Month: <span>March 2015</span>

Umwuka mubi hagati ya Kidum na Frankie Joe bapfa amadorali

29 Werurwe 2015 nibwo umwiryane watangiye hagati ya Rukundo Frank uzwi muri muzika nyarwanda nka Frankie Joe na Nimbona Jean Pierre umaze kugira izina rikomeye cyane muri muzika mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba uzwi nka Kidum bapfa amadorali 2000. Nyuma yo kugerageza kwishyuza amafaranga ye ntibayamuhe, Kidum yahisemo kugeza ikibazo cye kuri Station ya Polisi ikorera […]Irambuye

Ku nshuro ya mbere se wa Platini yaje mu gitaramo

29 Werurwe 2015 – Platini, umusore umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys, yasubiriyemo se umubyara indirimbo yo hambere ishimira umubyeyi w’umugabo wareze umwana watawe na nyina akivuka, ndetse uyu musore yarize cyane ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo imbere ya se na murumuna we. Se nibwo bwa mbere yari yitabiriye igitaramo cya muzika y’umuhungu we. Iri […]Irambuye

Chipolopolo yatsinze Amavubi 2 -0

29 Werurwe 2015 – Ikipe y’igihugu Amavubi kuri iki cyumweru yatsinzwe umukino mpuzamahanga wa gicuti wayihuje n’ikipe y’igihugu ya Zambia, Chipolopolo ibitego 2-0 mu mukino wabaye kuri iki cyumweru kuri Heroes National Stadium i Lusaka. Umutoza Jonathan McKinstry ntiyashoboye kwitwara neza mu mukino wa mbere, ibitego bibiri bya Zambia byatsinzwe mu gice cya kabiri na […]Irambuye

Knowless ashobora kuva muri PGGSS 5

Kubera kutishimira ibyatangajwe na Aimable Twahirwa umwe mu bakemurampaka batatu b’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu ikiciro cyabereye i Nyamagabe kuri uyu wa gatandatu, Knowless Butera ndetse na Kina Music imukorera ‘management’ bemeza ko ashobora kuva muri iri rushanwa niba abategura iri rushanwa batavuguruje ibyo batangaje ko yaririmbye ‘Playback’. Mu gitondo cyo […]Irambuye

PGGSS V: Kuri Sitade y’i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe

Update: Umuhanzikazi Butera Knowless amaze kubwira abakemurampaka ko ijwi rye ryagiye ataza kuririmba Live ubwo ibyo baza gutangamo amanota, live ntibaza kuyibara. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, irushanwa Prumus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu (PGGSS V), igitaramo cyaryo cya kabiri kirabera kuri Sitade y’i Nyagisenyi mu karere ka […]Irambuye

Ngoma: Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi baranenga serivisi

Bamwe mu bagana Ikigo Nderabuzima cya Mutenderi, kiri mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba baragaragaza ko batanyurwa na serivisi z’ubuvuzi bahabwa, ubuyobozi bw’iki kigo bukagaragaza ko gutanga serivisi itanoze biterwa n’ubuke bw’abaforomo n’ibikoresho bidahagije. Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi bavuga ko bakirwa nabi iyo bagiye kwivuza kandi ngo ntibishimiye serivisi bahabwa. Iki […]Irambuye

UNICEF, MINALOC na NCPD basinyiye guteza imbere abana bafite ubumuga

Muri Serena Hotel uyu munsi hasinyiwe aamasezerano ahuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga(NCPD) agamije guhuza ingufu kugira ngo bateze imbere imyigire, ubuzima n’imibereho myiza y’abafite ubumuga muri rusange. Mu ijambo ryavuzwe n’Umumnyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko Leta y’u Rwanda isinye […]Irambuye

Kayiranga Baptiste agizwe umutoza mushya wa Rayon Sports

27 Werurwe 2015 – Mu nama iri guhuza abagize umuryango wa Rayon Sports, Charles Ngarambe umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports amaze gutangaza ko Kayiranga Baptiste ari we wagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports. Kayiranga Baptiste wahoze muri Rayon Sports mu 2010 azafatanya na Sosthene Habimana nk’umutoza wungirije, uyu yari amaze iminsi atoza iyi kipe mu nzibacyuho nyuma […]Irambuye

Rubavu: Mayor, ba Vice-Mayor na Gitifu w’Akarere bose Njyanama yabeguje

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa gatanu kuva saa tatu za mugitondo yafashe imyanzuro yo kweguza umuyobozi w’Akarere ka Rubavu (ufunze ubu), abayobozi bamwungirije ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse inahagarika burundu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kubera ubufatanyacyaha mu kugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko inyubako […]Irambuye

“Uko kigeli amaze imyaka 40 avuga ko azagaruka nanjye niko

Adolphe Bagabo uzwi cyane nka Kamichi amaze umwaka muri America, bamwe bibazaniba azagaruka cyangwa atazagaruka, we yabwiye umuseke ko azagaruka nubwo atari ejo cyangwa ejo bundi. Kamichi wahagarutse i Kigali umwaka ushize avuga ko azagaruka mu kwezi kwa munani, si uko byagenze kuko umwaka ushize. Yagiye avuga ko agiye gusura inshuti n’abavandimwe ariko ubu ngo […]Irambuye

en_USEnglish