ISIS mu marembo y’Umurwa mukuru wa Syria, Damas
Ejo nibwo umutwe w’iterabwoba ISIS winjiye mu nkambi y’impunzi z’Abanyapalestine iri ahitwa Yarmouk ikaba icumbikiye impunzi 18,000.
Abakurikiranira hafi ibibera muri kariya gace bavuga ko ISIS nimara gushing imizi muri ziriya mpunzi bizayifasha kubona abarwanyi bashya kandi bikayibera inzira yoroshye yo kugana mu murwa mukuru Damas muri Syria kwirukana Assad.
Mbere y’uko ISIS yinjira muri iriya nkambi yabanje kujya kwinjira muri Jordania isanga umupaka urafunze ihita ikata igana muri iriya nkambi.
Abarwanyi ba ISIS bamaze kwigarurira igice kinini cya Syria y’amajyaruguru ariko ubu ifite umugambi wo kwinjira no mu Murwa mukuru Damas kugira ngo irebe uko yahirika ubitegetsi bwa President Assad.
Tubibutse ko mbere abagize ISIS ubu bahoze bagize umutwe w’ingabo zaharaniraga guhirika Assad bashyigikiwe na USA n’Uburayi ariko baza kubihinduka barema ISIS tuzi ubu.
Abatabazi ba HCR baracyagerageza koherereza impunzi ibkoresho nkenerwa harimo ibyo kurya, kunywa, kwambara n’imiti.
Ikigo cy’Abongereza kiga ku bibazo by’imibereho n’uburenganzira bwa muntu mu karere Syria iherereyemo kivuga ko mbere y’uko ISIS yinjira muri iriya nkambi yabanje kurwana n’umutwe w’abarwanyi w’Abanyapalestine witwa Aknaf Beit al-Maqdis uba muri iriya nkambi nyuma ikabakubita inshuro.
ISIS kandi ihanganye n’undi mutwe witwa Nusra nawo utifuza ko ISIS yayogoza kariya gace.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Syria irashinja Jordania kuba nyirabayazana w’ibibazo ISIS iri guteza Syria kuko yafuze imipaka yayo bityo igatuma impunzi zidahungira aho zibona ko hatuma zigira umutekano kurushaho.
Umuvugizi wa Leta ya Jordania Mohammed al-Momani we yemeza ko bafunze imipaka kuko mu minsi yashize hari intambara yari yabereye hafi y’imipaka yayo bityo ikanga ko hagira abarwanyi ba ISIS binjirana n’impunzi mu gihugu cyabo.
Kugeza ubu ntacyo ubutegetsi bwa Syria bwari bwatangaza ku ngamba zo guhangana na ISIS niramuka igerageje kwinjira muri Damas.
UM– USEKE.RW
4 Comments
america niyo nyirabayazana wibibazo byose biri muri kariya karere kuko niyo yabanje kubaha intwaro ngo bayifashe girika bashar al asaad. none mundebere izirakarengane zigiya kuhagwa! gusa Iman izahana benshi
Abanyepolitiki ni ibitangaza ariko IMANA Izabafashe bahinduke bihane kuko amaraso y’abandi ntibikwiye ko akomeza kuguranwa amagana bashaka.
america niyo nyirabayazana wibibazo byose biri muri kariya karere ndetse no hirya no hino ku isi niyo yabanje guha intwaro ISIS,ngo barwanye assd, niyo ya yahaye training BIN LADEN n.intwaro ngo ayifashe gusenya icyahoze ari leta zunze ubumwe z.abarusiya,niyo yafashije AL QAIDA ,JYE ,BONA IBYAGO BY,INTAMBARA BIRI KUBERA HIRYA NO HINO KU ISI ARIBO NYIRABAYAZANA.M– USENGE CYANE IMANA NIYO YO GUTABARA ISI.
Nifuza kumenya kugeza ubu ibyo agatsiko kabicanyi bashyigikiwe na amerika bavuga kubiriko birayibaho muri Syria aho biboneka mu by’ukuri ko ariyo ishyigikiye kandi igakwiza ibikorwa by’iterabwoba kw’isi. Abamaze gusinda ku gikombe cya vino cya USA imisi yanyu irabaze.
Comments are closed.