Month: <span>March 2015</span>

Busingye yavuze ko Leta yabonye imitego ifata ‘IBIFI BININI’ biyiba

Hashize iminsi havugwa abayobozi mu nzego z’ibanze bafatwa bakekwaho kurya cyangwa gukoresha nabi amafaranga ya Leta, abandi bagatabwa muri yombi bakekwaho kurya ruswa. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko Leta yize amayeri mashya yo gufata abayobozi bakuru, iyo bari mumakosa bamwe bakunze kwita ‘ibifi binini” bakekwaho ibyo byaha. Ahanini, abaturage […]Irambuye

Mparabanyi, icyamamare mu magare mu Rwanda yaganiriye n’Umuseke

Abakuru bakundaga uyu mukino mbere ya 1994 na nyuma gato bumvise amazina nka Celestin Ndengeyingoma, Sebera, Masumbuko na Bernard nsengiyumva. Faustin Mparabanyi ni mugenzi w’aba. Uyu mugabo ubu wibera mu Gitega yatwaye Tour du Rwanda mu 1990 ndetse no mu 2000. Ubu afite uko abona uyu mukino. Uyu mugabo ubu w’imyaka 47 yavukiye i Save […]Irambuye

Volley: Sibomana ukina muri Qatar ashobora kudakinira u Rwanda muri

Madison Sibomana wazamukiye mu ikipe y’ishuri rya Groupe Officielle de Butare(GSOB) ubu akaba akina muri  Al Shamal Sport Club yo muri Qatar yabwiye Umuseke ko ashobora kutaza gufasha ikipe y’igihugu cye y’u Rwanda mu marushanwa ya Zone V ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu kubera imikino ya shampionat aho yagiye guhaha. Imikino ihuza ibihugu byo mu […]Irambuye

Mu rugo kwa Patrick Nyamitali

Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda benshi bemeza ko ari umuhanga, ari no mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame session 6 ubwo ryabaga, Umuseke waramusuye iwe mu rugo ndetse agira byinshi avuga ku buzima bwe bwa buri munsi. Iwe mu rugo mbere na mbere iyo abyutse arabanza agasenga Imana ayishimira kuba […]Irambuye

Karongi: Abanyamakuru n’abayobozi biyemeje gufatanya kuzamura abaturage

*Abayobozi batangajwe n’uko umuturage afite uburenganzira bwo kubabaza amakuru ku bimukorerwa *Abanyamakuru ngo barya ruswa yitwa ‘giti’ ahanini itangwa n’abahanzi Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), urw’UMUVUNYI na IWPR, abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Karongi biyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere abaturage. Aya mahugurwa yabaye ku munsi wa kane w’icyumweru […]Irambuye

Gatsibo: Rucagu yasabye Urubyiruko kurushaho kunga ubumwe

Mu muhango wo gusoza itorero ry’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo rugera ku 1114, Umuyobozi w’Itorero ku rwego rw’Igihugu Rucagu Boniface yabasabye kurushaho kunga ubumwe. Uyu muhango wabaye ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Urubyiruko ruhagarariye urundi mu tugari no mu mirenge igize Uturere […]Irambuye

Ubudage: Bakoze robo zikora nk’ibimonyo

Abahanga bo mu Budage bakoze imashini ntoya bita robo zikoze nk’uko ibimonyo bikoze kandi zifite ibikenewe byose ngo zikore akazi kenshi zifatanyije nk’itsinda. Aba bashakashatsi bo mu kigo Festo bakoze izi robo mu rwego rwo kungera umuvuduko akazi ko mu nganda gakorwamo, bityo umusaruro ukiyongera. Hari abafite impungenge ko izi mashini zishobora kuzasimbura abantu gukora […]Irambuye

Kenya: Guverineri wa Nairobi yasabwe kweguza abakekwaho Ruswa

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, President Uhuru Kenyatta abwiye Inteko ishinga amategeko ko atazihanganira abayobozi bamunzwe na Ruswa, ubu yashinze Guverineri w’Umujyi wa Nairobi Evans Kidero  kwirukana abayobozi bose bagaragajwe muri raporo y’ushinzwe imari ya Leta ndetse n’abandi bose bavuzweho kwikanyiza no kutorohera abandi bakorana bose bagomba kwirikanwa. Imwe mu mpamvu zarakaje President Uhuru […]Irambuye

‘IGURIZE AMAFARANGA” ya AIRTEL izagufasha kubona Frw 50 000 Cash

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda n’ikigo cy’imari iciriritse Atlantis Microfinance Ltd. batangije uburyo bushya bwa ‘IGURIZE AMAFARANGA’ buzajya bufasha abafatabuguzi ba Airtel kuguza amafaranga igihe bayakeneye byihutirwa. Ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2015 nibwo uburyo bw’inguzanyo iciriritse izajya ifasha abakiriya ba Airtel bakoresheje telefone ngendanwa zabo bwatangijwe. Ubu buryo bushya buzajya bukoreshwa n’umukiliya uri […]Irambuye

en_USEnglish