Digiqole ad

2017: Ndafunguye ku kugenda cyangwa kutagenda – P.Kagame

 2017: Ndafunguye ku kugenda cyangwa kutagenda – P.Kagame

Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane

* Nta kazi nasabye nyuma ya 2017,

* Abanyarwanda ejo baje bakambwira bati ‘turakurambiwe’, sinarindira 2017 nabumva.

* Ibice bibiri ni byo bihanganye kuri iki kibazo. Muri demokarasi habaho debate.

* Ndi ku ruhande rw’abashaka ko ngenda, ariko ngomba kumva n’urundi ruhande.

* Ariko, ubundi iriya ngingo (y’itegeko nshinga) ni inde wayanditse? Ni njyewe?

* Ndafunguye ku kugenda cyangwa ku kutagenda bipfa kuba bifite inyungu ku Banyarwanda.

* Umutekano, iterambere ry’ubukungu, uburenganzira, njyewe cyangwa uzansimbura bigomba kugerwaho.

Ikiganiro cya Perezida Kagame n’abanyamakuru kuri uyu wa kane cyafashe umwanya munini ku kibazo kigarukwaho na benshi cya nyuma y’umwaka wa 2017 ubwo azaba arangije mandat ye ya kabiri. Yavuze ko izi mpaka hagati y’ibice bibiri zitamureba, gusa agaragaza uruhande ariho n’ubwo ngo afunguye ku mpande zombi ku ruzamwemeza. Yavuze ariko kandi ko imibanire na Tanzania ubu yifashe neza.

Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kane
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane

Perezida Paul Kagame yatangiye asubiza ikibazo cy’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko hari ubwo bizahoraho cyangwa se bikazafata igihe kirekire ngo birangire.

Yavuze ko uburyo bushoboka bwo gukemura iki kibazo ari ugufasha abagizweho ingaruka na Jenoside ko ibi nibikorwa mu bushobozi buhari ari bwo ikibazo kizaba gikemurwa aho guhora muri za politiki.

Perezida Kagame yahakanye cyane ko ibivugwa ku mwaka wa 2017 bitatangijwe n’abayobozi (cabinet) ko ibi yabibajijwe kenshi n’abantu bo hanze n’abanyamakuru.

Avuga ko hari ibice bibiri bifite ibitekerezo bihanganye kuri iyo ngingo;

Igice cya mbere ngo ni icy’abashyigikiye ko ingingo itegeka ko mandat z’umukuru w’igihugu zitarenga ebyiri yubahirizwa.

Igice cya kabiri ngo ni icy’abatekereza ko iyo ngingo y’Itegeko Nshinga yashyizweho n’abantu kandi bashobora kuyihindura kugira ngo bagumane umuyobozi bafite ku mpamvu runaka.

Yagize ati “Murashaka kumenya aho ndi? Ndi ku gice cya mbere. Ariko muri demokarasi ibiganiro-mpaka ni ikintu cy’ingenzi. Hari abantu rero bibwira ko mu Rwanda ibi bitakabaye binavugwa.

Njyewe rero mbazwa kenshi icyo ntekereza, haba muri rusange cyangwa nkanjye ubwanjye. Nkanjye ubwanjye nta kibazo, nta n’icyo ndabwira uwo ariwe wese musaba ibijyanye na 2017.

Ariko, ndi ku ruhande rw’ibitekerezo by’igice cya mbere, ariko ab’ibitekerezo bya kabiri na bo bafite uburenganzira bwo kubibona gutyo.”

Perezida Kagame avuga ko kuko ibi ari we ubwe bireba, agomba kubanza kwemezwa cyane cyane n’abo ku ruhande atariho kugira ngo ashobore guhindura uruhande rwa mbere ariho.

Ati “Abambwira ngo Mr President ntukwiye gukomeza, aba bakwiye kwemeza abo ku ruhande rundi ntabwo ari njyewe. Ni yo mpamvu mbabwira kenshi ko mubaza umuntu utari we.

Mukwiye kuba mubaza abo bantu impamvu badashaka ko uwo muntu avaho, mukabereka andi mahitamo kugira ngo na bo bahinduke. Ntabwo ibi ari njye bireba kuko nta kazi nasabye nyuma ya 2017.

Nimureke abo bantu bavuga ngo ngende n’abavuga ngo mpagume bakore debate (ibiganiro-mpaka) njye mumpe amahoro.”

Kagame yavuze ko abashaka ko atava ku butegetsi ari bo bafite akazi ko kumwemeza ko agomba kuhaguma, naho abashaka ko agenda bo ngo ari ku ruhande rwabo nta kibazo afitanye na bo.

Yavuze ko ababazwa no kubona ubuzima bw’abantu bugera ku ngingo ya mandat z’umukuru w’igihugu bugahagarara ngo bagatinda ku kuba azagenda cyangwa atazagenda.

Ati “Iyo bigeze mu mahanga bwo ndababwira nti ‘Nimureke Abanyarwanda bamenye ibyabo, Abanyarwanda si ibyatsi byo kurundarundanya ugatwika.’ Ni abantu b’agaciro bashobora kwikemurira ibyabo.

Ejo Abanyarwanda nibaza bakambwira bati ‘Turakurambiwe’. Nzabumva, ntabwo nzababwira nti oya nimureke ngeze 2017. Nzabumva sinzarindira icyo gihe.”

Kagame avuga ko ikibazo kuri we atari manda z’umukuru w’igihugu, ahubwo icyo areba ari ukumva icyo abantu bashaka.

Ati “Ndafunguye ku kugenda cyangwa ku kutagenda bipfa kuba bifite inyungu ku Banyarwanda… Icyo nzakora ni ukumva abantu icyo bashaka, ntabwo ari ukumva abanyamakuru cyangwa abandi bantu bareba u Rwanda.”

Perezida Kagame avuga ko atangazwa no kuba icyo avuze cyose kuri iyi ngingo buri ruhande muri ziriya ebyiri rugiheraho rukavuga ibyo rushaka.

Ati “Ubuzima bw’Abanyarwanda bushingiye kuri iriya ngingo? Ni gute ubuzima bw’igihugu buhagararira kuri iriya ngingo? Ariko ubundi ni nde wayanditse? Ni njyewe?

Kuki mutagenda ngo mubwire abayanditse bakayihindura cyangwa ntibayihindure, ntabwo ari njye bireba. Birareba abo bashyizeho iryo tegeko nshinga.

Abo ni bo mukwiye kuba mujya impaka na bo impamvu badakwiye kuyihindura cyangwa kutayihindura. Njye mukambaza ahubwo niba hari ikibazo mfite ku mwanzuro wavuye mu byo bemeranyijwe.”

 

Hari ibyo kutagibwaho impaka no kudakinisha

Hari ibyo kutajyaho impaka bikenewe n'abanyarwanda
Hari ibyo kutajyaho impaka bikenewe n’abanyarwanda

Perezida Kagame muri iyi nama yavuze ko hari ibintu bitatu byo kutagibwaho impaka Abanyarwanda bashaka kandi bashyize imbere.

Ibyo ngo ni; umutekano, iterambere ry’ubukungu n’uburenganzira.

Yagize ati “Abanyarwanda babuze umutekano igihe kinini, iki ni cyo bakeneye mbere na mbere kugira ngo bakomere. Icya kabiri ni iterambere ry’ubukungu ubuzima bwabo bugahinduka. Icya gatatu ni uburenganzira bwabo bwo gukora icyo bashaka.

Ibi bizagerwaho nanjye nkiri muri office cyangwa undi uzansimbura. Nzi amateka y’u Rwanda cyane, nzi icyo Abanyarwanda bashaka, nizera ko ibi ari byo Abanyarwanda bakeneye cyane.

Ibindi, abantu bavuga ibyo bashaka, bakandika ibyo bashaka, cyangwa bagategeka ibyo bashaka mu magambo, ariko ibi bintu bitatu bigomba kugerwaho. Ku buzima cyangwa urupfu, bigomba kugerwaho. Ndizera ko aha munyumva.”

