Digiqole ad

Abarwaye Cancer y’amabya ngo ikizere cyo kuramba kirahari

 Abarwaye Cancer y’amabya ngo ikizere cyo kuramba kirahari

Iki kinini ngo cyafasha abarwayi ba cancer y’amabya kuramba

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri AstraZeneca ifitwe na Kaminuza yitwa the Institute of Cancer Research and the Royal Marsden hospital bwakorewe ku muti usanzwe ufasha abagire barwaye cancer y’amabere bwagaragje ko uyu muti witwa Olaparib ushobora no gufasha abagabo barwaye cancer y’amabya koroherwa bakabasha kuramba.

Iki kinini ngo cyafasha abarwayi ba cancer y'amabya kuramba
Iki kinini ngo cyafasha abarwayi ba cancer y’amabya kuramba

Uyu muti witwa Olaparib niwo wa mbere ubonetse ushobora guca intege ukwangirika k’uturemangingo fatizo dutuma cancer ikomeza kwiyongera.

30 % ku ijana by’abagabo barwaye iriya cancer baba bafite ibibyimba biterwa n’imikorere mibi y’uturemangingo fazito(genetic defects mu cyongereza), ariko iyo bakoresheje uriya muti Olaparib urabafasha cyane.

Uyu muti utuma umurwayi abaho igihe kirekire kuko indwara iba itakizamuka mu bukana.
Ubundi uyu muti wakorewe abagore barwaye cancer y’ibere iterwa n’ibyo abahanga bita BRCA gene mutations, ibi bikaba aribyo byangije udusabo tw’intanga tw’umukinnyi wa filime uzwi cyane ku Isi Angelina Jolie bikaba ngombwa ko badukuramo nk’uko Mailonline yabyanditse.

Mu bushakashatsi bwabo aba bahanga basanze 16 kuri 49 by’abagabo bakozeho ubushakashatsi bari bafite cancer igeze ku rwego rwo hejuru, baragize ubuzima bwiza nyuma yo gukoresha uriya muti.

Uyu muti watumye uturemangingo tubasha guhangana no kwangirika guterwa n’uko umubiri uba utagifite imbaraga zo gusana ahangiritse.

Abagabo bafata uyu muti baba bafite amahirwe y’uko baramba kuko icyo gihe uturemangingo fatizo tuba twarafashwe n’iriya cancer tuba dufite ubushobozi bwo gutinda kwangirika.

 

Olaparib ubaye umuti wa mbere wemejwe na Komisiyo yo mu Burayi ishinzwe ubuzima hamwe na US Food and Drug Administration nk’umuti ufite ubushobozi bugaragara bwo guhangana na cancer ifata amabya.

Iyi miti harimo n’uyu  twanditseho iri mu rwego rw’imiti yiswe PARP inhibitors ifasha za proteins gusana ahangijwe n’iriya cancer.

Professor Johann de Bono wayoboye ibikorwa byo gusuzuma uyu muti yagize ati: “ Iyi ni intambwe igaragara izadufasha kugera ku muti uvura iyi cancer mu buryo budasubirwaho.”

Za cancer zishobora guterwa n’ibintu byinshi harimo imikorere idasanzwe y’uturemangingo fatizo, bitewe n’impamvu abashakashatsi bavuga ko zitandukanye.

Hari n’iziterwa n’akamenyero kabi abantu bagira harimo kunywa itabi, kwitegeza izuba rikaze(guhera sa yine kugeza sa kumi)n’ibindi bitandukanye.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • amaki?

  • Emmy,icyo utumva niki ubwo?stop acting like a toddler

  • yooo nari ngize ngo ni ukubafasha gukira burundu naho ni ukuramba! Imana ibafashe

  • Emmy, icyo utumva niki koko, nta mabya ugira?

Comments are closed.

en_USEnglish