Digiqole ad

MONUSCO yemeye ko yajyanye abayobora FDLR i Kinshasa

Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa zemeye ko zatwaye abayobozi ba FDLR mu ndege zibakuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu zibajyana mu mujyi wa Kinshasa mu rwego rwo kubafasha kujya mu nama i Roma mu gihugu cy’Ubutaliyani. Izi ngabo mu mitwe zishinzwe kurwanya FDLR irimo.

Martin Kobler (ku ifoto aramutsa umusirikare wa MONUSCO) yemeye ko bajyanye abayobozi ba FDLR i Kinshasa gufata indege ijya i Roma. Nubwo umukuru wa FDLR iyamuremye ngo atagiye amakuru avuga ko abandi bayobozi ba FDLR bagiye mu nama i Roma baciye Kinshasa
Martin Kobler (ku ifoto aramutsa umusirikare wa MONUSCO) yemeye ko bajyanye abayobozi ba FDLR i Kinshasa gufata indege ijya i Roma. Nubwo umukuru wa FDLR iyamuremye ngo atagiye amakuru avuga ko abandi bayobozi ba FDLR bagiye mu nama i Roma baciye Kinshasa

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, amakuru yavuze ko abayobozi ba MONUSCO bafashije abakuru b’abarwanyi ba FDLR kujya i Roma mu nama y’umuryango Saint Egidio.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu i Kinshasa, abayobozi ba MONUSCO bemeye ko batwaye mu ndege abo bo muri FDLR ariko bavuga ko bitanyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi wa MONUSCO wungirje, Gen Abdallah Wafy,yagize ati “Ntidushyigikiye FDLR, dushyigikiye ko bashyira intwaro hasi ku bushake.”

Mugenzi we ukanakuriye ingabo za MONUSCO, Martin Kobler yemeye ko batwaye abayobozi ba FDLR i Kinshasa ariko ngo ntibinyuranyije n’itegeko.

Yagize ati “Ku bijyanye no kuba twaratwaye mu ndege abayobozi ba FDLR […] twubahirije amategeko.”

Ibaruwa yanditswe tariki ya 26 Kamena ikaba yarashyikirijwe Akanama k’Umutekano ka UN, intumwa ihoraho y’u Rwanda muri UN yamaganaga ubusabe bwa MONUSCO bw’uko ibihano by’ingendo mpuzamahanga kuri Gaston Rumuli Iyamuremye uyoboye FDLR by’agateganyo byakurwaho.

Ubu busabe bwo gukuraho ibihano ku muyobozi wa FDLR byari kumufasha kujya i Roma mu nama yahuje intumwa za Leta ya Kinshasa n’iza UN tariki ya 25 i Roma mu Butaliyani ikaba yari yateguwe n’umuryango wa Kiliziya Gatolika ‘Sant’Egidio.’

Akanama gashinzwe gufata ibihano nta bwo kigeze gusubiza iyo baruwa, ariko MONUSCO ntiyategereje ngo ibone igisubizo yahise itwara Gaston Rumuli Iyamuremye n’ibyegera bye muri FDLR ibavana muri Kivu y’Amajyaruguru ibatwara mu mujyi wa Kinshasa kugira ngo bafate indege berekeze mu nama i Roma.

Mu kwiregura kuri iki kibazo Martin Kobler yagize ati “Umuyobozi wa FDLR twamutwaye imbere mu gihugu kandi akanama gashinzwe ibihano muri UN kavuze ko abari ku rutonde rw’abafite ibihano batemerewe kugira aho bajya, na Gaston Iyamuremye ntiyigeze ava muri Congo Kinshasa.”

Mu gihe gishize ubwo umutwe wa M23 wari umaze gutsindwa, Martin Kobler yatangaje ko hatahiwe kurwanya FDLR ndetse ayiha ibyumweru kugira ngo ibe yavuye mu ishyamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda avuga ku bafasha abarwanya u Rwanda yavuze ko n’ubwo ijwi ry’u Rwanda ari rito mu mahanga, icyo u Rwanda ruzakora ari ukutemerera uwariwe wese kuza guhungabanya umutekano akica Abanyarwanda.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mbega ubugome amahanga akomeje kudukorera maze twakwirwanaho bakaavuga ugasanga ururimi rwabasohotsemo ubwo se  ibi ni ukuutubanira koko

  • Sha iki nicyo kinyeretse urugamba leta y’u Rwanda irimo kurwana kabisa. Uziko MONUSCO igaragaje ko ifatanyije na FDRL ku mugaragaro. Tekereza Kobler kuvuga “Umuyobozi wa FDLR twamutwaye imbere mu gihugu kandi akanama
    gashinzwe ibihano muri UN kavuze ko abari ku rutonde rw’abafite ibihano
    batemerewe kugira aho bajya, na Gaston Iyamuremye ntiyigeze ava muri
    Congo Kinshasa.” Iyi statement irambabaje cyane.None se yamutwaye i Kinshasa kuri Aeroport ngo afate indege imusubiza aho bavuye (Kivu) cg kujya i BurayiKOBLER N’ABANTU BE BANGA U RWANDA N’ABANYARWANDA KANDI TWESE ABANYARWANDA NIMUHAGURUKIRE RIMWE DUFASHE LETA GUHANGANA NO KWAMAGANA IBYO BIKORWA

  • Imishyikirano niyo izacyemura ibibazo by’u Rwanda kuburyo burambye

  • Loni:  Never Again, Never Again, Never Again, Never Again, ad nauseam! Ha, barabeshya nde ra? Batekereza ko tuli abana batabona neza imibanire yabo n’abajenosideri ba FDLR muli Kongo ngo baje kurwanya, ahubwo bakaba ubu bapfumbatanye bafatanye urunana? Amagambo ya Mao Zedong niyo asobanura neza imibanire imaze igihe hagati ya Loni/MONUSCO, FDLR na FARDC (ubu udashobora gutandukanya kuko byarongoranye cyera); ni nk’iminwa, amenyo, n’ururimi!

  • ibi ni igisebo kuri MONUSCO ndetse na UN ni gute abo ushinzwe kuyobora ufata iya 1 mukubahunza cg ubashakira impapuro zinzira? aka ni agasuzuguro ninayo mpamvu nakwisabira leta kwicungira umutekano ntiyite kuri MONUSCO kuko icyabajyanye muri Congo twarakibonye.

  • FDLR Ni abana b’abanyarwanda. kandi ntacyaha bigeze bakora cyababuza gutaha mu Rwababyaye kuko abakoze genocide bakanabyemera bose baridegemya hano mu gihugu cy’u Rwanda. Ubwo rero ibiri kuba byose ni ubusa amaherezo bazataha tuuu!! Na Kinani ntiyanze gake ko FPR itaha ariko yageze aho irataha. Imana irinde u Rwanda n’abarukunda byukuri.

    • Asiimwe we nkuze ko uvunze ko ari Abanyarwanda ni byo rwose n’iyo baba Abakongomani bashaka kuba Abanyarwanda baza hari inzira bicamo, nonese ko hari abidegembya mu Rwanda bemeye ko bakoze jenoside kuki bo batabyemera ko bayigizemo uruhare bakaza abafatwa bagafatwa bakayiryozwa ubundi iterambere ry’u Rwanda rigakomeza, batinya iki?

    • @ASIIMWE, ubizi ute ko nta cyaha bigeze bakora; waruri hamwe nabo? Naho ibyo gutaha, ninde wababujije se? Ikintu kimwe gusa, niba hali ibyaha byo kumena amaraso bakoze bazabibazwa tu. Icyo gihe nkuko usa n’uzi ko ntacyo bakoze uzabibafashamo ugiye mu rukiko ugatanga ubuhamya bubashinjura. Naho ubundi, nkundi Munyarwanda, mbahaye ikaze m’urwababyaye; ni bashyire intwaro hasi, batahe nk’abandi ibihumbi n’ibindi byakiliwe i Mutobo barangiza bagasubizwa mu buzima bwa gisivili, cyangwa bakinjizwa mu ngabo z’u Rwanda. Ndetse ikinatangaza nuko abenshi muli FDLR bahora bohereza abo mu miryango yabo m’u Rwanda iyo babona intambara ibugarije muli Kongo, kuko bazi ko abagore n’abana babo basanga amahoro m’urwababyaye atajya aboneka muli icyo gihugu bitaze mo. Wakohereza umugore n’abana aho uzi yuko hatali amahoro n’umutekano, wowe ugasigara aho uwufite? Cyangwa babohereza kubera yuko bazi yuko aho babohereje balibobone umutekano batabona aho bo basigaye? None se bahasigara aruko badatinya ibyaha baryozwa basubiye m’urwababyaye?

    • asiimwe ubwo se ubutumwa uhaye abantu ni ubuhe?

