Digiqole ad

Ngoma: Intumwa za Leta ya Congo n’abo muri M23 bananiranywe

 Ngoma: Intumwa za Leta ya Congo n’abo muri M23 bananiranywe

Bishop Runiga arabwira uyu mugabo munini waturutse i Kinshasa ko Leta igomba kumva ibyo isabwa

Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mata itsinda ry’abantu batanu boherejwe na Leta ya Kinshasa kugira ngo babashe kumvisha abari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda ko bakwiye gutaha, bageze mu nkambi yabo iri i Ngoma bananiranywa kumvikana ku mpamvu bataha kuko ngo Congo igiha FDLR ubufasha ndetse ngo nta n’ubwo yubahirije amasezerano ya Nairobi bagiranye.

Bishop Runiga arabwira uyu mugabo munini waturutse i Kinshasa ko Leta igomba kumva ibyo isabwa
Bishop Runiga arabwira uyu mugabo wambaye amataratara waturutse i Kinshasa ko Leta igomba kumva ibyo isabwa

Leo Kalima wari ukuriye intumwa za Congo, yavuze ko umurwanyi wese wa M23 ushaka gutaha yabikora ku bushake ndetse ngo hari n’abarwanyi benshi b’uyu mutwe bari barahungiye muri Uganda ubu bamaze gutahuka iwabo.

Gusa ntiyavuze byinshi, kuko yibukije abo Bakongomani ko bakumbuye ‘isombe n’ubugari’, abenshi birabarakaza, batangira kwijujuta bavuga ko uwo muyobozi aho kuvuga ibintu bikomeye arimo avuga ibintu ‘bidafite agaciro’.

Abo muri M23 basabye kugira umwanya w’ibibazo ariko uwo muyobozi bitaga ‘Colonel’ avuga ko nta mwanya w’ibibazo uhari.

Abo muri M23 bahise batera hejuru bati “Murashaka kuducyura nk’ihene cyangwa inka mupakira mu makamyo? Niba nta bibazo tubaza waje gukora iki?”

Umwe muri aba barwanyi yahise abaza ati “Tuzataha gute mutaratanga imbabazi ‘amnestie’?”

Leo Kalima yahise asubiza ati “Abahawe imbabazi barazihawe, abatarazihabwa bazazihabwa batashye.”

Ibyo byakurikiwe no kurema amatsinda, abari muri M23 batangira kubwira abanyamakuru akababaro kabo, abayobozi bakuru ba 23 na bo bajya mu biganiro n’intumwa za Leta ya Congo.

Umwe mu barwanyi ba M23 yagize ati “Twiteguye gutaha, ntabwo twabura igihugu cyacu.”

Lt Col Karangwa Bihire Justin, umwe mu ngabo za M23 yabwiye Umuseke ko amakuru yavuzwe ko barimo bisuganya ngo bongere batere Congo atari yo.

Yagize ati “Turi mu kigo kirinzwe n’abasirikare, usohotse asaba uruhushya kuko ntituri imfungwa, twisuganyiriza he?”

Yasabye ko Leta ya Congo Kinshasa gukurikiza ibikubiye mu masezerano yasinyiye i Nairobi, ubwo ngo yiyemezaga gushyira mu bikorwa ingingo 11 ziyakubiyemo, zirimo gucyura impunzi, gutanga imbabazi ku bari abarwanyi ba M23, no kubahiriza uburenganzira bwa muntu maze na bo bakabona gutahuka.

Yavuze ko Leta ya Congo Kinshasa yishe abari abo muri M23 abandi irabafunga mu bari batahutse bava muri Uganda, ibyo ngo bifitiwe gihamya kuko ngo batelefona bagenzi babo batashye.

Mu bantu 800 bari bahungiye mu Rwanda bakaza koherezwa mu nkambi iri mu karere ka Ngoma mu mujyi wa Kibungo, abagera ku 122 ni bo bahawe imbabazi na Leta ya Kinshasa.

Muri iyi nkambi hasigayemo abantu 200 nk’uko babivuga, ngo bamwe banyanyagiye hafi y’iyo nkambi, abandi baratashye ndetse ngo hari n’abasanze imiryango yabo mu zindi nkambi z’abasiviri ziri mu Rwanda.

Bishop Jean Marie Runiga umuyobozi wa M23 yabwiye abanyamakuru ko icyo bashaka ari uko leta ya Congo yubahiriza ibyo yiyemeje byose i Nairobi, kandi ikemera M23 nk’umutwe wa politiki.

Ati “Ikibazo si twe. Leta hari ibintu yemeye natwe twemera kureka kurwana. Twebwe turi Abakongomani, turashaka ko M23 iba ishyaka ikajya guhatana mu matora.”

