Digiqole ad

Knowless ashobora kuva muri PGGSS 5

 Knowless ashobora kuva muri PGGSS 5

Kubera kutishimira ibyatangajwe na Aimable Twahirwa umwe mu bakemurampaka batatu b’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu ikiciro cyabereye i Nyamagabe kuri uyu wa gatandatu, Knowless Butera ndetse na Kina Music imukorera ‘management’ bemeza ko ashobora kuva muri iri rushanwa niba abategura iri rushanwa batavuguruje ibyo batangaje ko yaririmbye ‘Playback’.

Knowless mu gitaramo cya Dream Boys yabayeho MCq
Knowless mu gitaramo cya Dream Boys yabayeho MC

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Butera Knowless yabwiye Umuseke ko yababajwe cyane no kumva Aimable Twahirwa umukemurampaka yaravuze ko nta manota yahawe ku kiciro (road show) cya Nyamagabe kuko ngo yaririmbye Playback (uburyo butari umwimerere).

Uyu mukemurampaka akaba nyuma y’iri rushanwa ikiciro cya Nyamagabe yaratangaje ko Knowless yaririmbye mu buryo bwa Playback mugihe mu irushanwa bagomba kuririmba nibura semi-live. Bityo uyu muhanzi amanota y’iki kiciro atayahabwa.

Knowless yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa gatandatu yagiye kuri ‘scene’ yabanje kumenyesha ko arwaye mu muhogo kuko ngo yari yasaraye bityo ashobora kugira akabazo, gusa avuga ko ageze kuri ‘scene’ yaririmbye bisanzwe semi-live kimwe n’abandi mu irushanwa.

Knowles sati “Ntabwo nakoze playback iyo abaza n’abaDJ ba Bisoso barabizi ntabwo naririmbye kuri CD. Byarambabaje kumva umu ‘judge’ avuga kuriya.”

Knowless yavuze ko abona atakomeza mu irushanwa mu gihe atizeye ibyo abakemurampaka bamuvugaho we yita kumurenganya.

Muri Kina Music inzu itunganya muzika ihagarariye uyu muhanzikazi bavuga ko kuri iki cyumweru bahawe gahunda ishuro eshatu n’abashinzwe gutegura iri rushanwa hamwe n’abakemurampaka ngo babone baganire kuri iki kibazo ariko ntibaboneke.

Clement Ishimwe umuyobozi wa Kina Music yabwiye Umuseke ko icyo bo bifuza ari uko abategura iri rushanwa bakwandika basaba imbabazi uyu muhanzi ko bamusebeje kandi bakavuguruza ibyamutangajweho, bakizezwa ko uyu mukemurampaka(Aimable Twahirwa) atazongera gukora ibyo kuri Knowless.

Ibi ngo bitabaye Knowless ashobora kudasubira muri iri rushanwa.

Joel Rutaganda & Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Knowless ni byiza ko nkuyu mwaka ahita mo undi mwuga.
    Akisumbura hejuru kuko iyi music yino iramudindiza imutesha igihe nta cash irimo.

  • I’m sick and tired of her bullshit. Gukangisha kuva mu irushanwa ukagira ngo hari uwo yaba ahimye uretse we ubwe.

    • Uribeshya, kuko abamukunda turi benshi. Ikindi, yaratumiwe, avuye mo bizagaragaza isura mbi yigikorwa nyirizina. Ubundi, ikosa nkirya AIMABLE ryakagombye kumuviramo kwegira, niba ajya atangaza amanota igihe kitageze…. Nasezere, cyangwa agawe kumugaragaro.

  • Ha ha ha umukabwe RWANYABUGIGIRA bite ko wabishye ???
    Ngwarava mo ni mutamwibgibga najye ndore !!!!

  • Mu by’ukuri nta mpano yo kuririmba afite.
    Yi kwiyenza.
    Nahite mo undi mwufa irahari abashije peee

    • Muri bariya bandi ninde wumva afite impano kumurusha. Wowe se ufite iyihe mpano. Gucha imanza tu. Aimable niyegure, kuko ntabutore bumurimo

  • @Munyarwanda. Sinkunda abakobwa biyemera mugenzi. Maze iminsi ndeba ibyo aba yigize, ngaho ngo ntiyajyanye n’abandi, ubundi ngo ntiyatahanye n’abandi, ubundi ngo yageze i Rusizi anyweye amazi gusa; none ngo bamuvuze arashaka kuvamo! Izo ni degats nyinshi ku munsi wa gatatu w’irushanwa!

    • Très capricieuse pr quelqu’un de très normale…

  • @rwanyabugigira sinkuzi ariko ushobora kuba Ufite umutima mubi ngo yageze Rusizi anyweye amazi gusa? Ikibazo kiri hehe? Ngo ntiyajyanye n’abandi? Impamvu afite ibiraka yararimo bya RDB,ngo ntiyagarukanye n,abandi? None ko yatwaye imodoka ye yari kuyisiga? Reka turebe uko bigenda ariko murakorwa n,isoni

  • Sha intwarane mwese mbifurije kwihangana no kudacika intege.ahubwo amagambo mabi numvise abatere imbaraga nukuli.gusa birababaje umuntu wababaje butera kuriya nukumusabira kubabarirwa

  • yoo narinzi disi ko knowless, ataterubwoba abakemurampaka, nibakureke shenge wigumiremo uzanagitware utazabarega

  • Ariko ye,navemo uduhime maze!Urumva iterabwoba ra?Gira uti amaze kubonako irushanwa rivunanye kurenza uko yabitekerezaga,niba atangiye gisarara ku gitaramo cya 2 hasigaye ibindi nki icumi cg birenga azahera kuri round ya 8 akivuga ahubwo?areke kwitwaza impamvu zidafatika!Nasezere niba bimunaniye avane kwirya aho ngaho!

  • Ubwo ni bwa Bwenge n’uburyarya ;ubwiyemezi ;kwisongora ;ubwenge burenze ;ubugome jya mvuga biranga abagore .mwumvise ko we na Pacy banze gutahana na basaza babo.NMone atangiye no kwiyenza kubakemurampaka kandi barakoze akazi kabo uko bikwiye .

  • @Kalisa rwose winkekera umutima mubi ntawo ngira, gusa icyakora sinkunda abatesi n’abiyemezi. Nkunda umugabo ntacyo ampaye, nkanga imbwa ntacyo intwaye! Ikindi nziko ibitekerezo byanjye byose atari byiza, niyo mpamvu abantu bajya impaka, ugoramye bakamukosora.Gusa Knowless we mufata nk’umwiyemezi jusqu’a preuve du contraire. I rest my case.

  • Akakagabo nakiyemezi cyane karanahubuka naho wowe rwanyabugigira uteye niseseme. Iyuvuzeko umuntu yiyemeye mutarahura se ubawumva ntabisebe usigaranye kumunwa? Amashari gusa. Imitima mibi uzabahitana kandi ntaho azajya ndetse nibiba ngombwa yitabaze ubuyobozi bumurenganure kuko twe tumurinyuma. Eap murakabije nMwe nigutubundi aba judge bahora ari bamwe??? Nibo batsindiyisoko????

  • @Jd’Amour, ubwo wowe nta trauma urwaye? Abagore bagutwaye iki gituma ubatwerera iyo mico yose wagira ngo n’iyibyomanzi? Niba ugira umugore simbizi, ariko n’iyo yakunanira wabona ko nibura abagore bose atari kimwe nkuko abagabo bose atari kimwe. Ibitekerezo nk’ibyo biryana aho umuntu adashobora kwishima.Jya ugira ubupfura mu byo uvuga. Thx

  • Nukuri bibaye byiza kuko bigaragaye Gumaguma ikiri muntangiriro niharebwe impamvu kandi hanashishozwe kuburyo bugaragara hirindwe kubera cyangwa kugenda kumuntu runaka hitwaje icyo uricyo n’umwanya ufite kuba uri Judge nibyiza ariko bikorane ubushishozi

  • @Baravuga. Niba nteye isesemi genda ujye muri jyarara aho wakuriye maze uruke uwo mwanda wose ukuzuyemo. Nta soni uyu mwanya uvuye muri gereza bakwigishije gusoma none nawe utangiye kwiha ijambo mu bantu! Kumenya ko umuntu yiyemera ntibisaba kuba umuzi (uretse ko ntanazi aho ukura ko ntamuzi) kimwe n’uko kumenya ko uri injiji bitagoye kuko uko wandika Ikinyarwanda byonyine birabigaragaza.

  • Ubwo murapfa iki koko ?mutange ibitekerezo bizima: pour moi sinzi hagati ya butera n’abakemurampaka uwigiza nkana; sinzi ibyi miziki cyane kuko semi live na play back…., byose ça sonne mal mu matwi. Icyo Mbona cyo nuko butera rwose aracyari mu rwego rwo hasi , ariko afite ubushake , ubwo ubushobozi wenda buzaza namenya n’akenge akanyarukira mu ishuli ry’umuziki

  • Umuziki live mperuka ni 1996 ku mahoro wa Lucky DUBE ,(roho ye ikomeze iruhukire mu mahoro)abandi murapfundikanya nta talent ahubwo ni ukwihangira imirimo

  • Ange urasobanutse…..

    Nywa akantu muntu w’inyangamugayo.

  • Knowless mu buzima busanzwe ndamwemera afite courage na physiquenka bimukundira, kuba acuranga nku mwiga si mboshyigikiye kuko nta bibashije nta ni kigaragara bizamugeza ho, ahubwo mwifurije guhindura umwuga,amaze ku menyekana ni kibtu kiza agezeho cyamufasha mu buzima, nkubu yibereye umucuruzikazi rwose mu guhe gitoya yaba ageze kure akareka gushwana nabo bantu batangiye ku mu menyera !!!!

  • Njye ndifuza ko umuseke wazashyiraho option ya like na dislike kuri comments z’ abantu.Byajya bidufasha kugira uwo dushyigikira utarinze wandika ibintu byinshi…@Rwanyabugigira rwose nkubu hari ahantu amvugiye ibintu…

  • Sinzi ukwaha umuseke usigaye ukoreramo!! Uziko basigaye baniga comments
    kandi ntawe zigeze zisebya ahubwo ari uko zitanga ibitekerezo byubaka ariko binyuranyije n’uko bo babyumva(Umuseke). You guys, some of us will no longer trust you!! very sorry!

  • Niba aimable yarahawe ka Giti,abure kugakorera.
    Knowless yari favorie,urumva atamubujije amanota,yahomba ka giti kiwe.
    Niba uyu mukobwa ataramenya amakata akoreshwa muri PGGSS arayibura da!
    Nawe hari amanote,utayafite ar’umukobwa,nawe nta kibazo,atanga ibyo Imana yamwihereye(?),amanota bakayamurundaho.

Comments are closed.

en_USEnglish