Digiqole ad

Ngoma: Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi baranenga serivisi

 Ngoma: Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi baranenga serivisi

Ngoma

Bamwe mu bagana Ikigo Nderabuzima cya Mutenderi, kiri mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba baragaragaza ko batanyurwa na serivisi z’ubuvuzi bahabwa, ubuyobozi bw’iki kigo bukagaragaza ko gutanga serivisi itanoze biterwa n’ubuke bw’abaforomo n’ibikoresho bidahagije.

Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi bavuga ko bakirwa nabi iyo bagiye kwivuza kandi ngo ntibishimiye serivisi bahabwa.

Iki kibazo giherutse guhagurutsa Minisiteri y’Ubuzima, iza gusuzuma ko koko ibyo aba baturage bavuga ari ukuri.

Umwe mu baturage bivurije kuri iki kigo yabwiye Umuseke ati “Nageze hano mu gitondo nzanye umwana kumuvuza, ariko kugeza saa saba (13h00) sindakirwa.”

Ruzindana Emmanuel umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Mutenderi agaragaza ko ikibazo cy’imitangire ya serivise itanoze, giterwa n’umubare w’abivuza bari babaye benshi.

Yagize ati “Wenda, duhereye ku bakozi niho wasanga hari imbogamizi kuko niba hari umuforomo umwe kugira ngo azatange serivise neza agomba gusuzuma, akita ku babyeyi,… usanga bigoye mu gihe byose ariwe bireba.”

Ruzindana avuga ko abaturage benshi bakoresha Ikigo Nderabuzima cya Mutenderi ahanini ngo baza kwivuza ku minsi yisoko ugereranyije n’indi minsi, ngo ugasanga abarwayi babaye benshi bikarenga ubushobozi bw’abaforomo bake gifite.

Mugume Nathan ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko hari gahunda yo kongera umubare w’abaforomo ku bigo nderabuzima bifite abadahagije.

Yagize ati “Turabizi ko hari ahantu hataragira umubare uhagije w’abaforomo, ariko buri mwaka hari abarangiza kwiga. Abo barangije kwiga rero tugenda tubatanga, ariko dukurikiza umubare w’abantu batuye muri iyo zone (agace) n’umubare ikigo nderabuzima cyakira.”

Ku bijyanye n’ibikoresho bidahagije, Mugume amara impungenge abayobozi b’ibigo nderabuzima ababwira ko bashobora kwandikira ubuyobozi bw’akarere babarizwamo bagafashwa kubona ibikoresho badafite.

Ikigo Nderabuzima cya Mutenderi kivurizwaho n’abaturage bo mu mirenge ibiri ya Mutenderi na Kazo yo mu karere ka Ngoma. Mu kwezi kumwe iki kigo nderabuzima kivuga ko cyakira abarwayi bari hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • igihe turabemera muzadusure no mumurenge wa juru mukarere ka bugesera

  • icyo kigo nagikoz,eho kigira abaturage benshi kandi ahomperukira hashize iminsi myinshi nibukoresho byarintabyo MoH nitabare impande zombi ndavuga abarwayi nabaforomo servive yifuzwa izaboneka

  • njye mboba hari byinshi byo gukosora kuko niba umuyobozi afata abanti bari qualifier akabasimbuza abari non qualifier kubera inyunguze ze bwite service nziza yava he he?

Comments are closed.

en_USEnglish