Digiqole ad

Rubavu: Mayor, ba Vice-Mayor na Gitifu w’Akarere bose Njyanama yabeguje

 Rubavu: Mayor, ba Vice-Mayor na Gitifu w’Akarere bose Njyanama yabeguje

Nyirasafari, Bahame na Nsengiyumva bari bayoboye komite nyobozi ya Rubavu begujwe na Njyanama uyu munsi

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa gatanu kuva saa tatu za mugitondo yafashe imyanzuro yo kweguza umuyobozi w’Akarere ka Rubavu (ufunze ubu), abayobozi bamwungirije ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse inahagarika burundu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kubera ubufatanyacyaha mu kugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko inyubako y’isoko rya kijyambere rya Gisenyi ryari ryananiye Akarere kurirangiza.

Nyirasafari, Bahame na Nsengiyumva bari bayoboye komite nyobozi ya Rubavu begujwe na Njyanama uyu munsi
Nyirasafari, Bahame na Nsengiyumva bari bayoboye komite nyobozi ya Rubavu begujwe na Njyanama uyu munsi

Ikibazo cy’igurishwa ry’iri soko nicyo cyari ku isonga y’ibyateranyije iyi nama, Inama Njyanama yatangiye isaba ibisobanuro komisiyo y’ubukungu yari yasabwe gushakisha amakuru yose ku igurishwa ry’iri soko ryavuzwemo ruswa yaba yarahawe abayobozi.

Mu kwezi gushize iki kibazo cyatumye Komite Njyanama na Nyobozi bajya impaka ndende mu nama yari yabahurije hamwe.

Iyi komisiyo yatangarije Njyanama ko inyubako ituzuye y’iri soko yaragurishijwe nta mafaranga atanzwe mu isanduku y’Akarere, ko abayobozi bagize komite nyobozi bagurishije ibice bibiri bigize isoko kandi baragombaga kugirisha igice cyubatsweho gusa.

Abayobozi bavugwa muri iyi dosiye ni Mayor Sheikh Bahame Hassan ubu ufunze akurikiranyweho kwakira ruswa, ba vice mayor Buntu Ezechiel Nsengiyumva ushinzwe ubukungu na Rusine Rachel Nyirasafari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bo bari batumijwe muri iyi nama na Christopher Kalisa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere utari muri iyi nama uyu munsi.

Iyi komisiyo y’ubukungu yagaragarije Njyanama ko hari ibaruwa rwiyemezamirimo (ABBA Ltd) waguze isoko yari yandikiye ubuyobozi bwa banki ya BRD, ishyirwaho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, imusabira inguzanyo yo kurangiza isoko kuko Akarere gafitanye amasezerano nawe yo kubaka iri soko, aya mafaranga ngo niyo yari kuvamo ubuguzi bw’isoko.

Ubwo abayobozi ba komite nyobozi bari muri iyi nama ari nabo bashinjwa babazwaga gutanga ibisobanuro kuri aya makuru babanje kuvuga ko ibi batari babizi, gusa abajyanama bagenda babereka ibimenyetso ko ibi byabaye babizi kandi babifitemo uruhare.

Njyanama yagiye igaragaza mu buryo burambuye uruhare rwa buri muyobozi muri aba n’inshingano n’ububasha bari bafite mu kubikumira ariko ntibabikore.

Njyanama yanenze aba bayobozi ko mu igurishwa ry’inyubako y’isoko rya Gisenyi ntaho bigeze bita ku nyungu rusange z’abaturage.

Byarangiye aba bayobozi bemeye amakosa yabo muri iki kibazo ndetse babisabira imbabazi.

 

Njyanama yabahagaritse inasaba ko bakurikiranwa

Igurishwa ry'iyi nyubako y'isoko yavuzwemo ruswa
Igurishwa ry’iyi nyubako y’isoko yavuzwemo ruswa

Nelson Mbarushimana Umuyobozi w’Inama Njyanama ari nawe wari uyoboye iyi nama yatangaje ko nyuma yo gusuzuma ubufatanyacyaha, Njyanama yemeje ko aba bayobozi batatu bahagarikwa ku mirimo yabo.  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere we agahagarikwa burundu.

Njyanama yasabye inzego z’umutekano gukurikirana aba bantu kubera ubufatanyacyaha mu igurishwa ry’isoko rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibashinja kandi ubufatanyacyaha, gusuzugura ibyemezo by’inama Njyanama kuko yari yabasabye guhagarika rwiyemezamirimo ntibabikore.

Inama Njyanama yashinje aba bayobozi bose hamwe; kudahana amakuru, gusubira inyuma kw’imihigo y’Akarere kuva iyi mandat yabo yatangira, kudakorera hamwe, kutamenya ibikorerwa mu karere, kwigomeka ku byemezo bya Njyanama, kudakorana neza n’inzego

Kuri Nsengiyumva Buntu Ezechiel wari Vice Mayor ushinzwe ubukungu n’iterambere Inama Njyanama  yamushinje kudakurikirana ibijyanye n’ibyo ashinzwe, kutamenya uko isoko ryagurishijwe kandi biri mu nshingano ze, ubufatanyacyaha, kuba atarahagaritse igurishwa ry’ isoko mu buryo bunyuranyje n’amategeko.

Rusine Rachel Nyirasafari wari Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we yashinjwe na Njyanama; Kuba yaragiye asinya ku mpampuro zigurisha isoko abifitiye ubushobozi ntabihagarike, ibibazo mu bwisungane mu kwivuza mu karere no gusinya  impapuro atabanje kureba ibirimo.

Christopher Kalisa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa we wirukanwe burundu yashinjwe; Kugurisha isoko huti huti bitanyuze muri Njyanama kandi ari yo yemeza imyanzuro nk’iyi no Kugirisha isoko nta faranga ritanzwe mu isanduku y’Akarere

Njyanama ivuga ko aya makosa amaze kugaragazwa, hisunzwe itegeko rigenga imikoreshereze y’abakozi mu karere ingingo ya 71, Njyanama ifashe umwanzuro wo guhagarika umuyobozi w’Akarere Sheikh Bahame Hassan, Nsengiyumva Buntu Ezechiel, Nyirasaferi Rachel na guhagarika burundu Christopher Kalisa kandi bagakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Si aba gusa ngo n’izindi nzego zose zarebanaga n’igurishwa ry’inyubako ya ririya soko harimo n’abatekinisiye b’Akarere ngo bagomba gukurikiranwa.

Njyanama yatesheje agaciro ibaruwa yari yandikiwe BRD isabira rwiyemezamirimo inguzanyo yo kurangiza kubaka isoko rya Gisenyi.

Njyanama yahise itorera Jeanne Kaduhoze kuyobora by’agateganyo Akarere ka Rubavu. Uyu Kaduhoze yahoze ari umuyobozi w’ikigo cya College Inyemeramihigo cyo muri aka karere.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

70 Comments

  • Ubundi ibi birinda kugera aha za Njyanama zirihe?
    Nibibe isomo bajye bakurikirana umunsi ku wundi imikorere y’izi Comites Nyobozi

  • Byose nibirangira na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu n’abagize komite nyobozi ya Njyanama bose bazegure hatorwe ababasimbura kuko nabo ntibujuje inshingano zabo umunsi ku wundi.

    • Ibyo uvuze ni ukuri kwambaye ubusa najye ndabishyigikiye .
      iyi njyanama ni baba yobozi his excellence yavugaga ejo bundi (babaza ibintu bimaze imyaka 5 bidakorwa barangiza ngo nyakwubahwa twaraye tugize inama tugiye kubikoraho.
      njyanama mu myaka igera kuri 4 isoko rimeze kuriya << ubu ni bwo bari bibutse kubaza ibyaryo?? akajyi ka gisenyi kangana kuriya inzu igaragara ukinjira mu mujyi tuvuge se ko bataribonaga? batangiye kubibaza ari uko umwiherero hafashe umwanzuro wo gukurikirna imishinga itararangiye. ikajya mu bushinjacyaha..
      iyi njyanama rero nayo ndabona ari amayeri bari gukora yo kwitandukanya n'umujura kuko police ije guhiga umujura (kandi wenda yaribaga umureba hanyuma kugirango ukize amagara yawe ukitakuma .. ''aho si byaba ubufatanyacyaha''' ko batigeze babahata ibyo bibazo mbere y'umwanzuro w'inama y'umushyikirano se?? mu myaka hafi 4 bari barabuze umwanya??
      cyangwa ni rya tekinika tumenyereye ??
      ko mutabaza imihanda mbese?? indi mirimo itararangiye?
      wagirango njyanama ntirara i gisenyi yirarira ahandi.

      njye ndumva nayo ikwiye guseswa yose ikavaho hakajyaho abadatinya mayor kuko bakora gutyo ntacyo baba batumariye , ni ukurya ibya rubanda birebera.

  • Bano bahutu ntibagira n’ubwoba ndakurahiyeeee

    Nawe se iba Kayumba Nyamwasa, Tom Byabagamba ,…tuzi ubutwari bwabo bakosa kidogo bagahanywa nta kujenjeka
    Ahaaaa aba bo bararozwe si gusa !!!

  • Njyanama irarengana, za NYOBOZI zigize ibihangange.Gusa ibi rwose niko byagombaga kugenda kuko birakabije. MINALOC yongerere ububasha n’ubushobozi comite za NJYANAMA maze ze kurushwa ingufu na NYOBOZI;
    Kandi kubera ikoranabuhanga, KOMITE ya njyanama ijye ikurikirana ibyemezo n’imyanzuro ya buri nama ya NYOBOZI ku buryo inshuro 1 mu cyumweru KOMITE ya NJYANAMA imenya ibibera mu KARERE bitabaye ngombwa ko ijyayo cg ngo iterane.

  • Gisa wisetsaaaaa
    Ha ha ha nkubwo uba wiyumviriye gute nkibyo bintu !!!!