 

U Burundi burigenga, Tanzania tubanye neza

Ku buryo ibintu bihagaze nabi i Burundi mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu kwezi kwa gatandatu, ndetse hakaba hari impunzi zatangiye guhungira mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati  “Sinibwira ko Abarundi cyangwa ikindi gihugu cyigenga gikwiriye kuba kigirwa inama, kereka iyo bashaka inkunga nibwo abantu bayibaha.

Ibibazo Abarundi bafite muri iki gihe, nibwira ko bagifite ubushobozi bwo kubyirangiriza. Abantu turebera kure, ariko ntibibujijwe ko tutababaza tuti ‘hari icyo mukeneye ko tubafasha’?

Ku kibazo cy’imibanire na Tanzania, Perezida Kagame yavuze ko koko mu gihe gishize imibanire yari mibi hagati y’ibihugu byombi kubera ibibazo birimo na FDLR, ndetse ngo icyavugwaga cyose hagati yabyo cyakoraga inkuru ikomeye.

Ati “Ariko, tubana mu muryango wa EAC. Duhuriye ku nyungu zimwe na zimwe, habayeho gusurana turaganira no kuri izo ngingo na FDLR, turushaho kureba imbere no kubaka imibanire myiza kugira ngo abantu bacu bahungukire, tubane muri business, twubake ibikorwaremezo, ishoramari, twibande hano ibindi tubisige inyuma.”

Photos/flickr.com/paulkagame

UM– USEKE.RW

110 Comments

  • Nyakubahwa Perezida tubabarire rwose tugirire neza wihangane va kururwo ruhande uriho kuko uracyakenewe ngo abana bacu bakure hoya rwose ibyayo mategeko ariko byashyizwe nande jye ntabwo nabajijwe bajya kuyashyiraho ndashaka indi mandat wayirangiza rwose ukigendera ukaruhuka kandi nukuri tuzagufasha kuberiki ushaka kugenda? tubabarire jye ndabikwisabiye kandi Imana igufashe kwihangana turacyagukeneye rwose abatabibona nuko bahumye amaso cg bafite ibindi bashaka ahaa Banyarwanda mushishoze nyamara

    • ABAYE UMUBYEYI NKA HABYALIMANA BIRARANGIYE EREGA

      • Uri imbwa mu zindi koko, nta indi nakubwira

        • hahahahahaa…liberté d’expression!!

  • Muzehe wacu tukuri inyuma.

    • Umusaza ni uwacu
      Turamusaba ko atwemerera tukagumana nawe kuko turacyamukeneye pee.
      Imana imuhe umugisha kuko yaduhaye byinshi

  • NYAKUBAHWA PRESIDENT KAGAME ntugasaze.

  • Banyarwanda banyarwandakaz,ni murebe kure mureke Kagame atange gift kubona umukuru w’ igihugu arangiza mandat ye mu Rda akigendera n’amateka peeeee! kuva u Rda rwitwa Rda.
    Ni muhindura itegeko nshinga muzabyicuza imyaka ni myandiko.
    Hazaza kibamba ababyire ngo igihe mwarihinduye sinimpari, umva igitugu rero. SHAURIYAKO WEEEEE!

    • Niba ari wowe uzicuza shauliyako nyine!!! twe tureke kuko ntituzigera twicuza na rimwe Intore izirusha intwabwe yongeye kutujya imbere, ahubwo nadufashe atwemerere hakiri kare. We love you so much Mr President

      • Ibyo u Rwanda rugezeho yabifashijwemo natwe abanyarwanda kdi nubundi tuzakomeza kubaka urwatubyaye twese dufatanije, guhindura itegeko nshinga byaba bivuzeko ntawundi munyarwanda ukunda igihugu cye kdi ufite ubushobozi bwo guteza imbere abanyarwanda uhari!! iyo ntagoari demokarasi rero ntanubwo arukwiha agaciro mu mahanga!! Jye nifuza ko twubahiriza itegeko nshinga maze amahanga adupfobya akabona ko dushoboye koko, abamusebyaga ngo ni umunyagitugu bakabona ko bibeshye, aharanira amahoro . tureke za sentiments, Prezida Kagame turamukunda twamwigiyeho byinshi ni umuntu wikitegererezo kw’isi hoseariko dukwiye guha amahirwe nabandi banyarwanda bakerekana ko bashoboye, kandi barahari kuko abanyarwanda turashoboye!! jye nk’umunyarwanda naterwa ishema no kuba igihughu cyanjye gifite demokrasi muri Afrika yananiranye

        • Erica suko nabibonaga…Ariko nyuma ya comment yawe utumye nongera kubitekerezaho…Merci

    • NTA MVURA IDAHITA,,,,,,, NIBAHINDAGURE ,,,,, UBUNDI BURIYA NI FOREVER,,,,,KUMYAKA 90 NKA MUGABE
      GUSA NI BIBI,,,,,,,,ARIKO AFRIKA KUGUNDIRA UUTEGETSI NTAGITANGAZA KIRIMO,,,,,BURUNDI,,,,,, ESE BURIYA NKURUNZIZA WE ARABYITWARAMO ATE ,,,,, KONGO NGO OBAMA YARAMUHAMAGAYE ?????m– USEVENII SEEEEE,,,,,,,,, East Afrika ntamahoro ahari

  • Ni wowe dushaka ntawundi aho wakuye abanyarwanda ni imana ihazi ihangane turacyakeneye ibindi kugirango twitegure igihe uzaba unaniwe ushaka kuruhuka kugirango tuzabone uko tukwitura kubyiza watugejejeho .

  • Nyamara ibyo Shauriyako uvuze ndabona aribyo urugero muri Zambiya mumaze kubona uko aba perezida bagiye bapfa bazize impfu z’uburwayi.
    Imana ikora ibyayo mwe mutazi.
    Itegeko Nshinga murarihinduye kubera inyungu zabamwe kandi zigihe kigufi. Kagame ugumyeho haje impamvu zatuma atarangiza mandat ya gatatu cg iya cumi………….
    Haje umunyagitugu ruharwa nawe azaba afite abazavunga ngo Itegeko Nshinga mwararihinduye byararingiye nabo kubera inyugu zabo nyine, bagutware mpaka.

    • I agree with you !!

      • Me too

  • Kagame yatanze ibisobanuro byumvikana gusa nubwo njye ntanyuzwe kuko ibintu byo gushaka kureka gukomeza kutuyobora byo ntibirimo pe! turamushaka kandi turabizi ko agifite imbaraga zo gukorera abanyarwanda rero nashake abe yitegura kuko turazigera tumwemerera kurekura ubuyobozi yewe niryo tegekonshinga bavuga ntacyo rimbwiye kuko ninjye waryitoreye no kongera nkaritora ntibyananira pe! icyo mpfa nukubona Kagame akomeje kuyobora na nyuma ya 2017

    • Ibi uvuze nibya binyoma byabanyarwanda. Babeshayga Kiniani ngo ntawundi. Burya kuba president ntibyoroshye. Imyaka 10 akenshi iba ihagije. Nyuma yaho ubona baba brananiwe cyane. Muli 2017 azubahirize itegeko nshinga ajye kwiruhukira! Naho mwe mubeshya ibyo bizaba ibyanyu!

      • Niko Kinyamakara we Nyakubwahwa yavuze ko ananiwe? Wowe ahubwo urashaka kudushuka, ikindi kandi ntimukongere kugereranya Kinani na Rudasumbwa. Iryo zina ubwaryo wiyise uba wigaragaje; ubu uyobewe ko aho habaye Umurenge wa Kigoma ho mu Karere ka Huye?

  • Erega umunyarwanda yaravuze ngo “AKABOKO KAFASHE……………. NTIKAREKURA KIRETSE….. ” ibyo byose niza tekinike nyine n’abatekinika haraho babivana none se ” UZAJYA KWIBA UHETSE UMWANA AZAREBA IBYO URIMO UKORA NAWE EJO AZABIKORA UTYO erega gutekinika haraho ba MOYOR babi kopeye, nimu tekinike gusa ariko ntibizatinda kugaragarako mwibeshye guhindura itegeko.

