Digiqole ad

Urumogi, amaraso ashyushye, kwamamara, kwangirika…gupfa nabi

 Urumogi, amaraso ashyushye, kwamamara, kwangirika…gupfa nabi

Ubu ni ubutumwa bw’umwe mu bajeune bo mu Rwanda wahoze anywa ibiyobyabwenge bya mugo, urumogi na Cocaine yandikiye urubyiruko abicishije k’Umuseke. Ntiyifuje gutangazwa umwirondoro.

 

Mujeune, rimwe inshuti yawe nigusaba ko igusogongeza ku rumogi, cocaine cyangwa mugo, nushaka ntuzongere kuyita inshuti no kuyegera. Ari kugufungurira umuryango uganga urupfu rubi. Ufunguka iyo usomyeho rimwe gusa ugafungwa n’urupfu rubi cyangwa se ubuntu bw’Imana gusa. u Rwanda uyu munsi rurugarijwe njye nagize amahirwe akomeye yo kureka ibiyobyabwenge ntawubimfashijemo uretse umutima nama. Nari ngeze kure, ni igitangaza cyabaye ku buzima bwanjye.

Urubyiruko rwo mu miryango yifashije no mu iciriritse nirwo ruri kwinjira muri iyi nzura yo gupfa nabi. Kubera amaraso y’ubuto, ibitekerezo byo kwamamara no kuba umuntu ukomeye, kubura ibyangombwa nkenerwa mu buzima, inshuti mbi, ababyeyi gito n’ibindi nk’ibi nabonaga nk’impamvu y’inshuti nari mfite muri byo.

Bisigaye bisanzwe cyane kumva ngo abana bo kwa naka banywa urumogi, aho bigeze ubu ni uko bamwe mu rubyiruko mu miryango ikize banitera inshinge z’ibiyobyabwenge. Muri bo ubwabo hagati yabo ni ibisanzwe kurushaho. Ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 17 na 27 rwugarijwe cyane, nanjye mfite 27, abari hejuru yabo nabo si shyashya, ndetse no mu babyeyi bamwe.

Ku rubyiruko by’umwihariko mukwiye kumenya ko mutazamamara kurusha Michael Jackson, Amy Winehouse, Whitney Houston, Anna Nicole Smith bishwe n’ibiyobyabwenge.

Ntimuzageza kandi kuri Britney Spears, Justin Bieber, Denis Rodman, Mel Gibson, Lindsay Lohan, Rihanna, Miley Cyrus n’abandi bari mu muhanda mubi werekeza ku kwicwa no kubatwa na Cocaine, Heroine, urumogi n’ibindi bibayayura ubwenge bagakora iby’abasazi, benshi mukabona ari ibigezweho.

Gusogongera gusa birahagije, niko natangiye mbifashijwemo n’uwo nitaga inshuti, nari mfite imyaka 18 gusa, kongera inshuro imwe ebyiri eshatu ukamenyera ukumva ni ibisanzwe, ukagera aho wumva ko ari akantu gakenewe nka rimwe ku munsi, bityo bityo nyuma y’igihe gito uhinduka ‘addicted’ bikaba ubuzima bwawe, wabibura ukaremba, niho nageze.

Abitwa abastar mu Rwanda benshi baranywa urumogi, baranywa Cocaine, baratanga urugero rubi ku babizi bakiri bato, ni ibintu niboneye n’amaso yanjye, baratanga umurage mubi, impano yabo barayikoresha nabi, ingaruka za mbere ariko ni kuri bo ubwabo, bazarangira nabi.

Ikibazo gikomeye ni uko mu Rwanda nta nzu zihariye zagenewe kuvura ababaswe n’ibiyobyabwenge nko mu bihugu biteye imbere. Rubyiruko bagenzi banjye muzi neza benshi muri bagenzi banyu muzi babaswe nabyo, bananiwe kwiga, bananiwe ubuzima, birirwa ku muhanda basaba isigara bameze nk’abasazi kandi cyera bari abana bazima, ntabwo ari ubuntu wagiriwe ni uko wirinze komeza wirinde cyangwa urebereho. Kugira amahirwe nagize yo kubivaho mu buryo butorohera buri wese si ibya benshi, abatarabikora bwakwirinda gutangira.

Urumogi rurica, iyo rukubayeho karande ushobora gusara, ushobora guta umutwe bya hato na hato byambayeho kenshi, ushobora no kururenga ugafata ibirurenzeho nka Cocaine, Mugo cyangwa Heroine bihenze cyane nabyo narabikoze kenshi kuko nari mbishoboye hamwe n’agatsiko twasangiraga. Gusa amaherezo ni amwe, mu mwaka umwe ushize mbiretse, umwe mubo twasangiraga byaramurenze yarasaze ab’iwabo birirwa bavuza ariko ikizere ko azavurwa bene ibi mu Rwanda ni gicye cyane.

Mujeune, reka urumogi n’ibindi biyobyabwenge, umubiri wawe n’ubwenge bwawe ntabwo bibikeneye ngo bimere neza, ibi niko ababifata bibeshya ariko si ko biri. Ufite imbaraga zo kubireka zikurimo, birashoboka bireke ushishikarize n’abandi kubireka.

Ubu butumwa wabugeza ku bandi bukagira abo buhindura, nubwo yaba umwe arahagije.

4 Comments

  • babwire wenda bakumva wowe!nabonye i Kigali niyonka isigaye inywa urumogi

  • Ugize neza, Imana iguhe imigisha myinshi kubwo gukiza abandi icyo cyago. Ongera utere indi ntambwe ujye usura urubyiruko mu ma shuli hirya no hino, ubigishe , ubabwire ingaruka zo gufata drogue. uzaba utanze umusanzu munini ku gihugu. God bless u

  • Urakoze abarunywa se bakumva sha?harumwana w umusore twiganaga yar umuhanga kubi ngiye kumubona ndumirwa ari mumuhanda yaracanganyikiwe kuber urumogi ese nkubwo bibamaririki kwangiz ubuzima n ejo hazaza hanyu?

  • Sinzi ukuntu ikibazo cyambere mugifata nkurumogi kdi numwana wimyaka 10 murwanda ashobora kujya boutique akigurira ka siruduwiri. nibake nzi bageze kurumogi cg za mugo badahereye kugacupa

Comments are closed.

en_USEnglish