Digiqole ad

France: Padiri Wenceslas Munyeshyaka agiye kuburanishwa kuri Jenoside

 France: Padiri Wenceslas Munyeshyaka agiye kuburanishwa kuri Jenoside

Wenceslas Munyeshyaka wakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda ku ruhare yagize muri Jenoside. Aha ni mu 2006 ahitwa Evreux mu gitambo cya Misa/ Image by © Philippe Lissac

22 Mata 2015 – Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze ari Padiri kuri Paroisse ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali urubanza rwe ubu ngo rwaba ruri hafi gutangira kuburanishwa mu Bufaransa aho amaze igihe afungiye. Rwaba ari urwa kabiri ruburanishijwe n’iki gihugu cyahungiyemo benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside.

Wenceslas Munyeshyaka wakatiwe n'inkiko zo mu Rwanda ku ruhare yagize muri Jenoside
Wenceslas Munyeshyaka wakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda ku ruhare yagize muri Jenoside. Aha ni mu 2006 ahitwa Evreux mu gitambo cya Misa/ Image by © Philippe Lissac

Abacamanza b’abafaransa batangaje ko barangije iperereze kuri uyu mugabo ugishinjwa uruhare muri Jenoside, nubwo mu Rwanda mu 2006 inkiko zamuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agakatirwa igifungo cya burundu.

Ubuhamya butandukanye bw’abarokotse ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Ste Famille mu mujyi wa Kigali, bugaruka cyane ku ruhare rw’uyu mupadiri mu guhamagarira Interahamwe kwica abari bahungiye mu kiriziya, gufata ku ngufu bamwe mu bagore n’abakobwa bari bahahungiye n’bindi.

Uyu mugabo wahungiye mu Bufaransa akaza no gukomeza kuba Padiri agasoma ibitambo bya Misa, mu 2007 urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi ahita afatwa nyuma y’ukwezi kumwe.

Muri uwo mwaka uru rukiko rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya Jenoside mu Rwanda rwabaga Arusha rwatangaje ko rurekeye urubanza rwe ubutabera bw’Ubufaransa ngo buzaruburanishe.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa kuri uyu wa gatatu byatangaje ko uru rubanza rwaba rugiye gutangira mu nkiko z’i Paris.

Kuva mu 2008 nibwo ubucamanza bw’Ubufaransa bwiyemeje kuzamuburanisha aho kumwohereza mu Rwanda aho yakorewe ibyaha ndetse agakatirwa n’inkiko.

Mu bufaransa hahungiye benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside mu Rwanda, ubucamanza bw’Ubufaransa buvuga ko ubu bufite abantu 20 buri gukoraho iperereza ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu urubanza rumwe rumaze kuburanishwa yo ni urwa Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo, urwa Munyeshyaka rutangiye rwaba ari urwa kabiri.

Mu kwezi gutaha ubucamanza bw’Ubufaransa bwatangaje ko buzarekura uwitwa Claude Muhayimana (wahaweyo ubwenegihugu mu 2010) umaze iminsi afunze akurikiranyweho uruhare muri Jenoside ku Kibuye. Ubu ngo azakurikiranwa ari hanze.

Munyeshyaka ageze mu Bufaransa yakomeje imirimo ye y'ubusaseridoti nubwo yahamwe n'icyaha cyo gukora Jenoside mu Rwanda ndetse agakatirwa burundu
Munyeshyaka ageze mu Bufaransa yakomeje imirimo ye y’ubusaseridoti nubwo yahamwe n’icyaha cyo gukora Jenoside mu Rwanda ndetse agakatirwa gufungwa burundu

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Iyi ni inkuru nziza uretse ko ari iyo kwitondera. Dore impamvu: Muri procédure yo muri France, ubu ibyavuye muri iri perereza bigiye gushyikirizwa Parquet nayo ibisuzume. Ishobora gufata icyemezo cyo gusaba umucamanza ko yategeka ko Munyeshaka aburanishwa cyangwa kureka ikirego bikaba birangiye. Parquet ihisemo gusaba umucamanza ko Munyeshyaka yaburanishwa nabwo kandi, umucamamanza ashobora kwemeza ko Munyeshyaka aburanishwa cyangwa ko atari ngombwa! Muri make, inzira iracyari ndende kandi ubucamanza bwo muri kiriya gihugu ku birebana na genocide yakorewe abatutsi uko bwitwara birazwi. Ni ukubitega amaso rero kandi ntitwibeshye ngo uyu mwicanyi agiye gukurikiranwa nta kabuza kuko bashobora kumwihorera nk’uko bihoreye abandi bicanyi benshi.

    • @Ted ubwirwa niki ko aru mwicanyi? ubufitiye gihamya? abatutsikazi bahungiye kuri sainte famille birirwaga muri CND (muri nkotanyi) bagataha kuri sainte famille nibo bazajya kumushinja? Kigali ifashwe hari benshi bavuye muri sainte famille basanga ikontanyi abandi bakomeza Gitarama.Ese uyu mupadiri niwe warukuriye sainte famille icyo gihe? Ndabona bizagorana niba twese tutavugisha ukuri.

  • @ Muyango: Arenze kuba umwicanyi. Harya irya mbunda n’imyenda ya gisirikare yabaga yambaye mu Kiliziya ni ibyamufashaga gusoma misa ?? Naho iyi mvugo yawe ngo “abatutsikazi birirwaga mu Nkotanyi” naherukaga kuyumva kuri RTLM! Ibi ba Kantano babivugaga bashimangira ko abatutsi bagomba kwicwa hadasigaye n’umwe kuko nyine “birirwaga mu Nkotanyi” nk’uko nawe uvuga hano!!! Akabaye icwende ntikoga koko!

    • ubajije mu rwanda abantu bashobora kukubwiza ukuri, abafashe imbunda mbere na nyuma ya genocide ni benshi cyane. Kirya gihe byaterwaga nicyo iyo mbunda uyifatiye. Haba mbere na nyuma gato ya genocide , abantu benshi bazaca imbere y’ubucamanza basobanuraicyo imbunda bafashe bazikoresheje.

  • Well said Ted!!

  • MUYANGO@ USHOBORA KUNSOBANURIRA ICYO WASHAKAGA GUSOBANURA? KUVUGANGO ABATUTSIKAZI BIRIRWAGA MUNKOTANYI BAGATAHA ST FAMILLE? SIMBYUMVA NEZA

  • IMANA YO NYAKURI IRUCE NEZA,ITITAYE KU BANTU.

  • ntabwo bitangaje ku bafransa bataciria imanza aba bakoze jenoside yakorewe abatutsi kuko ari abafatanyacyaha bityo mureke turebe uko bazagenza munyeshyaka kuko probilite nini ihari ni ukumwihorera

  • Muyango, ufite umubiri , ufite amaraso, uzapfa ntuzatura nk’umusozi.Niba ufite n’urubyaro ruzasigara kw’isi, isi nti mujya inama ujye wirinda kuyishimagizaho.

  • stupide pretre qu’il soit vite juge

  • @muyango……ayo magambo yawe ngo abatutsikazi tegereza rtlm abe ariho uzayavugira…nta soni??yarangiza akajya gusoma za missa …ubwo se yasomaga iki??ese iyo ageze ahiherereye abwira iki Imana koko???satani azashya cyokoza…Ted impamvu wavuze ko ari umwicanyi nuko mu misa bambara amakanzu batambara imyenda ya gisirikare…ndumva bisobanutse @Muyango…yiguhata ibibazo

  • Abicanyi kuba byonyine baheze ishyanga ni gihano hikaze.

    Gera aho buzuye nka Dendermonde, gare du midi aho bakora taxi voiture barahoze ari abayobozi bakuru bi gihugu waganira nabo ukumva agahinda kabuzuye ko kumva urwanda ruteye imbere batanarugera mo nibwo ubona ingaruka z’amaraso bamennye !!!!

  • Uwagize uruhare wese mubyicanyi 94 agomba guhanwa, yaba umuhutu cyangwa umututsi. kandi nizeye ko nabamwe bakiri ku butegetsi m’u rwanda bizageraho bagafungwa nabo igihe nikigera!!! kuko some of us have also been victims of albitrary crimes and we will never rest until these culprit are brought to justice .

  • iby’ abafaransa nzabyemera mbibonye kuko wensislas amaze imyaka myinshi ariko ubona ntacyo bashaka kumugira bakomeje kumukingira ikibaba ariko yenda wabona bihindutse