  • Ese kuki buri wese atabazwa neza uruhare yaba yarabigizemo!!! Ndetse nabiriya bindi bivugwa, uko buriwese akazi ashinzwe yagakoze!!! Naho wowe Gisa: gira isoni, kuko ibi uvuga”bano bahutu” ! Ntaho bihuriye n’ikibazo! Tujye tureka kuvanga ibintu

  • Ariko ba mayor nabo bahuye n’akaga uzi ko nakwibera umunyonzi nkarya duke ngasinzira…! Uyu mwanya muwitondere kuko utoroshye! Ninde ushaka kuba mayor ngo tumwimike…??

    • Ikibazo si ba Mayor bose, nawe waba ushaka guharabika ubuyobozi muri rusange.
      Abaturage bitoreye ubuyobozi , aba nabo bashaka gukoresha iyimyanya munyungu zabo. biba , basahura igihugu nka nkabasahura umugome igihe bafatiwe mucyuho nk’iki n’uburangare ntabwo narenganya abafashe iyi myanzuro gusa ko batinze kuyifata.
      hari benshi bashoboye ndetse iyo ndebye imirimo nakoze nkareba nimikorere yaba begujwe mbona ntagitangaza ibyo mwita bikomeye njye ntabyo mbona. igitangaza ni uguhemukira abaturage bakugiriye icyizere.
      IYO UHEMUKIYE UMUTURAGE UBA UHEMUKIYE IGIHUGU , BISOBANURA GUTATIRA IGIHANGO.

  • Ahaa ni hatari, ese izo komite zagiye zihazwa n’ibyazo gusa
    bakareka inda ndende ko ariyo ibatera ibyo byose

  • Reka sha Kalisa christopher Azize Agatsi, uretse kugira Nyobozi ya Ntakigenda Executive niyo wabaza umukozi wese yakubwirako ari imfura sha ndababaye

  • uzi ukuntu BAHAME yarafite itsinda yiyumvamo. HARERIMANA BLaise ajyehe!!!!!

  • Gukundwakaza kwa BAHAME kuko atarashoboye akagira abo agira ibigirwamana Nka Blaise, mu mihigo akavugwa , mu manama Blaise akavugwa, ukagirango yavumbuye neutron

  • REka Umudamu atuyobore kahave ubundi ureba ngo aratungurana ngwino disi turakwishimiye KADUHOZE

  • Baragondoza Imana Niki Igihugu kitabahaye. ikibszo a anti ntitunyurwa. Abayobozi no mu nzego zibanze bameze nkabari mu ntambara nibo ago gukora barwana no gusahura.

  • Kuva Musoni ava Minaloc ndabona hali amahinduka akomeye cyane wagirango niwe wabakinguraga ikibaba. Niyo mpamvu ntamuyobozi wakagobye kumara igihe kirekire kumwanya umwe Afande azajye abahinduranya. Urugero urabona mugipolisi cg igisilikare ukuntu batajya batinda ahantu bikagenda neza, n’uko iyo batangiyee kumenyerana n’abaturage bahita habibu uda bavagangira ubundi bizima ahandi

  • Abantu benshi bafite ikibazo cya collaboration miri iki gihe. kuki se bumvaga ko batagomba gukorera muri team , imyanzuro ikomeye nkiyiya njyanama ikayimenyeshwa,ikabaha n’ibitekerezo.Erega”nta mugabo umwe”.gufata imyanzuro batarebye imyungu z’abaturage bibakozeho… bibere n abatekerezaga nkabo isomo.

  • @Gisa wee uba hehe wokagirimana we? Ndi umunyarwanda ntiyakugezeho? Barakwirenza ndakurahiye!

  • bari baratinze gufatwa rwose bari bakabije mwarebaga akavuyo, kutagira gahunda byaberaga mu karere ka rubavu? hari nabandi bakirimo bameze nkabo bafashwe njyanama nirebe no kuzindi nzego zitarebana nisoko nki itangwa ryakazi mu karere urugero ibiheruka kuba mu itangwa ryikiraka cyubudehe.

  • nkayoberwa idindira ryibikorwa remezo ryakarere aho rituruka abagera muri rubavu maze mundebere imihanda yubatswe ark kuyirangiza byaheze mu kirere bene ngango bari kwishyirira mu gifu

  • Ikibazo abitwa abayobozi bagifite: ibihe byarahindutse, umuyobozi mu Kigo cya leta, muri admnistration ya leta, ashinzwe gukora areba inyungu z’abaturage benshi bashoboka! Inyungeze ni uko afite akazi pour le service du peuple! Igihe ibi bitarabajya mu mutwe, bazakomeza gukora amakosa, bivuga ko na conséquences bagomba kuzifata!