  • Aha ngaha turamusaba gushishoza neza kuko abo birirwa bamukomera amashyi baramubeshya niba rero aribo azumva ngo kuko bazatangira kwigaragambya muri 2016 birirwa mu mihanda bamusaba kwiyamamaza.Aho azaba arikwibeshya kuko abao azaba umvira bazaba bari kumubeshya ndetse bagakoresha n’abaturage kugirango ikinyoma gifate neza. s’uwambere babeshye si nuwanyuma niba tutagize umuco wo guhererekanya ubutegetsi dukurikije amategeko ariho. twubaha itegekonshinga kuko narihindura uzamusimbura amaze kwitaba imana nawe azaba afite uburenganzira bwo kurihindura uzabyanga bakamumenaho urusasu.

  • Rero bavandimwe reka tujye dukora ibintu birambye kuburyo n’abana bacu ndetse nabandi bazaza tutakiriho tuzaba twarabaciriye inzira. Mubyukuri njye Periza Paul Kagame naramutoye inshuro ebyiri zose pe. Kandi icyo namutoreye yaragikoze ntacyo mugaya kandi buri umwe wese yaramufashije nanjye nawe turimo ndetse n’abayozi bakorana by’umwihariko program ya RPF nisawa. Ariko sinemeranya no guhindura itegeko nshinga kubera umuntu umwe. RFP nizana undi mukandida nzamutora kuko gahunda yabo irasobbanutse. Naho ibyo kuvuga ngo ntawundi muntu wayobora u Rwanda atari Paul Kagame byo ni ukwibeshya cyane kuko ntabwo azahoraho.Nonese ubu niyitaba Imana tuzashaka umunyamahanga atuyobore. Ntako byaba bisa abaperizida bagiye basimburanywa bakaguma mu gihugu bakagira Inama ababasimbuye. Murakoze.

    • Erega si uguhindura Itegeko Nshinga nkuko mwahiye, ni Ingingo ya 101 twe nk’abanyarwanda twanyuzwe nibyo Paul Kagame yadukoreye dushaka ko ihindurwa si Itegeko Nshibga ryose nkuko musakuza mubyita, ntibyaba ari nubwa mbere kuko hari izindi ngingo zagiye zihinduka kuki bwo mutateye hejuru? Nyamara mufite amaso ntimubona. Paul Kagame Oyeeee!!!!

      • Kuki se undi ataza ngo akomrerezho? Aha urihenda cyane kimwe n’abatekereza kimwe nawe.

        • Sinihenda, kuki se uriho atakomeza mu gihe ashoboye, jyewe ikinshimisha nuko mukargaza ko yakoze byiza munabishima.

      • niba waranyuzwe se ikindi ushaka niki?! NIba atari ukurihindura ni iki kubwawe? Ingingo zihinduka kubw’impamvu, twe turavugako abanyarwanda bashoboye bahari atari KAGAME wenyine, twihe agaciro!!

  • Dore uko murabarwayi. Ninde yakubwiye ko ariwe ahindura itegego nshinga. Muribeshya. Hari umugani wa bafaransa uvuga uti: “la voix du peuple c’est la voix de Dieu”.Ibi bishaka kuvuga ko icyo umuturage yivuza n’Imana iragishigikira. Muramushinja nkaho haribyo yasabye, Icyi nzi kandi nemera nuko muzee wacu arakundwa cyane n’abaturage kandi mwabyemera mutabyemera imirimo ye, urukundo akunda igihugu cye nibyo bizamusubizaho. Kumwibeshaho kwanyu mumucira akarurutega byose ntagaciro bifite. Ibifite agaciro kandi bikakamuha n’abana b’abanyarwanda kuko bivugirako aheza bageze bitigeze bibaho. Reka mbabwire mwa njinjimwe Umugore utegeka ubudage ubu amaze gutegeka mandat 4 kubushake bw’abaturage none izo mpuhwe mufitiye HE PAul Kagame muvuga ngo arananiwe ninde yabibabwiye ko ananiwe? yarabibabwiye? naguha n’abandi benshi bategetse mandat nyishi irega 2 kubera performance zabo. Ngo n’impuhwe da. Azategeka niyatwemerera kuko nkuko Mme Merkey wo mu budage yabikoze kubera performance ye yatsinze oppositions zose. Namwe rero muzibonera tumurundaho amajwi yacu kubera performance ze. Imana izabikora kuko yumva gutaka kwacu azatwemerere gusa. President wacu tumuri inyuma kandi Turagukunda peeeeee.

    • Umva nshuti ushaka wareka gushyuha umuntwe ngo utukane !! Ntabwo nzi Imyaka ufite ariko reka nkwibirire ikintu kimwe abanyarwanda muri kamere yacu turaharara kandi tugaharurukwa vuba.Ibi byose si ubwambere bibayeho mu Rwanda aho abaturage bihandagaza bakavuga ko nta wundi muntu ushoboye uretse umuyobozi uriho ako kanya ! Biratangaje kumva umuntu aterura akavuga ko nta wundi umuntu muri miliyoni 11 wabasha kuyobora igihugu uretse Paul Kagame !!! Nonese naba atakiriho u Rwanda ruzayoborwa n’umunyamahanga ? Njyewe nkuko nabivuze Kagame namutoye kabiri kose kandi ntabwo yantengushye ariko aya niyo mahirwe abanyarwanda bari babonye yo kwerekana ko bishoka ko abaperezida bazajya basimburanywa ntawupfuye nta ntambara kandi usimbuwe akaguma mugihugu agahabwa icyubahiro nk’uwabaye umukuru w’igihugu kandi akagira inama abandi. Burya ishyaka riba rifite umurongo ngenderwaho ari nambyo bituma umukandida waryo atorwa nkubwije ukuri ko itegeko nshinga ridahindutse hanyuma undi mukandida wese FPR yakwamamaza yatorwa !! Naho ubundi ibyo kwanga gukomeza kuyobora byo ntabyo yakwanga wikwirirwa uvunika !!

    • Itegeko nshinga ry’UBUDAGE se urarizi wowe utari injiji?

    • Ndabaza uwiyise Roh Mugisha

  • Muzehe wacu nicyo tu mukundira rwose. Nibyo abanyarwanda nibo baza hitamo igikwiriye. Ariko natwe dushaka ko ukomeza ku tuyobora uzadutege amatwi,kuko impanvu zacu zifite ishingiro pe. Muze oyeeeee!

  • Nyakubahwa guhitamo ni ukwawe gusa ndagushimira byinshi wajyejeje Ku banyarwanda ariko ndagusaba ko wahindura ubuzima bwa mwarimu uriguhembwa 40 000frs akora kuva 7h00-17h00 kdi ahahira hamwe nabandi aba kugeraho nti bakakubeshye ngo ibintu ni OK ndakubwiza ukuri abarimu aho bari nti bishimye sacco mwalimu nayo ni irabeshya kuko abayihagarariye bahembwa akayabo.

  • Ibyo muvuga byose murata umwanya wubusa, niwe uzi ikimuri ku mutima abishatse yarekura yabishaka akagumaho, impamvu avuga kuriya ni ukugira ngo abanze abasome mu bwonko arebe abisaza ngo ayo kurihindura, kuva twaritora muri 2003 ko yagiye arihindura uko ashaka hari uwri wabisabye cyangwa hari uwasakuje ngo ko yarihinduye? ko bitasabye forum? iriya ngingo bavuga bashyizemo bari bayizi ko igihe nikigera izakora. Uu munsi yabivuze wowe munyarwanda aho uri hose reba ko ufite umutekano wawe utuma iterambere ryawe rigenda neza kandi ugaharanira uburenganzira bwawe uko bukwiye. Niba utari muri politike nshuti yirekere ba nyirayo kuko uriya ni umukino wabahanga kandi urabizi kuva kera. uwo mubaza ibibazo azi ibisubizo byabyo mutegereze 2017 azabasubiza kandi muzabyakire uko bizaba bimeze kose,

  • I can bet my life, and everything I own ko Kagame atazarekura ubutegetsi. Gusa icyo nisabira Imana ni ukumpa kurama nkazareba amaherezo ye.

