Digiqole ad

Gatsibo: Ibitaro bya Kiziguro birasaba kongererwa izindi imbangukiragutabara

Mu kiganiro umuseke  wagiranye na Dr.Mukama Twagiramungu Dioclès umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Uburasirazuba, yadutangarije ko ibitaro ayoboye bifite ikibazo cy’uko imbangukiragutabara bafite ari nkeya bakurikije umubare w’abarwayi bazikenera buri munsi.

Izi modoka zitabara abarwayi ngo ziracyari nke mu bitaro byo mu Rwanda
Izi modoka zitabara abarwayi ngo ziracyari nke mu bitaro byo mu Rwanda

Dr. Mukama Twagiramungu yavuze ko kugira ngo abarwayi babashe kubona imbangukiragutabara zihagije, byibura buri kigo nderabuzima cyagombye kuba gifite imbangukiragutabara yacyo.

Avuga ko  kugeza ubu bandikiye Minisiteri y’ubuzima bagitegereje igisubizo.

Yagize ati: “ Imbangukiragutabara zigomba kongerwa kuko  akenshi baduhamagara ngo umubyeyi abyariye mu murima cyangwa ku nzira. Mbere bahekaga ku ngobyi ababyeyi ariko ubu ntabwo ari uko bimeze. Rero tekereza umubyeyi ugiye kubyara akagenda ameze nabi yahetswe ku ngobyi kubera y’uko habuze imbangukiragutabara! Ni ibintu bigayitse!”

Dr. Mukama yakomeje avuga ko ubu bafite ibigo nderabuzima bigera kuri 11, n’ama Postes de Santé (ibigo by’ubuzima byihariye bitanga ubuvuzi bw’ibanze) zigera 8, bakaba bafite imbangukiragutabara zigera 2 gusa nazo ubu ngo zirashaje.

Ibindi bibazo  bafite n’imihanda  iri mu misozi, ndetse n’umubare w’abaturage benshi.

Inzitizi bafite ni uko imbangukiragutabara  2 bafite zonyine  ari nkeya cyane , aho usanga iya mbere ihamagarwa n’umurwayi uri nko mu biromtero igera kuri 54, undi yahamagara ya kabiri nayo ikaba iragiye.

Avuga ko byahura n’ikibazo cy’uko undi murwayi iyo ashatse imodoka imutabara ayibura uko bafite ebyiri gusa.

Dr. Mukama yagize ati: “Byibura buri kigo nderabuzima mu bigo 11 cyakagombye kugira imbangukira gutabara.”

Kubura kw’imbangukiragutabara zihagije gutera impfu z’ababyeyi n’abana , kuko iyo batabaje  hazamo cya kibazo cyo gukererwa bitewe n’uko imbangukiragutabara ari nkeya.”

Uyu muganga yasabye abaturage gutabaza byibura hakiri kare kugira ngo imbangukiragutabara zibagereho ikibazo kitarakomera.

Minisiteri y’ubuzima yashyizeho uburyo bwo kohereza ubutumwa butabaza yiswe  Rapide SMS kugira ngo abagore bahura na biriya bibazo bajye batabaza babone ubufasha bwihuse.

Ubu butumwa bufasha umubyeyi uri ku bise ugiye kubyarira iwe abona umujyanama w’ubuzima umuba hafi mu gihe afite ibise.

Nathan Mugume ushinzwe itumanaho muri  Minisiteri y’ubuzima no muri RBC yadutangarije ko iyo Ikigo nderabuzima gifite ikibazo cy’imbangukiragutabara nke, kigomba kubandikira kisaba ko bakongererwa imbangukiragutabara.

Asezeranya ko uwanditse wese ayisaba ayihabwa, ikibazo kigakemuka.

Daddy SADIKI RUBANGURA

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish