Month: <span>July 2014</span>

Menya Ubwami bwa Karagwe

Intara ya Karagwe y’ubu muri Tanzaniya yahoze igize ubwami bwa Karagwe bwa kera. Iherereye mu gace gaturanye n’Amajyaruguru ya Uganda. Aka gace kandi gaturanye n’ahitwa Bukoba muri Tanzaniya. Mu Majyepfo hari agace kitwa Ngara naho mu Burengarazuba, gaturanye n’Intara y’Uburasirazuba y’U Rwanda mu Turere twa Ngoma na Kirehe, ahari urugabano rw’Uruzi rw’Akagera Ibarura rusange ryakozwe ba […]Irambuye

APR na Police FC kuri 'Final' barakinira ishema nta faranga

Umuvugizi akaba na Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangarije Umuseke kuri uyu wa kane tariki ya 3 Nyakanga ko ntamafaranga azahabwa amakipe azakina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku munsi w’ejo. Kubera ikibazo cyo kubura abaterankunga mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro uyu mwaka hahindutse byinshi harimo no kuba amakipe azakina ariko ntahabwe […]Irambuye

Nyuma ya The Ben, undi muhanzi nyarwanda yasubiyemo indirimbo ‘All

Rwirangira Robert Christian umuhanzi witabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ubwo ryabaga ku nshuro ya gatatu, nyuma y’aho yerekereje i Dubai aho akurikirana ibijyanye na muzika, yashyize hanze indirimbo yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyamerika witwa John Legend yise “All of me”. Abaye undi muhanzi w’umunyarwanda ubikoze ntuma ya The Ben. Mu minsi ishize The Ben ubarizwa muri […]Irambuye

MONUSCO yemeye ko yajyanye abayobora FDLR i Kinshasa

Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa zemeye ko zatwaye abayobozi ba FDLR mu ndege zibakuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu zibajyana mu mujyi wa Kinshasa mu rwego rwo kubafasha kujya mu nama i Roma mu gihugu cy’Ubutaliyani. Izi ngabo mu mitwe zishinzwe kurwanya FDLR irimo. Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, amakuru yavuze ko […]Irambuye

Uganda irashinja Seleka gukorana na LRA ya Joseph Kony

Kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda bwatangaje ko umutwe w’Abasilamu wo muri Repubulika ya Centrafurika witwa Seleka wifatanyije na LRA( Lord Resistance Army) urwanya Leta ya Uganda. Ingabo za Uganda zimaze igihe mu duce duturanye na Centrafurika zihiga umugaba mukuru wa LR,  Joseph Kony ukurikiranyweho ibyaha byo kwica, gufata abagore ku ngufu […]Irambuye

Abe bose barabishe, ku myaka 72 abayeho mu kubibuka gusa

Mu kwibuka ku nshuro ya 20, Umuseke wateguye gahunda yihariye y’inkuru 20 z’abarokotse Jenoside ariko by’umwihariko bagasigara bonyine mu gihe bari bafite abavandimwe n’ababyeyi. Muri iyi minsi 100 yo Kwibuka, Twibanze kenshi ku bakiri bato basigaye bonyine. Jenoside ntabwo yakomerekeje izo mpfubyi gusa, ahubwo yanasize intimba mu bakuru. Iyi nkuru ya 20, ari nayo ya nyuma […]Irambuye

Umwe mu bayobozi ba Green Party yaburiwe irengero

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda riravuga ko riheruka kubona Munyeshyaka Jean Damascene tariki 27 Kamena 2014. Uyu yari Umunyamabanga Mpuzabikorwa w’iri shyaka nk’uko bitangazwa na Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka.  Uyu mugabo wabuze yari atuye mu mudugudu wa Rugarama ya II mu kagari ka Kayumba Umurenge wa Nyamata mu karere ka […]Irambuye

Okoko yatunguye Amagaju FC asinya muri Msanze FC

Hashize ukwezi kumwe gusa Amagaju FC yumvikanye n’umutoza Okoko Godefroid gusinya amasezerano y’imyaka itatu. Kuri uyu wa 02 Nyakanga uyu mutoza yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Musanze FC nayo yo mu kiciro cya mbere. Musa Masumbuko umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze FC yabwiye umunyamakuru wacu ko koko basinyishije umutoza Okoko bamuvanye mu ikipe […]Irambuye

Rubavu: Kwishyira hamwe bibafasha kubona ubwisungane mu kwivuza biboroheye

Kwishyira hamwe bakora ibimina bya buri cyumweru umwaka ujya kurangira babonye ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) ibi ngo abaturage babyigishijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nkuko bitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Nyundo. Aba baturage bavuga ko ibimina bibafasha kuko buri cyumweru batanga amafaranga y’u Rwanda 500 umwaka ukajya kurangira badahangayikishijwe n’aho bazakura amafaranga yo […]Irambuye

Gatsibo: Ibitaro bya Kiziguro birasaba kongererwa izindi imbangukiragutabara

Mu kiganiro umuseke  wagiranye na Dr.Mukama Twagiramungu Dioclès umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Uburasirazuba, yadutangarije ko ibitaro ayoboye bifite ikibazo cy’uko imbangukiragutabara bafite ari nkeya bakurikije umubare w’abarwayi bazikenera buri munsi. Dr. Mukama Twagiramungu yavuze ko kugira ngo abarwayi babashe kubona imbangukiragutabara zihagije, byibura buri kigo nderabuzima cyagombye kuba […]Irambuye

en_USEnglish