Digiqole ad

Ku nshuro ya mbere se wa Platini yaje mu gitaramo cya Dream Boys

 Ku nshuro ya mbere se wa Platini yaje mu gitaramo cya Dream Boys

Platini aririmbira se

29 Werurwe 2015 – Platini, umusore umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys, yasubiriyemo se umubyara indirimbo yo hambere ishimira umubyeyi w’umugabo wareze umwana watawe na nyina akivuka, ndetse uyu musore yarize cyane ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo imbere ya se na murumuna we. Se nibwo bwa mbere yari yitabiriye igitaramo cya muzika y’umuhungu we.

Platini aririmbira se
Platini aririmbira se

Iri tsinda rya TMC na Platini ryamurikaga Album yabo ya gatanu bise “Nzibuka n’abandi” igitaramo kitabiriwe n’abatari bacye batashye bavuga ko banyuzwe na muzika y’aba basore babifashijwemo n’abahanzi Hope, Jay Polly, Tom Close ndetse n’abahanzi nka Knowless na Christopher bahaye ikaze Dream boys.

Aba basore baririmbye indirimbo zabo bahereye kuza cyera, bakomereza ku z’iki gihe ndetse n’izigize Album yabo nshya bamurkaga none.

Platini yaje gufata umwanya ashimira cyane se umubyara wamureze wenyine kuko uyu musore atigeze agira amahirwe yo kubona nyina.

Yavuze ko se ari ubwa mbere yitabiriye igitaramo cye. Uyu mubyeyi we yari kumwe n’umwe mu bahungu be akaba na murumuna wa Platini.

Mu ndirimbo yasubiyemo ishimira se uyu musore yarize bigaragara, ndetse bamwe bakurizaho kuvuga ko aba basore akenshi baririmba indirimbo zikora ku buzima rimwe na rimwe nabo baciyemo.

Igitaramo cya Dream Boys ni kimwe mu bitaramo byabaye byiza kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015.

Se wa Platini na murumana we bumva mu ndirimbo imvamutima z'uyu musore
Se wa Platini na murumana we bumva mu ndirimbo imvamutima z’uyu musore
Hope, umuhanzi uri mu bafite ijwi ryiza muri aka karere
Hope, umuhanzi uri mu bafite ijwi ryiza muri aka karere
Hope, Peace Jolis n'uyu mushiki wabo uruhurirane rw'amajwi yabo rwari rwiza cyane
Hope, Peace Jolis n’uyu mushiki wabo uruhurirane rw’amajwi yabo rwari rwiza cyane
Tom Close yaje gufatanya n'aba basore babana muri Kina Music
Tom Close yaje gufatanya n’aba basore babana muri Kina Music
Tom Close bamwe bavuze ko babona urugo rwamuguye neza ku mubiri
Tom Close bamwe bavuze ko babona urugo rwamuguye neza ku mubiri
Abantu bahagarutse bifatanya nawe
Abantu bahagarutse bifatanya nawe
Abafana ntabwo bari bacye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru
Abafana ntabwo bari bacye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru
Jay Polly akubita Rap hasi ngo anezeze abafana be
Jay Polly akubita Rap hasi ngo anezeze abafana be
Christopher na Knowless baha ikaze Dream Boys
Christopher na Knowless baha ikaze Dream Boys
Dream Boys n'ababyinnyi kuri stage
Dream Boys n’ababyinnyi kuri stage
Dream Boys, ababyinnyi n'ababafashaga kuririmba ku ruhande
Dream Boys, ababyinnyi n’ababafashaga kuririmba ku ruhande
Abasore bamaranye imyaka irenga 8 bari kumwe bamuritse Album yabo ya gatanu. Uyu munsi bongeye kwerekana impamvu indirimbo zabo zigaruka cyane ku buzima bwo hanze aha
Abasore bamaranye imyaka irenga 8 bari kumwe bamuritse Album yabo ya gatanu. Uyu munsi bongeye kwerekana impamvu indirimbo zabo zigaruka cyane ku buzima bwo hanze aha ubwo umwe muri bo yaririmbiraga se amushimira

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Wakoze ikintu kiza cya kigabo gushimira umubyeyi akiriho.
    Apana bamwe babyibuka nyuma mu muhango wo ku mushyingura ukibaza icyo bari barindiriye….

  • Mukomerezaho muzabibyaze umusaruri ugaragara

  • nishimye cyane igitaramo cyari kiza barabizi cyane mbese nemeye gusa msg zabo ntawutazikunda indatwa abahanga bikiza abaswa bikibi

  • barabizi indatwa abahanga bikiza abaswa bikibi

  • coup de chapeau,vreaiment muri Indatwaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!

  • Nuko basaza nimukomerezaho tubari inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish