Digiqole ad

APR na Police FC kuri 'Final' barakinira ishema nta faranga rihari

Umuvugizi akaba na Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangarije Umuseke kuri uyu wa kane tariki ya 3 Nyakanga ko ntamafaranga azahabwa amakipe azakina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku munsi w’ejo.

Umukino w'aya makipe y'ingabo na Police uba buri gihe ukomeye
Umukino w’aya makipe y’ingabo na Police uba buri gihe ukomeye

Kubera ikibazo cyo kubura abaterankunga mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro uyu mwaka hahindutse byinshi harimo no kuba amakipe azakina ariko ntahabwe amafaranga nkuko byari bisanzwe. APR na Police FC nizo zizakina umukino wa nyuma.

Kayiranga ati “ Twe twageze mu buyobozi bwa FERWAFA mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ,murabizi ko ibigo byinshi bifite amafaranga, budget zabyo ziba zarasohotse byaratugoye ntaho tutageze dushaka abaterankunga ariko birangiye ntanumwe tubonye byanatumye n’umwanya wa gatatu utazakinirwa nkuko byari bisanzwe.”

Kayiranga avuga ko bashatse cyakoza igikombe kizahabwa izatsinda ariko nta faranga rizaherekeza igikombe. Ati “Bazakinira ishema

Aya makipe azakinira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa 04 Nyakanga 2014.

Umukino wa APR FC na Police FC ushobora kuzaba umukino ukomeye n’ubundi kuko ari amakipe asigaye acyeebana cyane muri shampionat.

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mashami Vincent avuga ko umukino wa final uba ari umukino ukomeye uko byagenda kose.

Ati “ Turifuza gutwara igikombe cya kabiri nyuma y’icya shampiyona gusa ntibizaba byoroshye kuko k’umukino wanyuma haba harimo imibare myinshi.”

Sam Ssimbwa utoza Police FC we asanga iki ari igihe cyiza cyo guha Police FC igikombe bakivanye ku ikipe y’ingabo.

Ni inshuro ya  gatatu mu myaka ine (4) aya makipe ahurira ku mukino wanyuma w’igikombe  cy’amahoro,  imibare igaragaza ko imikino ibiri muri itatu zimaze guhura ku mukino wa nyuma bakiranurwaga n’iminota y’inyongera. Muri izo nshuro zose ariko APR FC niyo yagiraga amahirwe yo gutsinda.

Police FC by’umwihariko irasabwa gutsinda uyu mukino kugirango yizere kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere i wayo  (Orange Caf Confederation Cup)

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bariya ba type ni ibisambo kweri ayo bishyuje kuri stade ajyahe iyo hinjiye 20 miliyon kuri stade ko bazishyuza yishyura salaire ya De Guaule na ticket ye y’indege bakumva ibyo bihagije Ewana abatera nkunga sibo karma bashake amafaranga ayinjira kuri stade yinjira kubera ko equipe zakinnye ntago yinjira kuberako hari bayobozi.

  • Amafaranga se bayakurahe!!!! Mugihe cyose Rayon itaba yakinnye nta cash babona, ibyo by’Abaterankuga ni ukubeshya

  • Igihe munyanziza yasifuraga umukino wa Rayon Sport kwa kundi yumvaga nta ngaruka bizagira aliko ngirango gake gake baragenda batora isomo ko bagomba gusifura umupira nta kubera kugirango ikipe runaka itware igikombe. umupira ugakinwa nk’umupira utsinzwe akebyera ntashakire ahandi hatari mubuhanga ku mupira. buriya kimaranzara yajyaga kuyibamara igafasha n’igikombe cy’amahoro.

  • Bavuze ko byaha amahirwe ikipe ya Rayon Sport aliko sinifuza ko Rayon Sport yasohoka kubera ko apr yatsinze hari abo numvise bavuga ngo tuzafana apr kuri nge ntibishoboka nishimiye twasigara ku rugo kuko insinzi twayibuze bwa mbere umusifuzi munyanziza gervais arabizi kuri match yahuje RAYON SPORT na As Kigali, insinzi tuyibura bwa kabili ubwo ikipe dufana yatsindwaga apr kuko twakinshije ikipe ya kabili kuva ku mutoza nta na myugariro ufatika dufite wabaza de gaule mbere ko ajya muri Bresil n’ubwo umukino wabaye ari muri Bresil. yaba police igitware cg se ikore match fixing yaba na apr igitware cg se ikore match fixing ubu nge nk’umufana wa Rayon Sport ndareba cecafa iri mu kwa munani ibndi ubundi niko ruhago yacu ihagaze.

Comments are closed.

en_USEnglish