Digiqole ad

Impamvu Umutare yemera Sentore na Melodie mu bahanzi nyarwanda

 Impamvu Umutare yemera Sentore na Melodie mu bahanzi nyarwanda

Umutare Gaby ngo yemera cyane Bruce Melodie na Jules Sentore mu bahanzi bo mu Rwanda nubwo hari benshi u Rwanda rufite b’abahanga

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bamaze kugenda berekana ko bafite imbere heza muri muzika nyarwanda, ngo kuri we asanga Jules Sentore na Bruce Melodie ari bamwe mu bahanzi bashobora kugeza muzika nyarwanda kure mu gihe cyose baba babishyizemo imbaraga nubwo nabo hari icyo umwe arusha undi.

Umutare Gaby ngo yemera cyane Bruce Melodie na Jules Sentore mu bahanzi bo mu Rwanda nubwo hari benshi u Rwanda rufite b'abahanga
Umutare Gaby ngo yemera cyane Bruce Melodie na Jules Sentore mu bahanzi bo mu Rwanda nubwo hari benshi u Rwanda rufite b’abahanga

N’ubwo abo bahanzi bombi abona hari imbaraga bagaragaraza cyane muri muzika nyarwanda, ngo Bruce Melodie ntaramenya neza uburyo agomba kwita kuri stage ye ‘Urubyiniro’ naho Jules Sentore we ntiyita ku kumenyekanisha ibihangano bye.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Umutare Gaby yavuze byinshi ku bahanzi Jules Sentore na Bruce Melodie ndetse n’ibikorwa bye aho bigeze.

Yagize ati “Mu Rwanda hari abahanzi benshi kandi beza cyane peee!!kuko hari igihe wicara ukumva indirimbo z’abahanzi ukibaza impamvu batambuka umupaka ngo muzika nyarwanda nayo igere aho iz’ibindi bihugu zigeze.

Ariko muri abo bahanzi beza benshi u Rwanda rufite, Jules Sentore na Bruce Melodie nibo usanga mu gihe baba bitaye ku bikorwa byabo hari aho bishobora kuzabageza nubwo nabo hari itandukaniro bafite”.

Akomeza agira ati “Bruce Melodie ni umuhanzi w’umuhanga mu miririmbire ye y’umwimerere, ahubwo hari igihe aririmba ukumva nta tandukaniro riri hagati y’indirimbo wumvise kuri CD niyo arimo kuririmba ‘Live’.

Gusa agira ikibazo cyo kuba atabasha kwita kuri stage mu gihe arimo kuririmba ngo abashe kuyicunga yose. Ibyo kandi biri mu bintu usanga bituma abafana bawe barushaho kugukunda no kuba benshi”.

Gaby avuga ko nubwo Jules Sentore akora muzika yiganjemo gakondo cyane, ariko ko afite ubuhanga mu miririmbire ye ndetse ko n’izindi njyana zose ashobora kuba yazikora.

Ati “Jules kimwe mu bintu mwemerera, ni uburyo akurikirana ‘beat’ (injyana) ndetse akanabasha gucungana na stage neza. Gusa akagira ikibazo cyo kutabasha gukurikirana ibikorwa bye bya muzika ngo abe yabikorera promotion cyane”.

Umutare Gaby azwi cyane mu ndirimbo nka, Ayo bavuga, Nkwegukane, Ukunda nde?, Banguka, Mesa kamwe, ndetse n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=raJNexi9Tx4″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Connect me to this guy, he has inspired me with this song. Ibindi nzabivugana nawe about his promotion/fund

  • Uri giki se we wamuswateri we nu bwojyereza buboze butagira umutwe ni kibuno.
    Nawe ubwawe ntiwikuea kuyo waneye ngurazamura abandi !!!
    Brown muginga gusa.

  • Gabi ndamwemera sana, keep up ur quality messages and love for all! NTAKIZINGA KIRURIMO, haha lol, Jah bless!

Comments are closed.

en_USEnglish