  • Ikindi njye mbona, niba njyanama ifashe umwanzuro nk’uyo, ndetse hakaba haboneka no kunenga imikorere y’ubuyobozi, harya kuki tureba ibibi gusa? Koko aba bayoboyozi bahagaritswe, muri district yacu nta kintu cyiza baba barakoze? Batugejeje kuki ugereranyije n’izindi district! Ibibi gusa? Cyangwa hari n’ibyiza? Ibyiza baba baragezeho(aha ndavuga yenda umwe ku giti cye), cyangwa ibitekerezo (byiza) yari agifite! Ubu bigiye gupfa ubusa, kuko nta chances abona zo gukomeza! Guhanwa kuwakoze amakosa ni byo, ariko hari amakosa yigisha, iyo hari chances zo kuyakosora!

  • Uwahawe ruswa cyangwa uyishyigikira nta Pardon ! Ariko abandi njyanama yagombye kujya ireba uko ikosa ryakozwe! Nta muntu ku isi utagira Défaillances mu kazi! Kandi hari icyo bita ” kubabarira” no gukosora ! Naho umushya, none ababanjirije aba bavanyweho byagenze bite?

  • Imana ishimwe,

    najyaga ndota umunsi umwe Imana izakiza abanyarubavu bene Mobutu na KINANI bari barabohoje akarere ka Rubavu, bakakomeka kuri ZAIRE.

    Haragahoraho Imana ikunda u Rwanda n’abanyarwanda, haragahoraho Paul Kagame, haragahoraho Imana yakijije abanyarubavu Interahamwe, aba CDR, abacengezi none ikaba ikoze imirimo ikomeye yo kubakiza BAHAME na BUNTU, bene KININA.

    Nizere ko ubutabera bugiye gukora akazi kabwo, noneho na bwa bucuruzi bw’imicanga bari barasimbuje kuyobora akarere, dore ko birirwa bakusanya amafranga yo mu micanga banacuruzanya n’uruyi KIMENYI Clement mu Cyondo (Kamuhoza), basenya andi makoperative ngo ni uko atazi gutanga Ruswa ndetse n’ibindi byaha bitandukanye birimo kwirirwa basambanya utwana tutunyeshuri ngo bazabashakira akazi n’ibindi byose muzi, Imana izabibabaza, ndetse n’ubutabera bukaba bugiye kubibabaza. Hari abavuga ngo ibi ni amagambo, ariko murebe inkuru zanditswe kuri Rubavu, mu mezi atandatu ashize, murasanga ibi bihari kdi niteguye gutanga andi makuru yose kugirango Imana ikomeze ikize abanyarubavu ingoyi baboshywe na Bene MOBUTU na HABYARIMANA. Aba bene KINANI na MOBUTU bari barakoze team ishinzwe kubashakira ruswa, gucenga no gutekinika muri byose kugirango buzuze ibida byabyo byahindutse bigari kurusha i Kivu, inzogo zishinzwe ubutabera zibakurikirane bose. Ibyiza bakoze nabo bazabigaragaze, nk’umuturage wa Rubavu, nta nakimwe nabibukiraho. Njyanama ndayishimiye ku cyemezo yafashe, ariko nayo ndayinenga ko yari isanzwe izi ko hari amanyanga menshi akorwa nya Nyobozi, kuki yategereje ko akarere gapfa kugirango kazuke? cg se ni ubushobozi idafite? cyaba ari ikiabzo aho muganga yajya itabara umurwayi ari uko ari gusamba! ubwo abo bireba nizere ko hari isomo bizabasigira kugirango u Rwanda twikomereze gutera imbere

    Nshimiye abatowe, tubafiteho icyizere cyane ko basanzwe ari inyangamugayo muri byose. Me KADUHOZE akarere azagashobora cyane ko ari inyangamugayo kandi akaba adakunda ruswa nnka bariya Bene Mobutu na KININA bari bararindagije abaturage.

    Igihe nyacyo nk’iki Imana irasubiza!
    Babazwe n’ubutaberwa kuko turabwizeye.

  • Umutoni urakoze cyane kuba uvuze aka kuri ku mutima: Ariko ndagusaba kureba imbere, ndagusaba kureba ibivugwa n’ibyavuzwe! Guhora tugira nyobozi nshya! Si wo muti, ahubwo dukeneye nyobozi ikorera, abaturage, dukeneye njyanama ikora akazi kayo, dukeneye transparence : urugero kuki njyanama ku bintu nk’ibi ” kugurisha isoko” itabigira mu ruhare runini? Kuko Gouverneur atatanga sous -couvert nyuma y’icyemezo cya njyanama na nyobozi!!! Naho ibindi aha Umutoni uvuga ntibyubaka, ntibiteza abanyarubavu imbere ! Mugusangira ibitekerezo kuri uru rubuga, Tube objectifs!

  • Ibitekerezo bya Luduing van ni ingenzi: ibi uvuga bibineka mu bayoboyozi bake!!! Buriwese yikorera agasupu ke, umwe yemera ibi kuri service y’umutage, ibyo x yemeye, y akabyanga, nta mpamvu igaragara: ingero ni nyinshi! Cyangwa x akemera ibi n’ibi, azi neza ko y agomba kubimenya no kubyemera! Ariko ntacyo amubwira!

    • Murakoze abatanze ibitekerezo, nawe Paka ndagushimiye kuko utahishe kuri subjectif , ni uburenganzira bwawe kuba ubibona utyo cyane ko na Nyobozi yari ifite itsinda bakorana kdi rishima ko Rubavu iyoborwa kimwe n’indi arrondissement iyo ariyo yose ya GOMA, aho utanga ruswa ariwe ufite ijambo, ariko ndatelereza ko article 15 ya MOBUTU atariyo dukeneye, ahubwo dukeneye abayobozi bakorera abaturage, aho gukorera inda zabo gusa bakazisanga mu gihome cg bahunga bakagenda basebya Leta nkaho ariyo yabatumye guhemukira rubanda. Ingero ni nyinshi, niba ufite amahirwe yo kubonana nabo bantu ahubwo wababwira bakisubiraho kuko amazi si yayandi, nubwo igihugu kitabibabaza, Imana izabibabaza kdi nziko n’igihugu kiyobowe n’abantu bareba kure, nubwo baceceka si ukutabibona, ahubwo ni ugutegerez ako ibimenyetso bifatika bijya ahagaragara nkabiroiya nawe uzi n’ibindi byose, just ask anyone around u.

      Murakoze

  • Ko mwese mwikomye Gisa ? Aka n’akazungu bari Gukina akayunguruzo ubundi ibihutu byegereyo twitegurire amatora no guhindura itegeko nshinga hagomba kujya ho abizewe

    • Ndumiwe pe!

  • Kwizera: aha ku munyarubavu, Ku mu nyarwanda, ntanarimwe, byazagira aho bizegeza, byaguhindura itegeko runaka, byaba guhindura umukozi runaka, kuva buriwese uwariwe wese yumva ko ari ku buyobozi runaka, agamije inyungu ze gusa! Atareba inyungu z’abanyarubavu, abanyarwanda! Ntaho bizatugeza! Ibi uvuga nabyo ntaho bizatugeza: turi Abanyarwanda, twubakire hamwe igihugu cyacu, abayobozi bakorere abaturage(abanyarwanda )! Naho ibindi byose nk’ibi uvuga bishobora kutugarura muri 94!! Hari umunyarwanda ubyifuza? Tujye tureba kure, tutubagiwe aho Tuvuye!!! Dukeneye amahoro? Niba ari yego, twayegeraho dute? Twayaguma? Dufite abayobozi batekereza neza? Twakomeza kubakuraho iterambera dute? Tubashize muri prison? Tubushe? Tutemeye

  • Urugero Umubiyozi mukuru : twamushimira cyane ibyiza byinshi yakugejejeho kuva ayobora igihugu! Ibyaza byose yakoze, twazajya tubimushyira, igihe cyose igihe cyose gidhoboka

  • Ubwenge bwe, ugutekereza kwe, abanyarwanda turabikeneye, kuburyo aho yaba ari hose Ikindi yakora cyose yaba umujyanama wo hejuru cyane nugufasha abanyarwanda kuva mu bukene!

  • Mbere yabyose ndashima Imana idukijije iyi Nyobozi, icyo nasaba Njyanama ni ukujya bakemura ibibazo amazi atararenga inkombe! Uyu muyobozi mushya rero nawe tumwifurije ikaze kandi nkuko abaturage aritwe twishyiriraho abayobozi, inzibacyuho nirangira aziyamamaze tumutore gusa jye ndahangayitse kubwirishuri yayoboraga, Masunika yari yararyangije ariko ubu ryari rimaze gusubira ibuntu! Ikindi nsaba inzego zose zifite aho zihuriye n’ishyirwaho ry’abayobozi mureke amaranga mutima mureke ibyo abaturage bashaka bibe aribyo bikurikizwa. Urugero: Ibyabaye hatorwa aba bayobozi bavuyeho ntibizasubire kuko uyu V/ Mayor ushinzwe imibereho y’abaturage bamwibiye amajwi kumugaragaro ngira ngo nawe ubwe arabizi ko atari yatowe. Harakabaho Urwanda n’Abanyarwanda harakabaho H.E Paul Kagame wazanye imiyoborere myiza, kandi turacyamukeneye!

  • Bajye no muzindi nzego no muri ba Gitifu bimirenge kuko aba bayobozi bavuyeho bari barubatse akazu bariragamo ruswa, cyane cyane barebe mubutaka naho bagire ibyo bahindura.

  • ibyavuzwe nibyinshi jye icyambabazaga nibibikorwaremezo bituzuraga bigafata mumyaka 4 yose mugihe nka musanze babikoze Mu myaka 2 gusa birababaje kabisa. ibibyo gusebanya bavuga ubwoko ntabwo aribyo byubaka

  • abahutu babagoreweho kabisa wumvishe ibyiriyanyanayimbwa gisa

    • Nawe wayumvise ?Hamwe na Kwizera bose ni bamwe ! Iyo comments ziogeze hariya ndifata ubundi nkisomera gusa kuko biba byandenze .

  • abahutu babagoreweho kabisa wumvishe ibyiriyanyanayimbwa wiyise gisa eee

  • Kahigi nyoko umva ko bavuga…, NGO UMUHUTU URENZWE ARENZA NYINA AKAGURU !!!!

    Ubuse abo nti babikweretse ntibazambije ibyaho Rubavu ???
    Aba ni biki kuburyo biyumvamo ingufu zirimangatanya ibikorwa abantu bameneye amaraso !!!
    Iminsi izajya ibagaruka.

  • Hari ikibazo mbona kidafututse.
    ISOKO ni gikorwa cyu bucyruzi urikoreye mo yishyura ikibanza ch inzu akorera mo, ni gute Rubavu yabuze cash yo ku ryuzuza ???

    Ese iba ari bugdet yabashiranye ntibari babibaze ???
    Ayo babibariye se yakoreshejwe ibiki ???
    Iyo se bayakoresheje ntibasaba ayandi ku gikorwa nkiki gihambaye ???
    Ese iba barayasabye akabura mu kigega cya leta kuki batasabye inguzanyo mu bigo byi mari, BRD, BAD, banque locale zacu,…

    Mbona kutarangiza isoko ari ubwende bwa baririye bashaka kuryamo amafaranga.

    Ubutabera nti bubafunge gusa ahubwo bufatire imitungo yabo bagaruze amafaranga yibwe nibyo bifitiye akamaro abanyarubavu nho kubafubga gusa nta nyungu irimo.

  • Nyabuneka abantu batanga ibitekerezo birimo gusebanya, amacakubiri mu bireke ntacyo byamarira abanyarwanda. niba ari ikibi cyakozwe n’umuntu runaka, ni kibe icye, gisigeho kwitirirwa itsinda runaka, kuko niba tuvuga ubuhemu bwakozwe na Nyobozi y’akarere ka Rubavu, musigeho kubyita ukundi nabo bataza kwibeshya ko hari ababashyigikiye cg ko hari ikindi baba bazize kitari amakosa yabo agaragarira buri wese.

    Murakoze

    • Yego rata .

  • Isoko ryabaturage rihabwa gute umuntu wigenga?
    Akarere ntabwo ariko nyiri isoko?
    Inteko yagombaga kubanza kurikura m’umutungo rusange?
    Mubacunge ubutaha baxsgurisha amashuri, ibitaro, imihanda basozereze ku baturage.

  • Uvuze ukuri UMUTONI

  • Kahigi, Gisa, ndetse n’ abandi batekereza nkamwe! Ibi muvuga bihita byerekana ubwenge bwawe! Kandi ukaba uri umwe mubadashaka amahoro no kuyabungabunga! Ahubwo tugaruke ku gitekerezo cya Munyarwanda : Isoko ryubatswe hari devis ! Yakozwe nande?
    Kuki budget yari yarateganyijwe itahagije? Nyuma se mbere yo kugurisha ninde wabaye informé: ninde wari uzi Ikibazo : nyobozi? Njyanama ? Gitifu! Décisions zafashwe nande? Aha umuntu abikurikiranye, wasanga harakozwe amakosa menshi, kandi akorwa na benshi, kuburyo buriwese yagombye kubazwa Ikosa rye n’uruhare yabigizemo! Ibihano bigatangwa, hakurikijwe ikosa n’uruhare!Ndizerako ubutabera buzaba objectif! Tukazamenya neza uko amakosa yakozwe n’abayakoze ndetse n’uruhare babigizemo uko rungana
    Murakoze

  • Ku bwajye amakosa bakoze arigaragaza nayu bujura…, ahubwo ikimpangayikishije umutungo wibwe hari izihe ngamba n’ikizere cyo kubigaruza kwaribyo bifitiye abanya Rubavu akamaro ???

    Naho abo bo gufungwa cg kurekurwa cg se niyo bapfa abanya Rubavu baracyakeneye isoko dore ryanafunze business z’abaturage bivuze imibereho yahungabanye kubera ibisambo bitageze no kuri 0,000001% y’abanyarubavu !!!!!

    Ubutabera bwa Rubavu bukwakwanye bwangu hagaruzwe iyi mitungo ntibirenge rwose ukwezi gutaha isoko imilimo itangire rirangizwe abaturage batabarwe maze Rubavu 2016 tumanuke yo kwamamaza HE Mze Kijana abanyarubavu buzuye inseko.
    Ataribyo sindiyo batazatubaza ibyi isoko nkarya iminywa muramenye abo bireba nti mukoze isoni Mze.

  • nuko basore nkunze umtoni na paka mukomereze aho mubagorole kuko baracyari inyuma gisa na mugenziwawe musubire ibuntu muve ikuzimu

  • Ayiiiii nyaaaaa akebo kajya iwa mugarura.

    Musigaye mutunyi sha kwitwo abo muribo ,ejobundi mu tuvudukana nti mwari fier yabyo basha ???

    Jye nziyunga nu zanzurira ababyeyi abavandimwe, naho ubundi ndabazi nubu mubonye urwuho ibyo mwankorera.
    Harakabaho inkotanyi zabankijije mwa bikoko mwe.

    • Ariko Gisa Ushobora kuba warihebye kabisa ! Imvugo zawe hamwe n’amagambo yawe uyumvise wese ahita amenya uwo uriwe n’uburyo ugaragara mu muryango nyarwanda .Gusa ibyawe birarenze kandi biteye agahinda .abandi twarabyakiriye turemera ;ubu turatuje .

      • @J.d’Amour, uzi abo bita ba KAZITEREYEMO.
        Ni nk’uyu muntu GISA, kandi urebye ibyo anavuga aranabeshya ahubwo bamucunge agombe kuba ari umu FDLR urimo kugaragaza ibitekerezo bye!!!kandi nta muntu muzima ushobora gutandukira kuriya. Mwene abo mujye mubamenya ni ba “Bahutu b’Intagondwa” kandi b’Indashima noneho buriya arashaka kuvuga ibitekerezo bye ariko kugirango tutamvumbura akabivuga mu yindi sens. Abantu nka bariya twarabamenye ntago tuzongera kubemererera ko bihisha mu bandi bantu…..Ubu se abiciwe ababyeyi n’abavandimwe turangana iki? Ubwo se uriya niwe uturushije kubababara!!! None se ko tutirirwa dutandukira ngo tuvange amasaka n’amasakaramentu!!!! yewe GISA we uzasange bene wanyu mu mashyamba ya CONGO noneho ujye ubona uko uvuga ibitekerezo byawe neza. Naho ureke kutubeshya gusa!!!!

  • Uwitwa LUSA ; ndamwemeye 100% aravuga ibintu bifite ireme byanafasha inkiko zirimo gukurikirana ibyiki cyaha.

    Isoko riri mu mutungo wa Leta, mbere yo kurigurisha icyemezo gitangwa nu ruhe rwego ???
    Nibaza yuko akarere konyine katabyemerewe !!!!

    Aribyo bazagezaubwo bagurisha STADE, HOPITAL, IMIHANDA, BUREAU Y’AKARERE, …. Kuko byose n’imitungo ya Leta.

    Shaaa harimo abazi guhekenya peee…, binyibukije uwabohozaha nka STADE AMAHORO, HOTEL DE MILLE COLLINE, MINISTÈRE,…

  • Aha rwose ndabumva neza mwembi:
    mukurisha umutungo wa Leta hari processus ikurikizwa! Yarubahirijwe?
    Ese hari Inama zabaye kuri iki kibazo: ninde wari mu nama? Imyanzuro yafashwe ite? Hari Protocol /rapports y’izo nama? Niryari abo bireba yabaye informé? Yakoze iki akimara kubona information?? Njyanama uruhare rwayo ni uruhe?

  • ABABISHITSWE MUZATUBARIZE BARATUBWIYE NGO BAZADUHA IBIBANZA NGO NIDUTANGE AMAFARANGA TURAYABAHA NONE HASHIZE UMWAKA

  • Ndashimira Minister KABONEKA kubera impinduka zirimo kuba kuri aba bayobozi batambikira inshingano zabo…ariko byaba byiza bagiye baryozwa umutungo wose banyereje naho ubundi uwajyaho wese nawe ashobora …turasaba Leta ko yajya ibishyuza nka bank iyo utayishyuye yarakugurije.

    • Hari abantu mu gvmnt bagomba kuba bafite umuntu ubakingira ikibaba.Kuki ibibazo byose bigaragara ubu Musoni amaze kugenda? Ese Musoni we ntabyo yabonaga? Mureke dutegereze ibyo bazatubwira kubyo Fazili yacunze.

  • http://www.rppa.gov.rw/uploads/media/Disposal-law.pdf

    Ingingo ya kane:

    Umutwe wa II:

    Ndizera iri tegeko rikiri valabel

  • https://www.ombudsman.gov.rw/rw/IMG/pdf/loi_portant_sur_l_organisation_et_fonctionnement_des_districts.pdf

    Banyarwanda, tujye natwe twita ku mategeko: Soma ingingo ya 20; inshingano za Njyanama

  • Transparency na police baracyafite akazi kokureba abarya ruswa Abacamanza burukiko rywa Gisenyi nabo bararye barimenge simbaburiye ohubwo ndabagiira inama bagarukize ahongaho

  • Yes Copain J D’Amour biko ayeee
    Mba mbisaza erega wanguuuu nabyo byigeze ku katumereza byarigize bya Shizzo Shata none karayenze reka jye byishyura nibya Yungwe bitazinjiza ingwe mu murwa !!!!

    Peace shumi yajye

  • nanjye ndashima ministre mushya kuko aba mayers bagomba gukurikiranirwa hafi. nibo bashobora kugekemura imikorere mibi yinzego zibanze kandi bakongera bagakurikirana imishinga minini ya leta. mubyukuri bakoze neza igihugu cyakwihuta. ariko ikibabaje abenshi bakora nabi. ikindi kujya muri iriya myanya hagombye kwirinda amanyanga. aha ndagaya abantu bazana amacakubiri. please grow up!!

