Digiqole ad

Menya Ubwami bwa Karagwe

Intara ya Karagwe y’ubu muri Tanzaniya yahoze igize ubwami bwa Karagwe bwa kera. Iherereye mu gace gaturanye n’Amajyaruguru ya Uganda. Aka gace kandi gaturanye n’ahitwa Bukoba muri Tanzaniya.

Ubwami bwa Karagwe( mu ibara rw'umutuku)
Ubwami bwa Karagwe( mu ibara rw’umutuku)

Mu Majyepfo hari agace kitwa Ngara naho mu Burengarazuba, gaturanye n’Intara y’Uburasirazuba y’U Rwanda mu Turere twa Ngoma na Kirehe, ahari urugabano rw’Uruzi rw’Akagera

Ibarura rusange ryakozwe ba Leta ya Tanzaniya, ryerekana ko muri 2002 Karagwe yari ituwe n’abaturage 425.476.

Abaturage ba Karagwe batunzwe cyane n’ubworozi bw’inka ndetse no kuroba mu biyaga bito bya; Ikimba, Burigi,na Rwakajunju.

Amateka ya Karagwe

Igitabo cyanditswe na Israel K.Katoke yise The Karagwe Kingdom: The History of the Abanyambo of the North Western Tanzania –C1400-1915, yanditse ko ibyataburuwe mu matongo (archaeological findings) byerekana ko buriya bwami bwabayeho kera cyane kandi abahatuye bwa mbere baje bava mu duce two muri Kenya  na Uganda by’ubu.

Ubwami bwa Karagwe ni bumwe mu bundi bwami bwinshi bukomeye bwahoze muri gace k’Afurika y’Ibiyaga bigari.

Abaturage bo muri buriya bwami bavugaga ko bakomoka ku Bacwezi, aba bakaba abri abantu bakomeye bategekaga igice kinini cyane cy’aka karere harimo n’ubwami bw’Ubugande bwa Kitara.

Umwami ukomeye wa Karagwe witwaga Ndangara yimye muri 1820 ategeka kugeza 1853 asimburwa n’Umwami Rumanyika uzwi mu butwari ku rugamba n’ubucuti yari afitanye n’Umwami w’u Rwanda, Kigeli IV Rwabugiri.

Abaturage ba Karagwe bavugaga indimi zishamikiye ku zavugwaga mu duce twa Buganda ndetse no mu bwami bw’u Rwanda, Gisaka, Bugesera n’ahandi.

Ubukungu

Ahagana mu mpera z’Ikinyejana cya 18 nyuma ya Yesu Kristo, ubukungu bwa Karagwe bwariyongereye, bituma  abacuruzi benshi bahayoboka kugira ngo barangure umunyu, urusenda, imbuto z’amaronji, ubutare(copper) ndetse n’ingano(millet).

Muri 1800, ubuhinzi bw’ibishyimbo bwageze muri Karagwe buturutse muri Uganda.

Muri icyo gihe kandi nibwo muri Karagwe batangiye kumenya guhinga, gusarura no guteka ibitoki nabyo babyigishijwe n’Abagande.

Mu ntangiriro za 1840, abacuruzi b’Abarabu bageze muri Karagwe batangira ubucuruzi bw’Abacakara. Ni nabo bazanye ifaranga bwa mbere muri kano gace abanyamateka bita cowrie.

Ibindi biribwa birimo ibijumba, ibigori, imyumbati, amapapayi,… nabyo byazanywe n’Abarabu.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1900( Ikinyejana cya 20), Abadage batangiye guteza no guhingisha ikawa ndetse muri 1935 Abahinde babhabaga bashinga uruganda rutunganya ikawa i Bukoba.

Iyi Kawa yagurishwaga ku Bongereza babaga mu Bugande.

Bivugwa ko Umwami w’U Rwanda Kigeli Rwabugiri ariwe wazanye imigozi y’ibijumba ayivanye mu Ndorwa( Uganda y’ubu) mu gitero cyiswe icy’Imigogo (iri ryari izina ry’ingabo zo mu Ndorwa).

Gusenyuka k’ubwami bwa Karagwe.

Ahagana mu1890s, ubwami bwa Karagwe bwibasiwe n’intambara z’urudaca, indwara z’ibyorezo ndetse n’amatungo arashira.

Indwara y’ubushita yahitanye abantu n’amatungo, isiga ishegeshe igihugu. Intambara hagati y’amatsinda y’amoko(tribal wars) zahoshwaga n’Abakoloni b’Abadage cyane cyane mu gace ka Bukoba.

Ubucuti bwa Rumanyika na Rwabugiri.

Prof Nyagahene Antoine yabwiye UM– USEKE ko Abanyakaragwe bahoze ari incuti z’u Rwanda ariko by’umwihariko ubucuti bwa Rumanyika na Rwabugili bukaba bwari bwihariye.

Kubera ko u Rwanda rutashakaga ko hari umuzungu winjira mu Rwanda, rwahisemo kubuza ko hari ibicuruzwa byabo byinjizwa mu Rwanda. Ariko Umwami Rumanyika wa Karagwe yohererezaga Umwami Rwabugiri imyenda akayimugurisha ku giciro gito.

Bivugwa ko Umwami Rumanyika ariwe waburiye Rwabugiri ko Abazungu bafite imbunda, ko byaba byiza yirinze kubarwanya kuko byamugiraho ingaruka mbi.

Ibi ariko ntibyabujije ingabo za Rwabugiri zitwaga Ishabi kurasana n’Abazungu ubwo bashakaga kwegera umupaka w’u Rwanda mu myaka ya za 1830.

Umusaza Shingakimwe wari utuye  mu Karere ka Gasabo, yabwiye UM– USEKE ko mu myaka ya nyuma yabanjirije  urupfu rwe( 1895), Rwabugiri  yanyweraga inzoga mu icupa ryiza yari yarohererejwe na Rumanyika.

ububiko.umusekehost.com

13 Comments

  • Mana we mbega agace keza kanakora kunyanje! Nyagasani azakatugabize komekwe ku Rwanda narwo rwaguke bareke kujya badusuzugura ngo ni agahugu. H.E akore ibishoboka byose kuko ubwo bushobozi tubumuziho!!

    • Mama se inyanja uyibonye hehe kweri?Ariko uziko usanga hari abantu badafite na gake mu bumenyi bw’isi?

  • Kuva na cyera u Rwanda rwahoranye amasezerano n’ubwami bwa Karagwe bwo kudaterana, cyane cyane kubera yuko bahaye ubuhunzi Ndoli Ruganzu u Rwanda rwaratewe. Ariko tuvuye no mu mateka dukurikije ibyifuzo bya @ASIIMWE byaduteza intambara tudakeneye n’abaturanyi. Mureke u Rwanda rwacu dufite ubu turuteze imbere, mwene Kanyarwanda mu gihugu n’ahandi aho ali hose bimuhe ishema.

  • Ariko ko mbona umuseke murimo guhembera intambara, iyi nkuru ishatse kuuga iki?jye ndabona nta kintu kizima kirimo uretse kutwereka ko dukwiye kuhanyaga. niba ari byo mushaka kutumenyesha simbizi.Imana irinde aba banyamakuru kabisa.

    • Dan aya namateka kandi baravugango iyo utazi iyuva ntumenye iyujya.Tujye tuvuga amateka ariko twirinda kuyagoreka kubera ubutegetsi buriho.Kera batubwiraga amahoro ubumwe n’amajyambere twirengagiza ko harabanyarwanda bari ishyanga. ubu turi mwiterambere,nibindi.Ariko iyo uvuzeko harabandi banyarwanda baheze hanze yigihugu cyabo bakwita ikigarasha,interahamwe nibindi.Why?

      • Ibi bintu jye ndi kujya nsoma mu binyamakuru byacu ndabona hari ikindi kintu biri kutujyanamo, mumenye ko Imana itazihanganira abanyabyaha na rimwe kuko ariyo itegeka ijuru n’isi. rero dushatse twabana neza n’abaturanyi.

