t see race here.

  • HANO UBONYEMO CG WUMVISEMO IKI??
    ba Mugesera bariho,bahozeho,bazahoraho!!
    Mujye muvuga muziga,bosenibamwe
    https://www.youtube.com/watch?v=wQEXXVR8gyI

  • @Nditegeka: You think you’re the smart one here? Abana b’impinja b’abatutsi ntibari banazi icyo kuba umututsi bivuga ariko barishwe nevertheless. Si ukuvuga ko kutemera ibintu bizabuza ibyo bintu kukugiraho ingaruka… Stop quoting the “bazungu” and use your own brain.

  • Gatwengabuhiye, ahubwo niba wumva ibyo Mugesera yavuze ari ibintu bisanzwe kugeza aho, abo muturanye cyangwa mukorana bajye bitonda kuko umupanga ushobora kuba uwugendana hafi!

  • ejo naganiriye n’umusaza usheshe akanguhe, ansobanurira uburyo inkotanyi zigitera ngo nta muturage zicaga ! numvise bintangaje, kuko twe batubwiraga ko zaje zica icyo zihuye nacyo zose ! bityo rero tujye twirinda kugendera ku marangamutima ntacyo bimara ntibyubaka igihugu !

  • Mwagifunze se mugata infunguzo maze bikarangira aho ku gihoza mumpanza zidafite hepfo naruguru…..

  • Ahubwo se Gacinya, kuki wategereje kubibwirwa n’uwo musaza kugirango ubyemere? Wumva iyo zishaka kubikora byari kuzinaniza iki? Ubu koko abariho bose harimo ndetse n’abamaze imiryango yazo zabuze aho zibakura iyo ziba zishaka kubica kandi ko zari zibazi ndetse n’ubu zibazi??

  • Kimwe gikuru mbabonamo bavandimwe banyarwanda nuko MINADEF ikweye gukomeza kwiyuka ikabacungira buhufi kuko erreur ntoya urwango nunmujinya ubarimwo mwamarana tuuu !!!!

    Urabona inda y’umujinya mwuje muri mwe diiiii !!!

    Gahunda za leta ntizibageraho ???
    Nd’ umunyarwanda
    Ubwuzuzanye
    Ubwiyujye
    Gacaca yubaka

    Byose shwiiiii ntacyo mukuramo ???

Comments are closed.

en_USEnglish