Digiqole ad

Ndagisha inama kuri Divorce

 Ndagisha inama kuri Divorce

Muraho,

Maranye igihe ikibazo kitanyoroheye nkaba numvise nakwandika nkakigishaho inama abantu basoma Umuseke nibaza ko byamfasha nubwo bitaba ngombwa ko nandika amazina yanjye.

Njye ndi umugabo w’imyaka 36 mbana n’umugore twashakanye mu myaka itanu ishize dufite akana kamwe dutuye mu mujyi wa Kigali, twembi dufite akazi, nta cumbi dufite turakodesha urebye turacyagerageza gufatisha ubuzima.

Tugishakana byari byiza kuko twari twarakundanye ho umwaka umwe mbere yo kurushinga, nta ngeso mbi zidasanzwe twembi twari dufite, nabonaga kubana akaramata bavuga koko bishoboka.

Ariko nyuma y’umwaka umwe twatangiye kugenda tunaniranwa ku tuntu tumwe na tumwe two gufataho imyanzuro mu rugo, kenshi nk’umugabo nkareka umugore akisanzura imyanzuro myinshi ikaba iye.

Uko iminsi yagiye ishira byagiye biba ngombwa ko hari imyanzuro imwe n’imwe ikomeye tugomba gufata twabanje kuyijyaho inama, nko kugura imodoka, kugura ikibanza, gufata ideni tukubaka cyangwa tukagura inzu, ishuri dushyiramo umwana n’indi isa n’ikomeyemo gutyo…

Iyi myanzuro imwe n’imwe kugeza ubu ntiyashobotse kubera kugeraho tukabura aho duhurira kuko nk’umugabo hari imyanzuro umuntu aba abona itafatwa kandi umugore nawe agaheza uruhande ngo nibitagenda gutyo ntirirema.

Urugero ntabwo nifuzaga ko tugura imodoka ya miliyoni zigera kuri esheshatu tuyifatiye credit ya miliyoni eshatu kandi nta n’ikibanza tugira. Gusa uyu mwanzuro narihanganye turawufata kugira ngo umwuka mubi uhoshe, mu gihe namusabaga ko twagura imodoka iciriritse y’ayo dufite andi tukayagura ikibanza tukiteganyiriza.

Ku ruhande rwanjye ntabwo byakomeje kumpira kumvikana na madame ku myanzuro runaka, kubera imyitwarire nk’iyi yo guheza uruhande bituma n’urukundo umuntu aba akunze undi rusa n’urugabanuka, ibi byose narabimubwiye kenshi nkanamusaba guhinduka ariko ntibishoboke.

Birababaza cyane ku mugabo kubona umugore akubuza gukora akantu gato runaka washakaga gukora, urugero nko gutanga contribution cg intwererano y’amafaranga runaka cg akandi kantu koroheje, agatsimbarara akagamika ngo ntibishoboka, neza neza akanga, njye nkumva agahinda karanyishe.

Nagerageje kenshi kumuhindura mu biganiro mwereka ko uburyo ashaka ko ibintu byose bikorwa atari iby’abantu babiri babana ahubwo ari igihe umuntu yaba yibana mu rugo rwe wenyine.

Igisubizo ampa kenshi ambwira ko ngo ari uko ateye kandi ariyo mibereho ye ntakundi byagenda.

Nakomeje kwihangana mu myaka ishize, ngeraho noneho muharira gahunda zose z’urugo akaba ari we ugena uko bikorwa, njye nkahembwa amafaranga nkamuzanira, ubundi nkigira mu kazi nabona akanya nkigira kureba cinema no kwisurira inshuti mbese muha rugari.

Rwose pe, mbona nibwo atuje, mbona nibwo afite amahoro, ibintu byose agategeka uko bigenda, igihe dusurira abantu, igihe badusurira, ikigomba kugurwa mu rugo, ikigomba gukorwa hanze y’urugo, igihe minerval y’umwana itangirwa akaba ari nawe uyishyura, mbese ibintu byose arabifata abishyira ku mutwe we, njye bigera aho numva mubabariye kuko mbona anavunika cyane.

Bigeze aho kubera ibyo nabonaga byangirika cyangwa bigenda nabi ndahindukira ndamwereka, mwereka amakosa yose yakoze mu myaka itatu naramuretse, mwereka ko nta kintu twagezeho kuko tutajya inama, kuko tudafatanya, mwereka ko inshuro nyinshi nasuzuguwe kuko ntifatira umwanzuro mu rugo ari we utegeka uko ibintu byose bikorwa.

Ariko igusubizo yampaye cyarantangaje kuko yambwiye ati ‘njye ndabona ibyo ntacyo bitwaye kandi nawe umeze neza, ushatse wakomeza ugatuza.’

Nahise numva ko imiterere ye idashobotse kandi ntashobora kuyihanganira, mfata umwanzuro wo kumujyana ku babyeyi be tukabiganira.

Yes, ndabizi neza ko we nasoma iyi nyandiko biri bumubabaze, ariko ntakundi kuko nanjye ndababaye kandi ni wowe wanze guhinduka.

Ku babyeyi be kuko akinabafite bombi byaranze, twaganiriye n’umusaza na mabukwe mbereka ikibazo gihari, babanza kunyihanganisha no kunsaba kwihangana, ariko aho bigeze baramukarira bamubwira ko bari bazi ko nagera mu rugo azahinduka. Binyereka ko asa n’aho ariko yari ameze no mu rugo rwa se. Aha twahavuye ahubwo umwuka wabaye mubi cyane kuko yanze kwemera guhinduka ngo tujye dukora ibyo twumvikanyeho.

Negereye zimwe mu nshuti ze nke nabonaga yizera, nzisaba kumfasha kumuhindura ariko zimwe ubu barashwanye kuko asigaye abashinja gushaka kumusenyera.

Ewana naragerageje cyane mu mwaka ushize ngo ahinduke birananira ndavuga nti ndananiwe, ndetse nawe ndabimubwira. Nanamuha igihe mubwira ko nibigera muri Decembre uyu mwaka atarahinduka njyewe nzasaba divorce.

Mu by’ukuri ntabwo nshaka gutana n’umugore wanjye, iyo ntekereje ibya divorce numva mbaye looser, numva ngize ikimwaro, nibuka ibyabaye byose mbere, mu bukwe na nyuma yabwo, nkareba imiryango nkareba umwana wacu nkumva nanone divorce irangoye.

Ariko nanone nakongera gutekereza ubu buzima bw’igihe cyose n’umuntu uteye gutya nkabona nabwo ntabwo bushoboka.

Nanditse nzi neza ko nawe ashobora gusoma iyi nyandiko, nongeye kumubwira ko nkimukunda ariko niba adahindutse ubuzima tubanyemo bundemereye cyane, ndi umugabo hari ibyo nkeneye cyane cyane ijambo mu rugo rwanjye, ni umugore hari ibyo akeneye numva namuhaye nkanarenza, ndongera kumusaba guhinduka, nkasaba ko abasoma Umuseke bangira inama nawe kandi bayimugira, kugira ngo tubana cyangwa dutandukane.

Murakoze

88 Comments

  • Umva wa mugabo divorce ntabwo wapfa kuyibona ibyoroshye nuko waba umugabo mu rugo (chef de famille) ni wowe ugomba gufata icyemezo cya nyuma ntabwo ari madame wawe. cg se wasanga ahembwa menshi ku kurusha bikaba aribyo bituma yigira hatari mu rugo rwanyu

  • Ariko mwokabyara mwe ibi ni ibiki? Umugore abona umugabo wifuza ko bashyira hamwe akamutesha umutwe bigeze aha mugihe abandi baba baririra mu myotsi ko batamenya niba abagabo babo bahembwa nk’abandi? yewe buri muntu agira defaux ze ariko nibaza ko uyu mugore yari akwiriye kuzirikana ko atibana! Gusa njye ndabona adakunda umugabo we kuko uwo ukunda uramwubaha, umutega amatwi, mujya inama n’ibinsi. sinari nashaka wenda hari experience ntafite ariko umugabo uvuga gutya arababaye pe. Mugore niba ukunda umugabo wawe emera uce bugufi mujye inama, mufatire hamwe imyanzuro y’urugo rwanyu kandi cyane cyane mutekereze kuri icyo kibondo! Ntabwo nabagira inama yo gutandukana.

  • muvandimwe inama nakugira ntabwo ali ukwihutira gusaba divorce. wasanga madamu wawe afite aba contre success bukuntu urugo rwanyu rwali rumeze mbere noneho bakamujya mu matwi bakamuha definition yuko yakubaka urugo wenyine wowe utalimo, noneho abifata atyo yavunika atavunika aliko yumviye izo nyangabirama, izo mburamikoro ku bulyo uyu munsi kugirango umugire inama yuko mwarwubaka mwembi bitakworohera madamu wawe kuko mu mutwe we nuko yabifashe, nkaba ngusengera ngo hazaboneke ababyeyi ashobora kwunvira akabona amafuti ye uko ateye akaba yakwemera kuyareka noneho mugakomeza kwiberaho neza mu rugo rwanyu.

  • Umugabi wamugani ashobora gusubirana ijambo murugo rwe I mean ayo mafaranga ntiwongere kuyamuha gutyo, aho bibaye ngombwa ugafata icyemezo nawe akabona ko uhari koko! ntuzatinye kumurakaza mugihe bibaye ngombwa! ubwo nadahinduka sinzi icyo azaba afite mumwanya w’umutima! GUSA M– USENGE kuko hari igihe umwanzi yaba yarabinjiriye ashaka kubasenya kuko azira ingo!musenge cyane by’umwihariko wa mugabo we sengera umugore wawe niba utanabikoraga ubyige!

  • Mbonye mo ibintu 2 ;

    – ntushaka divorce
    – ukeneye ni terambere

    Icyo mbonye ibyanyu bifite igaruriro kuko ;

    – nta buraya mushinjanya
    – nti muna ryagagurana

    None rero mugabo ubwo ari wowe wumva reka nkubwire ;mbobye ko ukorera salaire (ubwo aranayizi) hindura amayeri uhimbe umulimo nubwo bitoroshye wikorere kandi uwushyire ho roho yawe yose kuburyo uzinjiea menshi aruta salaire wakoreraga kandi nanone atabarika ngo uvuge ngo winjiza aya naya mbese ahindagurika bityo ube ukemuye ibikubangamira nku bukene butuma utiyubakira ubishaka ube ukemuye kubarirwa nku mwana ukabuzwa gukora ako wifuza…, ubundi ugire ibanga ubike ku mutima.

    Ndubatse ariko ndakurahi nta ncuti nziyambaza ku bibazo byi wajye kuko incuti zubu ni bibazo !!!!

    Nganira ni ncuti ibya business, politique, imikino…, apana ibyi wajye !!!!

    Kuko harubwo wisanga aribo bakuzambirije urugo, ikindi umugore ndakwibutsa yuko atari nkumu business man cg umu politicien …,NTABWO UMWICAZA face à face NGO MURAGANIRA !!!! Hoyaaaa kuko yiyumvamo intege nke icyo gihe ibyo umubwiye umushinja ntabyumva uko ahubwo yihagararaho mugahangana bikaba bibi cyane.
    Umugore uramucenga uti princesse ukinginga ukamukorera utwuzi ushoboye twiza yatangira ku mwenyura ugasaba ako wifuza nawe bucye bucyeeee arakaguha mugeza ubwo yisanga atazi ku kubwira non.
    Naho kumwicaza byo ndakurahiye…

    None rero ivane mu raya umbereye mo ugire ibanga ryu rugo rwawe nubizi ujye umubeshya ko byatunganye ubundi umugore umugwishe neza mwubake uve mwaya.
    WIRUKANA UGUGUNA IGUFA UKAZANA URIMIRA BUNGURI.

    • Ibyinshi mu byo uvuze ni byo ku mugore nk’uwo rwose pe. Cyakora guhindura akazi wabona bitaba mu byihutirwa cyane kuko na byo hari igihe byateza ikindi kibazo! … Kimwe mu byo uvuga nemeranyaho nawe ni uko “WIRUKANA UGUGUNA IGUFA UKAZANA URIMIRA BUNGURI.”

      Uyu mugabo azagerageze inama umugiriye cg n’izindi abona abasomyi bamugiriye zamufasha akurikije ibyo yaba yarigeze abona we n’umugore bahurizaho. Abaye azi Icyongereza yasoma iyi story: http://cherryread.blogspot.com/2014/09/keeper-how-ethopian-woman-tamed-her.html?m=0. Ntabwo iri original hashobora kuba hanarimo some mistakes ariko message irimo ishobora kumwungura igitekerezo (n’ubwo ivuga ku mugore wari ufite ibibazo aho kuba umugabo). Link nshyize muri comment itayifunguye yayishaka muri Google “How the Ethiopian Woman Tamed Her Husband.”

      Indi nama nakugira niba usenga cyangwa wizera ko Imana ikora ibitangaza ni ukuyitura urugo rwanyu.

      Abasoma inkuru nk’izi babanye neza n’abo bashakanye kandi bajye bashima Imana banasabire bagenzi babo bafite ibibazo.

      Ihangane kandi good luck brother.

    • Munyarwanda ,igitekerezo cyawe ndagishimye pe!nabikurikize.Gusa nibyanga azamenye ko KAMERE IDAKURWA NAREKA kandi ingeso ipfa nyirayo yapfuye.nibyanga uzibuke ko PARMI LES DEUX MAUX ON CHOISIT LE MOINDRE

    • We sha “Munyarwanda” wikoroshya ibintu. Uriya mugore afite principles si uwo kubwirwa Princess reka daaa!!! Njye ndamuzi ni intavugirwamo. None se yabohoje urugo atajujubije umugabo? Uzi ko business umugabo apanga rwihishwa umugore bucya yazitahuye akazamura intambara na none? Sha wowe ntumuzi! Ko umugabo se yatse Musafiri 3 millions ngo yigurire ikibanza byagenze gute? Umugore ntiyanze gusinya sha!!! Abagore ntubazi: Kwanga gusinya gusa ngo kuko atari we wafashe imyanzuro!! Tekereza kwirukana murumuna w’umugabo aho yari yamushakiye akazi kwa Godfrey wishuti yabo ngo kuko umugabo atabimubwiye wana!! None ngo FACE TO FACES zawe!!! Njye uyu mugabo yambwiye ko bamara gushyiraho akabariro umugore agahindukira ati “Ceceka nisinzirire ubwo ari wowe uratangiye…cg nguhunge nigire mu cyumba cy’abashyitsi…byihorere

      • Mbega umugore !!!! ndumva agahinda kanyishe pe!! gusa Imana yo mwijuru imusange imuhindure naho ubundi umugabo we yararushye pe!!!

  • Ko bimeze nkibyangye exactly. Umva mugabo duhuje ikibazo usibye ko ntamabukwe or databukwe ngira.
    Ariko iyo wahaye umugore ifaranga uba umwiteje.
    Kupa kumuha cash, ugye uzitanga kubikenewe GUSA.
    Ugye wirinda kuvugana nawe byinshi, uceceke.
    Ntutegereze ko azahinduka, Imana Yaremye Byose niyo ihindura yonyine, tuza usenge uzatabarwa n’Ijuru.

    • Inama nakugira ni imwe: Divorce yibagirwe ubundi wegere Imana usangere umugore wawe niyo gusa yabasha kumuhindura. Umugore wawe afite umudayimoni wa Jezabel, akenewe gusengerwa no kubohoka kuri iyo karande akabona guhumuka akamenya ko atariko zubakwa agaca bugufi akemera ko mujya inama.

    • sha najye uwajye yanyobeye nezaneza, tubaye ho neza twinjiza ku kwezi hafi miliyoni imwe n’igice ariko stress antera imereye nabi. nagerageje guceceka ariko byaranze. gusa kubaka nukwihangana bose ni……

  • Mugabo rero tuza kuko iyo divorce ntiwapfa kuyibona.Ese wagenda uvuga iki?Ntibyoroshye.Ikindi rero Mugabo ni uko guhindura umuntu na we uri undi ntibyoroshye na busa.Buri wese agira uko ateye.Icy’ingenzi ni uko umwe yinjira mu wundi ahasigaye akarwana n’intambara yo kumwakira!!!!Ngurwo urugo rero bavuga.Ntabwo abantu bashobora guhuza imico.Never.Inama rero isumba izindi.Hari Ushobora Byose,Umwami wacu Yezu Kristu ,mwegere umuture agahinda ufite,umubwire byose icyo wifuza cyose ni We wenyine uzaguha igisubizo.Nta mwana w’umuntu ushobora guhindura undi!!Niba umudamu wawe amaze 20ans cg 25 ans abayeho mu buzima nk’ubwo ,uribwira ko wamuhindura mu mezi cg myaka runaka bigakunda?Tuza wereka byose Nyagasani kandi nkwijeje ko azakwigisha byinshi.Yezu kristu akuzwe?

  • yes my bro, nge ndi umusore gusa gushaka nibyiza biraryoha iyo hari urukundo, no kuzuzanya ,iyo bidahari nmutajya inama, uba ufite 50% yo kubura ijuru kubaryemera. kubwibyo uri umugabo ntago uri ikigo ngorora muco ngo uzamuhindura, kuko niwabo yarabikweretse baranabizi, uratecyereza ubukwe nakana mufitanye ukumva divorce uyitinye, my bro, iyo umuntu arwaye bamujomba urushinge agashinyiriza akazakira, so umuti urasharira ntakundi. cyangwa fata kashi zawe ugire indi mitungo ahandi ibindi nawe nturi umwana . nge mfite 31years, ntamukobwa turakundana, kuko abenshi usanga ibitekerezo byabo bashyiramo ubwibone nubwirasi kandi ntacyo bimaze. uwo mufasha wawe bikwerekako nakazi utagafite yakwereka munsi yikirenge, mwene Gakiko ,ndabona ari hatari.awaaa

  • Yooooo muvandimwe inama baziguhaye none reka nongereho iki uwigize agatebo ayora ivu. Ikindi umugabo ni umutwe w’urugo nusonzesha abana niwowe uzasekwa n’ubura ubukode ni wowe uzahagayika nubura ration niwowe bizabazwa ntutangazwe nuko uyu lundi ariwr uya géra nabura icyo agera azasakuza. Ni ingero nyinshi naguha ariko nta kanya ndi muna data icyemezo uzajye upanga gahunda z’urugo web agréé amafaranga yo guhaha gusa kandi gusa nyine izindi gahunda zoze uzikore. Icya kumpa Nina bishoboka unyandikire [email protected]

  • Uyu mugore ni umupfu kweri. Yitoreye ingoma mu giteme. Mugabo ihangane uwo niwo musaraba wawe. Wicika intege ahubwo ubwo wamaze kumwiga ukamumenya hindura strategies. Wamuhaye ijambo n’ubuyobozi biramunanira donc subira mu nshingano umuhe ize nawe ufate izawe. Rekera aho kwibombarika no gutinya kumuvuguruza. Urugo rwubakwa mu bwuzuzanye iyo bubuze rero ufite umutwe utekereza neza akora igikwiye.

    Umugabo niwe mutware w’urugo rwose jye ndabyemera 100% bivuze ko rero ugomba gusubirana inshingano ukayobora urugo rwawe. Urasa n’uweguye. Guha ubuyobozi uwo mudamu wigize idebe ntacyo byazabagezaho. Gusa divorce yo ndumva ntayigushishikariza kuko nta kiza cyayo kereka iyo inzira zose zananiranye.

    Mufite amahirwe kuko nta ngeso nigeze numva muregana, donc ibyanyu bifite igaruriro. Komeza umwereke urukundo ariko ibyo kumubembereza ubireke. Niba ugomba kugura ikibanza ukamugisha inama akabyanga kandi nta n’impamvu ifatika aguha mwihorere ukigure. Niba ari umuntu uzi ubwenge azagera aho abone ko ufite ukuri.

    Umudamu wawe n’ubwo asa n’ingare ni immature. Ameze nk’umwana w’umuhererezi wa cira aha nikubite. Jye niko namwumvise n’ubwo ntamuzi. Ubwo rero wowe ugomba kuba mature enough kugirango umuryango wanyu utere imbere ugafata ibyemezo ubona ko bifitiye urugo akamaro.

    Guhinduka k’umuntu biragoye ariko birashoboka kereka niba adashak kubaka kuko n’ubwo mwagumana ariko mubanye mutyo mwese mwabihomberamo. Courage ntucike intege.

    Niba madamu asoma umuseke namugira inama yo gusoma ibyo tukubwiye nawe byashoboka nawe akandika ikibazo cye agisha inama nawe buriya afite ibimugoye kandi ubu twumvise uruhande rwawe gusa.

    AMAHORO

    • Lily Ukubwiye inama nziza pe mugabo !! uzazikurikize

  • Nshuti urababaye ukeneye inama. iyambere nakubwira Natwe twubatse benshi muri twe twanyuze mubibazo bimeze nkibyawe,jye nageze aho nagwaye hafi yo gupfa; nyuma nigira inama izo nama rero ndifuza kuzikubwira twicaranye nawe amaso kuyandi. Nkurahiye nitubonana nzakwereka umujyana mwiza utari waha kururu rubuga. Uwo mujyanama yahinduye byinshi mubuzima byanjye na madam. Reka Nkuhumurize nshuti yanjye, Yesu arakuzi kandi akunda urugo rwawe. Tuza gira kwizera ko Imana yawe igiye guhindura amateka y’urugo rwawe Umpamagare kuri 0788312606 tuzavugana.

  • Hey Bro,
    I don’t think this should be bigger problem as you mention. Your are the Man, you need to use your brain. No reason of giving up. You need to find a smart way to fix this easy situation. One thing you must remember : You love your wife and vice versa, that’s enough to resolve the problem. Try to understand what is the main motivation (final expectations) of each investment she does, you may be surprised that she is not wrong. Let me tell you a secret : Manipulate her, teach her to trust you, teach her slowly with love. I don’t think she invest in a benefit which is not yours (all of you : Kid, you & her). She just need help. For my point of view she is good! She can at least take responsibility and she is taking care of you. Be kind, keep try showing her how you can be helpful. Don’t even talk about divorce! Divorce is for looser. Until she loves you truly, you can’t talk about divorce. Thx

    • TRUE!!

  • Hi,wagize akaga ibyo ni ukukurema agatima,nta mugore wakwifata atyo adasambana kirazira,nukuvuga ko nagahunda ze ntushobora kuzimenya,erega burya abantu bose ntibaremewe kubaka,harabo ubona baba bakwiye kwirwagira bakicyura,nanjye ndubatse nagwiriwe nishyano nkiryo,jye yacuye umugabo imyaka itagira umubare nabimenye nta nkuru,

    Nawe ubyitege kuzamenya ibisa nabyo,nta handi agasuzuguro kabagore gashingira,abo bose baragushuka,urumva ninakamere ye,arakubwira ko ariko ateye,ibintu nibibiri,kubyemeracg ku mureka,cg se ugahitamo kuzava kwisi utishimye,ingo zo mu mujyi zarananiranye benshi bazirimo batazirimo ari ukwirinda amaso yabantu.

  • Ikigaragara kandi cyiza ni uko ari wowe ari n’umudamu wawe mwembi muhurije ku gushaka kubaka urugo rwanyu no gukomeza kuruteza!Gusa umudamu wawe ni “strong willed woman ” ni ikintu cyiza ariko iyo kitabaye under control kizana ibibazo,….Bisa Naho ibyabaye ari byinshi ariko hari igaruriro, muhereye ku kongera ugafata responsabilities nk’Umutware w’urugo(This’s God given to men) ariko nanone utirengagije imiterere y’umudamu wawe,you can share control gradually!Bitandukanye nibyo benshi bavuze

  • hano your problem is not a money problem but rather a relationship problem kandi Iyo ntiwayikemuza amafranga!!

  • None se chef ko umugore kimwe numugabo buriwese aterwa ishema nuko mugenzi we yubashwe mu bantu,none wowe uti aransuzugura mu bantu,buriya afite abandi yubaha,none se umuntu utajya inama muzagera kwiterambere mute,uzasuzume niba ntampano agira utamuguriye,ubwo afite code muri telephone,iyo avugana nabandi yoroshya ijwi,cyokora yemeye agasenga yakira naho ubundi,urata igihe,abo bose bakubwira batyo umusonga sibo uriho.

    Nicyo kintu kibi nabonye kiruta ibindi byose,usanga ibyo wakoze byose wararuhiye ubusa,ukareba umuntu wakundaga akagutera iseseme,yavuga ukumva arakumena amatwi,gusa ababikora bajye babimenya ko iyo wakinguriye satani adasohoka,wagerageza atazakuzanira izindi ngorane mu buzima gusa,naho urugo rwo ,ubwo wavuye mu ngaragu nibyo ibindi ni ukurimba urwo ubonye

  • I agree wth jeanne ikibazo si amafaranga,ni uburere n’ubupfura buke,hari abagore batunze ingo kandi bubaha abo bashakanye,ubwo se iyo uba udakorabyari bugende bite?iki nicyo kikwereka ko akaramata karasa nakagenda gata igihe,aho bitagishobtse abantu basesa amasezerano,ariko mu muco wacu gutana ni ikimwaro kuri buri wese,ariko bikwiye guhinduka,kuko ingo nkizo birangira abana bazibamo babaye impfubyi,kubera ubwicanyi,indwara nkaza sida nibindi.

    Umugore utakubaha,cg umugabo utakubaha ku mugore ho ni ishyano ,buriya byiza ku nyugu zamwese mwarekana,nuko utavuga amabanga yurugo ariko nkeka ko ibyo mu buriri byo ushobora kuba ubibona muri film waba unabibona ni nko kurya ibitagira ibirungo,iyo gereza wishyiramo ni nde uzayigukuramo

    Buriya nureba imyambarire ye,ahora yabunuje ngo bamurangarire,kko ari kwisoko,urugo ntarwo arimo,ubwo afite inshuti za mabandi,ntimushobora kumarana amasaha 2 kuko ntimwabona icyo muvugana,ahora akangisha ko ananiwe,nibindi

  • njye nakugira inama yo kwaka divorce mwakongera gukundana mukongera mukabana, kuko ushobora kuzakora impanuka kubera ibibazo upfa kandi we ntacyo byamubwira. Ubuzima ni nka mazi nta mpamvu yo kugumya kubaho nabi, busesetse ntiwayora kandi n’ibibazo cyangwa guhangayika ubwabyo birica.

  • Mugabo Pole sana , ibyo uvuga siwowe bibaho gusa uretse ko abenshi batabivuga.

    Nkuko hari uwabivuze haruguru, ibya divorce bireke keretse niba wumva utazongera gushaka kuko burya bose nikimwe kandi buriwese agira ingeso ye. Ushobora kuzana umurushije amafuti ukicuza.

    Ikindi kandi uretse guta umwanya mu nkiko ndabona binagoye ko wayibona nkurikije icyo amategeko avuga kuko mu bisobanuro utanga nta cyatuma abacamanza bayiguha ahubwo gerageza ugushe neza uwo mugore hanyuma ujye umugisha inama ariko utamwicaje ngo muganire kuko ibyo byo yarabyanze , usaze naho wemera ibyo akubwira byose ariko ucishamo ugakora nawe imishinga atazi ariko nyuma yamara kurangira ukayimubwira unamusaba imbabazi ndeste nubona bishoboka uzareke kumuzanira amafaranga yose wahembwe ahubwo ujye uyatanga mu gihe nawe aguhaye igitekerezo kizima nibigushobokera uzashake ikindi ukora kizana amafaranga ariko ntakimenye hanyuma uzabimubwire umaze kugera kumishinga yunguka nibwo azabona ko ufite ibitekerezo bizima kandi ko agomba kukubaha.

  • Ifatanye na Kristu mu mibabaro y’uyu munsi, uzajye ukora adoration umuture Kristu utavuga ko yakunaniye, ahubwo umushimira ko yamuguhaye ariko umusabira guhinduka n’aho inama z’abantu zo, hose nako ahenshi niko biri ahubwo wowe ugira amahirwe ubwo adataha igicuku yaborewe ngo bamuzanire atabona. courage mon frere!

  • Iyo umuntu aguze igikoresho runaka, kugira ngo amenye kugikoresha neza, bisaba ko akurikiza amabwiriza yatanzwe n’uwagikoze, akenshi aba ari muri catalogue. Niko bimeze no ku muryango. Imana niyo yatangije umuryango, bityo nidukurikiza amabwiriza n’ubuyobozi iduha kugira umuryango wacu umere neza, tuzagira ibyishimo. Niba mwifuza kumenya inama ijambo ry’Imana ritanga kugira ngo umuryango w’umuntu uwo ari we wese ugire ibyishimo, mwanyandikira kuri [email protected]. Ndifuza kuboherereza igitabo gikubiyemo inama zishingiye kuri bibiliya zishobora gufasha imiryango kumvikana no gushyikirana neza, kugira ngo mugire ibyishimo, muramutse mwemeye mwembi gukurikiza izo nama z’umuremyi. Gukora divorce ntabwo ari cyo gisubizo cyiza.Urugero iyo amabati y’inzu yawe yapfumutse, cyangwa igisenge kivuyeho, ntabwo usenya inzu yose, ahubwo urongera ugasakara neza.

  • Ahaaa !!!! Jean d’Amour yavuga ukuri kwabo kuzima ngo akoze ishyano ! Ngayo nguko .Ubwo nyine yakubonyemo akana kuri we kuburyo utamuhinyuza guma hamwe wumve .Rimwe na rimwe nkunda gutinda ku magambo yingenzi kandi akomeye : “Ngo ugeraho wumva umubabariye cyane kuko ubona avunika cyane ” ! Aho ugomba kumenya ko ubibeshyaho cyane kuko igitsinagore n’ikiremwa cyaremanwe imbaraga zidasanzwe kandi gifite ubwenge bwinshi . . ” Ngo wamweretse ko nta kintu mwagezeho ngo kubera ko mutajya inama ? ” Nawe yagusubije neza cyane ngo ” Njye ndabona ibyo ntacyo bitwaye kandi nawe umeze neza ushatse wakomeza ugatuza .Niko baremwe ntacyo wabihinduraho .

  • Ni wowe ufite ikibazo, abagore ni abantu bazi kurunguruka sana, iyo nta confidence z’umugabo wifitemo, umugore aguca amazi, iyo yamaze kuguca amazi ajya gushaka ufite izo confidences !!

    Ikosa rya mbere warikoze igihe umuha gufata ibyemezo….Wagombaga kuba ari we ushyira muri iyi position urimo, I mean ugatangira ufata ibyemezo byose, noneho ahubwo agasigara ariwe ukwinginga ngo ugire ibyo umudohoreraho, kuko ni wowe wari wamurongoye, si we…Abagore ni gutyo bateye, ni abantu bagira logical thinking nkeya sana, ahubwo bagakoreshwa cyane na Emotion…

    So isubize agaciro (niba warakigeze), ube umutware w’urugo…kwanza banza umuhe vacances y’amezi 3 abe agiye iwabo ashyire ubwenge ku gihe, azagaruka yasubiye ku isi atakiri mu kirere (very important) !!

    Ikindi cy’ingenzi abandi bakubwiye: ugomba kugenzura ukaba 100% niba uwo mu dictator wawe adasambana, iyi mico igirwa n’abagore baca inyuma abagabo babo…

    • ibyo uvuze nukuri 100%. gusa vacance ntiyayimuha kubera ko atamushoboye. ahubwo aba ariwe ugenda muri vacance.

    • Amiel ,ndahamanya nawe 100% uyu mugabo nawe yabigizemo uruhare, ajya kumuha full responsabilty ,Inama nuko yakwihagararaho nk’umugabo murugo rwe bana!

  • Gusa iraguha nti mugura kweli! ! ! Abagore nkabo bagira abagabo bimfura ! ! Gusa njye nakubwira ngo ngo mugihe watakaje umunezero ni cyubahiro murugo kandi abantu ba 2 bashakana ngo Babe 1 bumvikane muri byose 100 %! ! ! Yes divorce nikintu kibi cyane! Gusa aho kubana numuntu Nkuwo mutabanye mumutwe no mutima byaruta mugatana ugatangira ubuzima bushya ariko ntuzapfane agahinda kumutima ngo Mukwanga divorce. Kandi ni Nabyiza kuko. Mufitanye umwana 1 gusa. Nubona yanze guhindura ingeso ze Mbi uzasabe gatanya.ariko ndakwifuriza ko madam yahinduka akakubera umugore mwiza

  • Komera wihangane nanjye ndumva nakubwira iki wowe ntushaka gatanya donc ukunda uwo mubana aho kurwaza ni ibyo ubamo ongera umwandikire ibyo ukosora hanyuma ube wigendeye igihe gito umusize ngo abitekerezeho niba agukunda koko azikosora kdi azagukumbura kuva ku kwezi kugera kuli atatu umuntu aba yashyize ubwenge ku gihe

  • Kamere ntikurwa na reka. Ubuzima ni buto, ntushobora kububamo ubihiwe bigeze aho. “Kuba hejuru y’igisenge biruta kubana n’umugore w’ingare mu nzu y’ikitabashwa” (Imigani 25:24). Hari supporting group y’abagabo bari muri divorce ihurira mu kabari La Luna d’Or buri wa gatanu nimugoroba tugasangira agatama, rero nubishaka unyandikire nguhe ikaze twifatanye.

  • Uwo ni umurengwe sha! Iyo umugore amaze guhaga nuko bigenda! Gusa umutaye yaza akagusaba imbabazi cyangwa akaba indaya mo kimwe!!

  • Inyandiko yawe iteye kwibaza kandi yuje inyigisho rwose.
    Gusa gutandukana siwo muti. Burya dusezerana gukundana Mu byiza no Mu BIBI, etc
    Ntago dukunda inyo byose biri kugenda uko bigomba. Oya, senga Imana niyo yonyine izamukiza umwanzi umukoresha.
    Akanyuma, burya nta korohera in terroriste kuko ntajya yibwiriza NGO ahinduke. Data ibyemezo, upfa kumumenyesha ubundi ababare cg yishime, nibwo buryo bwamugarura Mu murongo bwonyine

  • Amiel uransekeje Imbavu zashizeeeee
    Ha ha haaaaa ngo kwanza namuhe vacance …..warasiritse wowe

    • Vraiment hari abagabo batazi kuyobora ingo zabo, ahubwo bakihutira kuza hano ku museke.com…ni gute umugore uvuga ngo yakunaniye mu bintu byoroshye nk’ibi ?? Kuba umugabo bisobanura no kumenya gujera (gerer) umugore…iyo rero atangiye kuba ari we ukujera ubwo uba utari a man enough !!

      Ubu koko uha umugore uburenganzira bwo gufata ibyemezo mu rugo kubera iki? uba wasaze cyangwa! Ni wowe mugabo mu rugo, ni wowe ufata ibyemezo, ni wowe amategeko aturukaho, ni wowe ubutunzi bw’urugo buturukaho, ni wowe amahoro mu rugo aturukaho, ni wowe urinda urugo, ni wowe utanga gahunda mu rugo, ni wowe ugena byose….! Umugore uramugenera, ariko a priori ugomba kumva ko ari wowe nyiri urugo, si umugore. URI UMUGABA MUKURU W’URUGO RWAWE, niyo mpamvu witwa UMUGABO kuko ugira ibyo ugaba n’aba ugabira, aribo abari mu rugo rwawe (ie. umugore n’abana). Umugore ni umufasha…ubufasha urabukenera cg ntubukenere…!!

      Ngiyi ingengabitekerezo igomba kukuyobora kugirango wisubize agaciro uyu dictator yakwambuye ! Niba wumva utashobora gushyira ingengabitekerezo iteye itya mu mutwe wawe no mu bikorwa, ubwo nturi UMUGABO iri ikindi, icara hamwe umugore afate role y’umugabo abe ariwe ukuyobora cg se ahukana ujye iwanyu azaze kugucyura !

      Kabisa ongera witekerezeho urasanga iyi weakness warayikomoye ahantu, niba atari ibyo ubwo nawe za nyigisho za gender zarakwinjiye mbere y’umugore !!

      Amiel.

      • hahahahhahhha urandangije ariko mu buryo bubiri
        1. Umbwiye ukuri nari narabuze
        2. Umpaye inama kandi idasenya; inkomeza kandi nzayishyira mu bikorwa pe (sinjye wagishije inama ariko ndayigiriwe)

        • INAMA NZIZA KBSA KUBAGABO

  • dore ibi n’ibibazo by’abantu bashaka bataziranye. uburyo uyu mugabo avugamo umugore we birumvikana ko rwose yamushatse atamuzi. ati twagiye n kwa data bukwe bambwira ko ari uko ateye ” urumva umugabo ntiyarazi ko aruko ateye. birababje. bantu mushaka kubaka ingo rwose banza umenyane nuwo mugiye kurwubakana muganire ku bibazo byose kuko urukundo ntiruhagije iyi nta bwumvikane. nimuganire about kids (nkanjye ndashaka umwana umwe gusa abandi nkazadopta urumva nikintu cyingezi nzabanza kumvikanaho nishuti yanjye byananirana buri wese agafata inzira ye mbere yuko tujya imbere ya Padiri), nimuganire kuri finances , religion ndetse na politics mubyumvikane nibinanirana kumvikana ntimwirirwe mushakana rwose. divorce nyinshi ni ki kibitera. get to know the person you want to spend the rest of your life please!

    • Ahahaha Breeze winsetsa, ngo bataziranye?, ubu se nturabona umuntu uhisha ingeso ze kugeza ku munota wa nyuma?, sigaho wikwigiza nkana, ikindi se wo gacwa we ko byose bitangira bose bari muri cherie,shushu, mami, meme, mimi, sweety, n’ibindi byamvagara nk’ibyo, wakwibuka kureba ingeso ze zose uri muri ibyo? araza ubundi ukaririmba urwo ubonye,… mbiswa nigendere.!!!!!

      • kays, iby bya shushu nibyo byica ibintu nyine. niyo mpamvu ba conseiya abantu ku datinga nibura imyaka 2 kuko nibura uba umaze kwiga undi. simpakanye ko yahisha ingeso gusa icyo nkeka nuko bashobora kuba bataraganiriye kuri topic ya finances n’icungamutungo mu rugo.lol mbere yo gushakana. ntaguhugira muri cherie ngo wibagirwe ko urugo rudakomezwa na cherie. cherie se wayirarira?haha it is not easy my friend

  • Ubundi tubwirwe niki kwiyi ari inkuru mpamo ???
    Izaciye hano zose zisaba inama hari uwamenye suite ???
    Hari uwashimye se inama mwamuhaye cg ngo azigaye ???

    Puuu ibi nu kurangaza abantu ntabyabaye.
    Urebe yuko nyiribyi bibazo haricyo arenza ho !!!!

  • Sha urababaye birumvikana. Ariko rero hari ico wibagiwe. Umugore uko umumenyereje niko akomeza. Ni nk’umwana. Twese hari utubazo tugenda dufite ntibyoroshye. Jye uwanjye akunda iterambere rwose. Ariko ashaka ibintu bya luxe kandi priorite icarico. Bisaba rero igitsure kugirango mubashe gutera imbere. Jye turanashwana rwose ariko nyuma bikarangira. Wowe rero, ubanze ujere salaire yawe kwanza. Hanyuma nubona hari ikintu giteza imbere urugo uzagikore azasakuza birangire. Hazagera igihe ajye ku murongo. Nayo gurwere

  • Gutwerera ujye uyatanga uba umubaza iki? Ikibi nuko watwerera umwana yaburaye cyangwa yabuze minerval. Ikindi nshaka kukubwira, ndazi ko benshi bakirwanya, ntukabwire umugore byose. Il faut des reserves.

  • Umva Mr icyo nakubwira ni uko ushobora kuba uri gentil cyane umugore akaba atangiye kugufata amatwi. Si ukukubwira ngo uteze amahane ariko ndibaza ko igitsure cyawe ari ngombwa ngo abashe kubona ko nta mikino nibwo yahinduka.
    Fata imyanzuro yawe ikomeye utamugishioje inama urebe ko hari icyo azagutwara, wishinze umuntu uharanira kugenda mu modoka y’akaga atagira n’ikibanza ubwo urabyumva aho waba ugana.
    Divorce ba uretse gato ahubwo hinduka abona mbere ko uri determiné kugira icyo ugeraho unamwereke ko ibyo ukora ari urugo rwe ubikorera atari inyungu zawe gusa …erega burya n’umunyamakosa ageraho ari wenyine akitekerezaho akabona ko ntabye, kandi abagore ahanini nta raison baba bafite ahubwo baburana bashaka kugera ku ntsinzi gusa kabone niyo baba bakoze ibifuti.

  • iyi nkuru nituma abantu bitekerezaho mu mibanire yabo.abagore benshi bakunda kuba bagira aho batura kurusha ayo mamodoka kereka niba utarabashije ku mu convainca. babivuze haruguru fata icyemezo nkumugabo ntabwo ariko nemeza ko gender ari uko umugabo ahembwa agahereza umugore yose vice versa, ubwisanzure ni iki? ko ukunda kujya muri cinema se ujyanayo iki uramusaba?jya umuha akenewe ibyo aribyo byose urabizi uzi ubukode ,minerval, abakozi ayo mubahemba andi uyasigarane uzayakoremo ikintu atungurwe azakubaza se ngo wagikuyehe? hari ikindi ushobora kuba utatubwiye kibyihise inyuma. ushobora kuba utarayakoreshaga neza nabyo byashoboka izo cinema nizo nshuti muba murikumwe…….

  • Mubyukuri nsomye iyi nkuru..(niba ari ukuri) icyo mbonye nuko utinya umugore wawe, aiko kandi umukunda, hanyuma ukaba umukangisha ko muzatandukana(divorce) kugirango urebe ko yahinduka. Ahubwo nkurikije uko umuvuga niba koko ashobora gusoma iyi nkuru ntanubwo muri bukiranuke pe arakumerera nabi ngo wamujyanye mwi itangaza makuru kuko ndumva atari umuntu wumvikana kandi ufite code nyinshi muriwe nubugome.
    Nyamara urarengana kuba wabyanditse nuko umukunda udashaka ko mutandukana ndetse uragirango wumve inama zaturuka mubandi bubatse cg se batanubatse ngo bagufashe.
    Sasa ubundi izi ngeso zigirwa kenshi n’ abagabo kutumvikana kudashyirahamwe nabo mwashakanye kutabumva nibindi nkibyo madamu wawe akora.
    inama nakugira senga Imana cyane izamuhindura wowe nkumuntu ntacyo wabikoraho pe.. mukunde cyane ujye umubwira neza nubwo bigoye muri stuation nkiyo murimo. Hama rero ibuka ko uri umugabo yobora urugo rwawe fata ingamba nkumugabo.. nubona ibintu atabyumva ujye umwihorera ntutere induru nawe hanyuma uze kubikora.. ubundise umwihoreye ukicecekera yakora iki? Nta mpamvu yo kumuha salaire yawe gena amafaranga utanga muhira nawe ayatanga hama muyakemuze ibibazo byu urugo. Mukunde cyane cyane ariko muteteshe.. wimucira imanza ngo ntureba ko byamunaniye oya, mwegere kurusha uko byari mbere ndakubwiye ngo muhate urukundo namagambo meza. Uzanamubaze uti nihehe nkubangamira cherie ahakubwire umusabe imbabazi.. ariko uzabikore mwasetse mwishinye, nawe umubwire aho akubangamira kandi azagusaba imbabazi maze urebe ngo ibintu biragenda neza. Ikindi narangirizaho witinya umugore wawe kuko ndabona unamutinya iyo ni satani ibigutera kugirango ute umutwe urugo rwanyu rusenyuke. Ahubwo mukunde cyane Umuteteshe utahe umubwira neza umusohokane umuhe utu gifts, azahinduka pe.. mwibuke ariko kubazanya aho mubangamirana musabane imbabazi. Uzatubwire kandi uko byagenze!! Yesu akugirire neza.

  • Rurihose ni izina rya kera ry’umunyarwanda.Njye naranumye nzi ko ari njye bibaho gusa naho…Njye nta nama nakugira kuko nanjye nabuze iyo nigira!Umugore wari “inshuti”y’uw’iwanjye yagize atya yahukanira iwanjye kubera ikibazo yari yagiranye n’umugabo we.Ahamara nk’ibyumweru 2.Ariko ahavuye imico yahasize narayobewe.Wagira ngo sinzi ibyo yashyize mu w’iwanjye rwose.Umugore yahise yadukana imico ntari muziho kuva twabana.Yatangiye kunshinja ngo ndyamana n’abakozi bo murugo anabikwiza muri quartier dutuyemo,mbimenya mbibwiwe n’umugabo w’inshuti,ati”Waje guhinduka ute kugeza aho uryamana n’abakozi bo murugo?”Numva ndumiwe ariko biranambabaza cyane kuko kuva twabana ntari narigeze muca muca inyuma narimwe,uretse n’abo bakozi yirukanaga buri munsi,nta n’undi mugore wundi nigeze nkungika na we.Atangira kujya anshyiraho ingenza kugeza ubwo iyo navuganaga n’undi mugore,natahaga rugashya.Nkamusobanurira ko kuvugana n’undi mugore bitavuga gusambana na we,ntabyumve.Atangira kuba intagondwa mbi,ibintu murugo bikangirika abireba,naka amafr.muri bank ngo dusane inzu nari naraguze ahantu,yanga kunsinyira ngo ni ayo nshaka guha abagore,mbese bimera nabi.Ikibabaje,yatangiye kugandisha umwana mukuru w’umukobwa, dufite,yanga ishuri,nawe arigomeka ajya kuruhande rwa nyina,namuha minerval,ngo yishyure akayirya n’ibindi…Abagerageje kugira umugore inama nzima agahita yangana nabo.Ibyo byose akabikora nta na kimwe yinjiza murugo.N’icyo nagerageje kumupangira nashidutse ahubwo ndi kwishyura za milliyoni z’amadeni yafashe muri Lambert.Umugore udashobora gutekereza kuri ejo haza h’urugo?Ikindi kibazo cyajemo cyo ntavugira aha kukihanganira byaranze,bituma nkora séparation des corps.Nta kundi byari kumera ariko byose byatewe n’ukuntu yanyitwayeho akaba anakibikomeje kubera inshuti mbi z’abagore batanye n’abagabo.Inshuti nk’iyo yaguha nama ki?So muvandimwe nta nama nakugira kuko iyo nigiriye sinayikugira kubera ko wowe biracyafite uruhengekero.