  • @ Niza: Keep dreaming. Ibi uvuga mwabiharaniye kuva mwatsindwa muri 1994 kugira ngo bibakure mu kimwaro, kubebera no gukurikiranwa kubera amahano n’inyamaswa zo mu ishyamba zitigeze zikora. Ariko se ubundi murinda kwomongana no kuba ba rubebe ku isi yose, ni hehe handi ku isi muzi ibikoko-bantu byashatse kumara abantu bikabigwa amahoro? Aba Nazis se ? Abayoboraga Ottoman Empire bica Aba Armeniens se ? Kmers Rouge muri Cambodia se ? Reka nguhe anectote ijyanye n’ibi maze kukubwira: Mu kwa gatanu 1994 dufata Kanombe, kwa Habyarimana twahasanze copies z’igitabo Adolf Hitler yanditse kitwa ” Mein Kampf.” Twahasanze kandi traductions/ translation zacyo mu Kinyarwanda(Hitler yacyanditse mu Kidage). Iki gitabo kirimo ivangura riteye ubwoba nicyo cyashingiweho aba Nazis bica abayahudi n’abandi batashakaga aho bari barafashe hose mu Burayi. Birumvikana icyo iki gitabo cyakoraga kwa Habyarimana no kuba barageze aho bagihundura mu Kinyarwanda: gukurikiza no kwigisha urwango rurimo ariko barwerekeza noneho ku batutsi! Ibi byari mu rugo rwa Perezida wa Repubulika!! Ko abicanyi bari barize uko Genocides zabaye ahandi zarangiye, buriya bumvaga bo bazatsinda gute??? None icyo wowe ufite ni urwango na frustration gusa! Mugume hamwe mwumve igihembo cy’ubuhemu n’ubugome butagira urugero. Naho ibyo wagugaga ngi ” you will not rest..” Ngusubiriyemo nti keep dreaming.

    • @TED NABWENGE NAMBA UFITE, MAYBE YOU’RE ONE OF THE CULPRITS I’M INSINUATING, NJYE I DON’T CARE WHO WON OR LOST IN 94 BECA– USE I WAS A BABY (3 YEARS OLD). KUBERA KUTUNVIKANA KWA BA NYAMAPOLITIKE BAHAGARARIYE U’RWANDA KUVA NAKERA IS THE CATALYST THAT TRIGGERED 1994 GENOCIDE OF THE TUTSI. EVERY POLITICAL CLIQUE HAS ALWAYS BEEN GREEDY FOR POWER IN RWANDA.I VALUE INTEGRITY BEFORE EVERYTHING.HOWEVER ,THERE HAS BEEN NO INTEGRITY IN OF D 94 TRAGEDY. KEEP ON BLAMING ONE SIDE AND U’LL SEE THE CONSEQUENCE.

  • @Ted; ndumva ubworohererane no kwemeza ibintu inkiko zitaremeza ari spécialité yawe! Naho gusoma Mein Kamft narayisomye kandi nta German mvuga! Aho imyaka igeze ubuhezanguni (extremism) nkubwo ntamwanya bugifite; haba kuruhande rw’ abahutu cg se abatutsi. kubana suguhangana wumugabo we cishamake!

  • Commentaires ziragwira mwazanye na Hitler??? Nyamara abanyarwanda baracyari babandi ibyo twibeshya byose

  • @ Simon: Ubworoherane ntaho buhuriye no gushaka gushyigikira “double genocide” wihishe inyuma yo kuvuga ngo ” bose nibahanwe” nk’uko Niza avuga. Abanyarwanda turaziranye jye nzi icyo izi mvugo zisobanura. Koroherana rero ntibivuga kutarwanya ikibi ngo abantu batagira ngo ntushaka koroherana! Inkiko zikora akazi kazo kandi nemera, ariko jye ndi umuntu: ndabizi ko n’uwishe abantu amanywa ava agafatwa abikora byitwa ko ari umwere igihe atarakatirwa n’inkiko. Aho ni mu bucamanza. Kuri jye wamubonye nk’umuntu yica undi ariko, ni umwicanyi no mu gihe ataraburanishwa. Mein Kampf yahinduwe mu ndimi nyinshi. Ariko gufata igihe cyo kuyihindura mu Kinyarwanda byo ni ibindi kuko ababikoze bari bazi izo ndimi zindi nyine! Ko bari barasomye icyo gitabo muri Français na English se, bari bakeneye icyo gitabo mu Kinyarwanda ngo bagikoreshe iki? Ni Bible cyangwa Coran bari bagiye guha abanyarwanda batazi indimi z’amahanga ngo bakoreshe ibyo bitabo basenga se ? Ibi se kubivuga bihinduka kurwanya ubworoherane gute?

  • Reka nanjye mbwire uriya witwa tedy nta soni koko apres 21 ans ukavuga ibigambo nka biriya ariko ubugome bwababojeje imitima koko?

    ubu koko ntekereza ko naho ntacyo muvuga ariko mwicuza ibigome mwakoze uretse intimba mwasigiye abantu gusa mwungutse iki mubonye rero n’abasigaye babayeho kandi bitari nabi nk’uko mwari mwabigambiriye mutangira guhohotera n’abasigaye nk’ibyabaye za rusizi muri icyi cyunamo nta cyo bizabamarira nimushake muhinduke mwemere ibyaha mwakoze comme ca mucyiranuke n’umutima wanyu

  • @Haa: Burya abakoze Genocide mu Rwanda hari ibyo bigiye kuri Hitler n’ aba Nazis ari nayo mpamvu bari barahinduye igitabo yanditse mu Kinyarwanda ngo abo bigishaga urwango batazi indimi z’amahanga biborohere gufata vuba. Sinzi icyo washakaga kuvuga aho ugize uti ” abanyarwanda baracyari ba bandi”, ariko nutamenya amateka y’aho wavuye ngo akubere n’isomo sinzi ko bizakorohera kumenya aho ujya n’uko witwara muri urwo rugendo. Urakoze.

  • Emma, nsobanurira kuko sinumvise icyo ushatse kuvuga ndetse n’ibyo uvuga byakozwe i Rusizi.

  • @ Nziza: Yeah. You were a baby and this topic is not for babies. As for your ” I don’t care” attitude, I have news for you: if those who committed Genocide had won( and I can bet you support them just by reding your post) you wouldn’t probably be around because they had started killing each other after killing off the Tutsis. They could have killed you too. Go ahead and insult me, it must be your own way to show how much you support “integrity.”

  • Bana ba Kanyarwanda rwose, ugifite umutima wo kumena amaraso y’umunyarwanda mugenzi we nta bwenge agira! Nta muntu n’umwe wungukira mu kumena amaraso y’undi.Uhereye kuri Gahini,…ukagera mu myaka ya za 90, ubwo ubuyobozi bubi bwari bwarahejeje abanyarwanda mu mahanga ngo u Rwanda rwaruzuye, bashaka gutaha, ubuyobozi bukirengagiza ibibazo by’ubukene n’amashyaka menshi maze bugatangira gushuka abaturage no kubigisha amateka abogamye, bugatoza abaturage ubwicanyi ndetse bugashaka intwaro ngo igihe nikigera buzarimbure Abatutsi.Njye inbwanjye niyumviye Umusirikare wo kwa Habyarimana abwira abaturage ngo nibamara abatutsi intambara bazahita bayitsinda, kuko inkotanyi zikura abasirikare mu rubyiruko rw’Abatutsi!None se byarangiye bite? Harya koko baratsinze?

    Ikindi kibabaje ni uko iyo umuntu afata jenoside itegurwa naLeta igamije kurimbura igice kimwe cy’abaturage, ikabyigisha rubanda ikoresheje inzira nyinshi zirimo no kugoreka amateka, igategura ibikoresho,… maze umuntu akihanukira akagereranya ubwo bwicanyi n’ubundi bwicanyi bushobora kubaho kubera intambara. None se ko habaye jenoside yakorerwaga Abayahudi yabaye mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi yose,iyo jenoside ikaba yarahitanye abarenga miliyoni 6, nyamara intambara ya 2 bakaba barenga miliyoni 55, hari abazi urwibutso rw’abazize intambara ya 2 y’isi? Hari abigeze se baburanishwa kubera izo miliyoni zose zaguye mu ntambara?

    Bavandi, tureke imyumvire ya double jenoside nta jenoside 2 zigeze ziba mu Rwanda. Nabuze abantu baguye mu ntambara, ariko namaze gusobanukirwa ko batazize jenoside. Kubibuka ni uburenganzira bwanjye, nta n’ubimbuza. Ariko bitandukanye no kumva abaturagea bahaguruka bakirirwa bahiga abandi baturage bagenzi babo ku gasozi, abandi nabo bararangije kumva ko bagomba gupfa, ushatse kwirwanaho Leta igahuruza abasirikare,…Birababaje. Tubane mu mahoro, kuko uwifuza kugarura imvururu n’intambara mu gihugu nitamutwara nawe, azahunga igihugu cg se abe bayigwemo! Ntimikayifuze iragahera ishyanga! Mwumve ko turi abanyarwanda, abagiye baragiye ntacyo dufite twakora ngo bagaruke barebe aho u Rwanda rugeze, ariko abasigaye duhagurukire rimwe tuti”” Ntibizongee kuba mu Rwa Gasabo””

Comments are closed.

en_USEnglish