Digiqole ad

Abe bose barabishe, ku myaka 72 abayeho mu kubibuka gusa

Mu kwibuka ku nshuro ya 20, Umuseke wateguye gahunda yihariye y’inkuru 20 z’abarokotse Jenoside ariko by’umwihariko bagasigara bonyine mu gihe bari bafite abavandimwe n’ababyeyi. Muri iyi minsi 100 yo Kwibuka, Twibanze kenshi ku bakiri bato basigaye bonyine. Jenoside ntabwo yakomerekeje izo mpfubyi gusa, ahubwo yanasize intimba mu bakuru. Iyi nkuru ya 20, ari nayo ya nyuma muri iki kiciro, ni iy’umusaza Gitera Francois, ubu ageze ku myaka 72, yasigaye wenyine nyuma y’uko Interahamwe zishe umugore we n’abana be bane. Amasura yabo, umubano we nabo, urukundo n’ibyishimo byahoraga hagati yabo biracyashengura umutima uko abibutse, buri gitondo, buri mugoroba, buri munsi…

Yasigaye wenyine mu rugo rwe, ahora yibuka
Yasigaye wenyine mu rugo rwe, ahora yibuka

Bari batuye, babanye neza cyane n’abaturanyi muri Selire ya Nyarufunzo, Segiteri Butamwa muri komini Butamwa. Ubu atuye i Nyamirambo mu mudugudu w’abarokotse Jenoside ubamo n’abasaza bamwe basangiye ikibazo nk’iki.

Ikimushengura umutima kenshi ni uburyo ubwo Jenoside yatangiraga, kubera kubona uburyo Interahamwe zabahigiraga, yasabya umugore we n’abana kujya i Buganza iwabo w’umugore we asigara wenyine kuko nibura yavugaga ati ‘nibanyica bo bazarokoke’, byagenze uko atabitekereje.

Ababaye cyane, ati “ Nizeraga ko i Buganza bazahakirira, ariko amakuru yansanze i Butamwa ko babishe batahamaze na kabiri kuko barayeyo rimwe babica bukeye. Ibi binshengura umutima kuko numva ari njye wabagemuriye abo babisha.”

Uko yarokokeye mu nterahamwe

Amaze kubura abe bose, yahise afata inzira iza i Kigali, ajya ku Mumena wa Nyamirambo nabwo akiri gushakishwa cyane.

Ati “Najyanye na bamwe mubo twari kumwe muri Saint André (ikigo cy’amashuri yisumbuye kiri i Nyamirambo), tugezeyo tuhahurira n’umusirikare wari umukapiteni mu ngabo, uyu niwe ngirango Imana yari itwoherereje ngo dukire.Uyu musirikare yari kumwe n’abamurinda 17. Yaturinze igihe cy’amezi agera kuri abiri, buri munsi bazaga kudutwara ngo batwice akababera ibamba.”

Yakomeje agira ati “ naje kubona ko uyu musirikare tumubereye umutwaro njye ubwanjye mwisabira kunyica. Nibwo yarambwiye ati mushake aho mujya bitarenze ejo nibirenga najye ubwajye nzabiyicira”.

Ejo hageze ibintu byahindutse, uwo munsi yababwiye ibi mu gitondo byageze ku masaha ya saa munani z’ijoro bucya uyu musirikare akabiyicira, icyo gicuku nibwo abasirikare b’Inkotanyi babagezeho.

Byari ibyishimo kuri we n’abo bari kumwe ariko agahinda kari kacyiri kose kuri we kuko yibukaga ku mutima ko n’ubundi asigaye wenyine.

Umusaza Gitera Francois ubu atuye mu mudugudu w’abacitse ku icumu rya Jenoside wa Kiberinka uherereye i Nyamirambo. Izabukuru n’ubumuga ntabwo bimworoheye ariko anyuzamo akishimana n’abo babana kubera ko avuga ko Leta ibitayeho kandi ingabo zayo zanabarokoye.

Aganira n’Umuseke avuga ko ubu imbaraga nke ari nke, asigariye kubwira abato ibyo yabonye n’ibyo abona ubu, agira inama abagifite intege by’umwihariko urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe y’igihugu cyiza kandi gitekanye bafite, igihugu ngo kibaha amahirwe angana nta vangura, bagakora cyane bakiteza imbere.

Naho kuri we icyo ategereje ni ukongera kubona umugore we n’abana be avuga ko ahora yibuka uko bukeye uko bwije….

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntakindi umuntu yarenzaho Imana izaguhe ijuru uzabonane nabawe mwatandukanye gusa ntiwiteho imfane mubyeyi, nukobyagombaga kugenda nyine !!

  • Aliko interahamwe koko ubwo n’Imana Izabona igihano kizikuiriye koko??? Nanjye mbaye urupfu ntabo nakwakira pe umvako rwigenje, n’iyakwiyahura sinayakira nayibuira nti shakahandi ujya wowe sinakwemera simbashije, kuko ibyazo birenze na satani!!!!!

  • Aliko interahamwe koko ubwo n’Imana Izabona igihano kizikuiriye koko??? Nanjye mbaye urupfu ntabo nakwakira pe umvako rwigenje, n’iyakwiyahura sinayakira nayibuira nti shakahandi ujya wowe sinakwemera simbashije, kuko ibyazo birenze na satani!!!!!.

  • Muri iki gihugu hari abantu bababaye bucece kubera ibyababayeho muri Jenoside.Imana ikomeze ibarinde kandi ibashoboze kwihangana.

    • Muze ihangane ibyabaye mu Rwanda byasigiye ibikomere imitima ya benshi.Imana ikube hafi

  • uwo musaza na mubona gute koko ko mushaka ngo musure 0785712171 uramababaje ariko humura uwiteka arakuzi kdi aragukunda kuko niwe wa kurokoye

  • byari byiza ariko kuvuga ngo yaravuze ngo nibirenga ejo nawe azabiyicira ntabwo aribyo, icyo n’ikinyoma, uriya musirikari muzamubaze abarakokeye ST ANDRE bazamugushimira… yanagaburiga abatitsi bahahungiye, ntabwo yigeze avuga ririya jambo na rimwe, izina rye ndaryibagiwe buriya ndyibutse nababwira.

  • Mzee niba rwose ufite icyo cyizere, uzababona. Ubundi isezerano ry’Imana ni uko abapfuye bose bazazuka. Rwose komeza ugire uko kwizera kwawe, uzababona. Soma aya amsomo ya Biblia: Ibyakozwe n’Intumwa 24:15 na Yohana 5:28-29.

Comments are closed.

en_USEnglish