    • Ubundi ibitekerezo byanyu mwese kumpande zombi birerekana ko mukunda igihugu cyanyu.ariko nge ndabasaba no kumugira inama kubuzima bwe,iyo tugarutse kubimaze iminsi bitangazwa kubitangaza makuru binyuranye,afite abanzi benshi kandi bafite ubwanzi burimo ubukana bwinshi,urugero nk.imiryango n’inshuti zabo banyarwanda bamaze iminsi bapfa bishwe,bose niwe babashinja ubworero hagiyeho undi muperesida ntamuhe uburinzi nk’ubwo afite ubu, bamuhora vuba.niyo mpamvu nge mugira inama yo kutarekura ubutegetsi kubwo umutekano we,naho se ubundi iryo tegeko arirekeye uko rimeze akariha annex imwemerera wenyine,ntibyashoboka.

      • We Bigoli, ntabwo President Kagame yaguma ku buyobozi kubera izo ngirwa banzi muba muvuga, Kagame agomba gukomeza kutuyobora kuko twanyuzwe nibyo yagejeje ku Rwanda ikindi kandi umenye ko adatinya ibyo bigarasha byirirwa biduhirira i Burayi n’Amerika kubera inda mbi gusa

        • Blaise wagiye witonda ukareba kure maze ukareka gutukana ko ntawe umenya iyo bwira ageze? Fata urugero kuri Mitali protais maze ushyire ubwenge ku gihe utazagwa mu ruzi urwita ikiziba.

          • Bwana Kamayirese, rwose sinatukanye nimureke kubangamira ibyo twe abaturage twifuza mudutega ibidashoboka.

  • wadukuye ahaga nyakubahwa president wa republika, utugejeje aheza nyakubahwa kandi uracyashoboye, kuki tutakongera indi mandat byarimba tukaguha 2 koko? turakwemera

  • twifuza ko wakomeza kugendana natwe nyakubahwa no muyindi myaka, urakoze kubitwemerera

  • He is not going anywhere. Personally nta n icyo bimbwiye yagenda atagenda hapfa kutagira uduteza intambara gusa. Abavuga ngo n agende murata umwanya ubanza mutagira amaso.in east africa turacyari kuri ku byerekeranye na democracy

  • dufite umuyobozi wubashywe n’amahanga yose bitewe nuko amubona. benshi bajya bikanga ibikorwa bye byiza bakamwifuza, ubwo rer rwose tutajijinganyije akwiye indi mandat

    • Ayo mahanga amwubashye n’ayahe uvuga? Usibye abacancuro nka Tony Blair na Clinton baretayirinze, harabayobozi ukibona batumira Kagame nyuma y’amanyanga ya M23?Abayobozi uvuga niba ari M7 Salva Kiir na Kenyata byo ndumva uzi neza impamvu.

      • Kagasha se inama nyinshi cyane President yirirwa atumirwamo ngo ayobore ziba zateguwe nawe? wahumutse kweli!!!!

  • nyamaraturebye neza turasanga abashaka ko agenda ari abashaka konera kutwiraramo bakatwangiririza igihugu , ntitubemere rero dufite umurinzi wacu Paul Kagame ntitumwirengeshwe. nta bandi bashobora kuyobora kumurusha, ntabo rwose

    • Lea we urirwa ubaza! hanze aha hari ibirura byifuza kongera nyine none babuze uburyo kubera Kagame yabananiye ubwo rero bari biteze 2017, sha ntaho azajya rero, tumuri inyuma 100%

  • jye sinifuza kubona igihugu kitayoborwa na Paul Kagame, nabonye abayobozi benshi banciye imbere ariko ntawabanganya na Paul Kagame haba mu mikorere inoze, mu biganiro no mub bufura, sinzi undi mushaka uwo ari we da

  • Ariko tuganire please ;

    Buri wese afite icyifuzo soit kwavaho kwagumaho nabifata.

    Abifuza yuko avaho batanga nde nku mu candidat ???

    Duhugurane please wasanga muduhuye mubyo tutabonaga !!!!

    Mutubwire undi muzi mushyigikiye ufite ubushobozi bwo kuyobora abanyarwanda muzi imitwe yabo uko ikora muzi ingabo dutunze mwiki gihugu zigomba guhora kuri discipline ari iza EX FAR na RDF naba Ex abacengezi ukabanisha abiciwe nababiciye ukazamura infrastrucutes ku muvuduko nkuwo turiho ugaha amatungo abaturage abana bakabona computer umuturage agakora umuganda aseka amahanga ntatubonerane ni bindi muzi byinshi atugejeje ho

    Rwose mutubwire undi waza agakora ibi cg ibirenze ho ni mu mubona turabafasha ku mutora ni mu mubura muze dutore ubashije.

    Jye mumfashe ndabasabye mundangire uwo mubiziho wundi.

    Murakoze

    • Ubundi ibitekerezo byanyu mwese kumpande zombi birerekana ko mukunda igihugu cyanyu.ariko nge ndabasaba no kumugira inama kubuzima bwe,iyo tugarutse kubimaze iminsi bitangazwa kubitangaza makuru binyuranye,afite abanzi benshi kandi bafite ubwanzi burimo ubukana bwinshi,urugero nk.imiryango n’inshuti zabo banyarwanda bamaze iminsi bapfa bishwe,bose niwe babashinja ubworero hagiyeho undi muperesida ntamuhe uburinzi nk’ubwo afite ubu, bamuhora vuba.niyo mpamvu nge mugira inama yo kutarekura ubutegetsi kubwo umutekano we,naho se ubundi iryo tegeko arirekeye uko rimeze akariha annex imwemerera wenyine,ntibyashoboka.

    • Reka nkubwire burya kugira ngo igihugu gikomere kandi kigire umutekana ntabwo biterwa n’umuntu umwe ahubwo bishingiye kuri institutions zikora neza !! Louise Mushikiwabo, Donald Kaberuka, cyangwa n’undi abandi nabo batekereza yayobora igihugu hama Paul Kagame nawe yajya abagira inama kandi kigakomeza gutera imbere. Nosese Kagame aramutse agize ikibazo agatabaruka nubwo ntabimwifuriza ni ukuvuga ko kaba kabaye twajya kuzana umunyamahanga akatuyobora !! Twari tubonye amahirwe yo kwerekana ko nta muntu ubaho uri kampara ko ntawugomba gufata ubuyozi nk’umurage ! Ko ntawavukiye kuyobora ubuziraherezo. Ibyo uvuga ngo ntawundi washobora ni uko ntawundi wabonye amahirwe !!

      • Cyakora nanjye mbona DORNARD KABERUKA namutangaho candidature kuko nawe arashoboye cyane kandi ni inyangamugayo .

    • Hari benshi yatoje babishobora Urugero:Mugisirikare Gen Nyamvumba yabishobora,Mugipolice Christophe wahoze CID yabishobora,Mugisivile:Mushikiwabo yabishobora,Murigande yabishobora,Dr Sezibera yabishobora,Kayigema annicet yabishobora,Rwigamba barinda yabishobora,Higiro Prospert yabishobora..

    • Nshyigikiye Comments za Kigali. Turashima Kagame ko yayoboye u Rwanda neza rugasubirana umutekano nyuma ya Jenoside ndetse abanyarwanda bakabasha kwiyunga. Ariko twagombye no gutekereza ejo hazaza n’Igihugu twifuza kuraga abana bacu. Sinshyigikiye ko Itegeko Nshinga rihindurwa kubera umuntu, kuko byaba bitanze umurage mubi. Hatowe ingingo ivuga ko manda za perezida zitagira iherezo murumva tutazagira ibyago byo kuyoborwa n’umunyagitugu. Tugomba kubaha amategeko niba dushaka ko Igihugu cyacu gitera imbere. Ikindi mwakomeje kuvugaho ngo u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye na infrastructure, ariko kugeza ubu hari iby’ibanze umuturage atarabona. Amazi ni make cyane ntahagije ku baturage, umuriro nawo nturagera ahantu hose, ndetse Abanyarwanda nibo bagiteka ku mbabura ugereranyije n’ibihugu byinshi byo muri Africa kuko gaz ihenze. Numva aho kubaka za etage nini cyane z’ubucuruzi bahera ku byagombwa by’ibanze umuturage akeneye, nko kwihaza mu biribwa, amazi meza, amashanyarazi ahendutse, no kugira amacumbi ahendutse cyane cyane mu mugi wa Kigali. Murakoze mfifurije kubaha amategeko no gushyigikira isimburana ku butegetsi rinyuze mu mahoro.

