Interner Explorer yasimbuwe na Spartan
Ikigo cyo muri USA cyitwa Microsoft gikora mudasobwa na programe zazo, kiravuga ko cyamaze gushyira hanze program nshya yitwa Spartan izafasha abakoresha mudasobwa kuyifungura vuba kandi mu bakayikoresha ibyo bashaka mu buryo bunoze kurusha uko byari bimeze bakoreshe Internet Explorer.
Spartan izajya ikora ibintu vuba vuba nk’uko Google Chrome ibigenza kandi uyikoresha azaba afite n’uburyo bwo kwandika ku kirahuri cya mudasobwa ye akoresheje agakaramu kabugenewe(stylus).
Muri Spartan harimo za gahunda ziwa Cortana na Bing zizwiho kwihutisha akazi.
Joe Belfiore ukorera Microsoft yabwiye Daily Mail ko Spartan izakomeza kunozwa uko ibihe bizagenda bihita, bityo ihangane n’izindi zikozwa na Google mu rwego rwo guha abakiriya bayo serivise zinoze kurushaho.
Yabwiye abagikoresha Internet Explorer kudakuka umutima kuko Spartan izagenda ikwirakwizwa ku Isi gahoro gahoro bityo ko bashobora gukomeza kuyikoresha.
Hagati aho ubu Microsoft yakoze Windows 10 ije gusimbura Windows 8, bivugwa ko itari ikigendanye n’igihe.
Windows 10 izafasha abayikoresha kugera kubyo bifuza muri za mudasobwa zabo mu buryo bwihuse, kandi izajya ituma bashobora gukoresha ibindi byuma by’ikoranabuhanga bicometse kuri za mudasobwa zabo byinshi kandi bigatanga umusaruro wihuse.
Ishobora gutuma ushushanya ibyumba byinshi mu kirahuri cya mudasobwa(multiple desktops) bityo ukaba wabikoreramo akazi kenshi uko bishoboka nta cyo wishe.
Abahanga mu by’ikoranabuhanga bavuga ko Windows 10 yatangajwe bwa mbere muri Ukuboza, 2014 i California mu nama yari yahuje abahanga mu ikoranabuhanga.
Bongeraho ko Windows 10 ije gukosora udukosa duto twagaragaraga muri Windows 8 bityo bikongerera abakiriya ba Microsoft ikizere.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bampe ka spartan nishyirire muri phone se?!
Comments are closed.