Digiqole ad

Nyuma ya The Ben, undi muhanzi nyarwanda yasubiyemo indirimbo ‘All of me’

Rwirangira Robert Christian umuhanzi witabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ubwo ryabaga ku nshuro ya gatatu, nyuma y’aho yerekereje i Dubai aho akurikirana ibijyanye na muzika, yashyize hanze indirimbo yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyamerika witwa John Legend yise “All of me”. Abaye undi muhanzi w’umunyarwanda ubikoze ntuma ya The Ben.

Rwirangira Robert Christian
Rwirangira Robert Christian

Mu minsi ishize The Ben ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasubiyemo iyi ndirimbo, abajijwe impamvu asubiza ko bitabujijwe mu gihe utishe iyo ndirimbo cyangwa se ngo ube waririmbye ibyo nyirayo ataririmbye.

Impamvu yateye Christian nawe gusubiramo iyi ndirimbo, ngo ni uburyo iririmbyemo bijyanye n’amanota yashakaga kumva ko yashobora kuririmba uko John Legend yabikoze mu buhanga butangaje.

Mu kiganiro na Umuseke, Christian yagize ati “Nasubiyemo iyi ndirimbo kuko iri mu ndirimbo zikoze neza kandi zirimo ubuhanga mu miririmbire, nashakaga kumva ko koko aho John Legend agera mu manota iyi ndirimbo ifite nanjye nahagera”.

Christian niwe musore ugaragara mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzikazi Butera Knowless yise ‘Reka nkuknde’ yakoreye muri Dubai.

Abajijwe niba hari igitekerezo yaba afite cyo kuba yagaruka mu Rwanda, yavuze ko nta kintu cyamubuza kugaruka narangiza ibyo arimo.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=7U2rtFOIL2o&feature=share” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iyi ndirimbo irakomeye cyane nta munyarwanda wayishobora ariko uko biri warushije the ben

Comments are closed.

en_USEnglish