      • Ariko iryo raga muvuga ku bana bacu ritagira igihugu kizima byo byitwa iki? Mureke akomeza ahubwo abo bana bazasange igihugu ari paradizo kurusha ubu kuko Paul Kagame ariho araduhindurira igihugu kugirango kibe cyiza cyane

        • @Blaise, tandukanya igihugu n’umuntu kereka niba utazi igihugu icyaricyo.u Rwanda rwagize Rwabugili, Gihanga,Rudahigwa,Cyirima, Gahindiro,Kayibanda,Habyarimana,Kagame.Abo bose bahuriye ku kintun kimwe: NI ABANTU.

    • Munyarwanda nanjye nunge mu ryawe. Abatubwira ko bashaka ko agenda, nibatibwire uwamusimbura n’imyato y’uwo muntu.

      Twe turavuga tugendeye kubikorwa. Niba hari undi muntu w’umurava wakoze ibintu byaduha icyizere ko yamusimbura tugakomeza ntidusubire inyuma ni mutubwire.

      Naho ubundi Prezida Kagame, bilan d’actions ye irivugira niyo mpamvu tumushyigikiye. Kandi dushimye ko nawe ubwe yiyemerera kugenda. Ureke abo nabonye hano kuri ururubuga babyita ukundi.Ngo ni ukwivugira ntaho azajya.Ibintu byose twagezeho ni ukubera we na discipline ye, ubundi abirabura turagoye noneho abanyarwanda ho hakwiyongeraho ibyo twanyuzemo. Biragoye kubona umuntu uduhuza akadushyira ku murongo tugakorera hamwe twiteza imbere.
      Amarangamutima aturanga, atuma kenshi bigorana gufatanya. Aliko Muzehe wacu yari yaradushoboye pe! Kubanisha abarokotse n’abishe,abatahutse n’abasigaye mu gihugu,ukubaka igihugu gifite umutekano uturanye na Congo twese tuzi ibyayo. None hiyongereyeho n’u Burundi. Iam telling you our President is the A President.
      Bantu b’Imana, twagize Imana turamugira!
      Naho ubundi yadutoje neza,mureke dukomeze iyi debat dufate umwanzuro uhamye,ushohoje,utadusubiza inyuma!!

      Dukomeze imihigo, vive la démocratie au Rwanda!!

  • Hahaha hahaha Comments Ziri Hano Ni Comedians Comments:::
    Ariko Murasetsa Azagumeho cg Akomeze Gusa Nemera ko Manda Zose Zabaho Ku Isi Ntago Waziyobora Iteka … Itegeko Nshinga Ryo Rirahindurwa Ariko Umuntu We Agira Aho Arangirira Akabisiga Byose… Murakoze

  • Murakoze
    Kagame Afite Ubushobozi Bwose Bubaho!!
    Azakora Ibyo Ashaka Kuko Ntawamuhagarika Muri Twese ..
    Yamaraho Magana Abiri cg Magana Atatu Niwe Uzihitiramo..
    Ahubwo Twibaze 1.Kuki Twese Turi Kubivuga Nkaho Itegeko ryanditswe nabanyamahanga ???
    2.None c Boss Wacu Niwe Utazapfa ???

  • muzabeshwa mugeze ryari naveho nabandi bayobore siwe kamara

  • Excellence baza umuryango wawe n’Imana yawe naho abantu ahaaa.Bati Tuzaguherekeza Habyarimana munzira…. (indirimbo) abo n i bobwakeye bamutera amabuye.

  • Bahindura itegeko nshinga bagira, nkuko Nyakubahwa avuga ati nubu bansabye kugenda nagenda ntarindiye 2017 . bazashyiremo clause ivuga ko igihe cyose haza udashoboye bamusaba kugenda akagenda bibe bihari kuko bazaririra mu myotsi haje udafite icyo abamariye.

  • Ndabona bikomeye. Nanjye nayobora mbaye perezida. Narize nzi ibyo abanyarwanda bakeneye, nkunda igihugu. Nayo bavandimwe ibyo guhindura itegeko nshinga ntaho bizatugeza. Ubu tugiye guha ingufu opposition n’amahanga atadukunda. Nkunda Kagame n’igihu ntabwo namugira inama yo gukomeza. Ndibizi azabikora ariko arahemukira abana be n’umugore ndetse n’igihugu. Nzabandora.

    • Yewe KADOGI we humura ntiwatuyobora

  • Banyarwanda nkuko HE yabivuze niturebe ikidufutiye inyungu…!! Kuri njye HE Paul Kagamé yagumaho kuko turamukeneye cyane kuri ziriya ngingo eshatu zidakinishwa !! Demokarasi ni iyacu nk’abanyarwanda mu kuyikoresha uko twumvikanye mu nyungu nkuko nabivuze haruguru…!!

  • Abanyarwanda tuzi aho twavuye, tuzi ibyo dukeneye kd nitwe dufite uburenganzira bwo kwikemurira ibibazo kd ufite akamaro arakerekana ntabwo ahugira mukuvuga gusa icyo tureba n’IBIKORWA muve murugambo mugaragaze ibikorwa.

  • Turamwemera kuko yatugejeje kuri byinshi.

  • NAREKE N’ABANDI BAGERAGEZE

    • Nyumvira ubugoryi nawe ra!!! ubuse dukeneye abaza kugerageza cyangwa dukeneye kuguma ku muvuduko turiho? Ariko mwavuye ku izima bavandimwe

  • WAKUBAKA INZU,UKAYISAKARA,UKAYIKINGA,UKAYISIGA AMARANGI MAZE IGATAHWAMO N’UNDI.H.E CAMPAIN 2003.NI YA DEMOCRACI SE,NI YI NTAMBARA SE,NI IYIHE??? BARABASHUKAAAAAAAAAAA………..

  • INZIRA YANUZEMO ARAYIZI NEZA,BIBAYE NGOMBWA YASUBIRA AHO YAVUYE…RWANDESE MWIBGIRWA VUBA ,BIRABABAJE…….CG MUZI UKURI NI UKUBYIRENGAGIZA GUSA………..

  • @Blaise kuki wumva ko niba barabihinduye bitakitwa Kinyamakara abandi no badadhobora kubihindura? Mujye mucishamake bucya bwitwa ejo.

  • Nyakubahwa ndakubaha kandi ndakwnginze twemerere ugume kubuyobozi ABANA banjye babanze bakure kubwanjye wayobora igihe cyose ugishoboye kuko nabaho ntabuyobozi bwiza nkubwo nabonye uhagarariye.Mubyeyi ntudusige mukangaratete turacyagucyeneye.Imana izabigufashemo.

  • kubera iki africa buri gihe muguhindura constitution koko? Muzehe numugabo ibyo yakoze nyawe utabireba. Natange umurage mwiza turebe izo ntore yatoje ko zafashe amasomo

  • Mubyeyi nkunda ndakwinginze reka kugenda abana banjye babanze bakure. Nabasigaranye ari bato cyane umfasha kubarera ubu barangije kaminuza, ndashaka kubona ibirori byabo. Nudusiga byose bizaba birangiye. Mbabarira.

  • muzehe wacu tukurinyuma

  • ndabashimira ibitekerezo byanyu nkaba nshimira n’iki kinyamakuru cyacu dukunda ! Nyakubahwa Kagame ndamukunda naranamutoye rwose ariko nitureke kumushyira mu bibazo ! hari umunyamerika uherutse kuvuga ko ibihugu byose bizahindura itegekonshinga, Amerika izatanga intwaro abaturage bahirike Perezida uzaba yihaye mandat itegeko nshinga ritabyemera ! none bavandimwe kuki mwifuza ko igihugu gisubira mu miborogo ? ese mwibwira ko u Rwanda rufite imbaraga zo kurwanya Amerika, ubufaransa na Tanzanie ? nimureke gutura umuyobozi wacu mu makosa, agende azagaruke ubutaha mu cyubahiro ! ndabashimiye cyane

    • Gitifu rwose ubwoba bwawe niba atari igikangisho burakabije. Icya ngombwa ni uguhitamo ukuri. Itegeko Nshinga rifite ingingo zuzuzanya; hari ingingo ivuga ibya manda ya Perezida wa Repuburika n’indi ivuga uko iyo ngingo yahinduka. Uretse ko nta n’uwari ukwiye guhora abenenegihugu ko bahisemo imiyoborere ibabereye, nta n’ubwo ibyo wita guhindura Itegeko Nshinga uvuga ari byo. Habaho guhindura ingingo z’Itegeko Nshinga hashingiwe ku zindi ngingo z’iryo Tegeko zibitangira ububasha. N’uwarengera akiha guhohotera Abanyarwanda yaba ari mu makosa yo kwinjirira ububasha bw’abenegihugu bakwiye kuba bigenga, abitirira amakosa batakoze.

  • Azi kubansubiriza nibyo muba mwashatse.muzage kubaza abashyizeho ayo mategeko mshinga hari iryo mwigeze mubona yandika.May our Lord protect you always HE

  • Mzee wacu warumaze ku demara (demarer) none ngo mandat irarangiye ngo nibashyireho undi!!! Rejareka.IBYIZA BIRIMBERE UMUZE GUKAMIRIKA (iTERAMBERE MU BUKUNGU, UMUTEKANO, UBURENGANZIRA BWA MUNTU ni byo biranze u RWANDA) none mandat irarangiye.Rekareka.

  • Turabyigaho Dufate umwanzuro, Kandi tuzabikumvisa humura ntugasaze vieux!!

  • Bavandi, Mr President uriho ubu rwose ntawamugaya, yakoze ibyo ashoboye nk’umwana w’umuntu, ariko ndemera nta shidikanya ko kwandika amagambo menshi hano ashyigikira kuba term yaba extented cg itaba extended bigaragaza uruhande rumwe cg urundi we ubwe yavuze ko zigomba gukora debate ahagazemo. Njyewe mu ijwi ryanjye riranguruye, rizira amarangamutima n’inyungu y* politique iyo ariyo yose ndisabira Kagame gukora icyo abona kibereye kurusha ikindi kandi yabikoze kenshi. Sinkwise nyakubahwa cga Mr nkuvuze mu izina atari ukukubahuka, ahubwo ni ukugirango unyumve( nubwo ntizeye ko uzabona iyi comment) nka kumwe Ivan cg mushike we Ange iyo baguhamagaye batongeraho Mr cg your excellency ahubwo bakwita Dady, please nanjye mu bana bawe umbaremo maze wicishe bugufi wumve icyo umwana wawe avuga”listen to your heart and you will be delighted trough out the rest of your journey” I am waiting for ur response soon in 2017. Kind Regards, Mvuyekure

  • Nange sinshyigiiye ko itegeko nshinga ryahinduka nareke abandii nabo bayobore

  • Nubundi nimwe mwazanye intambara mu 1990 twari twibereyeho neza,none urashaka kuvaho nanone usize intambara,vaho vaho kuneza urwanda rukomeze rubone amahoro,naho utavuyeho urashaka gushyira family yawe mubyago,kuko wawe,wamaze kubyishyira igihe wazanaga akandoyi

  • Tujye twishimira amajyambere u Rwanda rugezeho aragaragara rwose, ariko nanone twubahe democratie, twubahe itegekonshinga ! ndababwiza ukuri abantu mwifuza ko itegekonshinga rihinduka ntimutekereza neza kuko bizakurura indi mivu y’amaraso mu Rwanda, twashyizeho undi muntu usheshe akanguhe nka Murigande, Kabarebe, cyangwa n’undi ! ariko ntidukore amahano yo guhindura itegekonshinga ! Nyakubahwa Perezida Kagame ndamukunda kandi yakoze ibintu byiza mu Rwanda none ntidutume byose bihinduka zero ! nimutekereze neza bavandimwe !!

  • President wacu turamushyigikiye. Erega singombwa kwirirwa duhindura itegeko nshinga. Muzi neza uko Afrika yepfo iyobowe kugeza ubu n’ibitekerezo bya Nelson Mandera Nyakwigendera twakundaga twese! President wacu nawe ibyo yakoze n’inama ze zakomeza zigashyirwa mu bikorwa kandi atari President. Ikigenzi ni ugutegura neza ikibuga. Ngirango murabyumva neza icyo mvuga. Ntituzwi ariko inama turazifite kandi tuwishimiye Urwandaa rwacu. Ashishoze kuko abishimiye kukuvuga ngo barihinduje ejo biteje impagarara bavuga ko bamubujije ntuyumve. Ni umugabo nemera utekereza neza. mumuhe akagahenge atekereze neza kuko simwe mumubwiriza icyo akora. Mubanze mumenye intege nke zanyu mubyo muvuga kandi munakora nawe mumureke akore igikwiye. Twakuye amasomo menshi mubyabaye ahandi. Arashishoza ndabizi ntibeshya.

  • Hahahahaa! Amaraso yaragusajije ntiwabimenya!Uti mwari mwibereyeho neza ? Erega wari hafi kuvuga ngo “mwatubujije kurangiza kwica abatutsi kandi twari hafi kubigeraho, none n’abatutsi twari twarahejeje hanze y’u Rwanda baratashye!!!” Jya kwa muganga uvura indwara zo mu mutwe.

  • Jye ndashima abantu bose batanze ibitekerezo kuri iki kibazo gihangayikishije Abanyarwanda muri ibi bihe, kandi na HE Paul KAGAME yavuze ko hakwiriye kubaho debates (ibiganiro) kuri iki kibazo. Ariko sinabura kunenga abatukana kandi buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga uko abyumva. Nanjye rero ngiye kuvuga uko mbyumva ariko mumbabarire ntihagire untuka dore ndisaziye! Muri make jye nta ruhande mbona runyemeza ko rufite ingingo zihamye umuntu yaheraho afata umwanzuro ku kibazo gikomeye nk’iki! Kuba hari ibyiza byinshi dukesha HE Paul KAGAME na RPF nta muntu utabibona kereka utabona cg udashaka kureba. Ariko rero ni yo mpamvu natwe twamutoreye mandats ebyiri zose zemewe n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu. None uno munsi bamwe barifuza ko iryo tegeko ryakongera rikavugururwa kugirango gusa HE Paul KAGAME yongere yiyamamaze?! Ngo si we washyizemo iriya ngingo y’101?! None se aravuga ko abayishyizemo nta bubasha bari babifitiye cg nta cyo bashingiyeho bayishyiramo?!

  • @Kagasha: Kuri wowe abayobozi ni bande Kagasha we? Mbwira umuyobozi wakiraga Kagame akabireka kubera M23??! Uretse ko ntari nazi ko burya kuri bamwe aricyo cyangombwa mu buzima! Naho Aline, demorasi ntigaragazwa n’umubare wa terms uyobora igihugu yemerewe, bibaye ibyo Germany yaba ari dictature ya mbere! Naho Gitifu, ubanza ibyo utubwiye warabirose! Jye icyo mvuga kuri iki kibazo ni iki: President Franklin D. Roosevelt yayoboye US mandats ENYE kubera cyane cyane leadership yerekanye igihe igihugu cye cyarwanaga intambara ya kabiri y’isi. Ntawigeze avuga ko US yabaye dictature kubera ibyo. Urugero rw’u Budage twese turaruzi ndetse na constitutions nyinshi z’ibihugu by’i Burayi nta mubare wa mandats ubamo. Jye sinamize ibyo abitwa ko bazi ikidutunganiye kurusha twebwe ariko kuri jye nzaharanira ko Kagame akomeza kuyobora u Rwanda ntitaye ku kuba Mo Ibrahim n’ abandi batagize icyo bamariye bavuga uko u Rwanda rugomba kuyoborwa. Kuko akamaro ka Kagame ko ndakazi. Naho abo bavuza induru videos zabo basiga abakozi babo ngo bicwe ariko bagatwara imbwa zabo no kuri youtube zirahari. Birirwa babikora n’ahandi kandi. Give me a break please.

  • Murapfa ubusa muri Africa urufunguzo rufitwe na mzee wenyine kuko igihugu azi uko yagifashe naho mu rwanda ntekereza ko harimo benshi bagikunda kandi bamwigiraho. u rwanda rufite amahoro ntiruri mu ntambara kandi ntekereza ko ntawe waruzi ko yayobora urugamba akarutsinda mbere y’uko uwo yafataga nk’urugero aruguyeho. jyewe numvaga atakumva ibyo abwirwa n”abantu kuko bose bafite inyungu batagaragaza ahubwo yakumva umutima nama we agakora igikwiriye kuko ntaho agiye n’ubundi yayobora mugutanga inama akaba nk’umubyeyi wigisha umwana imodoka iyo bitangiye kumucanga arayimwaka akamwereka icyo yagakoze kuzageza umwana ayimenye neza umubyeyi akajya yicara akisinzirira. ni urugero ntanze byababyiza na ba mugabe bari beza ariko aho ageze bizamugora kubona umusimbura . tureke amarangamutima naho turebye nabi twagira abaturage bameze nkaba 94 ubu bari muri twarashutswe !!!!! byaba bibabaje

  • REKA NISHAKIRE VISA 94 NARAYIKIZE 2024 NTIYAKONGERA KUNSANGA MURI AFRICA KUKO AKABAYE ICWENDE NTI KOGA!!!!! IBYA AFURIKA NI Après moi c’est le Cao .

    • Asyi we!!! agahinda gacye rwose, igendere nubundi ntawe mu Rwanda babuza kugenda, nushaka uzagaruka gusa turagusaba kugenda utuvuga nabi uzigendere amahoro gashyiga izagushyigura ugaruke amahoro

  • Mwese Muraho? Ndabemera, Muzehe Kagame Yakoze Byinshi Byiza, Kuki Tutamureka Akaba Nka Mandera? Bavandimwe Kuki Tutahindura Amateka Y’ Urwanda? Nuwuhe Muyobozi Dufite Wavuyeho Adapfuye? Hari Intambara MWari MWumva Muri Tanzaniya Kubera Guhererekanya Ubutegetsi Kumahoro, Yego Twabishaka Tutabishaka, Azayobora Igihe Cyose Abyifuza, Ariko Arashira Mukaga Umuryango We Nigihugu Muri Rusange, Kd Muzabyicuza, Kugundira Ubutegetsi Kwa Habyirimana Kwatumye Igihugu Kigwa Mwicuraburindi, N’ Umuryangowe Ubigenderamo, Bavandimwe Ntabubasha Dufite Bwokumubuza Kuyobora, Nayobore, Kuko Byateguwe Kera, Mwifurije Amahirwe Masa Mubuzima Bwe Bwose, Nkabaturage Tubitege Amaso

  • Nsuzumye abo mwifuza ko batuyobora abo aribo nsanga sinzojyera kuvunika mvuga kwiyi sujet !!!!

    Benshi mubifuza impinduka mubiterwa no kutamenya ibyi ki gihugu !!!

    Abo mubwiye babasha kukiyobora kiramutse kidafite amateka u Rwanda rufite.
    Ataribyo uru Rwanda byadogera.

  • @Bobine: Fata next flight cyangwa next bus and we won’t miss you! Hanyuma numara guserera uzagaruka tukwakire kuko ntacyo uzaba warahunze! Nuhitamo kugumayo nabwo we won’t miss you! Biragaragara ko utazi kuba impunzi icyo aricyo. Genda rwose ahubwo watinze.

  • Muraho?

    – Prezida wacu niwe washyizeho komisiyo yanditse ingingo ziri mw’itegeko nshinga / constitution;
    – Ingingo 101 iteganya alternative ku butegetsi ikuweho nta na rimwe ikurikijwe;
    – buri gihe cyose abaturage b’abanyarwanda bakomera amashyi umutegetsi uriho niyo mpamvu byatworoheye gukora genocide kubera gutinya no kubaha birenze urugero ubutegetsi,
    – Ntawusaza atisenyeye, Kagame nahitamo kwemera abashaka gusiba iriya article 101 ubwo azaba abaye nk’abandi bategetsi bose bamubanjirije.

  • Kagamé ayoboye kuva 1994, ni kuvuga imyaka 21. Icyo atakoze muri iyo myaka yose azagikora amaze gusaza? Kagamé si Kamara. Abashaka ko agumaho barareba ibifu byabo aho kureba igihugu. Nyuma ya 2017 Kagamé yakagombye gusaba ubuhungiro muri Amerika (USA) cyangwa muri Israel kuko abashaka kumubaza amabi yakoze ni benshi harimo Espagne , France na Cour Pénale Internationale.Ku bavuga ko Kaberuka D yamusimbura muribeshya, Kaberuka buriya yageze mu rwego rukomeye, ubutaha uzamusanga muri Banque mondiale cyangwa FMI, ntacyo byamumarira kuza kuyobora ako kadomo kanyu karanzwe n’ubwicanyi n’ubusahuzi.

    • Ngo akadomo? nta soni Kagabo we!!!!!! Siniyumvisha uburyo umuntu ashobora gutinyuka igihugu cye cyamwibarutse ngo akadomo, uwo ni umujinya gusa ufitiye Kagame. Humura sha Rudasumbwa ntakeneye ubuhungiro kuko ntawe yatemye nka Laurent Bucyibaruta

  • @Kagabo: Subira mu mashyamba ya Congo, wibeshye forum. Ngo u Rwanda ni akadomo kuko mutakibasha kurwicamo abantu kubera Kagame nyine ? Abicanyi mwataye umutwe neza neza, amaraso yarabasajije! Kagame mandat yindi tuzayimuha nimushaka muzimanike cyangwa mwijugunye muri rumwe mu nzuzi zo muri Congo !

  • Oya Inyasi we! Ibi uvuze ni ukuba “simpliste” nk’aho demokarasi= umubare wa mandats. Jye nshyigikiye ko hakorwa igikwiye hagendewe gusa ku nyungu z’u Rwanda hatagendewe kubyo abazungu badutegeka nabo ubwabo batubahiriza uretse nyine iyo ari mu nyungu zabo! Naho kugereranya Kagame n’abamubanjirije byo ni ukwigiza nkana: niba wari muto uzabaze ababayeho ku ngoma z’abo uvuga, nibagusubiza ntuzongera kugereranya ibitagereranywa.

  • Tureke umurengwe !!!! Abo bose bavuga kugenda kwa HE Paul ntarukundo bafitiye u rwanda. Nihakorwe kamarampaka kuko itegeko ribyemera maze abanyarwanda bahitemo. Gusa HE ngusabe kwongera kwemera kurinda u rwanda , uzi neza kandi ubona abanzi barukikije. Ntawundi wabikora.

  • Ariko aba hutu n’abatutsi mufite ikibazo tu!!
    ntabwo mushobora gutanga ibitekerezo mudatukanye? Nisabire abana b’imvange nukuvuga abakomoka kumoko atandukanye, mumenye ko abagura baziranye bagura bwije.kandi nyir’agatwe gato akarinda amabuye! mumenye ko hategeka umuhutu=0 kurimwe ntakindi usibye kubita inzoka zibirumira habiri!!! hategeka umututsi=0 kurimwe ntacyo bibungura usibye guheezwa muri FARG nibindi bigega fifasha abahihotewe nigihugu(urwanda).courage

    • Niko Pascal, ibyo ubizanye ute muri izi debats kweli? ubu ufite ubushobozi bwo kumenya ko uwatanze igitekerezo ari umuhutu, umututsi cyangwa se imvange nkuko ubyita, ndabona watandukiriye cyane. Uwiteka agufashe

  • Paul wanjye ndagukunda ibihe byose. Ariko ku bw’inyungu z’ejo hazaza h’igihugu cyacu reka abanyarwanda tumenyere gukurikiza amategeko twishyiriyeho, bityo ubutaha uzaza atazatuyoboza igitugu ashingiye ku mpamvu zijyanye no guhindurwa kw’itegeko nshinga. Dufite benshi bagusimbura ariko tukabasaba ko bahageze twatora itegeko riguha ubudahangarwa, iryo ridatowe ahubwo twe abagukunda tukaba twakwigaragambya. Ngarambe Francois chairman FPR, Donald Kaberuka, Patrick Nyamvumba, Louise Mushikiwabo, Sezibera, Kabarebe,etc. Bose barashoboye kandi wabagira inama. Ibyo ukomeje gukora turabishima!

  • Njye nakwisabira Nyakubahwa Paul Kagame kugisha inama umutimanama we agafata icyemezo gikwiye, naho abanyarwanda bamwe ibyo bavuga ku munwa sibyo baba bafite ku mutima.

    Nyakubahwa Paul Kagame yakoreye kino gihugu benshi muri twe turamushima. Imana yamushyize ku butegetsi niyo yari izi icyo igamije. Niba Imana ibona ko H.E akomeza kuyobora nyuma ya 2017 ifite uko izabikora, niba kandi Imana ibona ko adakeneye kuyobora nyuma ya 2017 nabwo ubwo ifite uko izabikora. Muri uko gushaka kw’Imana, izamurikira H.E Paul Kagame mu cyemezo azafata.

    Niba koko abanyarwanda bemera Imana, bari bakwiye gusengera iki gihugu n’abayobozi bacyo, hamwe n’abaturage bacyo, kugira ngo twese Imana itumurikire dushobore kuzafata icyemezo gikwiye kuri iki kibazo mbona cyavugishije benshi igihe kitaragera.

    Iki gihugu cyacu twese turagikunda, dukwiye rero kugiha umurongo mwiza kugira ngo abadukomokaho batazahura n’akaga twagize mu mateka anyuranye iki gihugu cyanyuzemo.

  • Ariko abanyarwanda muli Mu Rwanda Murasetsa.
    Umva,halibintu muchanganya.
    1.Democracy.
    2.Patriotism.
    3.Development.
    Nta Democracy ibaho hatabaho Patriotism.
    Nukuvuga ngo,Mwemere ko mwese Murabanyarwanda,hanyuma ikibazo cya Democracy kize Hanyuma.

    Ino muri Tanzania,ubwoko ntibugira umwanya!
    Waba Umusukuma cg Umuhaya cg Umumasai,cg Umuhangaza cg umuchaga Bose na Batanzania,kandi bavuga Igiswahili.

    Nonese,mwebwe nti muvuga ikinyarwanda?
    Mwese nti mula Abanyarwanda?
    Umuhutu n’Umututsi Bivahe?

    Ubwo sent mudaphite Patriotism mwumva ko mushobora kugira Democracy ikomeye..!?

    ESE Amerika igira Democracy,bayubatse umunsi Umwe..!!?

    Kagame ni Patriotic, kandi azi ko Abanyarwanda benshi batazi gutandukanya Democracy na Patriotism.

    Nyerere muli Tanzania yubatse Patriotism.

    Hanyuma abantu bamaze kumenya ko Bose al’Abatanzania,Bahitamo Democracy.

    Banyarwanda Banyarwandakazi,mugye hasi mumufashe Kagame mwubake Urwanda Rwatubyaye,murimwe Abe Umunyarwanda,Hanyuma democracy igye mayo kumurongo.

    Tebwe turacyalibato,aliko Abatanzania balatuzi kubera Kagame,ndetse bakiphuza ko abayoborera Igihugu ubu cyuzuye Ruswa…!!!
    Jengeni umoja kwanza,baadae demokrasia ifuate.

  • Reka nshime mwe mwese mwagaragaje uruhare rwanyu rwo kubaka igihugu cyacu. ku bwange nifuza ko Nyakubahwa Paul kagame ya kwiyamamaza tukamutora 2017 kuko arashoboye .Icyo mushimiye nuko atwemereye ko nitumubwira impanvu yatuma yongera kwiyamamaza azabikora kandi kubwo gukunda igihugu ke ndetse n’Abanyarwanda azabikora. impanvu natanga yatuma musaba kongera kutuyobora :
    1. Yaciye ivangura ry’amaoko mu gihugu .impanvu mbivuga nge nakuze nfite ipfunwe yicyo ndicyo . bwakwira tukunva ko budacya ,bwacya ukunva ko butira .none ubu nfite ishema ryuko ndi umunyarwanda.
    2.uyu munsi umwana wese ariga hashingiye ku bumenyi bwe hatitawe aho avuka cg mwene nde.mugihe mbere umwana atatsindaga ahubwo yemererwa ishuri hatitawe kubushobozi bwe.
    3.Umuntu wese afite uburenganzira ku ifaranga .urabyuka ukajya muri bque ugasaba inguzanyo bakayiguha bashingiye ku bushobozi ufite mugihe nta wabonaga inguzanyo kubera icyo uricyo.
    ikindi kizatuma nsaba nyakubahwa Perezida wa Repubulika kwiyamamaza nuko ndyama nkasinzira nkabandi banyarwanda bose mugihe nakuze nibaza uko bisa nibaza iherezo ryabyo ntaribona kujyeza igihe umuryango wanjye wose bawishe bakawumara. Ntawundi wampaye ihumure uretse Paul kagame.

  • Ikindi nari nibagiwe kuvuga nuko abamutega iminsi ngo ava kubuyobozi azaryozwa ibyo yakoze hararya azaryozwa ubuvugizi kuri buri munyarwanda MUSA cg azaryozwa uburezi kuri bose ? cg azaryozwa ko umugore yahawe urubuga aho agaragaza nawe ibitekerezo bye kimwe na musaza we? Hari byinshi umuntu yakwibaza mbikubiye mu ijambo rimwe nuko uwambaye ikirezi atamenya ko kera koko .
    aka kanya abantu baribagiwe koko ? abavuga ngo abifuza ko yongera kwiyamamaza ngo n’inkoma mamashyi ntago aribyo abanyarwanda bifuza ko yongera kutuyobora ni Abanyuzwe n’imiyoborere myiza ye kandi baha agaciro ko kuva u Rda rwabaho twabonye noneho umuyobozi muzima (ukunda abo ayobora) ni ibyagaciro. Twemerere Nyakubahwa twongere tugutore kuko uzatugeza aheza nk’Abanyarwanda .

  • erega guhindura itegeko nshinga sicyo kibazo kandi abavuga ko habayeho impamvu HE Paul Kagame ituma avaho hakajyaho wenda umunyagitugu byaba ari amahano kuko yabaho ighe kinini sibyo.Ikibazo ni uko kugeza uyu munsi abntu benshi ntibaramenya uruhare ry abaturage mu gushyiraho inzego z ubuyobozi.Paul Kagame afite ubushobozi kandi afite ubushake bwo kurengera inyungu za banyarwanda bose nubwo bamwe bahagarara mu izina ry’urwango bagasebanya.simvuze ko ntawundi ushoboye .Oya ahubwo duhera kubyo umuntu akora tugaherako twemeza ko umuntu ashoboye.Ahubwo dusenge Imana ikomeze iduhitiremo umuyobozi ukwiye

  • Huhuuu Imana niyo izaca urubanza kandi buriwese izamuhembera ibyo akora. But ibibera murwanda byiza nibibi byose bikorwa numuntu runaka. Nawe ubwo azi intego afite.

  • H.E IS VERY WISE SO,MWIVUNIKA KABSA,,,,,,,,,,,

Comments are closed.

en_USEnglish