Mandat y’Abunzi mu gihugu hose ubu YARANGIYE
Kuva tariki 30/06/2015 Mandat y’imyaka itanu y’Abunzi bo mu gihugu hose yararangiye. Bahise bahagarika imirimo yabo. Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko bari gutegura amatora y’izindi komite nshya z’Abunzi kugira ngo imirimo yabo ikomeze. Hagati aha ngo nta mpungenge z’uko akazi bakoraga kari bupfe.
Mu gihugu hose hari Abunzi 30 768 bari muri Komite ziri ku rwego rwa buri kagali n’Umurenge mu gihugu. Aba ni abatowe mu mwaka wa 2010.
Abunzi ntabwo ari abacamanza, Minisiteri y’ubutabera isobanura ko ari urwego rwashyizwe rwo guhuza impande zishyamiranye mu bibazo hagamijwe guhuza no kubanisha mu mahoro Abanyarwanda mu makimbirane bashobora kugirana, batarinze gusiragira mu nkiko.
Mupenzi umuyobozi w’agashami gashinzwe kugeza abaturage ku butabera muri Minisiteri y’Ubutabera yabwiye Umuseke ko manda z’Abunzi zarangiye guhera kuwa kabiri w’iki cyumweru.
Mupenzi avuga ko Abunzi ubusanzwe mu rwego rw’amategeko nta bubasha baba bafite ahubwo ari abahuza.
Avuga ko ibibazo by’abaturage bikemurwa n’Abunzi ubusanzwe byakirwa n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali akaba ari we ubishyikiriza Abunzi. Byananirana kuri uru rwego bikajuririrwa ku rwego rw’Umurenge bigahabwa Komite z’Abunzi kuri uru rwego.
Ati “Nta kibazo bizateza muri iyi minsi kuko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali bazakomeza kwakira ibibazo by’abaturage mu gihe amatora y’inzego z’Abunzi ataraba…Komite zabo zizatorwa vuba… turabiteganya muri uku kwezi.”
Komite z’Abunzi mu gihugu mu mwaka wa 2013-2014 zakemuye ibibazo 45 285, ibyabananiye bigakomeza mu Nkiko byari 4 594. Umurimo bashimiwe cyane na Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga nabo mu mpera za 2014.
Abunzi bose batorwa n’abaturage, ntibasabwa impamyabumenyi mu by’amategeko, hagenderwaga gusa ku bunyangamugayo bazwiho.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Abunzi bakoze neza cyane nubwo nta byera ngo de ariko bakoze neza bazagenerwe igihembo nubwo kitaba kinini cyane ariko bazamenye ko bazirikanwa, bikiri mu maguru mashya rero hatorwe n’abandi
Nibagende na ruswa zabo.
Ndashimira akazi Abunzi bakoze yaba kuri manda yabo ya mbere ndetse n’iyi bashoje, bagerageje rwose kunga abanyarwanda kandi rwose banagerageje kugabanya uruhuri rw’ibibazo byajyaga mu nkiko. Ariko nanone ndasaba Leta yacu kugira ikintu ibagenera, ku bwanjye buri mwunzi aganewe inka nko kumusezeraho byanezeza hanyuma kandi Leta igakomeza kubarihira ubwisungane mu kwivuza nkuko babishyuriraga nubundi kuko mu byukuri bakoreye igihugu batiganda.
Comments are closed.