      • @Kamanzi, urirengagiza ko cyera abalibarahejejwe ishyanga balibarahahejejwe batabishaka, ariko ubutegetsi bwicyo gihe buvuga ngo u Rwanda ruruzuye ntaho babashyira. Nukuvuga ngo haliho abanyarwanda bitaga ko basagutse badakwiye kuba mu Rwanda. Ndetse muli 1982 uwali perezida wa Uganda Milton A. Obote na parti ye ya UPC birukanye abanyarwanda ngo nibatahe iwabo nibabavire mu gihugu, guverinoma ya Habyarimana yanze yuko binjira mu Rwanda ibihumbi n’ibindi bapfira muli no-man’s land hagati y’ibihugu byombi bavujije gutaha m’urwababyaye cyangwa gusubira iyo birukannye. Ubu umunyarwanda uwo ariwe wese ushaka kuza iwabo ahabwa ikaze (ndetse guverinoma yohereza abantu hirya no hino ahali imhunzi z’abanyarwanda kubashishikariza gutaha no kubamenyesha yuko iwabo badashaka yuko bahora ali imhunzi zitagira uburenganzira). Abadataha nabatabishaka, bamwe muli bo kuko batinya kuryozwa amahano basize bakoze, cyangwa kuko abakoze ayo mahano batinya gusigara bonyine bakabeshya abagatashye yuko bazagirirwa nabi basubiye mu Rwanda. Wumve rero ibintu biratandukanye: ubuyobozi bw’igihugu bw’ubu buringinga imhunzi nyarwanda zose gutaha, izidataha nuko zitabishaka; izacyera zirukanye abana b’u Rwanda ngo bahere ishyanga, nabashatse kugaruka bakabwira yuko nta mwanya bafite m’urwababyaye kandi rw’ubatswe n’abakuramberebabo. Niba hali ukwita ikigarasha, interahamwe n’ibindi iyo uvuze ko hali abandi banyarwanda baheze hanze y’igihugu cyabo, nuko uba wavanze ntusobanuye imhamvu bahaheze kandi guverinoma ihora ibashishikariza gutaha bo ubwabo bakanga. Twe ntawatwinginze ngo dutahe; baradukumiriye ngo duhere ishyanga, turanga, turwanira gusubirana uburenganzira bwacu n’ubwa buli munyarwanda gutaha m’urwatubyaye twese. Abo bo bumva bingingwa ngo batahe iwabo, bakanga bakaguma mu mahanga, kandi wowe ukavuga ngo baheze hanze y’igihugu nkaho hali undi wabibateye uretse bo ku giti cyabo, ni bande? Niba uli umwe mubavuga ngo guverinoma y’u Rwanda yicare igirane imishyikirano na FDLR cyangwa abandi bakorana nayo guteza umutekano mucye mu gihugu ngo banasenye ibyo tumaze imyaka twiyubakira, ubyibagirwe. Abayigize nibatahe; abadafite ibyaha by’amaraso bazamenyekana binjizwe mu buzima busanzwe cyangwa mu ngabo z’igihugu. Abasize bakoze amahano ya jenoside kandi nabo bashyikirizwe ubutabera baryozwe ibyo byaha. Niba uli umwe muri babandi batekereza yuko kunoza ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda biva mu kwibagirwa ibyo abo bantu basize bakoze, wowe nanjye ntacyo twakumvikanaho.  Niba ali uko umeze (kandi simvuze ko aribyo koko) icyo gihe ntaho waba utandukaniye n’interahamwe n’ibigarasha nyine.

        • wowe munyarwanda ndabona warabaye umukatorika kurenza Papa. Courage!!!!

  • Ariko abantu babaye bate?
    Ubuse icyo umunyamakuru yakoze kidasanzwe kibatera kuvuga ibyo ni iki? Niba mudakeneye kumenya amateteka ya Karagwe mwakwicecekeye. Twe inkuru nk’iyi iradufasha ahubwo tukamenya ayo mateka, wasange benshi muri mwe muvuga mutari munayazi

  • Kuki abantu  mutinya baringa ntacyo umwanditsi yavuze kidasanzwe gusa icyo nongeraho n’uko karagwe itatangiriye umubano n’urwanda ku bwa rwabugiri mwibuke ku ngoma ya ndahiro cyanatare aho umuhungu we (ruganzu)yahungiswaga kwa nyabunyana uyu nyabunyana yari nyirasenge wa ruganzu byunvikane ko yari mushiki wa Ndahiro kandi akaba umugore wa Karemera ndagara umwami wa karagwe. ninaho izina karemera ryadukiye mu rwanda umwami rumanyika rero yashyize mu bikorwa amasezerano yari asanzwe.aha ndi muri Tanzania  haba amoko yabatuye ako gace  twavuga : Abaha,Abahaya, Abanyambo bose bemeza ko ubwami bwabo bwari inshuti z’u Rwanda kuva kera. none se ayo mateka ateye ikihe kibazo.Murakoze Ndi Djanati.

  • Nimubyihorere mwa Bantu mwe!!!! Njye nkomoka kuri Kagesera ka Ndengo. Ndego wa Gasogo ka Nterura…Tuvuka i Karagwe… Igisekuruza cyanjye cyahatuye ubwo Ruganzu yabaga kwa nyirasenge Nyabunyana Umugabekazi wa Karagwe….. Ngenda karagwe k’Abahinda sinakwibagirwa. Mpora nifuza kuhagera ngo ndebe aho abasekuruza banjye bari batuye….. Urakoze wa munyamakuru we… Ahubwo uzabive imuzi tumenye niba hari abanyarwanda bakihatuye…..

  • Nimubyihorere mwa bantu mwe!!!! Njye nkomoka kuri Kagesera
    ka Ndengo. Ndego wa Gasogo ka Nterura…Tuvuka i Karagwe… Igisekuruza cyanjye
    cyahatuye ubwo Ruganzu yabaga kwa nyirasenge Nyabunyana Umugabekazi wa
    Karagwe….. Genda Karagwe k’Abahinda sinakwibagirwa. Mpora nifuza kuhagera ngo
    ndebe aho abasekuruza banjye bari batuye….. Urakoze wa munyamakuru we…
    Ahubwo uzabive imuzi tumenye niba hari abanyarwanda bakihatuye…..

  • ndabona aya mateka mwayanditse neza cyane,njye nd’umushambo rero nashaka ko mwanyohereza kuri email yanjye ([email protected])amateka y’ubwami bwa Ndorwa.ababyeyi banjye bambwiye ko bakomokaga mu ndorwa.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish