Digiqole ad

Umwe mu bayobozi ba Green Party yaburiwe irengero

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda riravuga ko riheruka kubona Munyeshyaka Jean Damascene tariki 27 Kamena 2014. Uyu yari Umunyamabanga Mpuzabikorwa w’iri shyaka nk’uko bitangazwa na Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka. 

Munyeshyaka hashize iminsi itanu batazi irengero rye
Munyeshyaka hashize iminsi itanu batazi irengero rye

Uyu mugabo wabuze yari atuye mu mudugudu wa Rugarama ya II mu kagari ka Kayumba Umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, tariki ya 27 Kamena ngo nibwo ku biro by’iri shyaka bamuhaye inzandiko zo gutanga ku karere, ku mirenge n’utugari z’uko ishyaka rye ryateguye igikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyari giteganyijwe kuri uyu wa 02 Nyakanga.

Frank Habineza uyobora iri shyaka rya “Democratic Green Party Rwanda” yabwiye Umuseke ko baheruka kumubona tariki 27 Kamena bamwohereje mu kazi mu karere ka Bugesera. Ko ubu bamaze kubibwira Polisi y’u Rwanda mu Bugesera bakaba bategereje igisubizo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yabwiye Umuseke ko iperereza ryo gushakisha uyu mugabo rikomeje, bashakisha uwaba afitanye isano no kubura kwe n’impamvu yabyo. Yavuze ko naboneka bazabimenyesha.

Dr Habineza avuga ko kuva tariki 27 ahagana saa cyenda aribwo ngo uyu Munyeshyaka Jean Damascene yari mu mujyi wa Nyamata agahamagarwa n’umuntu atazi, nimero yamuhamagaye ngo akayisigira uwo bari kumwe, kuva yajya kumureba ngo ntiyongeye kugaragara n’iyo nimero ngo ntiriho.

Habineza akavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ibura ry’uyu mukozi w’ishyaka ryabo kuko ngo uwari Vice President waryo André Kagwa Rwisereka yaburiwe irengero mu 2010 akaza kuboneka yishwe.

Munyeshyaka Jean Damascene abura, mbere gato ngo yari kumwe na mugenzi we Hategekimana Samuel, ubwo umuntu batazi yahamagaraga Munyeshayaka amusaba ko bahura, uyu yasabye Samuel ko yamuherekeza ariko ntibyashoboka ngo kuko yari afite akazi kenshi nk’uko bisobanurwa na Dr Habineza.

Munyeshyaka Jean Damascene, bivugwa ko yari afite abagore babiri ariko umwe atazwi na benshi, ngo yagiye kureba uyu muntu bagombaga guhurira ku kabari kari mu mujyi wa Nyamata, nyuma y’amasaha abiri Samuel Hategekimana amuhamagaye kuri telephone aramubura, no mu rugo baramubura bashakisha hose ntibamubona.

Uwo munsi hari kuwa gatanu tariki 27 Kamena bakomeza kumushakisha week end yose bigeze kuwa mbere bajya kuri Polisi nk’uko Dr Habineza yabibwiye Umuseke. Nyuma y’iminsi itanu abuze bakaba bategereje ko yaboneka.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Turatabariza sosiyete civile,abanyamakuru, ikurikirane ibyuyu mugabo rwose.

  • None se kuba afite abagore babiri hari aho bihuriye n’ibura rye cyangwa hari icyo byafasha ngo aboneke?

  • wasanga babasore bamurengeje umugozi!! nasange Rwisereka!!

  • Ngo yari afite abagore babiri ariko umwe atazwi na benshi: Ese hari aho bihuriye n’iri bura? Ese uwo wa kabiri ntiyari ihabara ko gutunga abagore 2 bitemewe mu gihugu? Ese abo bagore bombi bari baziranye kandi babanaga bate? Ko wumva yagize amakenga bamuhamagaye akifuza ko mugenzi we amuherekeza bikarangira amusigiye nomero yamuhamagaye, ayo makenga yari ashingiye kuki? Kuki ataretse kujyayo cg ngo ahite abimenyesha inzego z’umutekano mbere yo kugenda? Kuki bagenzi be barimo n’uyu Habineza barindiriye iriya minsi yose mbere yo kubimenyesha inzego z’umutekano?Ibi bibazo hamwe n’ibindi umuntu yakwibaza ni bimwe mu bigaragara ko uyu muntu yari asanzwe hari ibyo yikanga bijyanye n’imibereho ndetse yenda n’imikorere ye kandi ko hari abantu bagifite impamvu zidasobanutse neza zo kutagirira icyizere inzego za leta zirimo iz’umutekano!

    • Ariko ko muvuga ngo abantu baburiwe irengero cg ngo barashimuswe baboneka ntimubivuge naho bari baragiye!urugero Mubano Clement sinamubonye Dimanche le 29/7/2014 ari kuririmba muli St Mchael muli messe ya 17h

  • Turakangurira abanyarwanda kwirinda kwitaba telefoni zitazwi niyo mayeri akoreshwa n’abashimusi

  • ko ndi kumva se afite byinshi byamujyna reba nk;umugore wa 2 afite, ubwo se aha bahashakiye mbere yo kuvuga ibi  byose|? bitonde barebe neza arahari mu Rwanda ntiwahaburira umuntu

  • abaye yarapfuye yaba yarishyiriye urupfu ubwose mugenziwe kuki atashatse abantu ngu bamukurikire barebe aho ajyiye cyangwa yaragiye gushaka iboro none yayiguye inyuma ahahahah

  • uyumugabo murigushakisha mubonye mukanya muri kamwe mutubyiniro twahano i bujumbura 

Comments are closed.

en_USEnglish