Digiqole ad

Umuyobozi wa ISIS ngo yakomerekejwe bikomeye n’amasasu y’indege

 Umuyobozi wa ISIS ngo yakomerekejwe bikomeye n’amasasu y’indege

Ba

Amakuru aravuga ko Abu Bakr al-Baghdadi uyobora umutwe wa ISIS yaba yakomerekejwe bikomeye n’ibisasu by’indege z’ingabo zishyize hamwe zo kubarwanya kandi ngo n’ubwo atapfuye ariko ngo yasigaye ari igisenzegeri ku buryo atabasha gukomeza kuyobora ISIS.

Ba
Abu Bakr al-Baghdadi uyubora ISIS

Amakuru aturuka muri Iraq avuga ko uyu mugabo yakomeretse ubwo imodoka eshatu zari zimuherekeje yari arimo zaraswagaho n’indege.

Ibi bitero ngo byagabwe kuri uyu mugabo ku italiki ya 18,Werurwe uyu mwaka hafi y’umupaka wa Syria uyigabanya na Iraq mu gace kitwa Nineveh.

Biravugwa ko ubu ari gutora agatege ariko ngo yarashenjaguwe cyane k’uburyo atabasha gukomeza kuyobora ISIS.

Ingabo ziri kurwanya ISIS ziyobowe na USA n’Ubwongereza hamwe n’ibindi bihugu bwo muri Aziya nka Jordania n’ibindi bidashaka ko ISIS yigarura kariya gace.

Ibyegera bye byabanje kuvuga ko gukira kwe bigoye ariko nyuma ngo yatoye akabaraga ariko ngo kongera kubayobora biragoye cyane.

Abamwungirije bya bigufi bemeza ko ubu bari kurebera hamwe ukuntu bahitamo uzamusimbura mu byegera bye bya hafi.

The Guardian yemeza rwose ko mu mirere arimo atabasha kuyobora ISIS.
Agace uyu mugabo yarasiwemo ngo ni agace katagira ubuyobozi buhamye kandi ngo ISIS irashaka kuhagira hamwe mu hantu igenzura cyane cyane ko indege z’ingabo zirwanya ISIS zihagera gake cyane.

Umushakashatsi witwa Raffaello Pantucci uyobora ikigo cyitwa International Security Studies kiga ku bwirinzi(defense) yabwiye MailOnline ko bishoboka ko uriya mugabo yarashwe ariko ko ntacyo bizahungabanya ku mikorere ya ISIS kuko ngo iba yaramaze guteganya abandi benshi bashobora kumusimbura kuko ngo uriya mutwe w’abarwanyi ugizwe n’abantu b’abahanga cyane mu bintu bitandukanye.
Yabasabye kwirinda kwemeza amakuru ayo ari yose kuko ngo umwaka ushize nabwo hari amakuru yavugaga ko bamwishe ariko aya makuru yagaragaye ko yari ibihuha.

Raporo zitangwa n’ibigo byo mu Burayi zivuga ko guhera mu Ukwakira umwaka ushize indege z’abashyize hamwe ngo barwanye ISIS bishe abarwanyi bayo bagera kuri 6000.

Mu bishwe ngo harimo n’abagize inama nyobozi ya ISIS igizwe n’abantu 18 batajya baburamo umuntu n’umwe.

Baghdadi ubu ufite imyaka 43 y’amavuko yatangiye kuyobora ISIS guhera muri 2010 ishami rya Iraq.
Mbere niwe wari uhagarariye al-Qaeda muri Iraq.

Yatangiye kuyobora ISIS muri 2013 ubwo yashingaga icyo yise Leta ya Kisilamu(Islamic State) yo Iraq na Syria.

Indege z'intambara ngo nizo zamushengaguye
Indege z’intambara ngo nizo zamushengaguye

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • There is only 1 way to defeat these ‘extremists’: Stop attacking arab/muslim countries. Once stable, these countries can deal with their home grown extremists or these extremists will never be born as in many cases they are born from akavuyo kaba katejwe n’abakristo baba baje gucukura petroli nako ibyihebe. Naho uyu mugbao yapfa ata[fa ntacyo bizahindura. Ossama ntiyapfuye? byatanze iki?

    • nibyiza ko buri gihugu cyose kigira ubwigenge bwacyo ntihagire ushaka kwinjira mu buryo abenegihugu babayeho ariko sinemera ko ari Abakristo bateye ibihugu by’abarabu ko ukurikiranye wasanga abafata ibyemezo ubwabo batajya bajya gusenga cyangwa ngo babe bemera Imana ahubwo bizera ubwenge bwabo, imbaraga no gukomera birakwiye rero ko twirinda kwitiranya ibyo abantu bakora ngo tubyitirira igice kimwe runaka kuko ibi birangira bitumye abantu bagirana urwango rudafite ishingiro. kandi kwemera k’umuntu gukwiye kuba uburenganzira bwe aho kuba gushaka k’undi muntu kandi ku kubahwa.

  • Niko se uyu wishwe arengera abayisilamu bose arengera abarabu bose arengera intagorwa zabayisimu gusa ???

    ISMIST unsubije ibyo nibwo nasobanukirwa niba koko arashwe aharanira ibyiza cg ibibi.

    Nta mukristu wateye abarabu ndaguhakaniye kuko abafata ibyemezo byo kurasa abarabu unagenzuye ntibanasenga.

  • D– USENGERE ISI KUGIRANGO UBUGIZI BWA NABI BUSHIRE. KANDI BIHEREYE KU BAKORA IBITWARO BYA KIRIMBUZI BITWAJE KO BAKOMEYE. MBONA HAKWIYE KUBAHO DEMOCRATIE IBIHUGU BIKAJYA BITORA IKIYOBORA IBINDI KUKO AMERIKA IRAYOBORA KUKO IFITE IMBARAGA NTABWO ARI UKO IKUNZWE N’ABO IYOBORA KANDI NIHO HATURUKA ITERABWOBA NGENEKEREJE , WENDA HARI N’IZINDI MPAMVU ARIKO IYO NTIYABURA NIKO MBYUMVA NJYEWE MANIRAHO UMUSAZA

Comments are closed.

en_USEnglish