AMAFOTO yo mu birori byo gutanga impamyabumenyi muri CUR
Ibi birori byabaye tariki ya 31 Werurwe 2015, ubwo Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda, CUR) yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri 901 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atanu.
Abarangije basabwe kuba umunyu n’urumuri rwo guhindura imibereho y’aho bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Izo ni zo mfura z’iyi Kaminuza Gatolika ikorera i Save mu karere ka Gisagara no ku i Taba mu karere ka Huye. Abarangije bose hamwe 901, abagera kuri 61,5% bari abagore ndetse n’uwahize abandi ni umukobwa.
Amafoto kuva kuri A kugera kuri Z:
Amafoto/ HATANGIMANA Ange Eric
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
33 Comments
Ndabona ari ibyo. nyuma yo kwigendera kwa UNR, aba nya Huye bazajya bareba ikirori cya CUR, ntabwo baviriyemo aho. CUR, tera imbere.
Ko ndeba harimo abasa n’abataranakandagiye mu ishule ? Kera twarangizaga i Ruhande umuntu akamutse kabisa, ku buryo umureba ukamubonamo ko yanyuze muri Universite, none ndabona hano harimo n’abo wagirango babahamagaye bari biragiriye amatungo hirya iyo iyo giterwa inking ngo baze gufata impamyabumenyi !
Ni hatari kabisa, ntibizoroha !
reka gusebanya ntuza we !
wowe Tesi,
imyumvire yawe iri hasi cyane. umuntu ukirata ngo yize iruhande. gukamuka no mu mutwe biratandukanye.
Uhe n’umuntu wize i Ruhande wahita umunya icyo kwiga bivuga.Niyo mpamvu bayituye hasi kuko benshi batari gushobora ubu dufite aba universitaire baciye mu yandi bashuri nya nicyo zikivuze, hanze y’u Rwanda.Ikimenyimenyi abana b’abayobozi ntabwo bajya iyongiyo Ruhande y’ubu.Ibyo mu mpinduka dushaka bizagarukwaho aho umuntu ahabwa diplôme kuko ayigomba aho kuyiha umubare turata hirya no hino.
Nagirango mbwire Tesi, ko ashatse atajyaavuga ko yize kuko usesenguye imvugo ye wasanga arutwa n’abashumba, ubundi ndanakosora umunyamakuruaho yavuze ngo umukecuru yanigirije URUGORI, NTIBAVUGA KUNIGIRIZA URUGORI BAVUGA GUTEGA URUGORI, kunigiriza bikorerwa mu ijosi kandi ntawutega urugori mu ijosi.
MERCI.
Tesi est malade mentale quelle stipude analyse !ndumiwe wize koko i Ruhande!ashwi si uko uwize abaho !uri jalouse kubera iki !
Iri baryita isebanyabuhanga. Aba bantu bose uko nababonye baraberewe pe kandi barasa neza cyane!! Ese wowe ubanegura ahubwo wadushyiriyeho agafoto kawe tukareba icyo ubarusha!!! ubwo wasanga ahubwo wagirango uvuye gukanika imodoka cg kuyikorera vidange!!
Gusebanya si byiza. Nuko tutari duhari, icyo gihe uvuga cya Ruhande mwasaga nk’abo bandi ba CUR; itandukaniro ni uko bo barimo abakuze, batabagaho i Ruhande icyo gihe; akarusho! Akandi karusho, bararangiza ari benshi. Ibyo bihe uvuga, Ruhande n’abari bayikuriye mu igenamigambi, babonaga ko bigisha abazahabwa akazi na Leta gusa, bagatsindisha abagerwaga ku rushyi. Ubu ni concept yo guhanga imirimo. Akarusho! Tujye dukora “analyses” zubaka, aho gutinda ku nkweto n’amahereni abantu bambaye; icyangombwa ni isuku no kwikwiza. A BON ENTANDEUR SALUT!
Gusebanya si byiza. Nuko tutari duhari, icyo gihe uvuga cya Ruhande mwasaga nk’abo bandi ba CUR; itandukaniro ni uko bo barimo abakuze, batabagaho i Ruhande icyo gihe; akarusho! Akandi karusho, bararangiza ari benshi. Ibyo bihe uvuga, Ruhande n’abari bayikuriye mu igenamigambi, babonaga ko bigisha abazahabwa akazi na Leta gusa, bagatsindisha abagerwaga ku rushyi. Ubu ni concept yo guhanga imirimo. Akarusho! Tujye dukora “analyses” zubaka, aho gutinda ku nkweto n’amahereni abantu bambaye; icyangombwa ni isuku no kwikwiza. A BON ENTENDEUR SALUT!
Kwigisha abantu ntibihagije, bagomba no kubona icyo bakora. Biti ihi se bakaba bafite ubwenge buhagije ku buryo bakwishakira akazi kw’isoko mpuzamahanga. Bivuga ko bagomba kuba bafite niveau yo hejuru bataragiye kudodesha muri 1930
Ntibavuga ngo umubyeyi anigirije urugori.Bavuga :umubyeyi atamirije urugori.
Congratulations to Ihorere Marie Claire!! N’ubundi wahoze uri Indashyikirwa kuri GSNDA Rwaza.
@ Tesi kurangiza mwarakamutse se mwabuze gukora genocide .ziba aho kubona abantu bari barize kaminuza hakaburamo abahagara hamwe wenda bapfe barwanye genocide ye kuba . Ntukadutoneke ngo kera mwarigaga . Ibyo mwasaruye twarabibonye.
