Digiqole ad

J.Paul ngo ntazibagirwa ubuhemu Senderi yamukoreye

 J.Paul ngo ntazibagirwa ubuhemu Senderi yamukoreye

Habineza Jean Paul uzwi nka Simple A

Habineza Jean Paul ni umwe mu bahanzi bakizamuka uzwi ku izina rya Simple A, ngo mu rugendo rwe rwa muzika ntashobora kuzigera yibagirwa ubuhemu yakorewe na Senderi International Hit nk’umwe mu bahanzi yafataga ko bazi agaciro k’umuhanzi ndetse n’ingorane bahura nazo kugirango bagere aho bamenyekana.

Habineza Jean Paul uzwi nka Simple A
Habineza Jean Paul uzwi nka Simple A

Ikibazo nyamukuru uko giteye, ngo n’indirimbo ivuga bimwe mu bitatse Akarere ka Huye kari kamwemereye ko yagakorera ariko akaza kubuzwa icyo kiraka na Senderi bagombaga gukorana iyo ndirimbo utaramuhaye umwanya we.

Ngo biza kugera aho icyo kiraka arakibura bitewe n’uko Senderi yari atangiye kujya amubaza niba mbere y’uko bakorana indirimbo yabanje kumutora mu irushanwa arimo rya Primus Guma Guma Super Star5.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Umuseke, Jean Paul avuga ko n’ubwo yazagera ku rwego rwo hejuru cyangwa nta namenyekane muri muzika (Star) adashobora kuzigera yibagirwa Senderi mu buzima bwe.

Yagize ati “Senderi ibyo yankoreye byatumye mbona ari umugabo ku mubiri akaba umwana mu mutwe kuko umwana niwe uhaga yabona wowe ugiye kurya agafata bya biryo byawe akabimena hasi akanumva ariwe ukwiye kurya wenyine!

Burya umuhanzi akora indirimbo zo kunezeza abakunzi be akanyuzamo agakora n’izindi zimuhesha umugati ari nako uyu Senderi international Hit abigenza.

Nashatse kwishakira umugati nsaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kumfasha gushyira hanze indirimbo y’ako, barabinyemerera ariko mu rwego rwo kugira ngo uwo mugati utubuke mbaza gusaba Senderi international Hit ko yamfasha tugakorana iyo ndirimbo cyane ko amenyereye indirimbo nk’izo.

Yabinyemereye nta kuzuyaza maze mpita nandikira Akarere kugira ngo ibintu bice mu mucyo urumva nyuma yaho hakurikiyeho inzira zo gukora iyo ndirimbo maze mpamagaye Senderi international Hit ambwira ko nza i Kigali tukabipanga mpageze ati: “sindikuboneka”!

Ibyo yabinkoze inshuro enye zose mva i Butare nkaza i Kigali kuri gahunda dufitanye ngataha tutabonanye uko niko amatike n’ama inite bihashirira!

Bigera aho atangira kujya ambaza niba mbere yo kumuhamagara ngo dukorane indirimbo nabanje kumutora muri Guma Guma cyangwa namutoresheje.

Nyuma yo guhemukirwa na Senderi sinarikuba ngikoze indirimbo njyenyine kandi mu ibaruwa harimo ko nzayikorana na Senderi”.

Ku ruhande rwa Senderi, yatangarije Umuseke ko gukorana n’umuhanzi indirimbo atari itegeko ndetse nta n’agahato kaba karimo.

Senderi International Hit uvugwaho kuba yarahemukiye Jean Paul ntabone ikiraka
Senderi International Hit uvugwaho kuba yarahemukiye Jean Paul ntabone ikiraka

Ati “Uwo muhanzi ndamuzi, ariko nabanje kugirango menye iyo ndirimbo ashaka ko dukorana icyo izavugaho ngenda mbura umwanya wo kubikurikirana. Uretse ko no gukorana indirimbo n’undi muhanzi atari agahato cyanwa itegeko”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Aka ni aka Jiji ki ihuye!? None se wandikiye akarere ufitanye ayahe masezerano.na Senderi!? Ntani indirimbo urabo wumvaga se indirimbo adashobira kuyisoma akayanga akaguhakanira!? Kandi ubwo washakaga ko mukorana indirimbo kubuntu!? Wamwereste contrat irimo akantu se akuburira umwanya!? Igihe kirahenda my friend! Kuba Senderi yarakwihoreye ntacyaha nagito yakoze ahubwo buriya yabonye uhuzagurika ari ukumutesha igihe kubusa gusa!9

    • Kibwa uri kibwa kabsa burya izina niryo muntu!!! urita umuntu akajiji ibyabo urabizi? njye ntavugiye numwe numva iyo umuntu agusabye kumwima bidasaba ngo umubeshye ko uzamuha nne c Senderi yarinze ubwo amusiragiza ziriya ncuro zose iyo amubwira ko bidakunda mbere hose?

