Digiqole ad

Kenya: Al Shabab yateye Kaminuza ya Garissa 70 barapfa

 Kenya: Al Shabab yateye Kaminuza ya Garissa 70 barapfa

Abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa Al Shabab mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bateye kuri Kaminuza ya Garissa iherereye mu majyaruguru ya Kenya hafi ya Somalia barasana n’abashinzwe umutekano. abantu bagera kuri 70 bahasize ubuzima nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubutegetsi muri Kenya.

Garissa University College

Ibitero ngo byagabwe saa 5.30 za mugitondo abarwanyi binjira mu kigo barasana n’abashinzwe umutekano ndetse babasha kwinjira muri nzu zicumbikira abanyeshuri.

Hari amakuru avugwa ko haba hari abanyeshuri bajyanywe bunyago n’aba barwanyi.

Abashinzwe umutekano bongeye kurwana n’aba bagizi ba nabi bagerageza kubasohora muri ‘hostels’ z’abanyeshuri mu mirwano yamaze igihe kigera ku isaha.

Ingabo za Kenya n’abapolisi benshi bari bamaze kugera kuri iri shuri.

Iki gitero cyaje kwigambwa n’umutwe wa Al Shabab.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish