Digiqole ad

Kayiranga Baptiste agizwe umutoza mushya wa Rayon Sports

 Kayiranga Baptiste agizwe umutoza mushya wa Rayon Sports

Baptiste Kayiranga yabaye umutoza wungirije w’Amavubi

27 Werurwe 2015 – Mu nama iri guhuza abagize umuryango wa Rayon Sports, Charles Ngarambe umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports amaze gutangaza ko Kayiranga Baptiste ari we wagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Baptiste Kayiranga yabaye umutoza wungirije w'Amavubi
Baptiste Kayiranga yabaye umutoza wungirije w’Amavubi. Photo JD Nsengiyumva Inzaghi/UM– USEKE

Kayiranga Baptiste wahoze muri Rayon Sports mu 2010 azafatanya na Sosthene Habimana nk’umutoza wungirije, uyu yari amaze iminsi atoza iyi kipe mu nzibacyuho nyuma yo kugenda kwa Andia Mfutila wamaze imikino 10 ya shampionat adatsinda.

Kuva yava mu ikipe ya Mukura VS mu mpera z’umwaka ushize uyu mutoza nta kipe yari afite yatozaga.

Baptista ni umwe mu batoza bakomeye u Rwanda rwagize, yatoje amakipe ya Rayon Sports ikipe yakinnyemo, anayihesha igikombe mu 2004, yatoje kandi amakipe ya Kiyovu,  Mukura na Gicumbi.

Inshuro zitandukanye yatoje ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza wungirije. Ni umugabo utuje uvuga macye yiganjemo Imana. Azwiho kuba azi kuzamura abakinnyi bakiri bato.

Kayiranga Baptiste asanze Rayon Sports ku mwanya wa munani wa shampionat.

Rayon Sports na Nyanza bavuguruye amasezerano

Iyi nama y’Umuryango wa Rayon Sports yanzuye ko yavuguruye amasezerano yari ifitanye n’Akarere ka Nyanza ko akarere kazakomeza gutanga ibitekerezo n’amafaranga ariko ikipe igacungwa n’umuryango wa Rayon Sports.

Nyuma yo kwemezwa nk'umutoza mushya, Kayiranga Baptiste (iburyo) yabonanye n'abayobozi ba Rayon Sports
Nyuma yo kwemezwa nk’umutoza mushya, Kayiranga Baptiste (iburyo) yabonanye n’abayobozi ba Rayon Sports. Photo JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Inzira ntibwira umugenzi.kayiranga we usubiye muri rayon kweli nibyo bagikoreye.

  • Nizeyimana ufite amatiku atajyanye nizina ryawe
    kalibu brother Kayiranga.

  • Komera ycaye Baptiste turagushyigikiye.

  • Ni karibu iwacu kuko nubundi twe turashaka uwmana wa equipe.

  • your are welcome ,and try to make happy for us

  • uzacecekeshe abakeba.amazimwe ashire maze!

  • BAPTI USA NASO WAKUBYAYE KARIBU UGARUTSE IWANYU MPERUKA KURI STADE UMUNSI BAGUHEMUKIRA NARI NARABABAYE CYANE NONE MFASHE ICYEMEZO NGARUTSE KU KIBUGA NDISHIMYE CYANEEE UWITEKA AZI ABE KANDI UGENDA MU GICUCU CY’UWITEKA AZAHISHWA MU MABABA YI ISHOBORA BYOSE NTA WAYIZEYE UJYA AKORWA NI ISONI KWELI.

  • GARUKA IKIPE IKURIMO, TUZAGUSHYIGIKIRA, KANDI UJYE WIHANGANA NKUKO WABIKOZE IGIHE UHEMUKIRWA N’ABATAZI RUHAGO NEZA.

  • kuva na cyera baptiste yahesheje icyubahiro rayon kandi nubu azabikora gusa bamuhe ubushobozi bushoboka bwose,kandi habeho kwitabwaho kw,abakinnyi.

Comments are closed.

en_USEnglish