Digiqole ad

Abana bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu, ntibafashwa nk’abarokotse Jenoside- Min Uwacu

 Abana bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu, ntibafashwa nk’abarokotse Jenoside- Min Uwacu

Yemeza ko abana bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside badakwiye gufatwa nk’abarokotse Jenoside

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’umuco na sport, Uwacu Julienne yavuze ko abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, badafatwa nk’abarokotse Jenoside ngo bafashwe na FARG kuko icyo gihe bo batahigwaga.

Yemeza ko abana bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside badakwiye gufatwa nk'abarokotse Jenoside
Yemeza ko abana bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside badakwiye gufatwa nk’abarokotse Jenoside

Min. Uwacu Julienne yavuze ko abo bana ari Abanyarwanda nk’abandi kandi ko atari bo bahisemo kuvuka muri ubwo buryo ariko ko batafatwa nk’abarokotse Jenoside ahubwo bahabwa ubufasha bugenerwa abandi muri rusange.

Min Uwacu ati:  “Iyo urebye uburyo itegeko risobanura umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi usanga bariya batagaragaramo. Dufite Minisiteri ishinzwe imibereho myiza y’abaturage kandi biri mu nshingano za Leta gufasha abo bantu.”

Minisitiri Uwacu Julienne asanga kimwe mu bitera urujijo ari uko hari abantu bashingira ku marangamutima bikaba byatuma bashyira bariya bana ku rutonde rw’abarokotse Jenoside bagomba kwitabwaho na FARG kandi atari byo.

Kuri we ngo igikenewe ni  ukubakira mu muryango nywarwanda bakawiyumvamo kandi ababyeyi bababyaye nabo bakagerageza kurenga ibibazo batewe n’amateka yabo bityo bakabaho neza muri rusange.

Min. Uwacu Julienne yasabye  ababyeyi ba bariya bana kubakira bakumva ko nta ruhare umwana yagize mu byabaye kuri nyina.

Mu gihe abicanyi bicaga Abatutsi muri 1994, abagore bamwe bafashwe ku ngufu mu kubashinyagurira. Muri ibi bikorwa bya kinyamaswa hari abagore basamye ubu barera abana b’imyaka 21 babyaye mu  buryo batifuzaga.

Abahanga bo mu buzima bwo mu mutwe bemeza ko abana bahungabana iyo bakuze bakabwirwa ibyabaye ariko ngo birushaho kuba bibi iyo sosiyete babamo ibahaye akato, ntibafashe gukira ibikomere batewe n’amateka yabo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Ibyo Min. avuga nibyo ariko bakwiye ubufasha psychologique

  • Nibyo ibyo Minister avuga, ikindi kandi ntabwo uwo mwana yitwa ko yarokotse genocide kandi genocide iba atari yakavutse, tujye tugerageza twirinde amarangamutima nkuko Minister abivuga.

    Kubijyanye nubufasha bw’ibifatika aha ho haragoye cyane kuko ntabwo abo bana bose bavutse gutyo babayeho mu ubuzima bukenera ubufasha bw’ibifatika (Financial supports) hari ababayeho neza kimwe nkuko hari ababayeho bitari byiza. ikindi kandi Leta ntifite ubushobozi bwo gufasha buri umwe wese mu uburyo bumwe cg ubundi gusa hari bamwe bashobora kubona ubwo bufasha ariko ikigenderwaho nuko nyine ubufasha buba bwabonetse mu igihe natabuhari bisaba buri umwe wese gukomeza guhangana n’ubuzima.

    Kubijyanye nuko aba bana bahabwa inama (mental health counselling) nabyo mbona bigifite imbogamizi kuko u Rwanda ntirufite abantu bakora aka kazi b’umwuga bahagije nabahari bamwe na bamwe ntabumenyi bwimbitse bafite nababufite ni abantu bigoye kugeraho kubera amikoro.

    Gusa Leta yakora ibishoboka byose abagaragaza ihungabana runaka bitewe n’amateka mabi bakajya bagira uburyo bwihariye bitabwaho bidasabye ko hagera igihe cy’icyunamo. kuburyo muri buri murenge hajya haba ushinzwe icyo gikorwa byaba ngombwa ko hakenerwa ubufasha buruseho akaba yamenyesha abamukuriye ariko ari ibintu bihoraho. kuko Social Protection Officer w’umurenge ubona inshingano ze kenshi ari mu kurwanya amalariya, kurwanya SIDA nibindi bibazo biraho ariko ihungabana (mental disorder) usanga ridafatwa nkikibazo kigomba kurebwaho kikanashakirwa umuti wihariye.

    Murakoze

  • Hoya muri beshye.

    Dukurikije amategeko yu Rwanda abo bana bacitse kw’icumu…, uti gute ???

    Umuntu yitwa umuntu akirema mu nda ya nyina.
    Ikimenyimenyi u Rwanda hari itegeko rihana ukuyemo inda aho rigira riti yishe umuntu.
    Byumvikane nezaa yuko uwo mwana iyo nyina yicwa muri genocide nuwo mwana yari bwicwe nyamara iyo aza kuba atwitwe nu mwicanyi nyina ntiyari bwicwe ukabonera ho yuko nu mwana atakwicwa kuko ntawuhiga inkomoko ye.

    Nsoze ngira nti amategeko aberaho abantu ashyirwaho na bantu iryo ryavugururwa mbene abo bana bagafashwa kuko nugusonga bashiki bacu baheranywa nako gahinda ikindi bene kubafata ku ngufu ntaho bahuriye kuko ntawuzi irengero ryabo

  • Urakoze cyane ku nyunganizi utanze.
    Byose bikorwa n’abantu.
    Nyakubahwa Minister, ndatekereza ko na FARG yagiyeho na Ministry y’imibereho myiza iriho.
    Aba bana bafite amateka yihariye, njye mbona FARG ibaye ntacyo ibafashije, bashyirirwaho icyabo kigega kibitaho by’umwihariko.
    Murakoze!

  • Munyarwanda ,urakoze cyane ubisobanuye neza, ni uko ubwira abantu batunva cg bunva ariko bakirengagiza, ibi bisambo by’inda ndende bizabazwa byinshi, umwana w’umuntu agire kuba amaze imyaka 21 aba munzu imeze nkiyi ingurube, nayo yamusenyukiyeho, nuwo abyaye afashwe ku gahato ngo si umucikacumu???, mwacuruje abacu mwuzuza ibifu n’imifuka yanyu ,nongere mbisubiremo ijisho ry’IMANA ntirihumbya, reka ndekere aho , agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo

  • Tujye tuvuga ibintu uko biri. FARG yagiriyeho gufasha Abatutsi barokotse genocide, impamvu rero njye ntekereza ituma bariya bana badafaswa nkabarokotse genocide y’Abatutsi nuko ari Abahutu, kandi kugeza ubu ntakigega kiriho gifasha abahutu barokotse.

  • Nibyo ariko nabo bazabagenere ubufasha bwabobwihariye psychologically na economically kuko farg niba . Iha ubufasha nyina gusa bw umuntu umwe kdi afite umwana wo kurera atanabyaye yifuza bitekerezweho bakwiye ubufasha bwabo nabo

  • Kamana ni inshingano za leta kdi ni n uburenganzira bwa buri mwana wese wavutse mubwo buryo kubona ubufasha hatitawe ku kuba hari ubayeho neza cg….kereka we ubwo avuze ati ndishoboye ubufasha bwange mu buhe mugenzi wange ubukeneye kundusha

  • Ikindi hari ababyeyi bicaga batwite ubwo n abana babo bapfiragamo cg kubasatira inda bakabakuramo foetus ubwo se uwabashije kubirokoka nubwo yari foetus nigute utavuga ko yabaye survived?yari indirectly exposed ariko yari expose nyine.so uwo nyina yasurvivinze nawe bagomba kuvuga ko nawe ari survived.which means ko n abana bavutse 1994 ari survivors of the genocide

  • Yewe ibyo musobanura biveho abo bana bakwiye kwitabwaho njye njyenyine mbishobiye nabikora by’umwihariko kuko bo barokotse kenshi uti gute muri génocide na nyuma yayo kuko ntawe utarivajije kumukuramo nanjye ndimo.

  • Ikibazo cy’abo bana kirababaje ariko ntabwo bacitse kw’icumu kuko batahigwaga, hahigwaga ba nyina gusa. Ahubwo bakeneye guhabwa ubufasha busanzwe nk’abandi banyarwanda. Ikindi bagahabwa counselling isanzwe ubundi bakabaho nk’abandi . Erega abahutu bakoze amahano !! Akaje karemerwa !!

  • Logically barahigwaga none se uwari watawe Linda n’uwahigwaga akaza kwicwa amaze kuyitera ntafashwa ? None se umwana wabyawe n’umuhutu kumututsikazi se nyina akicwa nawe akarokoka nkabandi ntafashwa ? Niba afashwa n’undi yagafashijwe. Niko mbyumva gusa sine era amoko n’ubwo ashirwa I here n’abashaka inyungu zabo gusa Imana niyo nkuru.

  • Agomba gufashwa kuko ndemezako n’uyu munsi har’abana bavuka batishimiwe n’ababyeyi cg bafashwe kungufu. Uwo mwana arenze no gucika Ku icumu ahubwo kuko yabuze ababyeyi bombi ntagira umuryango kandi mwibuke ko amezi icyenda atayamaze ku giti yari munda y’uwahigwaga iyo yicwa nawe yarikubigenderamo naho aribyo umwana wavutse nyuma ya 94 September ntiyakiswe survivor
    Gusa umunyarwanda wese yakifashije Ni uko bidashoboka gusa nemera ko iyemeye ko bavuka mur’ubwo buryo izabitaho

  • Shawe, ngo abana bararyoha da. Ahubwo uwo yaba ari uriguma rukwibutsa ibibi wanyuzemo,ndakeka. Ntarukundo wazamugaragariza pee.hard to handle it.

  • mwabantu mwe,mujye mureka kwandika musa n’abakina,n’abashinyagura kuri issues nkizi ziba zikomeye(consistants)!none kuki muba mwirengagije koko ibihe tuba tugiye kujyamo bene aka kageni?njye mbona bamwe tujya dupfa kwandika tutabanje gutekereza neza kucyo naho,nabo tugiye (kwandi…ka,kira,kaho)!!koko muba mutazi ko kwita bariya bana ubwoko ubu n’ubu atari ukwongera guhahamura abo bana n’ababyeyi babo koko?!(nabigrny nogushyira urusenda mugisebe)!!!je dit bien kubatariyakiriye .naho ubundi kuzana ubwoko what dt means,hw much pays you? kandi buri wese agomba kuba fier yubwe,sinon,ibi ni ukuroga abantu moralmt,murashaka ko abantu(abana) bazajya bifuza kuba,kugura race yafatwa nka race > muri genocide yakorewe abatutsi?!UMUBYEYI NGO YABYAYE IGISIMBA NIBA “BIBAHO”BARI KUCYICA ATI”yemwe ni mukubite neza ni icyavuye munda” NTAGSMB NISE X,ndashaka kugirango ugereranye n’UMWANA MUZIMA NONEHO(cyabitama).selon moi,sce yuko bb is 4 dady no,but baby ni biologicaly & legaly.POLE BANYRND,KZI!

  • Amarangamutima gusa ,nako amoko! none se abo babyeyi iyo bicwa abana bari munda bari kurokoka?

  • ABO BANA NABO BARAROKOTSE KUKO IYO BANYINA BICWA NABO BARI GUPFANA NABO BIRASOBANUTSE AHUBWO IRYO NI IVANGURA PEE! kandi nugutoneka izo nzirakarengane zitahisemo uko zivuka.

  • Abo banyabibazo barenze abandi, ni interagahinda , kuko ntibahisemo uko kuvutse kdi ntibazi umubyeyi urenze umwe n umuryango urenze umwe nawo washize kdi umaze n abo mu bwoko bwa SE atazi n isura ye!!!! kuko abeshi baterwaga izo nda bafatiweho ibyuma n imipanga , ntibazi n abazibateye amasura yabo uko asa, bivuga ko izo nteragahinda zitazi n imiryango yo kwa SE, zavukiye mumarira ya ba NYINA ziyakuriramo!!!!!! Umva mwa NDUSHYI z amateka mabi mwe nimwihangane. YESU azabagirira neza,

Comments are closed.

en_USEnglish