    • yewe mugabo ndumva warahuritse pe. ihangane nukuri ruri hose. ako se abagore b’ikigihe bafite ikihe kibazo badi? n’abagabo of course si shyashya. mwa ngo mwe rwose mwahagurukiye gusenga ko shitani yasamye hafi aha? aha nzaba mbarirwa

  • Sha ibyawe nikimwe nibyajye neza neza

  • Uzamvugishe nguhe inama 0728571665

  • Muzashake ahantu bajya batanga amahugurwa ya ama couple yenda arashobora kumuhindira. Birakomeye ko yabireka kuko urumva ko ari innee (ni kamere )ababyeyi be ko ariko yakuze

  • Niwowe wamwishe nabi umwihorera. Kuva mu gikundana wari kumwereka ko ari wowe ufite ijambo rya nyuma. Mukumvikana ariko akaba ari wowe ufata umwanzuro. Ariko wamumenyereje nabi biba nka bimwe baciye umugani ngo namuhaye butanwa afata na ngenda. Kuru ubu rero, ibyo bya business bakubwira simbizi kuko business ikorwa n’umuntu ufite impano yayo. Ahubwo wowe ayo mafranga kurubu uyahagarike. Utangire uyabarire, unjye umubwira uti ngiye gukora iki gusa. Ungikore kandi byahomba cg byakunguka ntacyo. Navuga uzamubwire uti tuza nanjye naratuje mbona umpobya. Ube umugabo nushaka gusura abantu umubwire niyanga winjyane, amafranga y’ishuri niba ava mu mushahara wawe ugende uyishyure. Ufunguze indi compte ariho umushahara wawe uzanjya uwubika. Navuga ati sinzi icyo umushahara awukoresha uzakimwereke icyo uzaba warakoze nurangiza umubaze uti ko wafataga imishahara ibiri wayikoresheje iki? Nuko iyo modoka ibanditseho mwembi wenda nayo wari kuyigurisha ukagura iya make andi ukayishyura ya credit cg ukayakoresha ikindi. Ibintu byo kwigira inama nibyo byakwishe ubireke.

  • Inama nakugira n’ugukora uko weho ubyumva, icyambere ugomba gukora ntukamuhe ayo mafaranga

    ujye uyakoresha ibyo ubona ari ngombwa, nta mpamvu zo kuyamuha ngo ayakoreshe nabi kandi ari weho wayakoreye……guhera ubu uhindure compte, kandi ntuyimuheho access natera induru ayitere, ujye umuhunga maze ukore ibyo ugomba gukora nabona ari byiza azahinduka nadahinduka niwe uzagusaba gatanya ntabwo ari weho ugomba kuyimusaba.

  • Mwabantu ntakintu kibababaza nko kubura umunezero uyu mugabo usomye akubwiyeko ntacyo atakoze nababyeyi bumukobwa ntako batagize .ndetse bigaragara ko umutima waboze nurukundo rwagabanutse kubera ikibazo cyaburiwe umuti.nadahibduka mutandukane kuko ibintu byo guhatitiza nibyo bivamo bamwe kwicana umwe akahasiga ubuzima undi agafungwa nababana batamuga udafata umwanzura bakaba imfuvyi.ahubwo wasanga yarakuroze niyo mpamvu udafata umwanzuro

  • ubuzima bwa couple buteye ubwoba muri ibi bihe ni aha amasengesho pe!
    ariko nasanze uyu mudamu afite umugabo utangaje w,imfura pe ahubwo uwambaye ikirezi ntamenya ko kera!
    none rero ntabwo bigoye nk,uko ubitekereza ariko rero pourquoi tu te laisses faire kuri urwo rwego !kuki utarafata decision wenyine niba uba ubona ko ariyo nziza ngo noneho umushyire devant un fait accompli maze urebe niba agutuka yenda niko umutwe we umubwira noneho kora neza maze akugaye!
    wamweretse imodoka ya 3millions n,ikibanza bibanditseho aragutuka !common namwe ntimugakabye !plz tujye tworoherana tunarebe urashaka divorce ngo ubane n,umugore umeze ute usize uwirambikaho responsabilites zose z,urugo!tuza ujye ukora ibyo wumva aribyo noneho ibikorwa byawe bizivugire!ugire pasika nziza

    • Yewe narumiwe koko .Abagore bazima twabuze abagabo, abagabo bazima nabo babura abagore.Uwo mugore azicuza.Mugabo ntuzihambire kuko iyo uvunika undi agaramye,urinda upfa ntacyo bimubwiye.nge ndi umudamu mfite abana babiri ariko uwakubwira umugabo wange buryo ki andemerera twaguranye imodoka ariko uwakubwira ko ntayikozamo nikirenge sinzi niba ahembwa cg adahembwa Imana niyo yo gutabara ingo uwampa umugabo nkawe najya mwijuru ntapfuye ,tinya ko umugabo wange inshuro nyishi yitwaza akazi akirarira mu mihana yakwitwa ko atashye ahagera saa cyenda zijojra aje kubyuka no kuntuka kuko aba yaruhutse bihagije .Kandi ubwo nabwo aza yasinze kuburyo nakazi gatangiye kunanira kubera kubuzwa amahoro naramwinginze ngo dutandukane yaranze ngo batazatugabanya imitungo kdi twarayishakanye ubu nibyangombwa yarabihishe natakambiye abayobozi ngo bamfashe nono bamaze kunyinuba kuko kenshio anca inyuma akabihererana .nsabye inkunga yamasengesho ngo Imana intabarane nabana bange babiri.Kuko mbona azananyica kandi nabana ntabakunda wagirango baramuroze.

  • wa mugabo we inyungu yumuryango nukubyara gusa byose bishobora guhinduka ntibibe bikitwa ibyawe ariko umwana ntagira undi se atari wewe ugerageze ibitabuza umwana wawe amahoro mugihe ukiriho

  • Ihangane cyane umpamagare 0728571665

  • ndumva bikomeye ibyikigihe.Uwiteka iyo atari we wubatse ingo abazubatse baba biruhiriza ubusa.senga Imana izagufasha nshuti!

  • Wamugabo ihangane ubwo ntabusambanyi burimo be benuwo bamwita ingare ikibazo nuko ashaka kuyobora urugo akaruyobora nabi none INAMA uwo umugore ntutegereze ko azakira mwime ibiganoro byinshi wabyishe kare igihe wamuhaga imyaka3 yo kuyobora ufate icyemezo cyikintu ubona gifite akamaro ugikore.ex nko kugura ikibazo. …ubundi umusengete

  • I would like to comment about this!! Icyo nabwira uyu muvandimwe ni uko umugore yarangije kumwivana mu mutwe cyera kdi yifitiye abandi yubaha. Nta mugore wakwitwara gutya adafite abandi ( undi) abonamo nk umugabo yemera. Ibyubahiro ushaka kuri uriya Mugore ntabyo uzabona mbere y,uko Yezu agaruka. Njye numva wazashaka amahoro ahandi. Naho ushobora gukomeza kwizirika Ku muntu ukazanashiduka n,ijuru uribuze. Rero uzareke umugore yake divorce ari we.

  • ukeneye inama kubijanye namategeko kumenya niba divorce yatangwa cg se itatangwa hamagara 0728881058

  • mwaramutseho basomyi b’umuseke,
    Jye nkimara gusoma iyi nkuru nababaye cyane,ariko kandi mbere yo kuvuga byinshi WA MUGABO WE DIVORCE SIWO MUTI ntiwongere no kuyitekerezaho na gato kandi wihangane muri iki kigeragezo kuko imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho,kandi imana niyo izaguhemba kuko wubahirije isezerano mwagiriye imbere yayo,ritsimbarareho muvandi.
    Watubwiyeko madamu wawe nawe ashobora gusoma iyi nkuru,jye niwe ngirango mbwire kuko niba ibyo wavuze ari ukuri ntacyo ngushinja:
    unve rero mugenzi wanjye(madamu)nanjye ndi umumama ndubatse mfite umugabi umwe n’abanna babiri,ariko nta kintu na kimwe kiryoha nko kuba mwicaye mu rugo museka mwishimiranye,abana babatetaho,ubundi bavugako urugo ari ijuru ritoya,ese wowe ubu wunva ufite amahoro mu mutima?ubona umugabo wawe ahangayikishijwe nawe yashatse kuko yagukunze??????????kuko ako utagaha agaciro?yakuzanye ngo umwunganire(umufasha)ntabwo yakuzanye ngo umubuze amahoro?
    urugo rutaganira rurasenyuka?ubwo se aguhebeye ibyo byose ntiwongere kumubona kandi byo wabibonye ntiwasaza imigeri,MUGORE gandukira umugabo wawe mufatanye kurebera hamwe iterambere ry’urugo rwanyu,wowe umeze nk’uri kugenda uvanamo itafari ku rugo rwawe kandi waraje kubaka ni rumara gusenyuka uzaza ku museke ngo ni mungire inama.
    mugomba gufatira hamwe ingamba nanjye mu rugo rwanjye sinemera ko inama zose z’umugabo ziba arizo ariko iyo angejejeho igitekerezo turicara tugapanga tuti tubanze iki cg se tubishyire mu gihe runaka kubera iki aricyo cyihutirwa gutyo gutyo kugeza havuyemo umwanzuro twese duhurijeho,ndakurahiye urugo rutabayeho gutya 80%rurasenyuka pe:INAMA NAKUGIRA CA BUGUFI IMBERE Y’UMUGABO WAWE UMWEREKEKO URI UMUJYANAMA WE umunezero mwabuze mu rugo rwanyu uzirikiye aho nubona nyuma yaho utabonye itandukaniro ryabyo n’ibyo urimo ubu.
    kumenyekanako umugabo ari wowe umutegeka,cyangwa ko ari wowe ufite ijambo rya nyuma mu rugo nta mumaro ni ugukingurira dayimoni z’ubwoko bwinshi nizimara kwinjira uzakenera gukinga rwarabaye itongo.
    umugabo wawe aracyagukunda please iyaba undi ubu aba amaze kubona undi umuha care ariko wowe ntunarebako akiguha amahirwe ngo wisubireho.
    keretse niba utamukunda akaba ariyo nzira wahisemo ngo azibwirize agende,ariko niba ari ugushaka gutegeka gusa no kuba igishegabo saba imana iguhindure kuko nta mugisha wabyo hubwo uzaruha kubera byo.
    -Urugo si urwawe hubwo ni urwanyu
    -umutungo si uwawe kuko murawusangiye mwarawuvanzeeeee jya ubyibuka,kuko divirce ishobora kuzakugenera igice nacyo utazamarana 2.
    -witwa umufasha cyangwa se umujyanama mu rugo ntabwo uri umutegetsi w’urugo gender leta yemera ni ukuzuzanya si ukwikubira niba wunva wunve.

