Digiqole ad

“Mfite itandukaniro rirerire n’abandi bahanzi nyarwanda”- Senderi

 “Mfite itandukaniro rirerire n’abandi bahanzi nyarwanda”- Senderi

Senderi International Hit avuga ko ntaho ahuriye n’abandi bahanzi nyarwanda

Nzaramba Eric Senderi waje gusaba guhabwa izina rya International Hit ngo bitewe nuko hari indirimbo ye yigeze guca televion mpuzamahanga ya CNN, avuga ko afite itandukaniro na buri muhanzi wese wiyita ko akomeye mu Rwanda nubwo benshi badakunze kubyitaho.

Senderi International Hit avuga ko ntaho ahuriye n'abandi bahanzi nyarwanda
Senderi International Hit avuga ko ntaho ahuriye n’abandi bahanzi nyarwanda

Ngo iryo tandukaniro afite undi muhanzi adafite, ni uburyo mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akomeza gukora indirimbo n’ibitaramo bifata mu migongo ababuze imiryango yabo muri icyo gihe.

Mu gihe abandi bahanzi usanga aribwo baba babonye umwanya wo kwirirwa mu mago yabo kuko nta kazi na kamwe kajyanye n’indirimbo baririmba bashobora kuba bakora.

Mu kiganiro na Umuseke, International Hit yavuze ko adateze na rimwe kuba azahagarika kuririmba indirimbo zihumuriza abanyarwanda n’ubwo avangamo n’izindi zo mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Ndabizi uko abahanzi nyarwanda benshi bamfata. Ariko bagakwiye kuba abahanzi ba buri gihe aho kuba abahanzi bo mu bihe runaka gusa.

Ubu mu gihe bamwe bagiye gufata ingendo zerekeza mu mahanga ngo gutunganya ibihangano byabo, njye ngiye kuba ngera muri buri Karere nifatanya n’abanyarwa muri iyi minsi tugiye kwinjiramo.

Hanyuma aze yitaka ko ari umuhanzi ukomeye cyane. Kuki indirimbo bahimba z’inkundo cyangwa z’ubuzima busanzwe badashobora no gukora n’indirimbo zihumuriza abanyarwanda?”.

Ku wa kabiri  tariki ya 07 Mata 2015 nibwo hazatangizwa ku mugaragaro igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 21. Senderi International Hit avuga ko yifatanyije na buri munyarwanda wese ufite umutima wakomerekejwe na Jenoside yakorewe abatitsi mu 1994, anasaba gukomeza kurinda igihugu cy’u Rwanda kugirango ibyabaye ntibizongere kuba ukundi.

Tumwe mu Turere Senderi afitiye indirimbo zivuga ku mahano yagiye atuberamo. Hari Akarere ka Kirehe, Gasabo, Nyarugenge, Nyanza, Huye, Nyamagabe, Gatsibo, Kicukiro, Bugesera n’Akarere ka Ngoma.

Senderi mu bihe bitandunye aba yitabiriye ibikorwa byinshi aba yatumiwemo na Leta
Senderi mu bihe bitandunye aba yitabiriye ibikorwa byinshi aba yatumiwemo na Leta

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Umusazi arasara akagwa kw’ijambo !!!!

    Ibyo avuze n’ukuri.

    • Munyarwa! Najya nkwemera mu bitekerezo utanga. None ugararagaje urwango wanga Senderi ntacyo umuhora!! Mbese nawe ishyari n’ubuswa ujya ugaragaza ku bandi rirakuniga ukabyemera!? Sinakekaga ko watanga igitekerezo nk’iki! Kereka niba ari uwiyise izina ryawe, naho ubundi byaba ari agahomamunwa.

  • Munyarwanda bite? Najyaga nsoma comments zawe nkabona uri umusaza ariko aha ndakugaye…iriko uziko senderi ari ari amahe inkotanyi cyane nubwo yaba yarakivuyemo bwose? Senderi rata nge ndakwemera nge ndi inturo uzaze nkwihere nijanja ujye ubatera ijanja…nako uraryifitiye nibutse ko uri ingwe yumugi…komera turi kumwe senderi wacu…ureke abo bajya gutunganya imiziki yabo mugihe cyo kwibuka.

  • Senderi turakwemera ariko nawe tugusaba ko wiyemera kandi ukamenya nukuntu ukorana n´itangazamakuru.nkubu ugize neza kwerekana aho utandukaniye nabansi aho kwiyongeraho izina ugaceceka kandi ibikorwa byawe aribyo byagakwiye kukongera IZINA. uba ukwiye gushaka clip yindirimbo yawe kuri CNN ukayikina muyindi clip, hanyuma shaka interview kuri izo tv zikomeye…wabigira mu congereza,ikinyarwanda,igifaransa AZASIMURA AHO BAYISHAKA NTUGIRE IKIBAZO! koresha amateka yawe kugera kure ntibishirere mu magambo. MU DUSHA URI 1,MU NDIRIMO ZISHYUSHYA URI NR 1,gusa jya wumva nabakunenga urebe ko itabba aribyo, kuko burya baba bagusunikira imbere!

  • Celo na Nturo, nimuhe amahoro Munyarwanda afite ukuri. Guha agaciro igikorwa cyo kwibuka ni iby’ingenzi kuri buri munyarwanda ariko Senderi amaze kumenywa n’abantu benshi ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe kimutera kuvuga ibitajyanye n’imyaka ye kuko ari igikwerere. Senderi afata buri kintu cyose kibaye agashaka kukimenyekaniramo rimwe na rimwe akanavangavanga. Ubwo impanuka y’ubwato yarohamishaga abantu hagati ya Rugalika na Mageragere muri Nyabarongo Senderi yagiyeyo atangariza itangazamakuru ko abapfuye bose bari abafana be!!!!!!!!!! Hanyuma se Mibilizi si umuhanzi ufasha abantu mu cyunamo n’abandi ntarondoye……..

  • aziyite na SEMBWA naryo ryamubera

  • Murarwanya senderi ariko arabarenze mwese. Nonese uherahe uhakana ko abarohamye mu bwato batari abafana be? Ngo ntavuga ibijyanye nimyaka ye? Ndumiwe koko. Nonese akeneye kuvuga ibyimyaka ye cg akeneye kuvuga ibijyanye numwuga we? Mureke senderi atere imbere namwe mumuha amazina atabasabye nimwe mufite ibibazo byo mumutwe. Senderi ni serieux ingwe yumugi uwampa Wowe Maso umutuka akakuntetera urwara muriryo jisho amagambo agashira ivuga.

  • Munyarwanda nta kuri afite ko gutuka senderi. Ahubwo munyarwanda yitonde kuko yongeye yatakaza ubwenge yagaragazaga muri comments ze zisanzwe

  • hahhaha sha murasetsa kweli ibyoyakora byose afite ikibazo mumutwe hahhaah
    imyaka ye ntimwemerera kwitwara uko yitwara niyiyubahe amenye ko abana be baba bareba ibyo akora.naho murimo sibyo kuko buri wese ashiraho comment bitewe nuko abona umuntu

  • Nyamara ahubwo Senderi ni umuhanga azi neza igisobanuro cya “Showbusiness”! naho abavuga imyaka ye buriya ni uko mutajya mukurikira “Showbusiness” muri rusange. mwe mugarukira mu Rwanda gusa. Njye kubwanjye maze kubona ko Senderi ari umuhanga cyane!!!

  • kandi wamugani we abahanzi nyarwanda bakeneye kuba abahanzi b’ibihe byose, ntibakagaragare mu nkundo ngo nibigera mubihe byo kwibuka bafate conge!

  • Bavandimwe reka munyemerere ngire icyo mbabwira ku mvugo nakoresheje imvano yayo ;

    Senderi mfite byishi na kundira nanze nkunze turi mu kigero kimwe kuko mfite 32 ans nawe nibaza yuko ari hafi aho kuba yarabaye iya marere ndabimwubahira dukomoka hamwe Nyanza mbese hari byinshi duhuje.

    Ariko nkunze kunenga utuntu tumwe na tumwe akora.
    Bamwe bati ni shwobuz …,mais non !!!!
    Hari uburyo bwa kinyamwuga yabikora mo bikaryoha bikamwinjiriza akayabo atikoreye igitebo k’ibijumba kuri podium.

    Gusa harimo ibye nemera cyane nko kugaburira abafana be hariya yabaye intwari.
    Nemeza ko akeneye abajyanama kuko umwete wo arawufite uhagije.
    Nkanga cyane abamwita umusazi kandi abasha gukorera 1.000.000Frw par mois

    Ikibazo cye nu ruvange rwi bitari ngombwa byakemurwa n’abajyanama.

    Sorry ku bukana bwagaragaye muri comment yabanje nta kibyihishe inyuma kitari mwibi nsobanuye.

    Ibihe byiza bavandimwe.

    • Umva #Munyarwa, hari ibintu 2 nkubonyeho. 1. Uvuga ibyo utazi, 2. Ukunda ibiryo, Senderi ntabwo avuka Inyanza, ikindi kandi kuba yaragaburiye abantu iyo utaba ukunda ibiryo ntiwari kubura ikindi umwibukiraho. Gusa yavuze ukuri, hari abahanzi tugera mubihe byicyunamo inganzo igakama ukagira ngo si abanyarwanda

  • Ndashimira umunyamakuru utubwiye aho rirya zina rya International Hit ryakomotse. Ndashimira kandi abatanze comments bose ariko mbibutsa ikintu kimwe. Muri busines, ugomba ibishoboka byose ngo ubona abakiliya. Business Senderi akora ni icyo bita “show business” bivuga “Gushimisha abafana” None murumva azabashimisha ate atabakoreye udushya dutuma bamwibuka buri munsi. dore nkubu ahora mu itanagazamakuru kubera udushya twe kandi nta kibi yakoze. nkawe uvuga ko yavuze ko baguye mu ruzi ari abafana be wahera he ubuhakana cyangwa ubyemeza, ariko we yasuye aho baguye bivuga ko yari abababajwe ni ibyabaye wendda umusare yari umufana we, ariko bimeze urumva ko yagashyaga aririmba turi mu mu vuduko. Abavuga ngo ntabwo bijyanye ni imyaka ye ni ba bandi bazabona umusaza acuruza ubunyobwa cyangwa injugu bakamuseka bigatuma abireka akajya iwe akoza akarenge akambara ikoti ryiza agafata akabando akaza imbere yurusengero agasabiriza. Oya ibi turabyanze mureke Senderi, International Hit, 3D, Harvard, Tuff Hit, Ingwe y’umujyi, Chris Brown W’i Kigali akoreshe impano ze, keretse natandukira akagira uwo asesereza cyangwa agatuka. Mumureke adushimishe

  • Sawa munyarwanda arega ubusanzwe urasobanutse kandi urakoze kugaragaza uruhande uherereyemo. Naho ubundi uziko bavunga ngo umwambaro ufite umwanda utunganyirizwa mu cyumba. Byaba byiza umushatse kandi nziko wamubona hanyuma mukungurana ibitekerezo kuko ku mugani wawe ubwenge bwumwe burayobera!

  • John urakoze Ku gitekerezo cyawe buriya aba contre succes bagiye guceceka hanyuma hit wacu akomeze ahitinge…God bless Harvard wacu!

  • Hahhh john we uvuze ngwiki sinari nasomye neza! Hahhh, ngo umusare yagashyaga aririmba indirimbo ya senderi yitwa turi mu muvuduko?! Hahhhh ndagukunze!

  • Senderi mumureke azi gufata kungusho, urumva ko yamemye ahar’ intege nke zabahanzi bajya kuruhuka mugihe bakenewe nabanyarwanda. kandi niko bimeze bamwe birekeje mubihugu bituranyi

  • Thank you too Nturo.
    John nibyo ibyuvuze kuri Senderi gusa nakojyera ho ko ibyo akora ni byiza bikaba byarushaho kuryoha abinogeje ku rushaho harimo ibyo akora byiza cyane nko gutanga ifunguro ,kuba yarasuye aharohamuye abafana be, kurega Azam yamutaranze we akabibyazamo kwamamazwa, gushotora Tuff gangs mu mayeri akabikora mo kwiyamamaza,… Ni byinshi ajya akora nyiza gusa nki gitebo ki bujumba kuri podium jye narabigaye ntibyatsekeje !!!!

    Ubundi nkaba namushimiye ukuntu we akomeza gucuranga mu cyunamo.

  • ARIKO SENDERI NONEHO NAMWEMERAGA NTARAMENYA AKANDI GACIRO KE NGUHAYE UMWANYA WA 1 MURI PGGG . URABEMEJE KANDI BAJYE BAKUBAHA URABARUTA NYINE URI INARARIBONYE. BIHORERE NTIBARAMENYA KO UWABUZE UMURANGA YAHEZE MWANYINA.

  • senderi ni umuti w’amenyo rwose. umve hit, jye ngukuriye ingofero. urakarye amafaranga urenzeho umuziki, ariko uri na feke kabisa.

  • Kibwa, jya kureba umugabo wihishe munsi yigitanda cya mama Wawe aguhe amafranga utamurega kuri so hanyuma hit umureke!

  • Reka mbibutse ikintu. Uvuga ku myaka ndamuseka cyane. Abahanzi rurangiranwa, abakinnyi b’amafilime y’ubwoko bwose ni abantu bakuze si imyigaguhuma (ndlr)! Senderi kwiyita International hit si ikibazo; kuko abahanzi, abanditsi, abakinnyi mu mikino hafi ya yose biyita amazina cyangwa bakayitwa n’abandi. Ndibuka ko Yvonne Chaka Chaka ari mu Rwanda yakoranye na Senderi; mu ijwi riranguruye Yvonne yahagaye Senderi inshuro nyinshi. Aho kugirango ameneyekane yambara ubusa, asinda, arwana ahubwo yakikorera igitebo cy’ibijumba kuri stage, akambara elmet y’abamotari, akaza mu icupa n’ibindi. Ibyo bigaragaza creativity. Utwo mwita udushya abatadufite cyangwa birabababaza. Nimumwigane, mumwigireho ndetse mukosore ibyo atakoze neza. Senderi ari mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi mu Rwanda n’ubwo zitashyizwe ku mizingo (albums). Hari indirimbo y’indashyikirwa yahimbye ( Tora Kagame). Iriya kabisa niyo waba urwanya wakagombye kuyemera n’ubwo awenda atari iyi kinyagihumbi. Ndagushimiye kandi Munyarwanda kuba wakosoye imvugo. Burya kutemera icyo umuntu yibeshyeho ni ubugwari!!
    Murakoze mwese.

  • kandi na nturo namubonye aturamye munsi y’igitanda cya mama. sha nturo we dore papa araje. nutampa amafaranga ngo njye kugura amagufwa kandi ngo wemere nkujwibure muri ayo mabinga ndabivuga. naho hit we ahitinga nk’ikidege cya bowing kikoreye ibifaranga.

  • Niyo mpamvu tudaterimbere senderi yihangiye imirimo aho kumushima mukamugaya,ishyari.com

  • Ibi bitekerezo biranshimisha

  • cyakora ibyo avuze nibyo kbsa,, aho kugirango nyuma yicyunamo show bizz ishyuhe kumuntu ngo yakoze ingoma nshya aho gukora ihumuriza abanyagihugu

  • SENDERI NDAMWEMERA USIBYE NO KUBA AHIMBA IZICYUNAMO NO MUBUZIMA BUSANZWE ACISHA MAKE KANDI AKAZANA UDUSHYA BURI MWAKA. SENDERI OYEEEE!!!

Comments are closed.

en_USEnglish