Digiqole ad

Rubavu: Kwishyira hamwe bibafasha kubona ubwisungane mu kwivuza biboroheye

Kwishyira hamwe bakora ibimina bya buri cyumweru umwaka ujya kurangira babonye ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) ibi ngo abaturage babyigishijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nkuko bitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Nyundo.

Abaturage bitabiriye gahunda ya mituelle
Abaturage bitabiriye gahunda ya mituelle

Aba baturage bavuga ko ibimina bibafasha kuko buri cyumweru batanga amafaranga y’u Rwanda 500 umwaka ukajya kurangira badahangayikishijwe n’aho bazakura amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Guhunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza ijyana n’ingengo y’imari ya buri mwaka, ni ukuvuga ko kuba ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2013-2014 irangiye, hakaba hatangiye iy’umwaka no mubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) naho niko bimeze.

Ni muri urwo rwego abaturage bo mu murenge wa Nyundo kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Nyakanga, bahuriye ku kibuga cy’umupira cya Nyundo bishimira uburyo umwaka ushize bitabiriye igikorwa cy’ubwisungane mu kwivuza.

Bavuze ko nubwo umwaka ushize umurenge wabo wabaye uwa kane mu karere ka Rubavu batishimye kuko ubundi babaga aba mbere, ngo biyemeje kuzesa umuhigo wo kuba bazaba aba mbere muri uyu mwaka wa 2014-2015.

Uwiringiyimana Oliva, umwe mu baturage baba mu kimina yagize ati “Ubu twibumbiye mu bimina ku buryo tumaze kugira ibimina bitanu byose byarangije kwishyura mituelle, kandi tugiye gushishikariza n’abandi gutanga mituelle kuko twamaze kumenya agaciro kayo.”

Yokemeje atanga urugero ku bijyanye n’akamaro ka mituelle ati “Kera ambilansi (imbangukiragutabara) kuyihagurutsa kwa muganga ufite umurwayi urembye watangaga amafaranga menshi none ubu ni nk’ubuntu.”

Oliva akomeza avuga ko na bo ubwabo bagiye kuba abarimu beza bo kugira inama abadatanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bahindure imyumvire bajye bayitanga.

Bizimana Martin umukozi ushinzwe ibya mituelle mu murenge wa Nyundo, yatangaje ko kwibumbira mu bimina bibafasha cyane kuko umuturage agenda abika udufaranga twa buri cyumweru ugasanga iyo umwaka warangiye bitamugora.

Yavuze kandi ko muri uyu mwaka utangiye w’ubwisungane mu kwivuza bagiye gushyira ingufu mu baturage bose bakazitabira iki gikorwa.

Abajijwe amafaranga amaze gutangwa n’aba bishyize hamwe, yavuze ko bamaze gutanga angana na miliyoni 5 zirenga ari ibimina bitanu gusa byo mu tugari tubiri twa Terimbere na Kavomo.

Yagize ati “Urabona utu ni utugari tubiri mu tugari tugize umurenge wa Nyundo mu mezi atatu tuzaba dusoje kandi ndizera ko bizagenda neza tuzuzuza 100%.”

Abishyuyeubwisungane bahawe  amakarita mashya y'uyu mwaka
Abishyuyeubwisungane bahawe amakarita mashya y’uyu mwaka

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nyirasafari Rusine Rachel yashimiye aba baturage babaye abambere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza anashishikariza n’abandi batari batangira gutanga ubwisungane kugerageza kabutanga hakiri kare.

Yababwiye ko mu gihe gito iki gikorwa kizaba kirangiye mu karere hose anabamenyesha ko kugeza mu kwezi kwa Karindwi kwose bazaba bacyakira imisanzu. Yavuze kandi ko uzatanga amafaranga mu kwezi kwa Munani azategereza iminsi mirongo itatu kugira ngo atangire avurwe kuko azaba yarakererewe.

Aho mu murenge wa Nyundo hatanzwe amakarita y’ubwisungane ku baturage bamaze kwishyura ndetse haba n’ubusabane bwahuje abaturage n’abayobozi bari bitabiriye iyi gahunda.

Gutanga imisanzu y’ubwisungane byatangiranye n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 watangiye ejo kuwa kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2014.

Abayobozi bari babyitabiriye
Abayobozi bari babyitabiriye

MAISHA Patrick
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish