![Digiqole ad](http://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2019/12/tigo.gif)
Nigeria: Indwara itazwi imaze kwica abantu 18
![Nigeria: Indwara itazwi imaze kwica abantu 18](https://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/Nigeria_political.png)
Muri Leta ya Ondo(mu kaziga k’icyatsi) niho iyi ndwara yatangiriye
Indwara bavuga ko hataramenyekana ikiyitera imaze kwica abantu 18 mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Nigeria muri Leta yitwa Ondo. Inzego z’ubuzima zo muri iki gihugu ndetse no mu mahanga zihangayikishijwe n’iyi ndwara itaramenyekana.
![Muri Leta ya Ondo(mu kaziga k'icyatsi) niho iyi ndwara yatangiriye](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/Nigeria_political.png?resize=567%2C482)
Mu bimenyetso biyiranga harimo kuribwa umutwe cyane, guta ibiro, kutabona neza, hanyuma umurwayi akitaba Imana mu gihe cy’amasaha 24 akurikiraho.
Ibi bimenyetso byatangiye kugaragara ku italiki ya 12, Mata, 2015 mu mujyi wa Ode-Irele muri Leta ya Ondo.
Abantu bari gutinya ko yaba ari Ebola yagarutse ariko ibimenyetso bya Ebola bitandukanye n’iby’indwara bataramenya ibyayo.
Kubera ko Nigeria aricyo gihugu cya mbere gituwe muri Africa, indwara iyo ariyo yose y’icyorezo iyo ihageze yica abantu benshi.
Abanyamakuru bo mu gihugu imbere n’abo ku rwego mpuzamahanga bakeka ko iyi ndwara yaba yaratewe no kurya ibiribwa byatewe imiti yica udukoko.
Kuri Twitter, umuvugizi w’Umuryango mpuzamahanga witwa ku buzima(OMS) Gregory Hartl yanditse ko ibipimo byose byakozwe byerekanye ko iyi ndwara itatewe na virus cyangwa bacteria ahubwo yatewe n’uko ibiribwa abarwayi bafashe byari byarahumanyijwe n’imiti yica udukoko twangiza imyaka mu mirima.
Bivugwa ko abapfuye bose bari abantu bakuze bariye ibiryo birimo uburozi bwa Ethanol yo mu nganda ivangavanze n’ibindi bintu.
Hari abandi bantu bavuga ko iriya virus yaba yaratewe muri kiriya gihugu n’Urwego rw’ubutasi rwa CIA rubinyujije ku ndorerezi zaje mu matora y’Umukuru w’igihugu aherutsekubayo, ngo ikabikora mu rwego rwo kwihimura kuri iki gihugu kuko ngo cyabashije guhagarika ubwandu bwa Ebola.
Aya makuru yose nta gihamya afite cyatanzwe n’urwego rwigenga.
Abandi bavuga ko iyi ndwara yatewe n’ibigirwamana byo muri ako gace bishaka guhana urubyiruko rwabisuzuguye.
Jeune Afrique
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ubu harindwara imeze nka malaria cg grippe(ibicyurane), umuntu agira umuriro udasanzwe, kubabara mungingo bikabije, kuribwa umutwe cyane, iyo bafashe amaraso yo mumutsi ntarwara babona, ndakeka ko yaba arindwara murwanda tutari tuzi, njye narayirwaje mumuryango wanjye. sinzi nimba Minisante ibizi.
Comments are closed.