  • dushaka comment zubaka

    • iyawe iri he?ibyo uvuga ni ukuri pe!

  • Ndibaza ku ntara y’uburengerazuba. kuki ariyo yakunzwe kurangwa n’ubuyobozi bubi, aho musuzumye neza ntimwasanga n’abayobozi b”intara bitwara cyimwe na jyanama ya Rubavu yibutse gukora aruko bunvise yuko Mayor yatawe muri yombi. nyamara murebe kule .

  • Mwaramutse njyanama cg minaloc ikore ivugurura mubakozi bose
    kuko harimo byinshi cyaneee byihishe mumasoko ATANGWA aho ndavuga ba GERARD bashinzwe gutanga amasoko mubikorwa remezo harimo abitwa ba DIOGENE , mumisoro harimo abitwa ba ARON numukecuru utari kuvugwaho ariko ufite ipfundo byibibi byose uwo bita MWAGANGE, AHO BIKIJIJE BAMWE MUBAKOZI BAKORANAGA MURICYAGIHE CYO KUGABANYA ABAKOZI KUKO BAGANGA KO BAKORA AMAKOSA BITYO BABIKIZA BASHYIRA MUBIKORWA BYIH– USE GUHAGARIKA ABAKOZI BA MASEZERANO NYAMARA SIMPUHWE ZO GUSHYIRA MUBIKORWA IMYANZURO YA MINALOC AHUBWO BARI BARABUZE AHO BAHERA BIKIZA ABA BAKOZI AKAKARERE GAKWIYE GUSABIRWA AMASENGESHO MENSHI CYANEE.

  • RUBYUTSA JOSON : usesenguye inyandiko yawe asanga uvuze ibyuzi kandi byafasha bwa mbere abanyarubavu no muri rusange abanyarwanda kuko ikiza kigamijwe nu kugaruza umutungo w’abanyarwanda warigishijwe nabo bantu.

    None urasa nku fite amakuru mpamo yuko chaine yabo ikora !!!!

    Jye nemera intwari ivuga bwacya ikarisubira mo…, none muvandimwe ku nyubgu za bose wasimbukiye kuri police ya Rubavu cg ku mushinjacyaha waho Rubavu ukabaha aya makuru burya ko na maneko itangira ubutasi ifite aho ihera ???
    Ko waba ukoze kigabo rwose….

    Ese iba ubitinye basi ndabyumva benshi bibaho ,nibuze hamagara kuri ya numero ya Police ubabwire uti nkeneye hutanga amakuru ku kibazo cya Rubavu ubundi ubatekerereze ibi byose uzi bityo bibafashe kugaruza uyu mutungo wa Rubavu wabona bivuye mo kw’isoko rya Rubavu ryuzuzwa !!!!

    Burya ikizana ubutunzi nti gisaba kumena urutare hoya c juste les infos.

    • kweguza abakoze amakosa ntago mbyemera icyo nemera ni ukubakurikirana bakagarura umutungo wa Leta w’abaturage wanyerejwe harimo n’isoko rya rubanda.

  • ibyo gisa avuga sinshaka kubitindaho , ariko icyo musaba ni kimwe niba ririya zina ari irye azasabe Minijust, barihindure kandi niba ari iryo yiyita ajijisha natubabarire ashake irindi kuko Gukoresha izina ry` intwari muri biriya bitekerezo si byiza nyabuneka wiyita Gisa tubabarire ukore ibyo tugusabye ,,,

  • Christopha we ndababaye, njye nakwikundiraga cyane, sinumva ukuntu waba warakoze amakosa ateye atyo. Nabonaga uri umugabo washyira mukuri ntiyice amategeko nkana. Mme KADUHOZE courrageeeeee. Nawe nibaguhe amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bw’abagore, Kdi ndakwizeye, Imana izagufasha, nziko ufata ibyemezo kuburyo izi ntagondwa za Rubavu zitazagukanga ngo uyoborere muri ruswa. Kdi nziko wowe nt’akayara k’amafaranga ufite kuko ufite kunyurwa muri wowe. Baguhe na equipe nshya ni byiza cyane. Uzarenganura abarengana.

  • UKURI wo kavunu muheto we…, ngaho mbwira chef nitwe ngwiki ???

    Thank you

  • Ese kuki bemerera ibitekerezo nkibi bya Gisa gutambuka ? ubuse bariya bayobozi ubwoko bwabo yabubwiwe niki ? ese abandi bo atangira avuga bo nibwoko ki ? ko ntaninyungu bigifite murwanda . ahubwo atubabarire ahinduke kuko ntabwo ateze kuzajya gusaba credit muri BK ngo yerekane icyo aricyo adafite ingwate. Naho ubundi N amafi manini arebereho kuko umurobyi ashobora kuzayasorezaho.

Comments are closed.

en_USEnglish