Digiqole ad

“Uko kigeli amaze imyaka 40 avuga ko azagaruka nanjye niko nzaza”- Kamichi

 “Uko kigeli amaze imyaka 40 avuga ko azagaruka nanjye niko nzaza”- Kamichi

Kamichi yagiye avuga ko azahita ahindukira

Adolphe Bagabo uzwi cyane nka Kamichi amaze umwaka muri America, bamwe bibazaniba azagaruka cyangwa atazagaruka, we yabwiye umuseke ko azagaruka nubwo atari ejo cyangwa ejo bundi.

Kamichi yagiye avuga ko azahita ahindukira
Kamichi yagiye avuga ko azahita ahindukira

Kamichi wahagarutse i Kigali umwaka ushize avuga ko azagaruka mu kwezi kwa munani, si uko byagenze kuko umwaka ushize.

Yagiye avuga ko agiye gusura inshuti n’abavandimwe ariko ubu ngo yaba yaratuye anakora, hari n’amakuru avuga ko yabaye umuvugabutumwa.

Umuseke umubajije ku buturo bwe muri Amerika, yasubije ko koko yatinze ariko igihe nikigera azagaruka.

Ati “Uko Kigeli amaze imyaka 40 avuga ko azaza nanjye simpakana ko nzaza ari si ejo cyangwa ejo bundi gusa nzaza, ubu ndi muri Canada naho nagiye kureba nabo uko babayeho.”

Kamichi avuga ko ataretse muzika ndetse ari kuvugana na Cedru (utunganya muzika) ngo ku bijyanye n’amashusho y’indirimbo yavuye mu Rwanda akoze.

Ati “Muri rusange ibintu ndimo nimbirangiza nzaza.”

Ku makuru y’uko yaba yifuza kujyana umukunzi we Anick Mwamikazi  muri Amerika, yavuze ko ibi atifuza kugira icyo abitangazaho.

Iras Jalas
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • so???????

  • Hahaha kamichi pauvre toi nguhaye 10yrs kugirango ujye kumurongo
    Mujye mutwegera tubanze tubahe ku mpanuro ibi bihugu sibyo kwirukirwA ushiduka wifuza gusubira inyuma utagifite ubushobozi
    Disi ntimukabeshye si byiza
    Kamichi niba uri muri Canada warambutse waje kw’ ideclara nk’impunzi
    Impamvu: niyo waba ufite visa ya 10yrs ya USA ntibikwemerera kwincira kwaQueen ugomba gusaba visa nkuko bisanzwe kandi bigoye, ubu se kamichi urakora??? Winjiza angahe kuburyo baguha visa werekanaiki kuburyo winjira muri Canada. Ntimukabeshye abasomyi ngwino wicareujye muri manufacturers baguhemba $10/he ubundi ureke kurimanganya.
    Yewe ese urihe muri Canada ngo nze nkuramutse
    Am pretty sure niba uhari uri muri shelter
    Ntimukabeshye rubanda

    • Huum !!! Babwire byo.

    • uri kriss koko!!! mumutwe wawe zero. Ntayigenda itakambakamye sha.

  • Nkawe Kriss ibyo bigambo uhuraguye wagirango haricyo upfa n’uwo Kamichi!Ko wumva se wowe uhari uri giki kuburyo uburyo wakoresheje we atabukoresha?
    Mujye mugira imvugo yuje ikinyabupfura di!Kwishongora byerekana uburere buke!

  • Nonese niba ari kwi declara nkimpunzi wowe chris bikurebaho iki?wowe uhaba se niyo kavukire yawe?mujye mucisha make

  • Wenye wivu wajinyonge!!!!!1inzira zose yacamo zipfa kumugeza kucyo ashaka

  • KRISS GABANYA UBWO BWIYEMEZI NUMURAMUTSA SE NIYO VISA?MUREKE AGERAGEZE AMAHIRWE YE

  • Kriss,akaba aramurangije ga!hahaa

  • Kris ibyo avuze niko kuri kwi burayi na america nuko gusa abivuganye ubukanabwinshi.

    Naho Jooo we retour bimugora ngo
    Ni ryari iyo uri muri biriya ntubuzi iyo ugana nibuze azabimenya after 8years minimum.

  • Kriss sounds autistic.

  • Hahahah, abantu batanga comments hano bateye isoni pe. Uwaserereje Kamichi ngo arahebwa $10 ese wowe uhebwa angahe koko? yewe niba uhebwa arenze ntiwakabaye wandika ubusa hano. Kamich… komeza ubuzima rata niba waragize amahirwe yokugera Canada more power to you uzi ukuntu biruhije! I have been in the U.S.A for over 20 years, and I have seen a lot of african suffer to get papers, none ngufatiye iryuburyo best of luck.

  • Kamichi kalibu rata uzamenyera va kubaswa.