  • ariko senderi mumushakaho iki koko kaba yiturije ntamuntu abangamira koko akarere se iyo uyigakorera byari kukunanira wenyine .senderi wamuvangaga mumadosiye kuberiki ubwo ngo murashaka kumusebya gusa arinkanjye

  • Kuva kera navuzeko Senderi afite ihahamuka riterwa n’ubuzima yanyuzemo ndacyabishimangira.Ahubwo abamukunda bazajye kumuvuza.

  • hahahhaaa senderi mu mureke gukorana n’umuntu nubushake bwe kandi ntiyari kumushyira mu nyandiko z’akarere ntamasezerano bafitanye wowe rero mwana komeza ugerageza uzazamukira ahandi ijambo NO means next Opportunities. courage

  • ARIKO NTIMUKAVUGIRE IYO MBECILE NGO NI SENDERI!!!!!!!!!!!!!!!!!IKORA NKIBYABANA KANDI ISAZIYE UBUSA. IYO AFASHA UWO MWANA BYARI KUMUTWARA IKI?

  • mwirirwa musebya senderi murabeshya ntacyo muzamukoraho reba nkaka kaje kwitunira kuri hit mukomeze muyombe shaaa tuff hit izahoraho

  • SENDERI YIFATA NABI CYANE. NGO GUFATANYA NUNDI MUHANZI SAGAHATO? YEGO NDABYEMERA ARIKO SE KUKI YABANJE KUBYEMERA? IYO AMUHAKANIRA KARE

  • Genda Senderi ukomeje kuba Hit, ari abazamuka, ari abibagiranye bose kugira ngo bibukwe cg bamenyekane babanza kukuvuga. Nanjye ngiye kuzaguhamagara nkugurire kamwe mvuge ko utanguriye. Cyakora nibarize uyu musore: None se Senderi hari contract mwasinye? Waba se wumva byibura agaciro k’igihe? Uzi ko se turi muri monde Capitaliste? Ntugasetse rubanda kimwe na Burera ugushigikiye ndumwa ari mwe mufite ibibazo.

  • uyu muhungo n’umwana koko! ubundi ko numva indirimbo ari senderi wagombaga kuyikora wajaga gusinyanya n’akarere gute? wafashe isoko udashoboye. iyo umuntu ashonje utamuhaye wese avuga ko ari umugome naho baba batanabonanye. nanjye sinkunda imiririmbire ya senderi ariko uyumwana akabije ubujiji!

  • senderi mpise mwanga namumuku
    ndaga peeee

  • ESE KUKI UFATANYA N’UMUHANZI WA FAKE? KU BWANJYE WAGAFATANYIJE N’UMUHANZI WA HIGH CALIBRE KURUSHA GUFATANYA N’UHATIRIZA. SENDERI UMUZIKI SI IKINTU CYE.ARAHATIRIZA GUSA!

  • Mu buzima buri wese agira guhitamo kwe ,gusa nta cubu cubusa ,ubutaha ajye amenya ubwenge abanwe ashake akantu ,umwanya uzaboneka.

  • SHA WARI UBONYE UWO UZAMUKIRAHO KABISA !!SENDERI NAWE NI UGUPFUNDIKANYA SINZI ICYO MUMUKUNDIRA

  • ark senderi nta nubwo ari umuntu wo gukorana collabo nawe. Sinzi n’impamvu wa mwiyambaje cg nuko muri kuri level imwe sha!! Nawe byaramuyobeye,hhhhhhhhhh. Ikindi kndi nawe ufitemo ubuzanga bwinshi urinda umushyira mu madosiye kndi nta na kantu uzamugenera nkande? Nanjye aruko ntanumwanya nagutaho kbsa!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish