Digiqole ad

Umwuka mubi hagati ya Kidum na Frankie Joe bapfa amadorali 2000

 Umwuka mubi hagati ya Kidum na Frankie Joe bapfa amadorali 2000

29 Werurwe 2015 nibwo umwiryane watangiye hagati ya Rukundo Frank uzwi muri muzika nyarwanda nka Frankie Joe na Nimbona Jean Pierre umaze kugira izina rikomeye cyane muri muzika mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba uzwi nka Kidum bapfa amadorali 2000.

Frankie Joe na Kidum bahuye muri 2004 ndetse bakorana indirimbo bise 'Kipenda roho'
Frankie Joe na Kidum bahuye muri 2004 ndetse bakorana indirimbo bise ‘Kipenda roho’

Nyuma yo kugerageza kwishyuza amafaranga ye ntibayamuhe, Kidum yahisemo kugeza ikibazo cye kuri Station ya Polisi ikorera ku Muhima mu Mujyi wa Kigali kugirango arebe ko yarenganurwa.

Imvo n’imvano y’iki kibazo, Frankie Joe yahamagaye Kidum ari mu gihugu cya Kenya ari naho asigaye atuye ndetse anakorera akazi ke kajyanye n’ibya muzika ngo aze amufashe gususurutsa abantu mu gitaramo cyo kumurika album ye.

Bagirana amasezerano yuko agomba guhabwa amadorali ibihumbi bine (4000 USD). Muri ayo madorali bahise bamuha 2000 USD yo guhamya ko azahabwa n’andi igitaramo kirangiye (Advance).

Icyo gihe byavugaga ko nta handi na hamwe Kidum yemerewe gucuranga kuri iyo tariki ya 28 Werurwe 2015 ndetse byari no muri ayo masezerano bagiranye hagati yabo bombi.

Uwo munsi warageze igitaramo kiraba Kidum ataramira abari baje kukitabira dore ko hari na bamwe mu bashyitsi Frankie Joe yari yatumiye bari bari kumwe mu irushanwa rya Bigbrother Africa (BBA).

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko imwe mu mpamvu ituma Kidum atishyurwa ayo mafaranga ye ari uko yaririmbye muri Kaizen kandi yari yabujijwe kugira ahandi aririmba.

Mu kiganiro Kidum yagiranye na Umuseke, yasobanuye neza ko atigeze aririmba ku itariki ya 28 Werurwe 2015 kuko ariyo amasezerano yari afitanye na Frankie Joe yamubuzaga.

Yagize ati “ Ni ubwa mbere nasuzugurwa bigeze ha kuva natangira umwuga wo kuririmba. Frankie Joe namufataga nk’inshuti ndetse nk’umuvandimwe kuko hari ibihe byinshi twagiye tubanamo.

Ariko burya koko inshuti yawe niyo ishobora kukugirira nabi. Ntabwo nigeze nica amasezerano ye nkuko abivuga oyaaaa!!!

Icyo gitaramo avuga ko naririmbyemo, nakigiyemo saa cyanda z’ijoro mucya kuko nari maze kuririmba mu gitaramo cye. Nibaza ko bitari bikiri tariki 28 Werurwe 2015 ahubwo byari 29 Werurwe 2015.

Frankie Joe n’itsinda rye (Team) rya mufashije gutegura iki gitaramo, nibo ntegerejeho ayo mafaranga yanjye. Kuba naragejeje ikibazo cyanjye muri CID nibaza ko bamfasha kurenganurwa nta yandi mananiza kuko hari byinshi ndimo kwica nakabaye nkora birimo ibitaramo ngomba kugirira muri Kenya”.

Ku ruhande rwa Frankie Joe atsimbarara ku kwica amasezerano kwa Kidum ko aribyo byatumye atabonera amafaranga ye igihe bari bamusigayemo. Ese Frankie Joe na Kidum ninde uri mukuri?

Kidum kugeza ubu arabarizwa ku Kimihurura mu nzu avuga ko atanabayeho neza nkuko yari yabisezeranyijwe na bamwe mu bateguye igitaramo cya Frankie Joe.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Abantu b’abagabo ntibakwiriye gupfa 2000$. Regardless of who is right or wrong, it’s such a shame kumva abantu bafite icyubahiro nk’icyo Kidumu na Frank bafite bemera gushwana no gutukana kubera amafaranga.

    • Ubwo se urashaka kuvuga ko 2000$ ari make ?

      • 2000dollars n’amafaranga make ku bantu baba bakoreye ibitaramo muri serena hoteli rwose.ariko abantu ubu bashobora kuba bakennye ntawabimenya.

  • Police yaregewe kino kibazo yagize uburangare…, kuki itabanze kugenzura ko banishyuye imisoro yicyo gitaramo.

    Please umusoro kwiyo 4.000$ ukwiye gukurikiranywa ukajya mwi sanduku ya RRA.

    RRA bite kwisoresha bamwe abandi igahumiriza ???

    Ubu wasanga harufatiwe agataro, imyenda,… Kandi bano bahoze kuri police batafashwe ngo bishyure imisoro bakajya gutesha igihe police mu busuma bwabo.
    Bombi ni ba bihemu umwe yahemukiye ubdi nundi nawe aramuhemukira…, ngo ni ba BINGWA raaaa

    Muresurana tubaseke.

  • Njye numva ubwo Kidumu yakoze akazi bamuhamagariye akwiye kwishyurwa kuko yishyuriza ibyo yakoze. Kuba atarubahirije amasezerano ntiyaba impamvu yo gufatira cash ze, hanyuma ahubwo Joe akaba yageza Kidumu mu nkiko koko niba afite ibimenyetso byerekana ko atubahirije amasezerano.

  • Yewe amahera ni amazirantoki ya shayitwani koko!aba bagabo ra nukuntu bazwi nkinshuti za danger none ndebera!haha the devil is a lie bagenzi. anyways ndumva rwose Frankie afite raison kuko birumvikana ko bamwiciye promotion. kidum ati nagiye mukindi gitaramo narangije akazi kawe ariko non, ibyo ntibihagije.nonese nge nari kujya serena kwishyura dix milles kandi ziko hari ahandi uri bujye naskwishyura cinq milles? Mwishe igitaramo cya Frankie kuko mwari mwanamanitse posters nizindi publicitE. rwose manager wa Kibido afite amakosa. ntanubwo ndi umufan wa Frankie ahubwo nduwa kidum cyane ariko rwose nkumuntu ukunda ukuri hano Team ya Kibuganizo ifite amakosa

  • Ariko rero ndabona abahanzi bacu muri Africa tuzagira professionnalisme bitugoye, umuntu ugeze kuri niveau nk’iya kidum ntiyagakwiye kwisanga mu makosa nk’ayo nubwo mbona bashaka kutwereka ko ari manager we i kigali wabikoze.
    Nkuko bivuzwe hejuru (Ndlr: Summer Breeze) niba team ya kidum yagiye gutangaza ikindi gitaramo n’icyo barimo kitaraba murumva ko ari ukubangamira igikorwa cya Frankie kandi rowse ndibaza ko byumvikana. Byaba saa cyenda z’ijoro le 29 cg ibindi ntanubwo kidumu yagakwiye kugararagara mu bindi birori i Rwanda. Baguhaye ticket yabo, logement-restauration kuki wabakora ibintu nk’ibyo? Turagukunda cyane i Rwanda turanagushyigikira ariko ushyize mu gaciro rwose wabangamiye ibikorwa by’abandi.

    • thx for understanding

  • Uzabatake cyangwa se ubasingize nk’ibyamamare,ariko uzamenye ko Imana idatanga byose.
    Burya koko UBUPFURA burahenda cyane.Si buri wese upfa kubugira.Kuko butagurwa amafaranga.Waburuhe se!

  • Mu byavuzwe byose igifite ireme cyatugirira akamara nk’abanyarwanda nkuye mu byavuzwe byose ni jambo uyu wiyise MUNYARWANDA avuze ,aba bantu ubundi bigeze batanga imisoro ko bari mu bucuruzi ???
    Iba ntayo batanze bahere kwayo yasigaye i Rwanda bishyure imisoro.

    Nta butoni mwi tangwa ry’imisoro buri bucuruzi bwose bugomba gusora.

    RRA usabwe kubahiriza inshingano zawe.
    Murakoze

  • Kidumu wahemutse cyane pe! ubikoze ahandi bagukubita pe! kwamamaza Igitaramo mukindi nubuhemu.

Comments are closed.

en_USEnglish