  • Njywewe simvuga byinshi kubyako gahungu ibyo arimo biramureba!Ariko mujye mumenya guha agaciro uriya mubyeyi.Ubwose Umwami KIGERI amuzanyemo ate?Even Kagame wari wumva agenda amwabiza!!!!!Nonese yemera ko azataha ??!!! Njyewe sinumva icyo yashatse kuvuga! This is a high personality in our history mudakwiye gushyira mu mashyengo yanyu! Icyakoze ku ruhande rumwe ntawabarenganya ntimwabwiwe amateka nyayo yanyu kubera inyungu za bamwe.
    -Abambere ni abakoloni
    -abandi nababakurikiye bagiye banyoterwa no gutegeka bikagera aho bimena amaraso yabanyarwanda benshi

    • Uvuze ukuri !

  • Imana y irda ntiyatuma ahobagira kamichi
    koresha ubwenge wihe gahunda aho hantu ubuzima burashoboka ntibakubeshye….!

  • Cyakoze comments zo ku museke ni comedy nsa nsa pe hahaha reka nisekere kabisa.
    Epuis umuseke ko muzi utuntu,mwazongeyeho options zo ku votinga comments or like na dislike nka kuriya za dailymail na TMZ zibigenza.mbese murayoka.murakoze ko muzabikora

  • Kriss, You’re right
    All those people mwiha Kriss mumuveho. USA & Canada are not places winjiramo ugatura uko wishakiye like most of our african countries. Ubihakane, ubyemere, Kriss is 110% right. Gusa ibya Kamish ni business ye, ariko ntibakajye babeshya rubanda. Ntago ubyuka ngo utejye ujye USA or Canada gusura abantu ngo nurangiza uhite uturayo. Niba koko yaraje aje gusura, i feel sorry for him, i can imagine what he is going through to stay. Naho uwuvuga ngo wifuza gutaha ukabibura, byoroshye kurusha ibindi byose uzi.

  • kaMICH NI UMUHANGA NJYE MBONA NTANUMUHANZI UMURUSHA

  • Good luck kamichi! It’s struggling but bizacamo!

  • Kamichi is the smartest artist Rwanda ever had. Ibyo arimo arabizi. Mumufashe hasi Kriss na bagenzi banyu none is interested in you. But we wish the best to Kamichi because we love him and believe in God he proclaims. Gufata umwanya wawe ukavuga ubusaaaa. Nta impact bidufiteho twe turi inyuma ye wherever he is. He is our idol Kamichi just Kamichi

  • Kamichi courage muvandi,kandi wirinde itangazamakuru cyane ubanze ukore settings zawe abavuga ubareke,uwo chriss wagirango ni gakondo ye, i don’t like the bergers like you!

  • Nibura nagushima umwoherereje nka 100$nubwo ntayo agusabye,aho kumwiyemeraho gutyo,afite uko yagiye kandi nibinanga azagaruka murwamubya ntCyaha asize akoze boss

  • Nibura nagushima umwoherereje nka 100$nubwo ntayo agusabye,aho kumwiyemeraho gutyo,afite uko yagiye kandi nibinanga azagaruka murwamubya ntCyaha asize akoze boss

  • Nasomye comments zanyu ariko numiwe !! Ntimukinjire mu buzima bw’abantu bigeze aho. Gusa Icyo ngaya kamichi ni iyi mvugo yakoresheje Asa nk’uca imigani umwami Kigeli akaba Shebuja wa Karinga n’Inyundo Nyarushara namuha icyubahiro akwiye. Naho ibindi ni ubuzima bwe bwite ntawe bireba. Murakoze

  • hahahahah ukuri kuryana disi

  • ariko se my Kriss koko ukeka ko intanga yaso ariyo ibyara abanyabwenge gusa wowe wabashije gufatishya aho ukeka ko abandi byabananira , cyakora washakaga kutubwira aho uba twahamenye wakoze .

    najyaga nibaza impamvu abanyamahanga banga abanyarwanda ariko ndayibonye , abandi banyafurika baturuka mugihugu kimwe iyo bahuriye muri ibyo buhugu muvuga USA cg CANADA Barafashyanya bagakora bakubaka iwabo ama chateaux , wowe wakabaye ufata iyambere ugira kamichi inama ariko niwowe urimo kumusenya ese icyo yabeshye niki ko yavuze ko azagaruka hari gahunda arimo harubwo yakubwiyeko abayeho neza ?

    bajya bavuga ngo imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda ariko hari ibitekerezo byabanyarwanda bamwe binyerekako ntaninzira y`Imana ica hafi yu Rwanda .

    kuba harumuntu utekereza nkawe nigisebo ku banyarwanda bose

    @brian uvuze neza kuri ” Kigeli akaba Shebuja wa Karinga n’Inyundo Nyarushara ” nkunda amateka yu Rwanda ariko ntibyoroshye kubona aho uyasoma

  • Kamichi barker bavuge, ntibumvise icyo wababwiye kuko si abahanzi nkawe.

  • To kriss I am sorry to break it to u niba byaragufashe 10yrs gufatisha that’s u ivuge wituvugira it is about luck it took me 3months to get my paper and a year to start a school plus my degree from Rwanda, which Kamichi has nakoze transfer of my 45 credits so byamfashe not even 2 yrs to graduate with my bachelor’s degree so izo 10$/hr nge sinigeze nzikorera.Bitavuze Ko hari abo nasanze aha

  • ….. Bamaze 10yrs nta byangombwa so chill and let him be.It seems like u are angry about something…. Get a help leave kamichi alone.

Comments are closed.

en_USEnglish