Digiqole ad

Chipolopolo yatsinze Amavubi 2 -0

 Chipolopolo yatsinze Amavubi 2 -0

Amavubi mu myitozo ya nyuma mbere yo kujya i Lusaka

29 Werurwe 2015 – Ikipe y’igihugu Amavubi kuri iki cyumweru yatsinzwe umukino mpuzamahanga wa gicuti wayihuje n’ikipe y’igihugu ya Zambia, Chipolopolo ibitego 2-0 mu mukino wabaye kuri iki cyumweru kuri Heroes National Stadium i Lusaka.

Amavubi mu myitozo ya nyuma mbere yo kujya i Lusaka
Amavubi mu myitozo ya nyuma mbere yo kujya i Lusaka. Photo Samuel Ngendahimana

Umutoza Jonathan McKinstry ntiyashoboye kwitwara neza mu mukino wa mbere, ibitego bibiri bya Zambia byatsinzwe mu gice cya kabiri na Rainford Kalaba na Allan Mukuka.

Kalaba yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 60 nyuma kunyura kuri ba myugariro b’ikipe y’Amavubi.

Allan Mukuka wagize uruhare mu gitego cya mbere yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 80 ku makosa y’abinyuma b’ikipe y’Amavubi.

Amavubi yashoboraga kuba yatsinze ibitego ariko Mico Justin, Betrand Iradukunda, Haruna Niyonzima na Iranzi Jean Claude bahushije amahirwe babonye imbere y’izamu rya Chipolopolo.

Ni umukino wa munani u Rwanda rwakinaga na Zambia, rwatsinzemo rimwe muri Nzeli 2000 ibitego 2-0 banganya kabiri.

Uyu mukino warugamije gufasha umutoza McKinstry kurushaho kumenya abakinyi b’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yaho abatoreshe iminsi igera kuri ine mbere y’uko berekeza muri Zambia.

FERWAFA ivuga ko iri gushakira imikino ya gicuti ikipe y’igihugu ngo ishobore kwitegura neza irushanwa rya CHAN 2016 rizabera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Abakinyi b’abanjemo :

Zambia : Danny Munyao, Kabaso Chongo, Donashano Malama,Bronson Chama, Christopher Munthali, Kondwani Mtonga, Justin Zulu, Rainford Kalaba (C), Jackson Mwanza, Given Singuluma na Bonwell Mwape.

Rwanda : Kwizera Olivier, Rusheshangonga Michel, Ismail Nshutiyamagara, Emery Bayisenge, Mutijima Janvier, Djihad Bizimana, Rachid Kalisa, Mico Justin, Haruna Niyonzima (C), Sibomana Patrick and Iradukunda Bertrand.

2 Comments

  • Taille z’abakinnyi zikosorwe barye bakore imyitozo babe intarumikwa.
    Football yubu igizwe n’ingufu na technique sasa abacu begera aba West cg nabahandi ukagirango twohereje impinja.
    Coach bamureke agaburire abo bahungu anabamenye.

    Ikibazo ni kimwe hakenewe ko abakinnyi bose batura hamwe bakitabwaho, kandi sibzi bizakunda !!!!
    Nawe se umwe araburara undi ararire capati undi yirirwe yogosa ibintu nkibyo bitajyanye nu mukinnyi

    Ubwose tuzatsinda ryari ???

  • bishobotse bagombye gushakira buri mukinnyi akazi kuko akenshi ntaho bagira bakura cash,kandi bakitabwaho cyane;ikindi hakabaho pipiniere ntitugategereze ko umukinnyi yevolua kugirango bamwiteho.

Comments are closed.

en_USEnglish