Tumenye INTARE n’uko zibaho
Intare ni inyamaswa ibarirwa mu binyamajanja kandi y’inkazi. Intare ziri mu binyamajanja bitanu binini aribyo Intare(Lion), ingwe(Leopard), igisamagwe (Tiger)hamwe n’andi moko abiri asa n’ingwe ariko bitandukaniye ku mubyimba,uburebure n’amabara ariyo Jaguar na mugenzi wayo uba ahakonja witwa Snow Jaguar.
Muri ibi binyamajanja, intare iza ku mwanya wa kabiri mu bunini no mu buremere nyuma y’igisamagwe( tiger, tigre)
Igikanka k’intare (skull, crâne) cyenda gusa n’iki igisamagwe ariko bitandukanira ko icy’intare kibyataraye ariko imbere kigasa n’ikihinnye.
Amazuru y’intare ni manini kurusha ay’igisamagwe. Amabara y’amaso y’intare ashobora kuba umutuku, umuhondo, ndetse n’ikigina.
Ibyana by’intare bivuka bifite amabara yenda gusa n’ikigina kijimye ariko agenda yeruruka uko bigenda bikura.
Kubera uko ziteye mu ngirabuzima fatizo zazo, biroroha kumenya gutandukanya intare z’ingabo n’iz’ingore kubera umugara w’intare z’ingabo.
Ingabo zifite inshingano zazo n’ingore zikagira inshingano zazo. Ingore zirahiga ingabo zigacunga umutekano w’ibyana ndetse na za nyina iyo ziri kumwe.
Umugara w’intare z’ingabo ugenda ugira ibara ry’ubugondo bugenda bwijima uko igenda ikura.
Ikintu k’ingenzi intare z’ingabo n’iz’ingore bihuriraho ni uko zigira imirizo ifite ubwoya bwinshi ku mpera zayo.
Intare zikuze zirutanwa ubunini bitewe n’aho zakuriye, ikirere, umutekano ndetse n’ibyo zirya.
Intare zo muri Zimbabwe na Africa y’epfo zishobora gupima ibiro 189. Intare zirindwi zazanywe mu Rwanda kuri uyu wa gatatu zivanywe muri Africa y’epfo.
Ingabo zishobora kugira uburebure buri hagati ya 1,70m na 2,50m. Umurizo ushobora kugira uburebure bwa sentimetero ziri hagati ya 90 na 105.
Kugeza ubu intare yabaye ndende kurusha izindi ni iyo basanze muri pariki yo muri Angola yareshyaga yari ifite hafi metero eshatu hariho n’uburebure bw’umurizo
Iyari iremereye kurusha izindi bayibonye muri Kenya. Yapimaga ibiro 272.
Uko intare zibana mu miryango
Mu binyamajanja byose twabonye haruguru, intare nizo zikunda kuba ziri kumwe igihe kirekire kurusha ibindi.
Zishobora no kumara amanywa yose ziryamiye ahantu zituje ariko zikaza guhaguruka zikajya guhiga umugoroba ugeze.
Zigira uburyo bubiri zibanamo. Hari intare zitura ahantu zikahaguma; Intare zibaho zitya usanga ingabo zihitamo kwibanira n’ingore akaramata, zikabwagura kandi zikirerera ibibwana.
Umuryango iyo umaze gukomera, intare z’ingore zikunda ingabo cyane kandi zikazifuhira ku buryo nta ngore itaba muri uwo muryango yemererwa kuhegera.
Ingore zikomeza kuba indahemuka kugeza zipfuye hakavuka izindi.
Ku rundi ruhande ariko, hari ubwo ingabo zimwe zizibukira zikajya kwishakira izindi ngore ahandi.
Bimenyerewe ko umuryango umwe akenshi uba ugizwe n’intare z’ingore nkuru eshanu cyangwa esheshatu hamwe n’ibibwana ndetse n’ingabo imwe cyangwa ebyiri zimya ingore zikuze.
Intare z’ingabo akenshi ziba ari nke ugereranyije n’iz’ingore. Iyo ibibwana by’ibigabo bimaze kugira imyaka ibiri, byirukanwa mu muryango bikajya gushinga imiryango yabyo. Bigenda ari intare z’ibisore zifite imbaraga.
Uburyo bwa kabiri intare zibana ni ubwo bwo guhora zimuka zijya kwishakishiriza hirya no hino.
Intare zimwe zihitamo izo zizajya zigendana aho zigiye ari ebyiri cyangwa se imwe ikajya yigendana ukwayo.
Akenshi usanga intare z’ingabo zirukanywe muri ya miryango kubera gukura arizo zihitamo kwibera inshuti zikajya zigendana.
Icyitonderwa: Intare zishobora guhitamo kubaho muri buriya buryo bwombi. Uyu munsi zishobora kuba mu miryango cyangwa se zikigendera zikajya kwihigira ukwazo.
Ingabo nizo zikunda kujya kwishakashakira zigasiga ingore n’ibibwana byazo.
Iyo hagize ingore ihitamo kujya kwibana ejo igakenera gushaka undi muryango ijyamo, birayigora kuko nk’uko twabibonye haruguru, izindi ngore ntizayemerera kubera gufuhira ingabo zazo.
Ubu abahanga bibaza impamvu mu binyamajanja byose usanga ibigore aribyo bikunda kwibanira mu miryango no kuyitaho kurusha ibigabo.
Bamwe bavuga ko biterwa n’uko ibigore biba bishaka guhiga bifatanyije ariko hari n’abandi bavuga ko iyo ingore zibana zifatanya kurera ibibwana byazo mu mahoro kuko nta nyamaswa yabimeneramo.
Kubana mu miryango kandi bizifasha kungurana ubuhanga mu guhiga kandi zigasangira umuhigo.
Kuki ingore arizo mpigi cyane?
Igituma ingore arizo zihiga cyane ngo ni uko zizi kwiruka, gusimbuka kandi zikamenya kugwa gitumo, kugusha mu gico inyamaswa zishaka kwica ndetse zikamenya uko zigusha hasi inyamaswa zahize.
Abakurikirana uko intare zihiga, bavuga ko iyo zigabye igitero mu mukumbi w’inzovu, impongo, impala cyangwa imparage, zibanza kuzirukankana zigamije kurebamo inaniwe, iyakomeretse cyangwa izikiri nto zitaragira intege zo kwiruka cyane.
Mu guhiga kandi zikubakuba inyamaswa zigasa nizizishyize hagati kugira ngo byibura hatabura n’imwe zafata.
Iyo zishe inyamaswa nto, zihita ziyirira aho ariko iyo ari nini zireba uko zitumaho zigenzi zazo bigasangira n’ubwo muri uku gusangira usanga zishwana kuko buri imwe iba ishaka kurya inyama nyinshi kurusha indi.
Ingabo akenshi ziraza zigashaka kwika umuhigo ingore zishe ariko ngo ibi zibikora kuko ziba zishaka gushyira n’ibibwana byazo.
Intare ntabwo zirya kenshi, zishobora guhiga rimwe mu minsi itatu ubundi zikibera aho ziturije.
Rimwe na rimwe ndetse gacye cyane hari ubwo umuhigo uba mubi, inyamaswa z’indyabyatsi zatewe n’intare zikihagararaho ndetse imirwano igakomera Intare zikaba zakizwa n’amaguru. Biba akenshi mu guhiga za rwarikamavubi (imbogo).
Intare z’ingore zo zanga gusangira umuhigo ziyiciye iyo zitarahaga.
Mu rwego rwo kwanga ko ibibwana byazo byazakura bitazi guhiga neza, ingore zitangira kujya zibijyana guhiga inyamaswa nto nk’inkwavu z’ishyamba n’utundi tunyamaswa tudakanganye.
Kubera ko mu ishyamba habamo ibindi binyamajanja birya inyama, iyo intare ziri gusangira umuhigo, zirya zicunga ko nta mpyisi yahagera.
Impyisi niyo nyamaswa itajya yihanganira kubona izindi nyamaswa zirya yo ishonje. Iremera ikaza ikagerageza no kwiha ku ngufu, byaba na ngombwa ikahasiga ubuzima. Ikibazo cyayo akenshi ni uko itazi guhiga kuko itabasha kunyaruka cyane ku muhigo nk’intare cyangwa ingwe.
Kubera gukunda inyama cyane, impyisi zifatwa nk’inyamaswa za mbere mu zifite amajanja igira uruhare mu gutuma amashyamba atabamo inyamaswa zaboze bityo ikagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Ubu mu Rwanda hongeye kugera intare muri Parike y’Akagera nyuma y’uko zari zarishwe zigashira kubera ko zaryaga inka z’abaturage babaga mu cyanya cy’Akagera.
Bivugwa ko intare zororoka cyane ariko nanone zigira amahane n’ingufu nyinshi bityo bikaba ari iby’ubwenge kwirinda kuzishotora cyangwa kuzifotora uzegereye.
Muri Africa y’epfo intare iherutse kwinjira mu modoka ya mukerarugendo wari ugiye kuyifotora iramutanyaguza arapfa.
Nubwo ari inyamaswa nziza cyane kuzireba ndetse zikaba rwose atari inyamaswa z’amahane. Bisaba kwitonda cyane mu gihe wagiye kuzireba, ugakurikiza amabwiriza uhabwa n’abakozi b’ibyanya zibamo.
Ubu rero Intare zagarutse mu Rwanda, ntuzabure umwanya mu buzima wo kujya kuzihera ijisho muri Parike y’Akagera.
Twabivanye mu bitabo bivuga ku buzima bw’intare
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
6 Comments
Murakoze ariko mujye mwandika ikinyarwanda enza. Dore nk’ubu hari aho mwavuze ngo “Igikanka k’intare” mukoresha “k” kandi mwagombaga gukoresha “cy”. Kuko mu bwinshi tuvuga “Ibikanka by’intare”. Nanone igikanka ni Skeleton yose naho umutwe ni igihanga.
haaaaahhhhh!!!!!! ubwose uramukosoye? nawe ntgo uzikwandika ubuse enza bivuze iki?
Murakoze cyane ku bw’iyi nkuru y’imibereho y’intare mutugejejeho ariko ndacyabaza uburyo ziriya ntare zazanywe mu rwanda zafashwe, zikambikwa tracking devices, zigashyirwa mu gishanduku ndetse zagera no muri parc zigakurwamo ariko ntizirye abazegereye ? Ese ko nabonye zazanywe n’umuzungu ni ukuvuga ko nta mwirabura wagira technology yo kuzizana ?
@Sarah..bazirasa aneshesie. Hari igisa n imbunda bakoresha bagashyiraho seringue irimo aneshesie ubundi ukarasa maze umuti ukagera mu nyamaswa. ..ubundi washaka kugiraho uyitwara cyangwa ushaka kuyivura ukabona kubikora
Ubu se ntizigiye kwibasira indyabyatsi twakundaga nka giraffe,gazelle,n’izindi
Sarah, iyo bashaka kuzifata bazimura aho zabaga cyangwa bazivura. bazirasa ibinya zigasinzira igihe runaka. ubwo rero uba ushobora kuzikorera icyo ushatse. wowe Rose rero ufite impungege zuko indyabyatsi zigiye kuhashirira shyira umutima mu gitereko kiko buriya intare ntizihiga ku cyigero kiri hejuru kuko ishobora kwica inyamaswa imwe ikamara iminsi nk’itatu itarahiga. ikindi kandi n’uko ziriya ndyabyatsi zororoka cyane. ikindi wagakwiye kumenya n’uko ziriya ndyabyatsi ziri muri parke y’Akagera zari zimaze kuba nyinshi cyane kuburyo byari kuzatinda parike ikaba ubutayu kubera kurisha cyane.(overgrazing)
Comments are closed.