    • Assimwe we uratangaje rwose, ariko mbere yo kugereranya ibintu mujye mubanza mumenye neza. nta soni ngo fdrl nta cyaha ,hah ubwo se kuri wowe icyaha ni iki ra? iyo wishe abantu b abere udasize ni ibitambambuga, ukongeraho kubica by agashinyaguro ,ukarushwa impuhwe ni ibisimba, ugakora nk uwabyawe na satani by ukuri, harya kuri wowe ubu ntacyaha? yewe ivugire ni uko ufite so na nyoko, abo muvukana ukaba ubafite bose, bashobora kuba baragakoze nkurikije ibyo wanditse. ariko subiza amerwe mu isaho kuko bitazongera kuba ukundi ,nkuko Uwiteka yashyizeho umukororombya ko atazongera kurimbuza abantu umwuzure, ni ko yashize ukuboko kwe ku Rwanda ngo izo nkormaraso nterasi zitazongera kumena amaraso y ubwoko bwe, so amahanga yabafasha atabafasha,bararwana n Uwiteka kuko ni we uturwanirira kandi ntawuzigera anesha Uwiteka, hahirwa ishyanga rimufite nk umurengezi. n aho ibya FPR uvuze , bo bangiwe gutaha ngo igihugu cyaruzuye nk ikirahuri wakongeramo amazi akameneka, n aho aba bacengezi bo basabwa gutaha bakwemera bakanacyurwa ku neza, imutobo bakahaca ubundi bakabasubiza mu buzima busanwe, 12,000 byabo bamaze gutaha ubu babayeho nk abandi banyarwanda, ubwo rero abashaka kuzaza barwana ngo barashaka ubutegetsi,ngo bakore akazi batarangije nababwira iki ,inzira ntibwira umugezi bazabyimenyeraho,abo bababeshya ko bafatanyije ni babazungu nyi batifuza umutekano muri Africa, kuko ahari umutekano haba iterambere kuko umuntu arazwa inshnga no gutera imbere apana iby intambara, bo rero bashaka ko duhora mu ntambara nazo zisenya ibyo twubatse kugirango bisahurire ubutunzi bw Africa, duhore tubategeye amaboko, ni indyarya zikwereka ko muri kumwe,umunsi umwe zikakugaraguza agati ukumirwa ,si abantu n ibindi bintu mu mitwe yabo.ubwo rero igihe cy iyo fdrl kizagera ntakindi ni ukutwiteza maze bagashirira ku icumu, mbabajwe n urubyaro rw abo bashora mu bugome,ntakindi babigisha kitari ukwica,nyamara ababana ni Rwanda rwejo, rwakagize ibitekerezo bizima byubaka aho gusenya,ariko burya ngo uwiba ahetse abwiriza uwo mu mugongo,nabo nibakomeze bakurikirane umuyoboro w aba se na ba nyina w ubugome no kumena amaraso bazabona igihembo cyabyo kuko niyo cyatinda ntikizahera.FPR irakabyara, Uwiteka abane nabo bo badusubije igihugu kizira icuraburindi ryaduteye ikovu zitapfa gusibamwa, ariko ubu uriga uziko ntawaguhagurutsa mu ishuri ngo kubera uri ubwoko ubu nubu, bourses zo kwiga hanze ziratangwa batarebye icyo uri cyo, ushaka kubaho nk umunyarwanda atazana ivogonyo ubu aratuje mu gihugu. izi nkoramaraso z interasi na gouvernement yabo ngo ni hutu power iyo baza gutegeka nkuko FPR itegeka ubu baba bakiri rwose kudutegeka kandi tuba tugeze mbere mu iterambere ariko bahugiye mu kwigisha urwango basenya societe nyarwanda, bakaraba amaraso y abana b u Rwanda,bubatse amateka y umwijima isi yose izahora ibibukiraho, ni bagende bazapfe bangara mu mahanga ,ntizazongere kubona Rwanda ukundi, mu gihe cyose bazaba baciye bugufi ngo bihane biyeze baze dufatanye kubaka Rwanda yacu

  • ikibi nuko yazabafasha no gutera u rwanda , aho baba bakomeje gushimangira ko UN ntacyo Imaze mubijyanye no gucunga umutekano ndetse no guhashya imitwe yitwara girisirikare, ibi kandi byaba bikomeje kwerekana uburyo yanatereranye abanyarwanda igihe bari bicwa muri genocide yakorewe abatutsi irebera , aho gufata abakoze genocide ikaba iri kubajyana mumanama, ibi nibitwereka neza ko ibibazo byacu abanyafrika aritwe tugomba kubyicyemurira 

  • rega no guhera ikera MONUSCO yafashaga FDLR ahubwo izi ni ngero zigaragaza ibyo yakoraga 

  • izo buldog ngo ni UN ubwo nyine zari zibajyaniye aba flamacons na ulminati bi ROMA murbeshya sha  GOD IS AROUND ntacyo muzatwara  igihugu cyacu. mwa ma babyloni mwe haramu gusa

  • m23 murayirashe none fdrl muri kuyiha ubufasha ariko iyi si we!! 

Comments are closed.

en_USEnglish