Digiqole ad

Okoko yatunguye Amagaju FC asinya muri Msanze FC

Hashize ukwezi kumwe gusa Amagaju FC yumvikanye n’umutoza Okoko Godefroid gusinya amasezerano y’imyaka itatu. Kuri uyu wa 02 Nyakanga uyu mutoza yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Musanze FC nayo yo mu kiciro cya mbere.

Okoko (iburyo) aganira na Nshimiyimana Canisius bakoranye mu ikipe ya Mukura
Okoko (iburyo) aganira na Nshimiyimana Canisius bakoranye mu ikipe ya Mukura

Musa Masumbuko umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze FC yabwiye umunyamakuru wacu ko koko basinyishije umutoza Okoko bamuvanye mu ikipe y’Amagaju, akaba ariwe ngo bahisemo kubera umwirondoro we n’ibyo yakoze.

Claude Kabanda Umunyamabanga w’ikipe y’Amagaju yabwiye Umuseke ko nubwo Okoko yagiye yabatunguye kuko bari bafitanye icyo yise ‘pre-contract’ basinyanye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Iyo ‘pre-contract’ ngo ivuga ko azasinya amasezerano y’imyaka itatu namara gutanga mu nyandiko ‘plan d’action’ ye y’imyaka itatu.

Ati “ Ejo bundi yaje kutwishyuza ukwezi kwa mbere kwa contract ye, tumwibutsa ko agomba kuduha plan d’action ye hanyuma tukamuha iyo contract y’imyaka itatu twari twumvikanye. Ariko umenya byari byaramunaniye.”

Umuseke wabajije Umunyamabanga w’ikipe ya Musanze FC niba nta kibazo bafite cyo kuba batwaye umutoza wari ufite amasezerano ahandi, avuga ko bo bazi ko nta masezerano yagiranye n’Amagaju, ariko ko nubwo yaba ayafite ikibazo kitagaruka ku ikipe ya Musanze ahubwo cyaba kuri nyiri ubwite Okoko.

Uyu mutoza Okoko we avuga ko nubwo yumvikanye n’Amagaju kuyatoza imyaka itatu ariko nta masezerano yanditse bigeze bamuha.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko Amagaju yatangiye kuvmikana n’umutoza Bizimana Abdu bita Bekeni watozaga Etincelles umwaka wa shampionat ushize, uyu akaba yaranahoze atoza Amagaju nawe.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish