Month: <span>April 2015</span>

Nyanza: ILPD yatanze impamyabumenyi ku banyamategeko 272

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Mata 2015, abanyamategeko 272 barangije mu ishuri rikuru ryigisha rikanatega imbere amategeko, abarangije bakaba basabwe gukomeza gutya ubwenge kandi bakaba intumwa zo guhindura ubutabera. Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’ishuri i Nyanza, ukaba waritabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera nk’umushyitsi mukuru. Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko […]Irambuye

Rubavu: DRC n’u Rwanda bahuriye mu nama yiga ku kwita

Abafite aho bahuriye n’ikiyaga cya Kivu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu karere ka Rubavu barebera hamwe ibibazo by’ingutu abarobyi bo ku mpande zombi bagaragaza. Akenshi abaroba bavuga ko babangamirwa n’imitego ya kaningini ikoreshwa muri Congo iyo ngo yangiza amafi n’isambaza nubwo no mu Rwanda hakiri bamwe bakiyikoresha mu buryo […]Irambuye

Kirehe: Abaturage barashinja ubuyobozi kubahitiramo ibyiciro by’ubudehe

Mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe   imiyoborere myiza, abaturage bo mu murenge wa Mahama bagaragaje ko batishimiye uko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe, bavuga ko bashyizwemo   n’ubuyobozi ku ngufu. Abaturage bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bakoreye mu nteko yabo y’umudugudu nyuma baje gusanga byarahinduwe n’ubuyobozi. Umwe mu baturage yabwiye Umuseke ati “Abaturage […]Irambuye

Gasigwa yageneye ishimwe Jeanette Kagame ku bw’inama ze zubaka igihugu

*Asanga uruhare rwa Jeanette Kagame mu iterambere ry’u Rwanda ari runini, ndetse ngo ibyo Perezida Kagame ageraho abikesha umujyanama mwiza *Ababazwa no kuba urubyiruko rw’ubu rubona amahirwe yo guhabwa inama na Jeanette Kagame ntiruzikurikize. *Asanga ababaye abagore b’abakuru b’ibihugu byategetse u Rwanda, hari umwenda bafitiye Abanyarwanda. *Gasigwa amaze gukora filimi eshatu zibanda kuri jenoside, we […]Irambuye

Ngoma: IBUKA n’Umurenge bakoze ubuvugizi, Akarere kirengagiza kubakira Muteteri

Muteteri Sifa wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ubu ucumbitse mu Kagali ka Karenge, Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma mu Burasirazuba ari mu gihirahiro cy’ukuntu azabona icumbi kuko hashize imyaka itanu ikibazo ke kizwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ariko bukakirengagiza. IBUKA n’umurenge wa Kibungo babwiye Umuseke ko bakoze ibyo basabwaga babyohereza […]Irambuye

Huye ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano mu Majyepfo

Mu nama y’Umutekano yaguye yahuje inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo Umukuru wa Polisi muri iyi ntara Chief Superintendent Mukama Simon Peter yatangaje ko akarere ka Huye kaza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi bihungabanya umutekano. Iyi nama y’umutekano y’intara yaguye, yabereye mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatatu yagarutse ku byaha bitandukanye […]Irambuye

Minisitiri Uwacu asanga ikoranabuhanga ryafasha mu gusubiza abapfobya Jenoside

Ku nshuro ya kane Umuryango w’Urubyiruko rurwanya Jenoside (Never Again Rwanda) wahuje urubyiro kugira ngo ikomeze kurushishikariza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne akaba yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga ruhanga n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuri uyu wa 2 Mata 2015 i Kigali, urubyiruko […]Irambuye

Bahame Hassan n’uwari Noteri bakatiwe gufungwa iminsi 30

02 Mata 2015 – Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu kuwa kabiri w’iki cyumweru nyuma y’uko rwumvise impande z’abaregwa kwakira ruswa Bahame Hassan wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Judith Kayitesi wari Noteri mu karere ndetse n’umushinjacyaha, baburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, kuri uyu wa kane nimugoroba rwanzuye ko aba baregwa bagomba kuba bafunze iminsi 30 by’agateganyo […]Irambuye

Dufite ikizere cyo gusezerera Zamalek – Kayiranga

I Nyanza mu myitozo ya Rayon Sports yo kumugoroba wo kuwa 01 Mata 2015 umutoza mushya   Kayiranga Baptsite yabwiye Umuseke ko biteguye neza Zamalek  kandi ko ikizere cyo kubona ibitego bibiri byasezerera Zamalek gihari. Ni imyitozo yamaze igihe kigera ku masaha atatu yarimo ishyaka cyane mu bakinnyi ba Rayon. Baptiste Kayiranga wabonaga yibanda cyane ku […]Irambuye

APR FC yagezeyo amahoro, yakirwa neza

Ikipe ya APR FC yaraye igeze mu Misiri aho igiye gukina na Al Ahly mu mukino wa kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Nyuma y’umunsi umwe wo kuruhuka, APR FC izakina na Al Ahly mu mikino wo kwishyura kuko uwa mbere wabereye I Kigali, Al Ahly yatsinze APR FC ibitego bibiri k’ubusa. Igiye mu Misiri […]Irambuye

en_USEnglish