Month: <span>April 2015</span>

2017: Ndafunguye ku kugenda cyangwa kutagenda – P.Kagame

* Nta kazi nasabye nyuma ya 2017, * Abanyarwanda ejo baje bakambwira bati ‘turakurambiwe’, sinarindira 2017 nabumva. * Ibice bibiri ni byo bihanganye kuri iki kibazo. Muri demokarasi habaho debate. * Ndi ku ruhande rw’abashaka ko ngenda, ariko ngomba kumva n’urundi ruhande. * Ariko, ubundi iriya ngingo (y’itegeko nshinga) ni inde wayanditse? Ni njyewe? * […]Irambuye

Urukiko rw’Ikirenga rwagize abere Intwarane za Yezu na Mariya

Kuri uyu wa 02 Mata 2015 saa saba z’amanywa Urukiko rw’Ikirenga rwahanaguyeho ibyaha abantu umunani bo mu itsinda ry’Intwarane za Yezu na Mariya runategeka ko ko bahita barekurwa. Iki cyemezo Urukiko rw’ikirenga rugifashe nyuma yo kumva ubujurire bw’abagore barindwi n’umugabo umwe bo muri iri tsinda Urukiko rukuru rwari rwabahamije ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho […]Irambuye

AMAFOTO yo mu birori byo gutanga impamyabumenyi muri CUR

Ibi birori byabaye tariki ya 31 Werurwe 2015, ubwo Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda, CUR) yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri 901 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atanu. Abarangije basabwe kuba umunyu n’urumuri rwo guhindura imibereho y’aho bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize. Izo ni zo mfura z’iyi Kaminuza Gatolika ikorera […]Irambuye

Abana bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu, ntibafashwa nk’abarokotse Jenoside-

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’umuco na sport, Uwacu Julienne yavuze ko abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, badafatwa nk’abarokotse Jenoside ngo bafashwe na FARG kuko icyo gihe bo batahigwaga. Min. Uwacu Julienne yavuze ko abo bana ari Abanyarwanda nk’abandi kandi ko atari bo bahisemo kuvuka […]Irambuye

“Mfite itandukaniro rirerire n’abandi bahanzi nyarwanda”- Senderi

Nzaramba Eric Senderi waje gusaba guhabwa izina rya International Hit ngo bitewe nuko hari indirimbo ye yigeze guca televion mpuzamahanga ya CNN, avuga ko afite itandukaniro na buri muhanzi wese wiyita ko akomeye mu Rwanda nubwo benshi badakunze kubyitaho. Ngo iryo tandukaniro afite undi muhanzi adafite, ni uburyo mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye

Ndagisha inama kuri Divorce

Muraho, Maranye igihe ikibazo kitanyoroheye nkaba numvise nakwandika nkakigishaho inama abantu basoma Umuseke nibaza ko byamfasha nubwo bitaba ngombwa ko nandika amazina yanjye. Njye ndi umugabo w’imyaka 36 mbana n’umugore twashakanye mu myaka itanu ishize dufite akana kamwe dutuye mu mujyi wa Kigali, twembi dufite akazi, nta cumbi dufite turakodesha urebye turacyagerageza gufatisha ubuzima. Tugishakana […]Irambuye

ISIS mu marembo y’Umurwa mukuru wa Syria, Damas

Ejo nibwo umutwe w’iterabwoba ISIS winjiye mu nkambi y’impunzi z’Abanyapalestine iri ahitwa Yarmouk ikaba icumbikiye impunzi 18,000. Abakurikiranira hafi ibibera muri kariya gace bavuga ko ISIS nimara gushing imizi muri ziriya mpunzi bizayifasha kubona abarwanyi bashya kandi bikayibera inzira yoroshye yo kugana mu murwa mukuru Damas muri Syria kwirukana Assad. Mbere y’uko ISIS yinjira muri […]Irambuye

Imanza 10 762 za gacaca ntizirarangizwa, 2 400 bafunzwe bitemewe

Icyunamo cy’uyu mwaka wa 2015 kijyana no kwibuka ku nshuro ya 21 gisanze imanza 10 762 zaciwe n’inkiko gacaca zitararangizwa, mu gihe muri gereza zo mu Rwanda abafunzwe bitemewe n’amategeko bavuye ku 7 000, bakaba basigaye ari 2 400 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera mu cyumweru gishize. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane w’icyumweru gishize, […]Irambuye

Interner Explorer yasimbuwe na Spartan

Ikigo cyo muri USA cyitwa Microsoft gikora mudasobwa na programe zazo, kiravuga ko cyamaze gushyira hanze program nshya yitwa Spartan izafasha abakoresha mudasobwa kuyifungura vuba kandi mu bakayikoresha ibyo bashaka mu buryo bunoze kurusha uko byari bimeze bakoreshe Internet Explorer. Spartan izajya ikora ibintu vuba vuba nk’uko Google Chrome ibigenza kandi uyikoresha azaba afite n’uburyo […]Irambuye

Kenya: Al Shabab yateye Kaminuza ya Garissa 70 barapfa

Abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa Al Shabab mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bateye kuri Kaminuza ya Garissa iherereye mu majyaruguru ya Kenya hafi ya Somalia barasana n’abashinzwe umutekano. abantu bagera kuri 70 bahasize ubuzima nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubutegetsi muri Kenya. Ibitero ngo byagabwe saa 5.30 za mugitondo abarwanyi binjira mu kigo […]Irambuye

en_USEnglish