Month: <span>April 2015</span>

Kigali: Abamotari barashinja abakobwa batwara kubiba

Taxi Moto ni ikinyabiziga ikunzwe gukoreshwa n’abagenzi mu mujyi wa Kigali baba bashaka kwihuta bakagera mu kazi kabo vuba. Yifashijwe kandi n’abagenzi baba bagiye ahantu batazi neza kugira ngo umumotari uhazi ahabageze vuba. Nubwo ari uko bimeze, hari abamotari binubira ko abagenzi bamwe na bamwe babakora mu mifuka bakabiba amafarnga baba bakoreye. Umuseke waganiriye n’abamotari […]Irambuye

Kirehe: Gitifu w’Akagali afunze azira kunyereza amafaranga y’abarokotse

Iburasirazuba – Mu karere ka Kirehe, Andre Gakombe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kankobwa mu murenge wa Mpanga afunzwe Polisi akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kunyereza amafaranga yishyuwe imitungo yangijwe muri Jenoside ntayageze kubo yagenewe, inyerezwa ry’umutungo wa Leta no kwigabiza ishyamba rya Leta. Police ikorera muri aka karere yemeza ko ifunze uyu mugabo ubu utegerejwe kugezwa […]Irambuye

Abantu 35 000 bavuwe n’ibikorwa bya Army Week mu myaka

Benshi mu barokotse basigiwe ibikomere na Jenoside bitakize kuva muri Gicurasi 2012 kugeza ubu bagiye bavurwa ku buntu n’abaganga bo mu ngabo z’igihugu mu turere 27 bagezemo. Kuri uyu wa mbere Mata 2015 ubwo bari i Rubavu bavuye abantu bakabakaba 300. Theophile Ruberangeyo uyobora ikigega FARG yavuze ko kuva mu 2012 abamaze kuvurwa muri ibi […]Irambuye

Zamalek na Al Ahly ziteguye bikomeye APR na Rayon

Umunyamakuru w’imikino mu Misiri Ghanem Reda yabwiye Umuseke ko ikipe ya Al Ahly yiteguye ku buryo bukomeye ikipe ya APR FC nubwo bwose yabanje kuyitsindira i Kigali mu mukino ubanza. Ni nako bimeze ku ruhande rwa Zamalek izaza gukina na Rayon Sports umukino wo kwishyura i Kigali. Tariki 04 Mata 2015 mu mukino wo kwishyura […]Irambuye

FERWAFA yatangaje ibihano yafatiye abatoza ba APR FC

Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangaje ko yasuzumye imvururu zabaye kuri stade y’i Rusizi tariki 18 Werurwe 2015 ku mukino wahuje APR FC na Espoir FC maze igasanga abatoza ba APR FC barakoreye ibyaha urwego rwa FERWAFA inatangaza ibihano ibafatiye. Iyi Komisiyo ivuga ko yatumije impande bireba zirimo Issa Kagabo (umusifuzi […]Irambuye

Umugenzuzi w’Imari muri RBA afunze akurikiranyweho kwakira RUSWA

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umugenzuzi w’imari (Internal Auditor) mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Rwanda Broadcast Agency, RBA) afunze nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa y’umwe mu bakozi bashinzwe gushakira amasoko icyo kigo cya Leta. Theoneste Ntidendereza yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha mu ntangiriro z’ukwezi gushize yakira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 yahawe n’umwe mu […]Irambuye

Rwiyemezamirimo bapiganira amasoko ya Leta bashyizwe mu byiciro

UPDATED: 01 Mata 2015 – Mu masoko ya Leta yo kubaka hakunze kugaragaramo ibibabo byinshi biteza Leta igihombo hagatungwa agatoki ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bayatsindiye badafite ubushobozi ntibarangize ibikorwa biyemeje. Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga no kugenzura amasoko ya Leta,RPPA, bwagaragaje uburyo bwo gushyira barwiyemezamirimo mu byiciro hagendewe ku bushobozi bafite. Ni kenshi inzego zitandukanye haba […]Irambuye

Umuntu mukuru kurusha abandi ku Isi yatabarutse

Uyu mugore wari ufite  imyaka 117 y’amavuko yatabarutse mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu nyuma gato y’uko yizihije isakuru y’amavuko ejo bundi hashize. Misao  Okawa yapfuye azize umutima wahagaze ananirwa guhumeka nk’uko byavuzwe na Tomohiro Okada wari ushinzwe kumwitaho mu rugo rwita ku bageze mu zabukuru ruba ahitwa Osaka mu Buyapani. Okada yabwiye Associated […]Irambuye

Mama yanyigishije ko ubwiza nyabwo atari isura, igihagararo cg ikimero

Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame yemeza ko nubwo mu Rwanda abagore hari intambwe bateye mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu babamo no kugira uburenganzira asanga hari ibitaragerwaho kugeza ubu. Avuga ko haba mu bukungu, muri politiki, n’imibereho myiza y’abaturage, abagore n’abakobwa bateye imbere mu buryo bugaragara. Akemeza ko uburenganzira bw’umugore ariwe wa mbere wo kubuharanira, ndetse anabifatira […]Irambuye

“Abapfobya Jenoside bazahoraho, kuvuga ko bazaceceka ni ukwibeshya,” Dr Bizimana

Dr. Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abapfobya Jenoside bazahoraho, ngo kwibeshya ko bazageraho bagaceceka burundu ntibishoboka. Dr Bizimana uyobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside avuga ko n’Abayahudi bakorewe Jenoside, hashyize hafi imyaka 80 bagihanganye n’icyo kibazo […]Irambuye

en_USEnglish