Aba barwanyi bashinja Leta gukorana na FDLR kandi bo ariyo barwanyaga ngo kuko yahungabanyaga umutekano wabo mu gace abenshi bakomokamo mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse Leta ikaba inashinjwa kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje harimo no gutanga imbabazi ku barwanyi.

Ku ruhande rw’u Rwanda ngo abarwanyi bashaka gutaha ku bushake amarembo arafunguye, ariko n’abumva batarafata icyemezo bazakomeza gufashirizwa aho bari nk’impunzi.

Gahamanyi Parfait, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ati “Amasezerano u Rwanda rwasinye avuga ko rutazasubiza umuntu uruhungiraho aho yavuye mu gihe icyo yahunze kitararangira. Tuzakomeza kubumvisha ko bakwiye gutaha.”

Runiga yabwiye abanyamakuru ko M23 n’intumwa za Leta bumvikanye ko ejo ku wa kane bazabonana imbona nkubone na Minisitiri w’Ingabo wa Congo nk’uko byifujwe kugira ngo bazavugane ku bibazo bya politiki.

Katembo Kamere Janvier wari mu barwanyi ba M23 ubu uri i Ngoma yabwiye Umuseke ati “Wajya ahatari imbabazi? Tuba hano kuko nta kundi twagira, aho kugenda ugapfa twaguma hano.”

M23 ni umutwe wavutse mu 2012 zikaba zari zigizwe n’Abakongomani biganjemo abavuga Ikinyarwanda, byavuzwe ko uyu mutwe ufashwa na Uganda n’u Rwanda ariko ibi bihugu birabihakana.

Uyu mutwe werekanye ubushobozi bukomeye ubwo wirukanaganga ingabo za Congo mu mujyi wa Goma ndetse ugafata n’utundi duce byegeranye, ugasabwa n’amahanga kujya mu biganiro by’amahoro i Nairobi aho wemeye gusubira inyuma.

Mu mpera za 2013, itsinda ry’ingabo zidasanzwe za MONUSCO zakubise inshuro M23, izi ngabo za Loni zari ziyemeje gusenya imitwe yose yitwara gisirikare muri Congo harimo na FDLR, gusa n’ubu ntibiragerwaho.

Mu barwanyi bagera kuri 800 bari mu nkambi i Kibungo hasigayemo 200
Mu barwanyi bagera kuri 800 bari mu nkambi i Kibungo hasigayemo 200
Aba basore ba M23 urebye uko basa bameze neza
Aba basore ba M23 bavuga ko aho kujya muri Congo aho batazababarirwa bazigumira hano
Abayobozi bari ku ruhande rw'u Rwanda bari baje gufasha impande zombi kumvikana
Abayobozi bari ku ruhande rw’u Rwanda bari baje gufasha impande zombi kumvikana
Uwo mugabo uteze amatwi ibyo bamubwira ni we wari ukuriye itsinda ryoherejwe na DRC yanenzwe ko yavuze ibintu bicirirtse
Uwo mugabo uteze amatwi ibyo bamubwira ni we wari ukuriye itsinda ryoherejwe na DRC yanenzwe ko yavuze ibintu bicirirtse ngo ‘bakumbuye ubugari n’isombe’
Bose ngo barashaka gutaha iwabo muri Congo Kinshasa
Bose ngo barashaka gutaha iwabo muri Congo Kinshasa ariko nibadakorwaho kandi Leta ikareka gufasha FDLR
Bishop Runiga umuyobozi mukuru wa M23 n'umwe mu byegera bye
Bishop Runiga umuyobozi mukuru wa M23 n’umwe mu byegera bye
Intumwa za Congo ryari itsinda tekiniki ryoherejwe na Minisiteri y'ingabo y'iwabo
Intumwa za Congo ryari itsinda tekiniki ryoherejwe na Minisiteri y’ingabo y’iwabo
Iryo ni itsinda ry'intumwa zari zoherejwe na Leta ya Congo Kinshasa
Iryo ni itsinda ry’intumwa zari zoherejwe na Leta ya Congo Kinshasa
Runiga n'ibyegera bye
Runiga n’ibyegera bye
Umwe mu itsinda ryo ku ruhande rwa Leta ya Congo arumvisha uwo murwanyi wa M23 ko agomba gutaha
Umwe mu itsinda ryo ku ruhande rwa Leta ya Congo arumvisha uwo murwanyi wa M23 ko agomba gutaha
Uwo w'ingofero y'aba cow boys ni uwo muri M23 arakoresha ururimi rw'Ilingala avuga ko amasezerano ya Nairobi natubahirizwa nta kizakorwa
Bavugana mu Ilingala, uyu amusubiza ko niba ibyo Leta yiyemeje mu masezerano ya Nairobi bidakozwe batazataha
Uyu ni umwe mu bagore b'indwanyi za M23 we yarababariwe ariko ngo ntiyataha benewabo badahawe imbabazi
Uyu ni umwe mu bagore bari abarwanyi mu mutwe wa M23 we yarababariwe ariko ngo ntiyataha benewabo badahawe imbabazi
Aba ni abasirikare bakuru n'abandi bari mu buyobozi bwa M23
Aba ni abasirikare bakuru n’abandi bari mu buyobozi bwa M23
Aho hariho urutonde rw'abantu bo muri M23 bahawe imbabazi 122
Aho hariho urutonde rw’abantu 122 bo muri M23 bahawe imbabazi
Kuvugira muri rusange byanze gutanga umusaruro, habaho imishyikirano y'akanya gato M23 isaba ko izabonana imbona nkubone na Minisitiri w'Ingabo wa DRC
Kuvugira muri rusange byanze gutanga umusaruro, habaho imishyikirano y’akanya gato M23 isaba ko izabonana imbona nkubone na Minisitiri w’Ingabo wa DRC
Gahamanyi Parfait DG muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda avuga ko abo muri M23 batazataha bazakomeza guhabwa ibibatunga na Leta y'u Rwanda
Gahamanyi Parfait wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda avuga ko u Rwanda rutazasubiza umuntu iwabo ku gahato
Aho niho baba
Aya ni amwe mu mahema bararamo
Bafite imirimo y'igikoni iteyemo imboga zitoshye
Bagerageza guhinga uturima tw’igikoni bezaho imboga zibatunga

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Leta ya Kinshasa iteye ubute kabisa ntanubwo yiyubaha yohereza umuntu uyihagarariye uvuga amateshwa gusa kweli ngo mukumbuye isombe na Ubugali aho kuva ikimugenza cg ibya Politike birababje peeh ngaho munyumvire ayo matike yatwitse aje kuvuga ibidafite umumaro. Runiga n’abandi barwanyi ba M23 nimwihangane imana irabazi kdi niyo izi icyo murwanira. Musabire Ntaganda azakatirwe mike na ICC;

  • Niba u rwanda rudashaka kwijandika mu bibazo bya Kongo ntabwo Runiga yaba ari mu Rwanda anafashwe kuriya.biranyibutsa igihe twasabaga ko abayapolitiki n’abasilikari bavangurwa mu nkambi i goma bakajyanwa ukwabo.Izi mpunzi bikomeje gutya biragaragara ko ntaho bitaniye nizacu ziri muri Kongo zafashwe bugwate.

  • Harya aba ba Runigabo ntaibashakishwa na leta ya Kongo kimwe nabandi bari muri Uganda? bitaniyehe ne n’abandi banyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo kuki bo batababaza icyo bashaka ngo batahe? nyamara ndabona ariho bishya bijyana.

  • aho gutaha bagakomeza kwicwa bazagume mu Rwanda tuzabafasha kugeza igihe bazabona imbabazi bose kandi n’amasezerano bagiranye akubahirizwa

    • Kuki se leta itemera ngo yohereze wenda gitifu wumurenge ngo ajye Kisangani yumve ibyo bariya bana n’abagore bavuga?

  • njye ndumva twakomeza gufasha izo mpunzi kuko nkuko igihugu cyacu ari kitegererezo kugeza igihe umutekano uzagarugira mugihugu cyabo kuko bazisubije muntambara ni nko kuroha umuntu mumuriro awubana dukomeze gufasha abaturanyi bacu kuko ntawumenya ikirejo

  • leta ya kinshasa ni yicare yige kubayihagarariye ni ntumwa zayo kuko nibo bagaraga nyirizina ibitekerezo byabo kenshi nibaza ko haba hakozwe ni nama mbere yo gufata ibyemezo byokohereza intumwa zabo ngo zibahagararire ibyo nu gutesha agaciro igihugu cyabo ndetse na bene gihugu.mugihe intumwa zivuga amagambo asebanya bigezaho nabanyarwanda tutishimiye ayo magambo turabyanze.

  • Hahaha hahaha Ngo Isombe N’Ubugali ..
    Ariko Ndunva Leta Ya Kinshasa Ntako Itagize Kuko Abo Bagabo Ntacyo Barwaniraga Kigaragara Nuyumunsi__ Kandi Bose Bafite Amakosa Atuma leta Ibasuzugura Ikohereza Abantu Bambaye Amakabutura Nudupira Tubahambiriye Bigaragaza Agasuzuguroo !!!

  • Ahubwo se ko numva bose bashizemo mu nkambi hasigayemo ubusa yampaye inka karaha !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! ndatekereza ko n’abandi bashaka bakwigwndera kuko ahubwo abambere ubu bongeye gufata intwaro abasigaye muri iyi nkambi ni abo kwerekana AFRIKA WARAMAMAYE AFRIKA WARAKUBITITSE KABISA ubu na babandi bari iBugande ni uko ubu hari gushakwa indi mpamvu ngo rwambikane hahaombye abahasize ubuzima n’aba!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish