Month: <span>March 2015</span>

Abajura bambura abagore amasakoshe, abapfumura inzu,… baburiwe

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasabye abakora ubujura butandukanye byitwa ko ari buto kubureka, kuko ngo bafatiwe ingamba zikomeye ku buryo bitazabagwa amahoro. Minisitiri Busingye yabivuze nyuma yo kurahiza abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, aba bakaba basabwe kurangiza imanza nyinshi zaciwe ariko na n’ubu abazitsinze bakaba batarahabwa ibyo batsindiye. Yagize […]Irambuye

Abagororwa muri Gereza ya Gasabo basabye guhuzwa n’abo bahemukiye

26 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kane ubwo batangizaga gahunda ya Ndi Umunyarwanda banitegura kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe mu bagororwa bakatiwe ku cyaha cya Jenoside basabye ko bahuzwa n’imiryango bahemukiye bakayisaba imbabazi bakiyunga, bagakomeza kurangiza ibihano byabo. Bamwe muri aba bagororwa bakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside bavuze ko […]Irambuye

Kenya: Kenyatta yasabye abayobozi bavugwaho Ruswa kwegura

Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yasabye ko abayobozi bakuru bose bashinjwe kurya ruswa bakwegura. Mu ijambo rye rigamije gusobanura uko igihugu gihagaze, yagejeje ku Nteko ishinga amategeko ya Kenya kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe, Kenyatta yasabye abayobozi bakuru bashyizwe muri Raporo ya Komisiyo ishunzwe imyitwarire no kurwanya Ruswa ko bakwegura, iperereza rigakurikiraho. […]Irambuye

Kayonza: Abaturage bamaze umwaka batarishyurwa imitungo babariwe

Abaturage bo mu mirenge ya Mwiri na Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, barinubira ko hashize igihe kinini batarahabwa ingurane z’ubutaka n’indi mitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’urugomero rw’amazi rwa Migera III. Aba baturage bavuga ko gutinda kubishyura ibyabo byangijwe byatumye bagira igihombo gikomeye n’inzara ngo iterwa n’uko imyaka yabo yaranduwe mu bikorwa byo kubaka urugomero. […]Irambuye

Nyuma ‘y’imibonano’ 67% by’abagore babeshya ko nabo barangije

Igitangazamakuru Cosmopolitan cyakoze ubushakashatsi ku bagore 2 300 maze 67% byabo bemeza ko mu gihe cyo kurangiza imibonano mpuzabitsina bigaragaje nk’abagerewe ku ngingo (orgasm) kandi atari batanyuzwe.  Impamvu z’uko kubeshya 28% bavuze ko ari ukugira ngo basangire ibyishimo n’abo bakoranye imibonano mpuzabitsina. Gusa hakaba n’abandi bangana na 27% bavuga ko bifashe batyo kugira ngo uwo […]Irambuye

DRCongo ku mwanya wa 3 muri Afurika ku barwayi b’igituntu

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima; OMS, kuri uyu wa 25 Werurwe igaragaza ko Repububulika iharanira Demokarasi ya Kongo iza ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira umubare munini w’abarwayi b’igituntu, naho ku isi ikaza ku mwana wa 10. Ngo ‘iyo umuturanyi arwaye arwaye ibinyoro ukosha ikirago’, indwara y’igituntu irandura kandi […]Irambuye

Sindandika mbisaba ariko ndi kumwe n’abasaba ko itegeko nshinga rihinduka

26 Werurwe 2015 – Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye kuri uyu wa kane yabwiye abanyamakuru ko ashyigikiye abasaba ko itegeko nshinga rihinduka nubwo atarandika abisaba, yabivuze nyuma y’umuhango wo kurahiza abahesha b’inkiko batari ab’umwuga. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye uyu muhango wo kurahiza abahesha b’inkiko 31 batari ab’umwuga, imihango yabereye kuri Minisiteri y’Ubutabera ku Kimihurura. Umwe mu banyamakuru yabajije […]Irambuye

Indangagaciro na Kirazira bavuga urabizi? Bisome hano

Mu Rwanda rw’ubu bavuga kenshi ko abanyarwanda bakwiye kurangwa n’indangagaciro bitwararika ndetse no kugira za kirazira baziririza. Gusa hari benshi babivuga batazizi neza cyangwa se abazibwirwa ntibasobanukirwe neza izo ari zo. Indangagaciro z’umuco nyarwanda zari iki?  Indangagaciro z’umuco nyarwanda zari imigenzo myiza y’imbonezabupfura abanyarwanda bose bari bahuriyeho kandi bagombaga kubahiriza kugira ngo babashe kubahana, kubana […]Irambuye

US iraburira Uganda ko ishobora kwibasirwa n’ibyihebe

Ambasade  ya USA muri Uganda yaburiye ubutegetsi bwa Uganda ko bUshobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba mu minsi iri imbere kandi ngo bizibasira umurwa mukuru, Kampala. Amakuru USA  ifite avuga ko ibyihebe bizibasira ahantu hakunda guteranira abanyamahanga cyane cyane Abanyamerika. Muri iri tangazo hari aho banditse bati: “ Kubera amakuru dufite avuga iby’ibi bitero hari ibikorwa twari […]Irambuye

en_USEnglish