Uyuse ibya jenoside abivanye hehe??ubisanishije ute nibirori byabaye?wasanga yarasoje i ruhande muri 98 na jenoside yararangiye ariko umva ibyo uba utekereje,abanyarwanda dushatse twahinduka
Aha, ndagirango ngire icyo mvuga kunjiji yiyise “Tesi” kuba abambaye basa nabavuye kurangira amatungo se wabinganya iki? Ahubwo CUR ibaye intangarugero “to train job makers other than job seekers” niba ushima ko gukamuka arugusabiriza komeza. CUR students go ahead in your farms murekere Tesi akomeze akamuke. To be a farmer ahandi n’ishema. Murakoze
tesi,ko ufite ibitekerezo nkibyo umuntu warangije iruhande?urabeshya kabisa umuntu wize iruhande ntabwo afite ibitekerezo nkibyawe
abize yo ntibivuga ko bose ugomba kubita aba jenocidaires.wunvise!!!!!!!!!!! …
Ni ishema rikomeye kuri twe tuhiga.promotion ya mbere abantu 901 numwe.intambwe Nakuru bacu bateye tuzayitera
Tesi burya mu ishuri bigisha ubumenyi kurusha uburere
Iyo ufite umutimanama ntuvuga nkibyo wavuze
Ariko umuntu aboga icyo yonse ntawakurengana buriya
umusaruro wabo urakenewe mu iterambere ry’igihugu bashyira mu ngiro ibyo bize
Ariko Nyakubahwa Musenyeli Kambanda nimwiza weeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!Nongeye gushimishwa n’uriya musaza n’umukecuru.Mbega ukuntu ari beza kandi bakomeye ku muco nyarwanda!
ngo ‘Yari yajyanishije’ hahah ninde wandika izi captions? ni Younger wo mu gasobanuye?muranyica
ndabona harimo ibikobwa byiza byibijigija bymbaye za mini,hari icyo duhuje amaso
nigirisha isoni
Icyakora Ange uranyemeje mu gutanga inkuru y’amashusho. Wagirango hari ishuri wabyizemo. Njye utari wahabonetse bitunguranye nyuzwe n’incamake iri ku mashusho na commentaires ziyasobanura.
ni byiza cyane courage!ni mukomereze aho muzamure igihugu cyacu
dutere imbere tujijutse !naho tessi ni mumwihorere ntakomeze kudusebya
nta muntu wize i Ruhande uvuga kuriya!abize i RUHANDE tuvuga twabanje gutekereza !ntazongere kudusebya nta interectuelle ivuga biriya.
Ndabashimye kuba mwatugejejeho iyo nkuru at least tubonye Uko byagrnze abatari bahari, Ariko Uwo muntu ushyira comments ku ma foto rwose abivuga nabi pe aba agirango asetse abantu ariko harimo ibitajyanye numva yatwereka ama pics adatekereje ibyo abandi Bari gutekereza, naho Tesi we ubu ndumiwe neza neza
ntimugashakire ikibazo aho kitari
tesii rwose ibyo avuga niko biri.
twe twarangije i ruhande muri za 2000 twari dukamutse kandi dufite skills naho abubu se !!!!!! yewe nibige da
ikindi aba banyamakuri nabo nta professionalism mbabonamo ugatinyuka ngo umucecuru yanigirije urugori plz ,,nyine ni abize ubu!!!!!!!! ariko mujye mubanza mumenye ntibavuga–bavuga
Conflict de generation , mumwihorere yakamutse kubera inzara none ubu bimeze neza bituma arakara,
uwo ngo ni Tesi w’i Ruhande? Hahahahaha none se gukamuka mu mutwe bivuze iki? Kwirirwa wiyemera ngo warize gusa? Cyakora hari avo dukorana nabo bameze nkawe birirwa barata amasirabo no gusesereza andi mashuri makuru na za kaminuza gusa, ariko byagera kazi wapi, ngo ni abanyabwenge. Uzamenye guhuza les savoirs, savoir etre, et savoir faire. Ngo uzi imibare aba agomba kwambara nk’umusazi, uwize indimi akarirwa atuka abandi, uwize ntagomba kwikoza abaturage, ibyo nibyo Tesi akeneye. Jyana n’ibigezweho, uve muri Nyakatsi n’ibitekerezo bya gikoroni
Ibyo Tesi avuga twe abize iRuhande ntitubizi. nakamuke wenyine bizamutunge. Gusa nawe MWIZA, wivuga ngo hari abandi mukorana birirwa barata ko bize iRuhande ariko bagera ku kazi wapi. Icyo nemera nuko ako kazi kabananira kubera ko batagashizeho umutima, ZA NJIJI ZIZE, ataruko batabonye ubumenyi buhagije. I Ruhande rwose ntacyo ntahaveba baratwigishije kabsa. ikibigaragaza niyo twahuye mu bizame ugasanga abanyaruhande bakurikiranye mu myanya ya mbere nk’icumi. Kubivuga kdi ntacyo byishe kuko iRuhande hajyaga ababaga babonye amanota menshi, Leta ikabaha Bourse nubwo hataburaga abigira mu yandi mashuri nka ULK cg UNILK kubera impamvu zitandukanye, ABATABONYE AYO MANOTA nabo bakagana ayigenga.
Nsoze mvuga ngo, twese aho buri wese yize, ntakoreshe ubumenyi yahavanye duteze imbere igihugu cyacu tuve mu kurata aho twize cg ngo twirirwe dukamutse ntacyo dukora.
big up Rwanda
sha tesi wisebya abantu twize iruhande pe,twe tugira umuco kabisa,ahubwo conguratilation kubarangije muri cur,ahasigaye mwihangire imirimo muteze igihugu cyacu imbere.kandi courage.
TESI URARWAYE SANAA,KWAMUGANGA VUBA
The day was so good!!!!!!
Comments are closed.