  • Komera muvandimwe !! yewe uwo mugore si uwo muzasazana !! mu muco wacu gutandukana n’umugore bifatwa nk’ipfunwe ariko wibuke guhora mu buzima nk’ubwo nabyo atari byiza ! hari abantu bavuga ngo umugabo utegekwa n’umugore we, ntazabona ijuru ( ku byaryemera) ! inama nakugira kimwe n’abandi nabonye rero, nakomeza gutyo, uzabe umuretse wigire ahantu kure cyangwa usabe divorce, gusaba divorce ntibivuga ko abantu badashobora gusubirana ! ntibigutere ipfunwe rero ! niba uri umutwe w’urugo ku magambo gusa bimaze iki se ? kandi urumva ni uburere yifitiye.

    Hari uwavuze ngo iwawe si mu kigo ngororamuco, ntuzamushobora rero ! njye ukubwira ibi natandukanye n’umugore hashize imyaka itanu ariko ndakubwiza ukuri ntiyigeze ashaka undi mugabo nanjye sinashatse undi mugore; kandi nyuma y’iyo myaka yose dutandukanye, mbona aribwo anyubaha,nubwo anyereka ko nta jambo nkimugiraho, tubonana kenshi kuko dufitanye abana batatu, binsaba kuba hafi yabo cyane ngo batabura uburere, bityo nta kanya mbona ko kuba nakwita ku wundi muntu w’umugore , cyane cyane ko hano i Burayi twebwe nta bakozi tugira mu rugo!! gusa umugore nk’uwo kumushobora bizakugora cyane, kuko ntakwitayeho ! komera rero, kandi uhagarare kigabo ntukomeze kwemera gusuzugurwa n’umugore bene ako kageni !! Imana ibafashe !

  • ndongera ngaruke kuri comment y’uwiyise KKK
    birababaje ko abagabo bamwe na bamwe bataye umuco wo kwita ku ngo zabo !! kubona umugabo utaha saa cyenda zijoro koko azamenya uburere bw’abana be ryali ?? mugabo wa KKK, mbabarira niba usoma izi comments, reka kujya utaha bwije ngo umugore wawe ntanamenye gahunda zawe !
    nyamara umugore nafata icyemezo cyo kuguta uzicuza bitagishobotse !! abagore bazima bagira ikibazo cy’abagabo babo kenshi gusa hari n’abagore bafata uburinganire bakabuhindura uburindagire !! birababaje ariko abasenga dusengere KKK please !!

  • UMVA MONSIEUR,URI UMUGABO CG?
    SHYIRA SEINTURE AHO AYIBONA NUVUGA AKAZAMUKA UKUBITE
    UMENYE AREGA KO UMUGORE WAWE ABA ARI UMWANA WAWE
    UTAZATEJYEKWA N’UMWANA WAWE MAN

  • ikintu cyambere nakubwira nuko niba madamu wawe akubabaza bene aka kageni nuko umukunda urukundo kandi nyarwo, rudahari ntacyo byaba bikubwiye, ikindi nago yagukanga ngo ajye akwisazaho uko nguko.
    niyo mamvu nubwo waba ukunda madamu wawe ute ntuzatume a profita intege nye uterwa nurukundo umukunda ngo agukore icyo yumva yishakiye.
    Uri umuntu wu mugabo kandi imana iguhe umugisha nibura wowe ushobora gukora ibyananiye benshi ukubaha madamu, ukamuha ijambo mbese akaba umwamikazi. gusa igihe kirageze ko nubwo ari umwami kazi wowe agomba kumenya ko uri umwami. natabibona uzarekane nu Muturage abana bazima barahari..ubuse uzabaho ubabaye ubuzima bwawe bwose kubera urukundo reka reka…abandi bararubuze!!ndabizi birababaza cyane pee!nge inama nakugira niba unashaka ku gumana nawe gerageza bwa nyuma ni byanga wivaniremo akawe karenge sinon depression izaguhitana muntu wange, abagore ni danger!iyo utigaruye wana kwimanika.kandi umuntu abaho rimwe natemera ko mubaho neza uzamureke yibereho uko yishakira ushake undi ukumva akana kubaha barahari erega,barahari rwose…Courage Mugabo udasanzwe.

  • ariko nawe sha.uzamare ukwezi utamurongora maze urebe. ayo yose yigira azayareka.asyi aragufite twe twarababuze maze akigira atyo.mureke uwampuza nawe sha!

  • Yewe muvandi reka nkubwire kwihangana kuko ingo nyinshi Satani ari kuzisenya ahereye ku narige igaraara kuri umwe mubagize urugo. None se urumva atari kamere igenda yiyongeraho confidence? Ibya Divorce byo mbona akenshi ntacyo bikemura ahubwo biraguhombya yanabona ko yibeshye agashaka uko agumya kugutesha umutwe. Ninjye uzi aho bingeze.

  • Nitwa kateretswenimana, mfite imyaka 40, maze imyaka 2 mpawe official divorce.
    Icya mbere nakubwira nuko mutigeze mumenyana. Umwaka wose uvuga mwamaranye, ntiwagize research yo kumenya ngo akunda iki, yifuza kubaho ate…n’ibindi.
    Aliko reka nkugire inama. Ntukeke ko divorce bazayiguha, keretse mubyumvise kimwe wowe nawe, ubundi mukagenda musaba ubutane ku bwumvikane bwanyu mwembi. mufate umwereke ko hari ibitagushimishije adashaka kureka, ubundi umusbe ko mwatana neza. Nanjye nubatse urugo muri 2006, nyuma y’imyaka ibili, nari maze kubona ko tudashobora kubana akaramata, kandi nkabona ntashobora kubabara imyaka yose nsigaje kubaho kuko nari nkiri muto (34yrs). Ninjiyemu nkiko muri 2008, nshaka divorce.aliko kubera ko umugore atayishakaga, byafashe imyaka 6 kugira ngo duhabwe ubutane bwa burundu. ubutane si ikintu ushaka uyu munsi ngo ukibone ejo, kuko ni amategeko akurikizwa. Gusa ikigaragara, umugore wawe akunda prestige (iraha), kandi benabo bahora muri ibyo…. Nawe se, umuhaye igitekerezo cyo kugura ikibanza no kugishyiramo foundation, ati Njye ndashaka imodoka! ntaho azakugeza, aliko na divorce uzayibona wiyushye icyuya. Ugira amahirwe ko nta mitungo ihanitse yagusanganye, yari kukubiza icyuya kabisa. Waramukunze, aliko we ntiyagukunze na gato.

  • UMVA WA MUGABO WE,NTUZONGERE KUMUHA SALAIRE YAWE, KERETSE AYO GUHAHA CG IBINDI BIKENEWE, FATA ICYEMEZO NK’UMUGABO UYOBORE URUGO , YIGIZE IGISHEGABO ARIKO BIZAMUVAMO NUMUKANIRA ,NTUZAMUKUBITE CG NGO WANGE GUTERA AKABARIRO ARIKO GAHUNDA Z’IMIYOBORERE NIZAWE, EREGA TWAVUYE MURUBAVU RWANYU SIMWE MWAVUYE MURUBAVURWACU! UWAKUMPA NGO TWIYUMVIKANIRE DORE KO UWANJYE YANANIYE YATEREYE IYO NGO NDAKORA NTA NAGASUKARI AZANA ,NONE NIYUZURIJE INZU ATAMFASHIJE .GUSA UMUNTU AREBA EJO H’ABANA UTI ESE DUPFUYE BASIGARAHE ABABASIGARANA BAHERA KUKI KOMEZA GAHUNDA ZAWE UTEGANYIRIZE ABA ICYO CYOHE CY’UMUGORE UTAZI AHO GAHUNDA ZO KUBAHO ZIGEZE .IMODOKA SE ASASONZA AYIRUMEHO! N’IGICUCU GUSA, GURA AMASAMBU MUCYARO WUZUZE ,WUBAKE AMAZU UBUNDI UMWIHORERE KANDI UZABYANDIKISHEHO UMWANA WAWE,KUKO UPFUYE YABIZANIRAMO UNDI MUGABO! IHANGANE MUGABO MWIZA!

    • Umva Nshtu.. Nibibazo bikomeye byoroshye kubivvuga ariko ndakumva cyane kimwe nabandi bafite ibibazo nkibyo.
      Gusa Icyo nakubwira nuko ibibazo nkibyo biterwa na Satani, Uwwo mudamu simuciriye urubanza ariko Satani yateye Urrugo rwanyu.
      Warakoze kwihanga no kumucira bugufi.. Nge mbona amafaranga waakomeza ukayamuha. Ariko Inama nakugira nuko Imitima n’Imico imeze nkiyo Ivurwa n’Imana gusa.. Ntamwa w’Umuntu gusa urusha Ingufu Satani kereka iyo Ufite Umwuka wera.

      Akaba ariyo Mpamvu nkugira Inaama yo kuvuga no kubwira abantu amagambo makeya asshoboka, Ibyinshi ubibwire Imana kandi uhambuke usenge. Uwwo mudamu ujye umusuhuza cyane, umuhe ibyo wamuhaga.. Ugume usenge Imana. Azageraho abone ko yirukanka n’Ibyisi agaruke agusabe Imbabazi. Gusa Imana igufashe abe ataguca Inyuma akazana Indwara, arriko nawe wihangane kandi Ukunde Umwana wawe.
      Imana nigufasha Uzamutere Indi nda.. Uko abyara ninako Imiguruko igabanuka.

  • Wowe wiyise ff rwose ntabwo uzi abagore b’ingare.Umugore w’ingare akenshi aba ari n’intagondwa.Uyu mugabo rimwe mu makosa yakoze ni ugufata umushahara akawegurira umugore.Yamwishe umutima kare.Buriya uriya mugore naho umugabo yajya afata impetso akamuheka mumugongo nk’uruhinja ntiyahinduka.Ahubwo mubyo uyu mugabo agomba gukora muburyo bwihuse.Ni ugukupa kongera kumwegurira umushahara,kuko nta na kimwe atakoze.Agene ration ihagije ubundi andi ayakoreshe ibindi mu nyungu z’urugo.Si ngombwa ko iyo ntagondwa ye ibimenya,agomba kujya abimubwira byarangiye.Asyi !None se umuntu utakungura inama yubaka urumva amaze iki?Intagondwa y’iwanjye yashatse kubizana mba namutahuye kare bugicya,ariko nubwo ataretse ubutagondwa,hari byinshi yahombye.Kubera kwihagararaho mu mafuti ,yanze no kunsaba imbabazi mwereka ko n’i Nyagasambu rirema.

  • grand frere ndumva uri mukibazo gikomeye.ibi nibiki? niki geragezo nakitagitara itangiro cyibure i herezo ugomba kwihagana gufata umwanzuro uhubutse nago ari byiza wowe ihangane azasanga yaribeshye.

  • ariko abagore bikigihe mwabaye mute mushaka kubaho nkaho muri paradizo. ubwo ntamara kuguta uzavuga umugabo yaranaye mwagize umuco.

  • Sindubaka , arikose abagorebubu bameze bate? ubundi inshingano z’umugabo n’ugukunda umugorewe, then umugore akagandukira umugabo yumvira yubaha muri byose, ikdi niba mudasenga musenge kuko satani yaba yarabasabye ,kuko arwanya family cyane ngo azitanye. niko wamugore we wibagiwe yuko wavanywe murubavu rw’umugabo ,kandi ko azakubazwa kuko ari umutware wawe? ese nagutangira raporo ku MANA ko wananiranye urabyifatamo ute? kumvira umugabo wawe biruta ibitambo. mugabo hereza care zihagije umugore wawe , kuko abagore arinzabya zoroshye azahinduka vuba. divorce nooo!!

  • ubu wasanga umugore ababaye kukurenza ni uko turi kumva ibyumwe.Urebye ntanikosa Madam afite keretse niba asesagura umutungo witonde yaba afite gahunda yo kugutana umwana akishakira undi.Niba umutungo awukoresha neza mwiyegereze umukunde kurushaho

  • Mugabo, ndumva dusangiye ibibazo. Nanjye bisa nk’ibyo ariko nkakeka ko ari uko my wife yaba ahembwa menshi kundusha kandi nkaba naramweguriye management yose ku buryo niyo mfashe ibihumbi nka 20 at the end of the month kuko dufite joint account haba ikibazo my dear. Ingaruka y’ibyo rero ni uko nanjye any francs mbonye itari iya salary ntamutima ngira wo kuba nayamwereka. Ikindi ni uko ibyo bibazo bigira ingaruka no mu buriri kuko umuntu ahura n’uwo wishimiye. So, ingamba ni izo ariko umwiyime kabisa, uvuge make, ujye wicecekera, ugabanye contacts na we mu buryo bushoboka azagera igihe nawe abyibazaho ndebe bibe ngombwa ko agushaka mukaganira ubwo icyo gihe muzasasa inzobe. Ndifuza ko ubishatse twazaganira kuko na none gutandukana nawe uzabyemeze byarakurenze cyaneeee. My email ngiyo [email protected]

  • OYA UBABAYE NIWE UTAKA,MUMBABARIRE HARI AKANTU NIFUZA KUVUGA ABANTU BUBU BIBANDA KU MASURA BAKAREBA UBWIZA BAKABURUTISHA IMICO YU MUNTU,ARIKO IMICO NIYO NGOMBWA, cg UBUTUNZI BUKADUHUMA AMASO,REKA NKUBWIRE NTA WUSHAKA UKO ASHAKA GUSA MADA URI UMUGORE WIKABYA REKA GUFATA NI NSHINGANO YU MUGABO CG UZARUSIGAREMO WENYINE UMUGABO WI BITEKEREZO ARAKENEWE,KABONE NIYO WABA UHEMBWA MENSHI SI UKO UGOMBA KWIGIRA IGISHEGABO,SHYIRA AGAPIRA HASI.

  • Ndakubujije witandukana n’umugore shaka ubundi buryo bushoboka wabanamo nawe kuko nimba n’uwo wawe ntaguca inyuma, nta n’ikindi kibi umuvuzeho usibya kudaca bugufi ngo mwumvikane. Ubwo rero nagirango nkubwire ko nta muntu ubaho utagira defaut icyangambwa ugomba kwiga n’uburyo bwo kubana n’umuntu ufite iyo defaut n’aho ubundi wazashaka uwundi nawe ugasanga ari inyuma y’uwo.

  • UMVA BANTU BASHINZWE UM– USEKE TWAKUNDAGA CYANE ,GUHANA IBI BITEKEREZO NONE SUJET MWAZISHYIZEHE
    KIMWE TUBAKUNDIRA NIYI PROGRAMME
    MWONGERE MUBISHYIREHO
    MWARATUBIHIRIJE MERCI.

  • bantu bimana nimurekere , icyo nabonye cyo nuko iyo umugore ari mubi umugabo abamuzima naho umugabo yaba nabi umugore akaba mwiza, gusa inama nabaha nuko wabanza ukibaza mubuzima bwose bubi wanyuzemo ukibuka ko byagize iherezo nibyo rero bihe igihe page izahinduka.ubibonesha amaso yawe wowe kora igikwiye cyizima ugomba gukora,hagarara mumwanya nyawo undi umuharire imana,gusa jyira udufaranga ubika twawe kugirango ujye ubona uko wishiriza ucyeneye gufashwa nucyenera umwenda uwugure mbese wikunde bene nkuwo ntaba acyinakuzirikana, uzirikane nabana ntibakambare ubusa,ntibasonze ndetse yewe nawe ujye umwemerera yigurire icyo ashaka,Ahasigaye uzareba icyo imana izakora rimwe azakwikubita imbere biratinda ariko bikaba.

    ahubwo ngewe ndashaka kubaza abantu nkabo buriya baba babizi ko barimo guhemuka? cg bababaziko ariko bagomba kubaka ,ngewe umugabo wabo haribintu akora nkabona ngirango ntabwo aziko arimo kugira nabi , harigihe umuntu agukorera akantu bikakurenga ugashyiraho akadomo.

  • UYU MUGABO MUGENZI WACU NDAMUSABA KWIHANGANA NUBWO KUBA MURUGO NKURU BIGOYE, GUSA NIFUZAGA KUMUGIRA INAMA YO KONGERA COMMUNICATION HAGATI YABO KANDI AGAHERA MUGUSHIMIRA UMUGORE WE IBYO YABA YARAKOZE NEZA ANAMUSABA KO YABIKOMEZA. HANYUMA AKABONERAHO KUMUBWIRA IBITARAGENZE NEZA YIFUZA KO BYAKOSOKA AKAGARAGAZA UBURYO BYAKOSOKAMO KANDI NUMUGORE WE AKAGIRA ICYO YAKONGERAHO IGIHE ARI NGOMBWA.IKINDI KANDI NIFUZAGA KO UWO MUGABO YIRINDA KUGIRA ABANTU BENSHI ASHYIRA MU KIBAZO CYE YEMWE NO KUBIBABWIRA SINGOMBWA CYANE KUKO HARI IGIHE SITUATION YABA CALME HANYUMA BAGASIGARANA INTAMBARA ZABANTU BITEJE NDETSE N’IMFUNWE RYINSHI CYANE CYANE KUMUGORE KUKO BISHOBORA NO KONGERA RESISTANCE Y’UMUGORE YANGA KUGAYIKA CYANGWA GUCIBWA AMAZI NKUKO BABIVUGA. HANYUMA IKINDI NDIBUTSA UYU MUGABO KO KUVA ISI YAREMWA IMANA YAGIZE UMUGABO UMUTWARE W’UMURYANGO NIWE UWUREBERA BYOSE KANDI NIWE UBAZWA IBYURUGO RWE,KUBWIBYO RERO YAHARANIRA SUCCESS YA FAMILLE KURUTA IKINDI CYOSE YATEKEREZA. MURI MAKE NTABWO DIVORSE ARI SUCCESS KURIWE AHUBWO YABA ARI FAILURE. IKINDI KANDI UBU BUZIMA TUBAMO TUGOSHWE NIBIBAZO BYINSHI,BINYURANYE KANDI BIGOYE GUSA BUT “NEVER RUN AWAY FROM THE PROBLEM” KANDI NO G– USENGA BYAGUFASHA.MERCI!

Comments are closed.

en_USEnglish