Digiqole ad

Musanze: Urukiko rwanze ubujurire bwa Bahame Hassan

 Musanze: Urukiko rwanze ubujurire bwa Bahame Hassan

Bahame Hassan wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ubu ari mu manza akekwaho ruswa

Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwanze ubujurire bwa Sheikh Bahame Hassan wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ndetse n’uwari noteri w’aka karere ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi cyo kubafunga iminsi 30 by’agateganyo.

Bahame Hassan wahoze ari umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ubu ari mu manza akekwaho ruswa
Bahame Hassan wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ubu ari mu manza akekwaho ruswa

Aba bombi bari bafashwe muri Werurwe bakurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa yatanzwe na Mukamitari Adrienne ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda zafatanywe Kayitesi Judith mu biro bye.

Uyu Kayitesi wabanje kuvuga ko aya mafaranga yari yayahawe na Mukamitari ngo azayamuhembere abakozi yaje kwemera ko yari ruswa ndetse atunga agatoki Bahame avuga ko ari we wari wamutumye.

Mu maburanisha yabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Gisenyi ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aba bombi bakomeje kugaragaza ko bakwiriye gukurikiranwa bari hanze n’ubwo bitabujije uru rukiko kubafunga iminsi 30 by’agateganyo.

Mu mpamvu zatanzwe n’impande zombi, Kayitesi n’abamwunganira bagaragazaga ko kuba aburana abyemera ndetse akaba atwite inda nkuru yemera no gutanga ingwate bikwiriye kumuhesha uburenganzira bwo gukurikiranwa ari hanze.

Uruhande rwa Bahame rwo rukavuga ko nta kimenyetso ntakuka kigaragaza ko koko ari we watumye Kayitesi, rukagaragaza ko kumuvuga byari ukwikura mu isoni ndetse no kumwanduriza isura cyane ko atari yaramuvuze kuva ku ikubitiro.

Bagaragazaga kandi ko Bahame nta bushobozi bwo kubangamira iperereza agifite kubera ko atakiri umuyobozi w’Akarere bityo bagasaba ko yakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Izi mpamvu nizo aba bombi bongeye gusaba Urukiko Rukuru urugereko rwa Musanze gusuzumana ubushishozi barwitezeho kubarekura by’agateganyo.

Uru rukiko rumaze gusuzuma impamvu ku mpande zombi rwasanze bagomba gukomeza gufungwa by’agateganyo rushingiye ku buremere bw’icyaha bakurikiranyweho gihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri kandi ko nta cyakwizeza ko batazatoroka ubutabera.

Kugeza ubu Bahame Hassan afungiye muri Gereza ya Nyakiriba naho Kayitesi Judith we afungiye muri Gereza ya Musanze.

Uretse aba bayobozi bombi b’akarere ka Rubavu batawe muri yombi n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa Kalisa Christophe yatawe muri yombi nawe akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW/Musanze

6 Comments

  • nibafungwe byagateganyo kandi bakomeze bakurikiranwe nubutabera babyozwe ibyo bakozwe.

  • makini nawe abakurikira kuko mayor yamukoreshaga batanga ibibanza kuri petite bariere bakabyandika ku bantu nyuma bakabigurisha bakabaguranira I KANEMBWE

  • KUKI MUTWEREKA IFOTO YA MAYOR NTIMUTWEREKE UWO MUGORE?BINDYA AHANTU KBSA

  • Buntu we kuki batamufunga n’amanyanga ye? Ubutabera bukurikizwe kuri bose ntakurobanura

  • Bahame wakoraga ariko niba ayomanyanga warayakoze emera uhanwe wikirirwa ujurira itegeko rihana ruswa warirenzeho urizi ntakundi.

  • When it comes with ruswaaa, nta nd’umugabo!!!!!!!!!!1

Comments are closed.

en_USEnglish