Digiqole ad

Urukiko rw’Ikirenga rwagize abere Intwarane za Yezu na Mariya

 Urukiko rw’Ikirenga rwagize abere Intwarane za Yezu na Mariya

Abagize itsinda ry’Intwarane bageze mu cyumba cy’Urukiko saa tatu basomerwa ahagana saa saba

Kuri uyu wa 02 Mata 2015 saa saba z’amanywa Urukiko rw’Ikirenga rwahanaguyeho ibyaha abantu umunani bo mu itsinda ry’Intwarane za Yezu na Mariya runategeka ko ko bahita barekurwa.

Abagize itsinda ry'Intwarane bageze mu cyumba cy'Urukiko saa tatu basomerwa ahagana saa saba
Abagize itsinda ry’Intwarane bageze mu cyumba cy’Urukiko saa tatu basomerwa ahagana saa saba

Iki cyemezo Urukiko rw’ikirenga rugifashe nyuma yo kumva ubujurire bw’abagore barindwi n’umugabo umwe bo muri iri tsinda

Urukiko rukuru rwari rwabahamije ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho rukabahanisha igifungo cy’imyaka itanu kuri buri muntu.

Abagize iri tsinda mu 2013 bigabije umuhanda bagarurirwa mu nzizra bagana ku rugo rw’umukuru w’igihugu bavuga ko bamufitiye ubutumwa bukomeye ko natihana ngo abuze n’Abanyarwanda gukora ubusambanyi n’ibindi byaha, amaraso azameneka ari menshi kurusha ayamenetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu gusoma iyi myanzuro, Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko mu bushishozi bwarwo; rwasanze ibyahereweho hemezwa ibyaha aba bantu nta mpamvu zidashidikanywaho zigize icyaha zatanzwe.

Urukiko rwasanze nta mpamvu zidashidikanywaho zigaragaza ko abaregwa bavuze ko ubutegetsi buriho ari ubw’igitugu ko bugomba kuvaho, niba butavuyeho hakazameneka amaraso menshi aruta ayamenetse mu 1994 nk’uko babishinjwaga.

Urukiko rwasanze kandi ko umutangabuhamya Munyeragwe Joseph wabajijwe n’Ubugenzajyaha yarabeshye kuko yavuze ko nyuma y’aho aba bantu basubijwe inyuma n’abarinda ku marembo y’umukuru w’igihugu bezengurutse umujyi bavuga aya magambo we yise mabi nyamara izi saha atarigeze abakurikirana kuko yivugiye ko yageze ku rusengero rwa St. Micehel saa tatu akahava saa saba.

Ibi kandi bituma ibyaha baregwa biteshwa agaciro kuko imvugo y’umutangabuhamya Munyeragwe Joseph ariyo yahereweho n’urukiko rukuru ruhamya ibyaha aba bantu.

Urukiko ruvuga kandi ko amagambo yavuzwe na Mutamba Chantal wari uyoboye iri tsinda ashobira gutera ubwoba koko ariko nta kigaragaza ko yavuzwe hagamijwe kwamamaza nkana ibihuha byo kugomesha rubanda nk’uko bari babihamijwe.

Rukonegeraho kandi ko imvugo yavuzwe na Mutamba ko abantu bakwiye kwisubiraho bakareka ibyaha, abakobwa bakereka gukuramo inda itari igamije kwangisha Abaturage ubutegetsi buriho ko ahubwo ari amagambo yabwirwaga Abanyarwanda bose muri rusange kandi akubiyemo ubutumwa nk’uko byumvikana.

Urukiko rukavuga ko uku gushidikanya ku bimenyetso birengera abaregwa nk’uko bikubiye mu ngingo ya 165 yo mu gitabo cy’amategeko y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igaragaza ko gushidikanya kurengera abaregwa.

Ibi bisobanuro byavuzwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwajuririwe, rwanzuye ko ubujurire bwabo bufite ishingiro ruhita rubahanaguraho ibyaha rutegeka ko bahita banarekurwa bagataha.

Donatien Nsanzimana wasenganaga n’aba bari barahamijwe ibyaha yabwiye Umuseke ko iyi nkuru ayakiriye neza ndetse ko bagenzi be yabagereranyaga na Yozefu wo muri bibiliya.

