Digiqole ad

Uganda irashinja Seleka gukorana na LRA ya Joseph Kony

Kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda bwatangaje ko umutwe w’Abasilamu wo muri Repubulika ya Centrafurika witwa Seleka wifatanyije na LRA( Lord Resistance Army) urwanya Leta ya Uganda.

Ingabo za Seleka zishinjwa na Uganda gukorana na LRA
Ingabo za Seleka zishinjwa na Uganda gukorana na LRA

Ingabo za Uganda zimaze igihe mu duce duturanye na Centrafurika zihiga umugaba mukuru wa LR,  Joseph Kony ukurikiranyweho ibyaha byo kwica, gufata abagore ku ngufu no kwinjira abana mu gisirikare.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Gen Ankunda  ejo yavuze ko ingabo ze zakozanyijeho n’iza Seleka bakica Abaseleka 12 bo hagakomereka umwe.

Umuvugizi wa Seleka we yabwiye the Reuters ko bishe ingabo za UPDF 15  bagakomeretsamo batatu.

Paddy Ankunda yabwiye Reuters ko nubwo bitari mu nshingano zabajyanye, bagombaga kurasa Seleka kuko yifatanyije n’umwanzi.

Yagize ati:  “Seleka twayisogongeje ku muriro! Nititonda izabona ko tudakina!”

Bivugwa ko Josoph Kony akoresha uduce two murui CAR nk’ibirindiro bye mu kugaba ibitero hirya no hino mu karere cyane cyane muri Uganda, Sudani y’Epfo ndetse na DRC.

Umuvugizi wa Seleka yabwiye BBC Afrique mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ko ingabo za Uganda zaje muri CAR kwiba no gusahura ubukungu kamere bw’ubutaka bwabo harimo na Petelori, bityo ko zikwiye gutaha iwabo

Mu ngabo zigera ku 5000 z’Umuryango w’Afurika zishinzwe kugarura amahoro muri CAR, harimo niza Uganda.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubundi Uganda yahawe ikiraka na USA cyo gukumira ikwirakwira rya Islam ryaturukaga Sudani. Ndabona M7 ari gukora akazi neza. Gusa the Empire will strike back.

Comments are closed.

en_USEnglish