Month: <span>April 2015</span>

Indege za Kenya zamishe ibisasu ku nkambi za Al Shabab

Nyuma y’igitero cya Al Shabab cyahitanye abantu 148 biganjemo abanyeshuri muri Kaminuza ya Garissa mu majyaruguru ya Kenya, ingabo za Leta ya Kenya mu guhoora zabyutse zirasa zikoresheje indege inkambi ebyiri zibamo abarwanyi ba Shabab. Inkambi ebyiri zarashwe mu ijoro ryo ku cyumweru ni iya Gondodowe na Ismail ziherereye mu gace ka Gedo muri Somalia […]Irambuye

“Abanyamahanga ntibakaturushe kugirira u Rwanda impuhwe”- Sgt Ngoboka

Sgt Ngoboka Otis umuhanzi ukora indirimbo zijyuanye n’uburere mboneragihugu asanga bidakwiye ko abanyamahanga bagaragara nk’abakunze u Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo.  Ubu butumwa buri kandi mu ndirimbo uyu mugabo ukora mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yise “Amateka Yacu” igendanye n’ibihe u Rwanda rwinjiyemo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Otis aririmba mu itsinda “Kama […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko ibyagezweho mu butabera kuva mu

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko ibyagezweho mu butabera kuva mu 2010 kugeza ubu. Yagaragaje ko habayeho amavugurura mu butabera no kubaka inzego, avuga ibyagezweho n’inkiko gacaca, abunzi n’urwego rwa MAJ ndetse yatangaje byinshi bigiye kwibandwaho. Muri iki gikorwa cyatangiye ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki […]Irambuye

Sara Bloomfield arahabwa ijambo mu Kwibuka21 i Washington

Mu 1999 ubwo Sara yahabwaga kuyobora Inzu-ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi muri Leta Zunze ubumwe z’Ameriza benshi baratangaye kuko yari umukozi uciriritse. Iyi nzu yayiteje imbere bitangaje, ubu imaze gusurwa n’abantu barenga miliyoni 40. Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Washington, uyu […]Irambuye

Biyemeje gukora Holocaust y’Ikoranabuhanga kuri Israel muri uku kwezi

Itsinda ry’aba ‘hackers’(abahanga kabuhariwe mu gukoresha mudasobwa) ryitwa Anonymous ryiyemeje ko bagiye guhuriza hamwe ubuhanga bwabo bakangiza websites zikomeye za Isrel kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07, Mata, 2015. Nk’uko bitangazwa na Jerusalem Post, aba hackers ngo bazakora ibi mu rwego rwo guhorera Abanyapalestina baguye mu bitero Israel yagabye muri Gaza umwaka ushize mu […]Irambuye

Nta muhanzi ukwiye gushakira amafaranga mu bikorwa byo kwibuka –

Ku nshuro ya 21 mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bahanzi basanga nta muhanzi ukwiye gushyira ibiciro runaka ku gitaramo yatumiwemo ngo aze kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka. Ahubwo ngo hari icyo uwatumiwe afite yagifashisha abatishoboye. Birazwi kenshi ko hari abahanzi batumirwa kwifatanya n’abantu bo mu gace runaka k’igihugu kwibuka Jenoside kugira ngo baririmbe […]Irambuye

Abakecuru 35 barokotse batishoboye AVEGA yabahaye ubufasha

I Kibeho mu karere ka Nyaruguru muri week end ishize umuryango wa AVEGA uhuriwemo n’apfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi wasuye abapfakazi 35 kandi b’abakecuru batishoboye mu murenge wa Kibeho ubagenera inkunga irimo ibikoresho nkenerwa. Ni nyuma y’uko amazu yabo nayo yari ashaje yari aherutse gusanwa. Inkunga yahawe aba bakecuru batishoboye igizwe n’ibikoresho birimo imifariso, ibitanda, […]Irambuye

Kenya: Yishwe n’ibyihebe agiye kurokora umukunzi we

Kuri uyu wa Gatanu ubwo ibyihebe byo muri Al Shabab byagabaga igitero cyahitanye abanyeshuri, abarimu n’abakozi muri Kaminuza ya Garissa, umwe mu banyeshuri witwa John Mwangi Maina wari ufite imyaka 20 y’amavuko amaze kwibuka ko mu bantu ibyihebe byari byabujije gusohoka harimo umukobwa yakundaga, yavuye aho yari yihishe asubirayo ngo arebe ko yafasha umukunzi gucika […]Irambuye

Zamalek ntaho twari kuyinyura – Kayiranga

Imikino yombi hagati ya Rayon Sports na Zamalek mu irushanwa rya CAF Confederation Cup yarangiye Zamalek ifite 6 kuri 1 cya Rayon Sports. Umutoza Kayiranga Baptista nyuma yabwo yavuze ko we abona Zamalek ntaho yari kuyinyura kuko ari ikipe ikomeye kandi ku giti cye atari yanabonye umwanya uhagije wo kuyitegura. Ku mukino wo kuri iki […]Irambuye

The Ben agiye kuzuza inzu i Nyamata

Mugisha Benjamin, uzwi muri muzika nyarwanda nka The Ben agiye kuzuza inzu ye ari kubaka mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata. Kuri we ngo yahisemo aha mu rwego rwo gukomeza kuzamura imiturire y’aka karere. The Ben yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mpera za 2009. Yari ajyanye na Meddy nawe wari umaze kugira […]Irambuye

en_USEnglish