Ati “Narabasegeraga cyane, nkabona nabo barengana nk’uko Yoseph yarenganye ariko Imana iramurengera nkabona aba nabo izabarengera”.

Mu byishimo n'ababo bamaze gusomerwa ko bagizwe abere
Mu byishimo n’ababo bamaze gusomerwa ko bagizwe abere
Basubiye kuri gereza gufata utwabo bagataha
Basubiye kuri gereza gufata utwabo bagataha

Photos/M.Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Abo Bantu Babere Abandi Isomo Bajye Bareka Kuvanga Ibintu uko Ubujiji Bwabo Bubategeka

    • Wowe isomo ukuyemo ni irihe? Urasa n’utishimiye imyanzuro y’urukiko. JURIRA!!!

  • Ubutabera bw’u Rwanda burimo burakora neza.

  • Rwose mu Rwanda hari ubutabera bwigenga

  • Ubutabera burakora neza pe.Ariko hakagobye gushyirwaho itegeko rihana umutanga buhamya bw’ibinyoma kuko hari abafungwa bazize akarengane.Ese igihe bamaze bafunzwe bazacyishyurwa?!

  • Ubutabera bugomba kugaragaza ko bwigenga.

  • Ababantu bakeneye indishi zigihe cyabo bamaze mugihome barengana,
    Niba ubutabera bukora koko niyongingo buyirebeho

  • Sage: Si uko amategeko abiteganya ahubwo wagombye kwishimira ko abantu bahanaguweho icyaha bakaba batashye. Nanjye ndavuga nka Rupaca wa Kidigo: abantu bave mu bujiji kuko nicyo cyatumye aba bantu bagira ibi bibazo, uretse ahubwo ko mbona mugenzi wabo avuga ko bakoze neza aho abagereranya na Yozefu : kuba bahanaguweho icyaha ntibivuga ko ibyo bakoze aribyo. Ndasozereza kuri iki: abantu nibakoreshe ubwenge bafite, barebane ubushishozi ibyo bigishwa aho kumira bunguri ibyo babwirwa n’uwadutse wese yiyita “umuhanuzi” cyangwa “umukozi w’ Imana” kuko kubivuga ntibihagije ngo babe koko batumwe nayo!

    • Ndemeranya nawe kuko ubujiji nibwo bui gutera ibyo byose mbere yokugira ibyukora wakabanje gutekereza impamvu yabyo ningaruka wabigiriramo.

  • Intumwa z ´ Imana zizakomeza zitsinde, ahubwo zakoze akazi gakomeye cyane kuko message ntatwe yatugezeho. Dukeneye abantu bafite umwuka wera kugirango bibutse abayobozi bacu ko batagikorera Imana.

  • Ni uko nyine impuhwe z’Imana zitagira umupaka, naho ubundi kwihereza umuhanda ngo bagiye kureba Perezida wa Repubulika ngo bamubwire ngo …..
    barahubutse cyanee.

  • OK BYIZA

  • Ubu koko ari nka kera watinyuka ngo ugiye kwa Perezida Habyarimana koko? Abajepe baguha isasu utarasunutsayo n’izuru! Cg bakagufungira muri gereza ya Ruhengeri aho utabona izuba.

    • Ntamuhanga bamufungiye i Kigali kandi ntabwo yari muri gereza.Urabizi se? yabayeho ate? Uzi aho bamufungiye se? Ntihabaho kuko mu Rwanda hari gereza zizwi n’izitazwi.Harya iyo bakujyanye Kami abavayo nibangahe?

  • Amina rwose! Ni ukuri jyewe turiya tujiji twarindagijwe n’IDINI,twari twanyibabarije! Gusa ubundi nkurikije amakosa twari twakoze,twagombaga kuba twarahaswe IMINYAFU bakaduha Tickets tukitahira,batiriwe badufunga iyi myaka yose,kuko iyo abantu bafunzwe baba bahombya igihugu,kuko baba barya badakora! Gusa ikibabaje ni uko buriya bagiye kwidunda,ngo ni Umubyeyi Maria ubakuye muri Gereza,kdi ari ubutabera bwashishoje,bukabona ari abere!”IDINI we!”Uwo IDINI ritarasaza agira ngo ni ikintu!

