Month: <span>July 2014</span>

Yaryamanye n’abagabo 10 000

Umugore witwa Gwyneth Montenegro yemeza mu gitabo cye ko yaryamanye n’abagabo 10 000 kandi ko 90 ku ijana muri bo bari bafite abagore bashakanye. Gwyneth Montenegro wakuriye mu gihugu cya Australia avuga ko yakuze agira amasoni kandi ngo ibi byamuviriyemo ibyago byo kwibasirwa bikomeye n’abantu bamusabaga kuryamana nabo. Yagize at: “Icyifuzo cyo gutunga amfaranga menshi […]Irambuye

Muhanga: 7 bakurikiranyweho kwiba no kwica bafashwe

Mu ijoro ryo kuwa 01 Nyakanga 2014, inzego z’umutekano zataye muri yombi  abantu 7 bakurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo ubwicanyi n’ubujura bikunze kwibasira Umujyi wa Muhanga, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga. Hashize igihe mu Karere ka Muhanga havugwa ubujura bwa bimwe mu bikoresho bya Muzika […]Irambuye

“Nta kindi ntekereza mu mutwe uretse muzika”- Auddy Kelly

Munyangango Auddy umuhanzi uzwi nka Auddy Kelly muri muzika ukora injyana ya Afrobeat na R&B, aratangaza ko uyu mwaka asa naho aribwo agiye kwinjira muri muzika nk’umuhanzi ugiye kubigira umwuga. Ni nyuma y’aho arangije mu ishuri rikuru rya ‘CBE’ ‘College of Business and Economics’ ryahoze ari SFB. Auddy avuga ko kimwe mu bintu byatumaga asa […]Irambuye

Umuyobozi w’Inteko ya Kenya yashimiye u Rwanda uko rurwanya ihohoterwa

Kacyiru – Ihuriro ry’abadepite b’abagore bateraniye mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu batangiye ingendo ahatandukanye mu gihugu, Dr Joyce Laboso umuyobozi wungurije w’Inteko ishinga amategeko ya Kenya na bagenzi be basuye ikigo cya Isange One Stop Center ku Kacyiru, avuga ko ibyo yabonye bituma nataha azasaba Guverinoma y’iwabo kuza kwigira ku Rwanda ibyo kurwanya ihohoterwa […]Irambuye

Kenya: Abantu 4 bahitanywe n’impanuka y’indege yagonze umuturirwa

Indege yo mu bwoko bwa ‘cargo Fokker 50’ yari itwaye ibyatsi byitwa ‘khat’ bikundwa cyane n’Abasomali, yagonze inyubako y’ubucuruzi hashize akanya gato igurutse ihitana abantu bane nk’uko bitangaza n’abashinzwe iby’indege muri Kenya. Mu itangaza bashyize ahagaragara riragira riti “Indege yo mu bwoko bwa cargo Fokker 50 yarimo abantu bane yasandaye muri iki gitondo igonze inyubako […]Irambuye

Bamuroshye mu Akagera aboshye, ararokoka!!!

Ndayambaje Christophe uzwi ku izina rya Kayaga, ni umugabo w’imyaka 34, Jenoside yabaye afite imyaka 14, Interahamwe zaramufashe zishaka uburyo zimwicamo nabi bishoboka zisanga akwiye kuboherwa amaboko inyuma akajugunywa mu Kagera, zamuroshyemo gutyo. Igitangaje ni uko atapfuye. Uyu Ndayambaje ni mwene Senjari Aloys na Mukandutiye Dafrose, yavukanaga n’abana barindwi na we wa munani ndetse na nyina […]Irambuye

Abo hanze batera indirimbo tukikiriza n’iyo yaba idutuka!!!! Bivuze iki?

Inyandiko y’Umusomyi w’Umuseke: Sinize amashuri menshi, ariko ngerageza gusesengura ibyo numva n’ibyo mbona. “Democracy”, “Freedom”, “Liberté”, “Freedom of expression”, “Human rights”, aya ni amagambo numva kenshi avugwa n’amahanga cyangwa imiryango mpuzamahanga ku Rwanda. “Umutekano”, “Kwihaza”, “Amahoro”, “Amajyambere”…Ni amagambo numvana kenshi Perezida Paul Kagame. Ejo numvise abwira abanyamakuru ko abo hanze hari ubwo batera indirimbo tukikiriza […]Irambuye

Ngeruka Faysal "Kode" agiye kuza gukorera igitaramo i Kigali

Umuririmbyi Ngeruka Faycal bita KODE, ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo i Kigali mu Rwanda, avuye mu gihugu cy’Ububiligi ari naho ari gukorera umuziki we muri iyi minsi akaba atuye n’umuryango we. Uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka Nshuti, Impeta, uranzi, Igikomere, One,  Ese Uzabyihanganira n’izindi ntaratangaza itariki nyayo azakoreraho igitaramo, ariko kizaba muri uku […]Irambuye

Umugabo wanjye nasanze yarabyaye hanze. Mumfashe mu mategeko

Mbanje kubasuhuza ngirango mungire inama kuko mufasha n’abandi Iyo umugabo abyaye umwana hanze akamwiyandikishaho ngo amategeko y’u Rwanda avuga ko abana babyawe hanze bahabwa uburenganzira bungana n’ubw’ababyawe ku mugore w’isezerano? Mwamenyera bigenda gute? Koko ku mutungo w’urugo baragabana bakaringaniza? abize amategeko mwansobanurira kurushaho ndetse mumbwire uko indezo itangwa igenwa. Iwanjye namenyeshejwe ko umugabo wanjye vuba […]Irambuye

en_USEnglish