UNICEF, MINALOC na NCPD basinyiye guteza imbere abana bafite ubumuga
Muri Serena Hotel uyu munsi hasinyiwe aamasezerano ahuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga(NCPD) agamije guhuza ingufu kugira ngo bateze imbere imyigire, ubuzima n’imibereho myiza y’abafite ubumuga muri rusange.
Mu ijambo ryavuzwe n’Umumnyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko Leta y’u Rwanda isinye ariya masezerano mu rwego rwo gukomereza ku byo yari isanzwe ikora bigamije guteza imbere abafite ubumuga.
Yasabye ababyeyi b’abana bafite ubumuga kutabaheza mu ngo zabo ngo hatagira ubabona, ahubwo abashishikariza kubereka urukundo no kubafasha kumva ko nabo bashoboye.
Dr Mukabaramba yasabye inzego zose zirebwa n’imibereho y’abafite ubumuga by’umwihariko, ko zakomeza gusenyera umugozi umwe zikubaka imibereho y’abafite ubumuga.
Uwari uhagarariye UNICEF, Noira Skiner yibukije abari bateraniye muri Serena ko kugira ubumuga bitavuze kutagira icyo umuntu ashobora, yatanzwe ingero z’abantu babayeho mu mateka bakagira umurage basigira Isi harimo Elianor Roosevelt( wahoze ari umufasha wa Theodor Roosevelt wategetse USA),Intiti Albert Einstein, Winston Chirchill n’abandi kandi bose bari bafite ubumuga.
Yibukije abari aho ko iyo bariya bantu baza kwimwa amahirwe yo kwiga, Isi ubu iba hari ikintu yabuze kigaragara.
Yabwiye abanyamakuru ko UNICEF yateganyije imikoranire ifatika na Leta y’u Rwanda mu gufasha abafite ubumuga kwiga, cyane cyane binyuze mu kubafasha kubona abarimu bashoboye ndetse n’ibikoresho bijyanye n’ubumuga bafite.
Niyomugabo Romulis ukuriye NCPD, yashimye ko habonetse abandi bafatanya bikorwa muri gahunda zabo zo gufasha abafite ubumuga.
Kuri we ngo aya masezerano aziye igihe kuko ubu bari hafi kurangiza gushyira abafite ubumuga mu byiciro bityo ngo ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano rizagirira abafite ubumuga akamaro karambye hashingiwe ku bumuga n’ikiciro buri wese yashyizwemo.
Ibi birori byaranzwe no gusabana, abana bafite ubumuga bwo kutabona bo mu Ntara y’Amajyepfo babyina indirimbo za kinyarwanda bakina n’agakinamico gato kerekana ko urukundo uwo rushatse rumusanga kandi kashimishije benshi.
Abana bafite ubumuga bahura n’ibibazo birimo kutashyirwa mu mashuri, kubura ubuvuzi ku bibazo byatewe n’ubumuga butandukanye bafite, gufashwa kubona insimburangingo cyangwa inyunganirangingo n’ibindi.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
1 Comment
aya masezerano aziye igihe kuko abafite ubumuga hari aho bari bageze ariko ubu babonye ubundi bufasha kandi bwiza
Comments are closed.