  • OK, Imana ni Imana kdi izahoraho

  • Ubwo bamaze kugirwa abere, bazinduke ejo kare basubire kwa President Kagame bamudusabire ye kuziyamamaza bwa 3.

  • @ Ngabo

    Ibyo uribeshye cyane iyo wabishakaga wajyagagayo ni abajepe baho ukabaganiza kandi icyo gihe niba ubizi neza imihanda yose yari ifunguye nta road block zabagamo

  • @John: Nanjye icyo gihe nari mukuru, washoboraga kujyayo koko ariko bitewe n’ “ico ndico”! Kandi ntiwari kugenda uvuga biriya bavugaga ngo uveyo! @ Haruna Bin Uziel: Ntiwari kubareka kuko nk’uko ubivuga, amadini yarindagije abantu benshi noneho ongeraho trauma abanyarwanda bafite bitewe n’ibyo twese tuzi, hanyuma hakaduka abavuga aya magambo bavuga ko batumwe n’Imana! Ahandi nemeranya nawe ni ukuntu amadini atesha abantu bazima umutwe ukareba ibyo barimo ukumirwa. Reba nka comment ya Uwimana kugirango ubyumve neza!

    • @Rebero urabeshya cyane twajyaga tujya gusura Rebero aho Habyarimana yajyaga kandi akazamuka wenyine nta ba jepe bamuri iruhande, ababaye Kigali baziko Habyarimana yitwaraga kenshi i Kigali nta escoti nk’iyubu aho bafunga imihanda kakahava.

  • @Kamageri: Ivugire ntacyo Kagame atabakoreye ariko nyine n’uwabakorera iki ntimunyurwa: ni ya nda iteye ku buryo uyiha amata ikaruka amaraso.

    • Abo uvuga nibande se uha amata bakaruka amaraso? Yewe tuzababaza icyo politiki y’u Rwanda yakoze kuva muri 1994 ku byerekeye ubumwe n’ubwiyunge.

  • ubutabera nibukore akazi kabwo abarengana bose barenganurwe usibye izo ntwarane harabantu benci bafunzwe bazirubusa ibaze nko gukatira umuntu 30 years arengana!harinabarekurwa bahuguje ababareze.yewe ubutabera nubw’Imana

  • Uriya ubeshyera Habyarimana , twese tuzi uko yakiraga ibibazo by’ abaturage bazaga kuli Perezidance buli wa gatanu w’ ukwezi !!!! Twese tuzi ukuntu akenshi yitwaraga ari mu modoka cyangwa se ari n’ aba GP be yahagararaga agatwara abadamu bari kunda bafatiwe n’ igise mu nzira, cg se abandi baturagae bakaga lift batazi ko ari we (Habyarimana) bakabimenya nyuma bageze imbere mu mudoka !!! Abo bose yarabahumulizaga !!! Yari umuntu w’ umugwaneza rwose !!! Iyo yajyaga i Rambura iwe wahasangaga abaturage benshi b’ abaturanyi benshi cyane bazaga no kumusuhuza bagasngira hamwe ku ntango y’ amarwa cg se urwagwa !!!! Yarasabanaga ndetse akarangwa n’ imico myiza nyarwanda !!!! None se za grand ball iyo zabaga i Kanombe abantu isi n’ ijuru , n’ abaturanyi cyane cyane ntibajyaga iwe bagasangira bakanasabana !!!! Harya ibyo KAGAME Paul ajya abikora ?????????

  • nubundi baziraga ibusa kabisa

  • bagomba kwitonda. kumukuru wigihugu ntihavogerwa uko hashatse. ni umuyobozi wimitswe na Nyagasani. bagombye gukubitwa akandi kanyafu katuma bagira ikinyabupfura ntibavogere ingoro y’umukuru w’igihugu

  • @ Ukuri: Muri 1986 Papa yanyeretse kuri Presidence bwa mbere arambwira ati ariko nturebeyo tutabona ishyano. Ngo Habyarimana yari umunyampuhwe? Nibyo mwari mwaramenyere aho kutica abatututsi byari “ukubagirira impuhwe!” Impuhwe zanyu n’iza Habyara wanyu zirazwi.

  • YOBABA IGITSINA GABO SINZI……

Comments are closed.

en_USEnglish